Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ku basomyi bacu

Ku basomyi bacu

Ku basomyi bacu

TWISHIMIYE kubamenyesha ko hari ibintu bizahinduka ku miterere y’igazeti y’Umunara w’Umurinzi, uhereye kuri iyi nomero. Mbere yo kubabwira ibizahinduka, reka tubanze tubabwire ibitazahinduka.

Izina ry’iyi gazeti ntirizahinduka. Izakomeza kwitwa Umunara w’Umurinzi Utangaza Ubwami bwa Yehova. Ku bw’ibyo, Umunara w’Umurinzi uzakomeza guhesha Yehova icyubahiro, ugaragaza ko ari Imana y’ukuri. Nanone uzakomeza guhumuriza abasomyi bawo, ubagezaho ubutumwa bwiza bw’Ubwami bwa Yehova. Ingingo ziri ku ipaji ya 5 kugeza ku ya 9 y’iyi gazeti, zisobanura Ubwami icyo ari cyo n’igihe buzazira. Nanone kandi, iyi gazeti y’Umunara w’Umurinzi izakomeza gutera abasomyi bayo inkunga yo kwizera Yesu Kristo no gushyigikira ukuri ko muri Bibiliya. Izakomeza kugaragaza icyo ibintu bibera ku isi bisobanura yifashishije ubuhanuzi bwo muri Bibiliya, nk’uko imaze imyaka irenga ijana ibikora.

None se ibizahinduka ni ibihe? Reka tubasobanurire bimwe mu bintu bishya bishishikaje, bizajya bisohoka mu igazeti yo ku itariki ya mbere ya buri kwezi. *

Hari ingingo nyinshi zikangura ibitekerezo zizajya zisohoka buri kwezi. Ingingo ifite umutwe uvuga ngo “Ese wari ubizi?” izaba ikubiyemo ibisobanuro bishishikaje ku birebana n’inkuru zo muri Bibiliya zizaba zatoranyijwe. Ingingo ifite umutwe uvuga ngo “Egera Imana,” izashimangira icyo imirongo imwe yihariye yo muri Bibiliya ishobora kutwigisha ku birebana na Yehova. Naho ifite umutwe uvuga ngo “Ibibazo by’abasomyi,” izaba ikubiyemo ibisubizo by’ibibazo bishingiye kuri Bibiliya abantu bakunda kwibaza. Urugero, abantu benshi bagiye bibaza bati “ese Ubwami bw’Imana buri mu mutima wawe?” Igisubizo cy’icyo kibazo kiri ku ipaji ya 13.

Hari ingingo zigenewe imiryango kandi z’ingirakamaro zizajya zisohoka buri gihe. Ingingo ifite umutwe uvuga ngo “Icyo wakora kugira ngo ugire ibyishimo mu muryango,” izajya isohoka kane mu mwaka. Izajya igaragaza imimerere duhura na yo mu buzima ituma mu muryango havuka ibibazo, kandi igaragaze amahame yo muri Bibiliya ashobora kudufasha gukemura ibyo bibazo. Ingingo ifite umutwe uvuga ngo “Jya wigisha abana bawe, igenewe ababyeyi kandi bagombye kuzajya bayisomera hamwe n’abana babo. Izajya isohoka no mu yandi mezi, isimburana n’indi ifite umutwe uvuga ngo “Urubuga rw’abakiri bato,” izajya itanga ibisobanuro by’inyigisho zishingiye kuri Bibiliya zigenewe urubyiruko.

Hari izindi ngingo nkeya zizajya zisohoka incuro enye mu mwaka. Ingingo ifite umutwe uvuga ngo “Twigane ukwizera kwabo,” izadutera inkunga yo kwigana urugero rw’umuntu runaka uvugwa muri Bibiliya. Urugero, kuva ku ipaji ya 18 kugeza ku ya 21 y’iyi nomero, hari inkuru ishishikaje ushobora kwisomera ivuga ibirebana n’umuhanuzi Eliya. Iyo nkuru itwereka uko twakwigana ukwizera kwe. Ingingo ifite umutwe uvuga ngo “Ibaruwa yaturutse . . . ” izaba ikubiyemo inkuru yanditse muri ngenga ya mbere. Ni inkuru izajya yoherezwa n’abamisiyonari cyangwa abandi bantu bo hirya no hino ku isi. Ingingo ifite umutwe uvuga ngo “Isomo tuvana kuri Yesu” izajya yibanda ku nyigisho z’ibanze zo muri Bibiliya, zizajya zisobanurwa mu buryo bworoheje.

Twizeye ko Umunara w’Umurinzi uzakomeza gushishikaza abasomyi bubaha Bibiliya kandi bashaka kumenya icyo yigisha mu by’ukuri. Twiringiye ko iyi gazeti izabafasha, ikabamara inyota mufite yo kumenya ukuri ko muri Bibiliya.

ABANDITSI

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 4 Ubu, Umunara w’Umurinzi uzajya usohoka ari inomero ebyiri. Inomero yo ku itariki ya mbere ya buri kwezi izaba igenewe abantu bose. Iyo ku itariki ya 15 ya buri kwezi izaba ari igazeti yo kwigwa. Abahamya ba Yehova bazajya bayikoresha mu materaniro y’itorero, kandi n’abandi bashobora kuyazamo.