Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ese inyigisho y’ubwihindurize ihuje na Bibiliya?

Ese inyigisho y’ubwihindurize ihuje na Bibiliya?

Ese inyigisho y’ubwihindurize ihuje na Bibiliya?

ESE koko Imana yakoresheje ubwihindurize kugira ngo umuntu abeho, bityo akaba akomoka ku nyamaswa? Ese Imana yaba yaratumye bagiteri zivamo amafi, amafi na yo akavamo ibikururanda n’inyamabere, na byo bikavamo inguge, hanyuma na zo zikaza kuvamo abantu? Bamwe mu bahanga mu bya siyansi n’abayobozi b’amadini, bavuga ko bizera inyigisho y’ubwihindurize kandi ko bizera na Bibiliya. Bavuga ko ibivugwa mu gitabo cyo muri Bibiliya cy’Itangiriro ari umugani. Ushobora kuba waribajije uti ‘ese iyo nyigisho ivuga ko umuntu yakomotse ku nyamaswa ihuje na Bibiliya?’

Ni iby’ingenzi ko dusobanukirwa inkomoko yacu kugira ngo tumenye abo turi bo, aho tujya n’uko twagombye kubaho. Kumenya inkomoko yacu ni byo byonyine bishobora gutuma dusobanukirwa impamvu Imana ireka imibabaro igakomeza kubaho, hamwe n’umugambi ifitiye abantu mu gihe kizaza. Ntidushobora kugirana imishyikirano myiza n’Imana tutazi ko ari yo Muremyi wacu. Ku bw’ibyo, nimucyo dusuzume icyo Bibiliya ivuga ku birebana n’inkomoko y’umuntu, imimerere arimo muri iki gihe ndetse n’iyo azaba arimo mu gihe kizaza. Hanyuma turi buze kureba niba inyigisho y’ubwihindurize ihuje na Bibiliya.

Habanje kubaho umuntu umwe

Muri rusange, abantu bashyigikira inyigisho y’ubwihindurize ntibemera ko habanje kubaho umuntu umwe. Ahubwo bemeza ko inyamaswa zagiye ziyuburura zikaza guhinduka abantu. Ariko ibyo Bibiliya ivuga bitandukanye cyane n’ibyo. Ivuga ko twakomotse ku muntu umwe ari we Adamu. Inkuru yo muri Bibiliya ivuga ko Adamu ari umuntu nyakuri wabayeho. Ivuga izina ry’umugore we ndetse n’amazina ya bamwe mu bana be. Itubwira mu buryo burambuye ibyo Adamu yakoze, ibyo yavuze, igihe yabereyeho ndetse n’igihe yapfiriye. Yesu ntiyabonaga ko iyo nkuru ari umugani ugenewe abantu batize. Yabwiye abayobozi b’amadini bari barize cyane, ati “mbese ntimwasomye ko kuva mu ntangiriro uwabaremye yabaremye ari umugabo n’umugore?” (Matayo 19:3-5). Nyuma yaho, Yesu yasubiyemo amagambo avuga ibirebana na Adamu na Eva yanditse mu Itangiriro 2:24.

Luka, umwe mu banditsi ba Bibiliya wari umuhanga mu gusesengura amateka, yagaragaje ko Adamu ari umuntu nyakuri wabayeho kimwe na Yesu. Luka yavuze igisekuru cya Yesu ahereye ku muntu wa mbere (Luka 3:23-38). Nanone kandi, igihe intumwa Pawulo yatangaga disikuru, mu bari bamuteze amatwi hakaba harimo abahanga mu bya filozofiya bari barize mu mashuri azwi cyane yo mu Bugiriki, yagize ati “Imana yaremye isi n’ibiyirimo byose, . . . yaremye amahanga yose y’abantu iyakuye ku muntu umwe, kugira ngo ature ku isi hose” (Ibyakozwe 17:24-26). Biragaragara ko Bibiliya yigisha ko twakomotse ku “muntu umwe.” Ese ibyo Bibiliya ivuga ku birebana n’imimerere y’umuntu wa mbere bihuje n’ibyo inyigisho y’ubwihindurize ivuga?

