Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ubwami bw’Imana buzaza ryari?

Ubwami bw’Imana buzaza ryari?

Ubwami bw’Imana buzaza ryari?

“MWAMI, ese muri iki gihe ni bwo ugiye gusubiza Isirayeli ubwami?” (Ibyakozwe 1:6). Intumwa zavuze ayo magambo kubera ko zari zishishikajwe cyane no kumenya igihe Yesu yari kuzashyiriraho Ubwami bwe. Muri iki gihe, ni ukuvuga nyuma y’imyaka igera ku 2.000 ayo magambo avuzwe, abantu baracyifuza kumenya igisubizo cy’ikibazo kigira kiti “Ubwami bw’Imana buzaza ryari?”

Kubera ko Yesu yibandaga ku ngingo irebana n’Ubwami bw’Imana igihe yabaga abwiriza, dushobora kwitega ko yagize icyo avuga kuri icyo kibazo. Kandi koko hari icyo yakivuzeho. Yagiye agaruka ku gihe cyihariye kandi kizwi. Icyo gihe yacyise ‘ukuhaba’ kwe (Matayo 24:37). Uko kuhaba gufitanye isano rya bugufi n’ishyirwaho ry’Ubwami bwa Mesiya. Uko kuhaba gusobanura iki? Nimucyo dusuzume ibintu bine Bibiliya ivuga ku birebana no kuhaba kwa Kristo.

1. Ukuhaba kwa Kristo kwari kuzatangira hashize igihe kirekire apfuye. Mu mugani Yesu yaciye, yavuze ko agereranywa n’umuntu “wagiye mu gihugu cya kure kwimikirwayo” (Luka 19:12). Ubuhanuzi buvugwa muri uwo mugani bwasohoye bute? Uko bigaragara, Yesu yarapfuye maze arazuka, hanyuma ajya “mu gihugu cya kure” cy’ikigereranyo ari ho mu ijuru. Nk’uko Yesu yari yarabihanuye nanone mu wundi mugani umeze nk’uwo, yari kuzagaruka afite ububasha bwa cyami “hashize igihe kirekire.”—Matayo 25:19.

Hashize imyaka mike Yesu asubiye mu ijuru, intumwa Pawulo yaranditse ati “ariko uwo we [Yesu] yatanze igitambo kimwe cy’ibyaha gihoraho, nuko yicara iburyo bw’Imana, kandi kuva icyo gihe akomeza gutegereza kugeza igihe abanzi be bazagirirwa nk’agatebe akandagizaho ibirenge” (Abaheburayo 10:12, 13). Ku bw’ibyo, Yesu yamaze igihe kirekire mu ijuru ategereje. Amaherezo gutegereza byararangiye igihe Yehova Imana yimikaga Umwana we, agategeka Ubwami bwa Mesiya bwari bumaze igihe kirekire busezeranyijwe. Icyo gihe ni bwo ukuhaba kwa Kristo kwatangiye. Ese abantu bari ku isi bari kuzabona icyo kintu gishishikaje?

2. Uko kuhaba ntikwari kuzabonwa n’amaso. Twibuke ko Yesu yavuze ibihereranye n’ikimenyetso cyari kuzagaragaza ukuhaba kwe (Matayo 24:3). Ese niba abantu bari kuzabona ukuhaba kwe, hari ikimenyetso cyari kuba kigikenewe? Dufate urugero: tuvuge ko wifuza kureba ikiyaga, maze ugafata inzira iganayo. Ushobora kubona ibyapa biri ku muhanda bikuyobora mu nzira unyuramo. Ariko se nugera ku nkombe z’icyo kiyaga, ugahagarara ku nkengero z’amazi ukitegereza ayo mazi magari, ukareba iyo gihera, uzaba witeze ko uri bubone icyapa cyanditseho n’inyuguti nini ngo “ikiyaga”? Birumvikana ko bidashoboka. None se kuki wakenera ikimenyetso cy’ibintu ushobora kwibonera n’amaso?

Yesu yavuze ibimenyetso byari kuzaranga ukuhaba kwe. Ntiyerekezaga ku kintu abantu bashoboraga kubona n’amaso. Ahubwo yavugaga ikintu cyari kuzabera mu ijuru. Ni yo mpamvu Yesu yagize ati “ubwami bw’Imana ntibuzaza mu buryo bugaragarira bose” (Luka 17:20). None se, ni ibihe bimenyetso byari kuzagaragariza abantu bari kuzaba bari ku isi ko ukuhaba kwa Kristo kwatangiye?

3. Ukuhaba kwa Kristo kwari kuzarangwa n’ibyago bikomeye byari kuzabaho hano ku isi. Yesu yavuze ko ukuhaba kwe ari Umwami mu ijuru kwari kuzarangwa n’intambara, inzara, imitingito, ibyorezo by’indwara no kwica amategeko (Matayo 24:7-12; Luka 21:10, 11). Ibyo byago byose byari kuzaterwa n’iki? Bibiliya ivuga ko muri iki gihe Yesu yatangiye gutegeka ari Umwami kandi ko Satani, ari we ‘mutware w’iyi si,’ afite umujinya mwinshi kubera ko azi ko ashigaje igihe gito (Yohana 12:31; Ibyahishuwe 12:9, 12). Ibyo bimenyetso byerekana ko Satani afite umujinya mwinshi kandi ko ukuhaba kwa Kristo kwatangiye, byaragwiriye muri iki gihe. By’umwihariko guhera mu mwaka wa 1914. Uwo mwaka abahanga mu by’amateka bakaba bavuga ko wabayemo ihinduka rikomeye.

