Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ese ubwami bw’Imana buri mu mutima wawe?

Ese ubwami bw’Imana buri mu mutima wawe?

Ibibazo by’abasomyi

Ese ubwami bw’Imana buri mu mutima wawe?

Muri iki gihe, abantu benshi bumva ko igisubizo cy’icyo kibazo ari yego. Urugero, hari igitabo cyemeza ko “Ubwami bw’Imana . . . ari ubutegetsi bw’Imana buri mu mitima yacu” (The Catholic Encyclopedia). Abayobozi b’amadini benshi bigisha ko Ubwami bw’Imana buba mu mitima y’abantu. Ese koko Bibiliya yigisha ko Ubwami bw’Imana buba mu mitima y’abantu?

Bamwe batekereza ko Yesu ari we wadukanye igitekerezo cy’uko Ubwami bw’Imana buba mu mitima y’abantu. Yesu yagize ati “ubwami bw’Imana buri hagati muri mwe” (Luka 17:21). Aha ngaha, bumwe mu buhinduzi buravuga ngo “Ubwami bw’Imana buri muri mwe” cyangwa ngo “bubarimo.” Mbese ubwo buhinduzi bwahinduye neza ayo magambo ya Yesu? Mu by’ukuri se, Yesu yashakaga kuvuga ko Ubwami bw’Imana buba mu mitima y’abantu?

Nimucyo tubanze dusuzume icyo umutima w’umuntu ari cyo. Muri Bibiliya, umutima w’ikigereranyo wumvikanisha umuntu w’imbere, aho ibitekerezo by’umuntu biba, uko abona ibintu hamwe n’ibyiyumvo bye. Igitekerezo kivuga ko ikintu cy’ingenzi cyane nk’Ubwami bw’Imana kiba mu mutima w’umuntu, gishobora kuba gishishikaje mu buryo bw’uko bushobora guhindura umuntu bugatuma yihesha icyubahiro. Ariko se gihuje n’ukuri?

Bibiliya iratubwira iti “umutima w’umuntu urusha ibintu byose gushukana, kandi ufite indwara ntiwizere gukira.” (Yeremiya 17:9). Yesu yarivugiye ati “kuko imbere mu bantu, mu mitima yabo, ari ho haturuka ibitekerezo bibi: ubuhehesi, ubujura, ubwicanyi, ubusambanyi, kwifuza, [n’]ibikorwa by’ubugome” (Mariko 7:20-22). Zirikana ibintu bikurikira: mbese imibabaro myinshi, duhura na yo muri iki gihe, ntitwavuga ko ituruka mu mitima y’abantu badatunganye? None se ubwo ni gute Ubwami bw’Imana butunganye bwaturuka ahantu nk’aho? Mu by’ukuri rero, nk’uko igitovu kidashobora kwera imbuto z’umutini, ni ko n’Ubwami bw’Imana budashobora guturuka mu mutima w’umuntu.—Matayo 7:16.

Icya kabiri, tekereza ku bari bateze Yesu amatwi igihe yavugaga ayo magambo yanditse muri Luka 17:21. Umurongo ubanziriza uwo ugira uti “Abafarisayo bamubajije igihe ubwami bw’Imana buzazira, arabasubiza” (Luka 17:20). Abafarisayo bari abanzi ba Yesu. Yesu yavuze ko abo bantu b’indyarya batari kuzinjira mu Bwami bw’Imana (Matayo 23:13). None se niba Abafarisayo batarashoboraga kwinjira mu Bwami bw’Imana, ubwo Bwami bwashoboraga kuba mu mitima yabo gute? Ntibishoboka. None se ni iki Yesu yashakaga kuvuga?

Hari ubundi buhinduzi bwa Bibiliya butandukanye buhindura ayo magambo ya Yesu nk’uko Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya iyahindura. Hari ubuhinduzi buvuga ngo Ubwami “buri hagati yanyu” cyangwa ngo “hagati muri mwe.” Ni gute Ubwami bw’Imana bwari hagati muri abo bantu, hakubiyemo n’Abafarisayo? Yesu ni we Yehova Imana yashyizeho kugira ngo abe Umwami w’ubwo Bwami. Kubera ko Yesu yari Umwami Watoranyijwe na Yehova kugira ngo azategeke, yari hagati muri abo bantu. Yabigishije ibirebana n’Ubwami bw’Imana kandi akora ibitangaza, bityo aba abahaye umusogongero w’icyo ubwo Bwami buzakora. Mu by’ukuri rero, ubwo Bwami bwari hagati muri bo.

Biragaragara neza ko Ibyanditswe bidashyigikira na gato inyigisho ivuga ko Ubwami bw’Imana buri mu mitima y’abantu. Ahubwo, bivuga ko ari ubutegetsi nyakuri buzazana ihinduka rikomeye hano ku isi, mu buryo buhuje n’ibyo abahanuzi bavuze.—Yesaya 9:5, 6; Daniyeli 2:44.