Uko abantu batakaje ubutungane

Bibiliya ivuga ko umuntu wa mbere Yehova yaremye yari atunganye. Imana ntishobora kurema ikintu kidatunganye. Inkuru ivuga iby’irema igira iti ‘Imana yaremye umuntu mu ishusho yayo. Hanyuma Imana ireba ibyo yaremye byose ibona ko ari byiza cyane’ (Itangiriro 1:27, 31). Umuntu utunganye aba ameze ate?

Umuntu utunganye aba afite uburenganzira bwo gukora icyo ashaka kandi ashobora kwigana imico y’Imana mu buryo bwuzuye. Bibiliya igira iti “Imana yaremye umuntu utunganye, ariko abantu bishakiye ibihimbano byinshi” (Umubwiriza 7:29). Adamu yahisemo kwigomeka ku Mana. Kwigomeka kwa Adamu byatumye we n’abamukomokaho batakaza ubutungane. Kuba umuntu yaratakaje ubutungane bigaragaza neza impamvu dukunda gukora ibibi kandi twashakaga gukora ibyiza. Intumwa Pawulo yaranditse ati “kuko ibyo nifuza atari byo nkora; ahubwo ibyo nanga ni byo nkora.”—Abaroma 7:15.

Bibiliya ivuga ko umuntu utunganye yari kuzabaho iteka kandi afite amagara mazima. Dukurikije ibyo Imana yabwiye Adamu, biragaragara ko iyo umuntu wa mbere ataza gusuzugura Imana atari kuzigera apfa (Itangiriro 2:16, 17; 3:22, 23). Niba umuntu wa mbere yarashoboraga kurwara kandi akaba yari afite kamere yo kwigomeka, Yehova ntiyari kuvuga ko umuntu yaremye yari ‘mwiza cyane.’ Uko kudatungana kugaragaza neza impamvu umubiri w’umuntu ugira ubusembwa ndetse ukaba uhura n’indwara, nubwo waremwe mu buryo butangaje. Ku bw’ibyo, inyigisho y’ubwihindurize ntihuje na Bibiliya. Iyo nyigisho igaragaza ko umuntu wo muri iki gihe ari inyamaswa yagiye ihinduka irushaho kumera neza. Bibiliya yo igaragaza ko umuntu wo muri iki gihe yakomotse ku muntu wari utunganye wagiye yangirika.

Nanone igitekerezo cy’uko Imana yakoresheje ubwihindurize kugira ngo umuntu abeho, gihabanye n’ibyo Bibiliya ivuga ku birebana na kamere y’Imana. Niba Imana ari yo yayoboye gahunda y’ubwihindurize, ubwo ni yo yaba yaratumye abantu bagera mu mimerere barimo muri iki gihe y’uburwayi n’imibabaro. Ariko Bibiliya ivuga ibirebana n’Imana igira iti “icyo Gitare umurimo wacyo uratunganye rwose, ingeso zacyo zose ni izo gukiranuka. Ni Imana y’inyamurava itarimo gukiranirwa, ica imanza zitabera, iratunganye. Bariyononnye ntibakiri abana bayo, ahubwo ni ikizinga kuri bo” (Gutegeka kwa Kabiri 32:4, 5). Ku bw’ibyo, imibabaro abantu bahura na yo muri iki gihe ntiterwa n’uko Imana yayoboye gahunda y’ubwihindurize. Ahubwo iterwa n’uko umuntu umwe yigometse ku Mana bigatuma we n’abamukomokaho batakaza ubutungane. Noneho ubwo tumaze gusuzuma ibirebana na Adamu, nimucyo dusuzume ibirebana na Yesu. Ese inyigisho y’ubwihindurize ihuje n’ibyo Bibiliya ivuga kuri Yesu?

