Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ni umubyeyi utagereranywa

Ni umubyeyi utagereranywa

Egera Imana

Ni umubyeyi utagereranywa

Matayo 3:16, 17

“DATA.” Amagambo agaragaza ibyiyumvo byimbitse by’abantu, ni make. Umubyeyi ukunda abana be by’ukuri, agira uruhare mu mikurire yabo. Kuba Bibiliya yita Yehova Imana “Data,” birakwiriye rwose (Matayo 6:9). Yehova ni Umubyeyi umeze ate? Kugira ngo dusubize icyo kibazo, nimucyo dusuzume amagambo Yehova yabwiye Yesu igihe Yesu yabatizwaga. N’ubundi kandi, uko umubyeyi avugana n’abana be bihishura byinshi ku bihereranye na kamere y’uwo mubyeyi.

Ahagana mu Kwakira ko mu mwaka wa 29, Yesu yagiye kubatirizwa mu Ruzi rwa Yorodani. Bibiliya ivuga uko byagenze igira iti “Yesu amaze kubatizwa yahise yuburuka mu mazi, nuko ijuru rirakinguka, abona umwuka w’Imana umumanukiyeho umeze nk’inuma. Nanone humvikanye ijwi rivuye mu ijuru rivuga riti ‘uyu ni Umwana wanjye nkunda, nkamwishimira’” * (Matayo 3:16, 17). Ayo magambo arangwa n’ubwuzu yavuzwe n’Umubyeyi wacu Yehova, agaragaza byinshi ku birebana n’uwo ari we. Zirikana ibintu bitatu Yehova yagaragarije Umwana we.

Mbere na mbere, igihe Yehova yagiraga ati “uyu ni Umwana wanjye nkunda,” ni nk’aho yarimo avuga ati ‘kuba ndi So bintera ishema.’ Umubyeyi urangwa n’ubushishozi aha abana be ibyo bifuza kugira ngo agaragaze ko abaha agaciro kandi ko abitaho. Abana bakeneye kwizezwa ko bafite agaciro kihariye mu muryango. Nubwo Yesu yari mukuru, igihe Se yamugaragarizaga ko amwemera bigomba kuba byaramukoze ku mutima.

Icya kabiri, igihe Yehova yavugaga ko ‘akunda’ Umwana we, yagaragaje mu ruhame ko akunda Yesu. Mu yandi magambo, Se yaravuze ati ‘ndagukunda.’ Umubyeyi mwiza abwira abana be ko abakunda cyane. Amagambo nk’ayo iyo aherekejwe no kugaragaza urukundo rwa kibyeyi, bituma abana bagera kuri byinshi. Igihe Yesu yumvaga ijwi rya Se amubwira ko amukunda, bigomba kuba byaramukoze ku mutima.

Icya gatatu, igihe Yehova yavugaga ko ‘yishimira’ Umwana we, yagaragaje ko yamwemeraga. Ni nk’aho Yehova yashakaga kuvuga ngo ‘Mwana wa, ibyo wakoze biranshimisha!’ Umubyeyi wuje urukundo ashakisha uko yakwereka abana be ko ashimishwa n’ibyiza bavuga cyangwa ibyo bakora. Iyo ababyeyi bagaragariza abana babo ko babemera, bituma abana babo bagira ubutwari kandi bikabatera inkunga. Mu by’ukuri rero, Yesu agomba kuba yaratewe inkunga no kumva Yehova avuga ko amwemera.

Koko rero, Yehova ni Umubyeyi utagereranywa. Mbese wifuza kugira umubyeyi nk’uwo? Niba ubyifuza, ushobora guhumurizwa no kumenya ko kugirana na we imishyikirano bishoboka. Niwiga ibimwerekeyeho ufite ukwizera kandi ukagerageza gukora ibyo ashaka ubikuye ku mutima, azemera ko mugirana imishyikirano. Bibiliya igira iti “mwegere Imana na yo izabegera” (Yakobo 4:8). Ni iki cyatuma wumva ufite umutekano kuruta kugirana imishyikirano myiza na Data utagereranywa uruta abandi bose ari we Yehova Imana?

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 2 Mu nkuru yo mu ivanjiri ya Luka ivuga ibintu nk’ibyo, Yehova yakoresheje indangangenga “u-” na “-ku-” agira ati “uri Umwana wanjye nkunda; ndakwishimira.”​—Luka 3:22.