Ibyo byose bishobora gusa naho ari inkuru mbi, ariko si ko biri. Ahubwo bigaragaza ko Ubwami bwa Mesiya bwatangiye gutegekera mu ijuru. Vuba aha, ubwo Bwami buzategeka isi yose. Ariko se, ni gute abantu bashobora kumenya ibirebana n’ubwo Bwami kugira ngo bemere ko butegeka kandi bemere kuba abayoboke babwo?

4. Ukuhaba kwa Yesu kurangwa n’umurimo wo kubwiriza ukorwa ku isi hose. Yesu yavuze ko ukuhaba kwe kwari kuzaba nk’uko mu ‘minsi ya Nowa’ * (Matayo 24:37-39). Nowa ntiyubatse inkuge gusa; ahubwo yari n’“umubwiriza wo gukiranuka” (2 Petero 2:5). Yaburiraga abantu akababwira ko urubanza rw’Imana rwari rwegereje. Yesu yavuze ko abigishwa be bari kuzaba bari ku isi bari kuzakora umurimo nk’uwo mu gihe cy’ukuhaba kwe. Yabihanuye agira ati “ubu butumwa bwiza bw’ubwami buzabwirizwa mu isi yose ituwe, kugira ngo bubere amahanga yose ubuhamya; hanyuma imperuka ibone kuza.”—Matayo 24:14.

Nk’uko twabibonye mu ngingo ibanziriza iyi, Ubwami bw’Imana buzarimbura ubutegetsi bwose bwo ku isi. Umurimo wo kubwiriza ugamije kumenyesha abantu ko ubwami bwo mu ijuru buri hafi, bityo buri wese agahabwa uburyo bwazamufasha kurokoka irimbuka ryegereje no kuzaba umuyoboke w’ubwo Bwami. Noneho, ikibazo cy’ingenzi gisigaye ni iki: ubwo butumwa uzabwitabira ute?

Ese ubwami bw’Imana ni inkuru nziza kuri wowe?

Ubutumwa Yesu yabwirizaga bwari ubutumwa butanga ibyiringiro bitagereranywa. Nyuma y’ukwigomeka ko muri Edeni, ubu hakaba hashize imyaka ibarirwa mu bihumbi, Yehova Imana yahisemo gushyiraho ubutegetsi bwari kuzasubiza ibintu mu buryo, bukagarura abantu b’indahemuka mu mimerere Imana yari yarateganyije kuva mbere. Iyo mimerere ni iyo kuzabaho iteka ku isi izahinduka paradizo. None se ni ibihe bintu byaba bishishikaje kuruta kumenya ko ubwo butegetsi bumaze igihe kirekire bwarasezeranyijwe, butegekera mu ijuru muri iki gihe? Iyo nyigisho si igitekerezo kidasobanutse, ahubwo ni ibintu bizabaho koko.

Muri iki gihe, Umwami wimitswe n’Imana ategekera hagati y’abanzi be (Zaburi 110:2). Muri iyi si mbi yateye Imana umugongo, Mesiya arimo arakora ibyo Se ashaka, yita ku bantu bose bashaka kumenya Imana neza, kandi bashaka kuyisenga “mu mwuka no mu kuri” (Yohana 4:24). Abantu b’amoko yose, b’ingeri zose kandi bakuriye mu mimerere itandukanye, biringiye kuzabaho iteka bayobowe n’Ubwami bw’Imana (Ibyakozwe 10:34, 35). Turagutera inkunga yo kudacikanwa n’ubwo buryo bwiza ubonye bwo kwiga ibirebana n’Ubwami bw’Imana. Niwiga ibirebana na bwo muri iki gihe, ushobora kuzabaho iteka utegekwa n’ubwo butegetsi bukiranuka.—1 Yohana 2:17.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 10 Ibyo Yesu yavuze bidufasha gukosora amakosa ubuhinduzi bumwe na bumwe bwa Bibiliya bwagiye bukora mu guhindura nabi ijambo “ukuhaba.” Mu buhinduzi bumwe na bumwe, iryo jambo rihindurwamo ngo “kuza,” “gutegereza,” cyangwa “kugaruka.” Ayo magambo yose agaragaza igikorwa kiba mu gihe gito. Ariko kandi, zirikana ko Yesu atagereranyije ukuhaba kwe n’Umwuzure wo mu gihe cya Nowa; icyo kikaba ari ikintu cyabayeho. Ahubwo yagereranyaga iminsi ya Nowa n’igihe gishishikaje cyari kuzabaho. Kimwe n’icyo gihe cya kera, ukuhaba kwa Kristo kwari kuzaba ari igihe abantu bari kuzaba bahugiye muri gahunda zabo bakirengagiza umuburo bahabwaga.

[Amafoto yo ku ipaji ya 8 n’iya 9]

Amakuru mabi twumva buri munsi agaragaza ko vuba aha hagiye kubaho ibintu byiza

[Aho ifoto yavuye]

Imbunda ihanura indege: U.S. Army photo