Ese ushobora kwizera inyigisho y’ubwihindurize n’Ubukristo?

“Kristo yapfiriye ibyaha byacu.” Nk’uko ushobora kuba ubizi, iyo ni imwe mu nyigisho z’ibanze za gikristo (1 Abakorinto 15:3; 1 Petero 3:18). Kugira ngo tumenye impamvu inyigisho y’ubwihindurize ihabanye n’ayo magambo, tugomba kubanza gusobanukirwa impamvu Bibiliya ivuga ko turi abanyabyaha ndetse n’ingaruka icyaha kitugiraho.

Twese turi abanyabyaha mu buryo bw’uko tudashobora kwigana mu buryo butunganye imico ihebuje y’Imana, urugero nk’urukundo n’ubutabera. Ni yo mpamvu Bibiliya igira iti “bose bakoze ibyaha, maze bananirwa kugera ku ikuzo ry’Imana” (Abaroma 3:23). Bibiliya itubwira ko icyaha ari cyo gituma abantu bapfa. Mu 1 Abakorinto 15:56, hagira hati “urubori rutera urupfu ni icyaha.” Nanone impamvu y’ingenzi ituma turwara ni uko twarazwe icyaha. Yesu yagaragaje ko kuba turwara bifitanye isano n’uko turi abanyabyaha. Yigeze kubwira ikirema ati “ibyaha byawe urabibabariwe,” maze ikirema kirakira.—Matayo 9:2-7.

Urupfu rwa Yesu rudufitiye akahe kamaro? Bibiliya igaragaza ko Adamu atandukanye na Yesu Kristo, igira iti “nk’uko muri Adamu abantu bose bapfa, [ni] na ko abantu bose bazaba bazima muri Kristo” (1 Abakorinto 15:22). Yesu yaratuguze igihe yatangaga ubuzima bwe akaducungura bitewe n’icyaha twarazwe na Adamu. Ku bw’ibyo, abizera Yesu bose kandi bakamwumvira, bafite ibyiringiro byo kuzabona ubuzima bw’iteka Adamu yatakaje.—Yohana 3:16; Abaroma 6:23.

None se ntiwiboneye impamvu inyigisho y’ubwihindurize ihabanye n’Ubukristo? Ese niba dushidikanya ko “muri Adamu abantu bose bapfa,” dushobora kwiringira dute ko “abantu bose bazaba bazima muri Kristo”?

Impamvu inyigisho y’ubwihindurize ishishikaza abantu

Bibiliya igaragaza uko abantu benshi bagiye bashishikazwa n’inyigisho zitandukanye, urugero nk’iy’ubwihindurize. Igira iti “hazaba igihe ubwo abantu batazihanganira inyigisho nzima, ahubwo bahuje n’irari ryabo, bazigwiriza abigisha bababwira ibyo amatwi yabo yifuza kumva, kandi baziziba amatwi kugira ngo batumva ukuri kandi bayobe bahindukirire imigani y’ibinyoma” (2 Timoteyo 4:3, 4). Nubwo akenshi inyigisho y’ubwihindurize isobanurwa mu magambo yo mu rwego rwa siyansi, mu by’ukuri ni inyigisho y’idini. Yigisha abantu filozofiya ivuga ibirebana n’uko abantu bakwiriye kubona ubuzima hamwe n’imyifatire bakwiriye kugira ku birebana n’Imana. Ibikubiye muri iyo nyigisho bishishikaza abantu mu mayeri, bigatuma babogamira ku bwikunde kandi bakaba ibyigenge. Abenshi mu bizera inyigisho y’ubwihindurize bavuga ko bizera n’Imana. Ariko bumva ko gutekereza ko Imana atari yo yaremye ibintu, ko itagira icyo ikora ku bibazo byabo kandi ko idacira abantu urubanza, nta cyo bitwaye. Iyo nyigisho ni yo amatwi y’abantu aba yifuza kumva.

Incuro nyinshi, abashyigikira inyigisho y’ubwihindurize ntibayoborwa n’ibintu bifatika. Ahubwo bayoborwa “n’irari ryabo,” urugero nko kwifuza kwemerwa n’abantu bakunda siyansi, aho inyigisho y’ubwihindurize isa n’aho yashinze imizi. Umwarimu witwa Michael Behe wigisha ibijyanye n’imiterere y’ibinyabuzima muri kaminuza, yamaze igihe cye hafi ya cyose yiga ibirebana n’urusobe rw’imikorere y’ingirabuzima fatizo nzima. Yasobanuye ko ibyo abantu bigisha bavuga ko ubwihindurize bwaturutse ku miterere y’ingirabuzima fatizo, nta shingiro bifite. Ese hashobora kubaho ubwihindurize biturutse kuri ako kantu gato cyane, gashobora kubaho katari mu mubiri? Behe yaranditse ati “kuvuga ko umuntu yabayeho biturutse ku turemangingo duto cyane dushobora kubaho tutari mu mubiri, ntibihuje na siyansi. Mu nyandiko zivuga ibirebana na siyansi, ni ukuvuga mu binyamakuru byubahwa n’abantu benshi, ibyihariye cyangwa ibitabo, nta n’imwe isobanura ukuntu ubwihindurize bwabayeho biturutse kuri ako karemangingo gato cyane, kagizwe n’ibice byinshi kandi bihambaye byo mu rwego rwa shimi gashobora kubaho katari mu mubiri. Nanone kandi nta nyandiko ihamya ko byabayeho koko cyangwa ko bishobora kuba byarabayeho. . . . Igitekerezo cya Darwin cyemeza ko habayeho ubwihindurize biturutse ku karemangingo gato cyane gashobora kubaho katari mu mubiri, ni amagambo gusa.”

None se niba abashyigikira inyigisho y’ubwihindurize nta bimenyetso bifatika bashobora gutanga, kuki batangaza ibitekerezo byabo babyiratana? Behe abisobanura agira ati “abantu benshi, hakubiyemo abahanga mu bya siyansi b’ingenzi n’abandi bubahwa cyane, ntibashaka kwemera ko hariho imbaraga ndengakamere zaba zaratumye ibintu bibaho.”

Inyigisho y’ubwihindurize ikurura abayobozi b’amadini benshi bashaka kugaragaza ko ari intiti. Bameze nk’abo intumwa Pawulo yavuze mu ibaruwa yandikiye Abakristo b’i Roma. Pawulo yaranditse ati “ibishobora kumenywa ku byerekeye Imana bigaragarira muri bo . . . imico yayo itaboneka, ari yo bubasha bwayo bw’iteka n’Ubumana bwayo, igaragara neza kuva isi yaremwa, kuko igaragarira mu byaremwe, ku buryo batagira icyo kwireguza; kubera ko nubwo bari bazi Imana batayihaye ikuzo rikwiriye Imana, habe no kuyishimira; ahubwo batekereje ibitagira umumaro, kandi imitima yabo itagira ubwenge icura umwijima. Nubwo bemeza ko ari abanyabwenge, babaye abapfapfa” (Abaroma 1:19-22). Ni gute wakwirinda kuyobywa n’abo bigisha b’ibinyoma?

Ibimenyetso bitwizeza ko hariho Umuremyi

Bibiliya itsindagiriza akamaro k’ibyo bimenyetso isobanura ukwizera icyo ari cyo. Igira iti “kwizera ni ukuba witeze ko ibintu wiringiye bizabaho nta kabuza, ufite ibimenyetso simusiga by’uko ibintu ari ukuri, nubwo biba bitagaragara” (Abaheburayo 11:1). Kwizera Imana by’ukuri byagombye kuba bishingiye ku bimenyetso bigaragaza ko hariho Umuremyi koko. Bibiliya igaragaza aho wakura ibyo bimenyetso.

Dawidi, umwe mu banditse Bibiliya, yarahumekewe arandika ati “ndagushimira yuko naremwe uburyo buteye ubwoba butangaza” (Zaburi 139:14). Iyo dufashe akanya tugatekereza ku buryo umubiri wacu uremwe mu buryo butangaje, ndetse no ku bindi bintu bifite ubuzima, twumva dutinye Umuremyi wacu kubera ubwenge afite. Buri gace ko mu duce tubarirwa mu bihumbi tugize inzungano zunganirana kugira ngo abantu bakomeze kubaho, kashyizwe kuri gahunda nziza kandi ihamye. Nanone kandi, isanzure rigaragaza ko ibiririmo bihamye kandi bigendera kuri gahunda dukurikije imibare. Dawidi yaranditse ati “ijuru rivuga icyubahiro cy’Imana, isanzure ryerekana imirimo y’intoki zayo.”—Zaburi 19:2.

Bibiliya ubwayo ni ikimenyetso simusiga gihamya ko hariho Umuremyi. Nufata igihe ugasuzuma uburyo ibitabo 66 biyigize bihuza, kandi ugasuzuma uburyo amahame mbwirizamuco ayikubiyemo ari ayo mu rwego rwo hejuru, ndetse ugasuzuma ubuhanuzi burimo bwagiye busohora uko bwakabaye, uzibonera ibimenyetso byinshi bigaragaza ko umwanditsi wayo ari we Muremyi. Mu by’ukuri, gusobanukirwa inyigisho zo muri Bibiliya na byo bizaguha icyizere cy’uko Bibiliya ari Ijambo ry’Umuremyi. Gusobanukirwa inyigisho zo muri Bibiliya, urugero nk’impamvu ituma imibabaro ibaho, Ubwami bw’Imana, imibereho y’abantu mu gihe kizaza ndetse n’uburyo bwo kubona ibyishimo, bizatuma ubona ikimenyetso simusiga kigaragaza ubwenge bw’Imana. Ushobora kuzagira ibyiyumvo nk’ibyo Pawulo yari afite, igihe yagiraga ati “mbega ukuntu ubutunzi n’ubwenge n’ubumenyi by’Imana byimbitse! Kandi se mbega ukuntu imanza zayo zidahishurika n’inzira zayo zitarondoreka!”—Abaroma 11:33.

Uko uzagenda usuzuma ibyo bimenyetso kandi ukwizera kwawe kugakomeza kwiyongera, ni ko uzagenda wemera udashidikanya ko mu gihe usoma Bibiliya, uba uteze amatwi Umuremyi ubwe. Uwo Muremyi agira ati “naremye isi nyiremeramo abantu, ijuru nararyibambiye n’intoki zanjye, n’ingabo zaryo zose ndazitegeka” (Yesaya 45:12). Mu by’ukuri nushyiraho imihati kugira ngo wibonere ibimenyetso bihamya ko Yehova ari we waremye ibintu byose, ntuzigera ubyicuza.

[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 14]

Intumwa Pawulo yabwiye Abagiriki bari intiti ati “Imana . . . yaremye amahanga yose y’abantu iyakuye ku muntu umwe”

[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 15]

Inyigisho y’ubwihindurize ivuga ko umuntu wo muri iki gihe ari inyamaswa yagiye ihinduka irushaho kumera neza. Bibiliya yo igaragaza ko umuntu wo muri iki gihe yakomotse ku muntu wari utunganye wagiye yangirika

[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 16]

“Kuvuga ko umuntu yabayeho biturutse ku turemangingo duto cyane dushobora kubaho tutari mu mubiri, ntibihuje na siyansi”

[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 17]

Kuba ibinyabuzima byararemwe mu buryo butangaje bituma twubaha Umuremyi wacu kubera ubwenge afite