Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ubwami bw’Imana ni iki?

Ubwami bw’Imana ni iki?

Ubwami bw’Imana ni iki?

INGINGO y’ingenzi Yesu yibandagaho mu murimo wo kubwiriza ni iyihe? Nk’uko Yesu yabyivugiye, iyo ngingo ni Ubwami bw’Imana (Luka 4:43). Nta gushidikanya ko abantu babaga bamuteze amatwi, incuro nyinshi bumvaga avuga ibirebana n’ubwo Bwami. Ese byabateraga urujijo? Ese bigeze bamubaza ubwo Bwami icyo ari cyo? Oya. Ibyo bibazo nta ho biboneka mu Mavanjiri. None se abo bantu bari basobanukiwe icyo Ubwami bw’Imana ari cyo?

Ibyanditswe byera bya kera Abayahudi bubahaga, bivuga ibirebana n’ubwo Bwami, bigasobanura mu buryo bwumvikana icyo ari cyo ndetse n’icyo buzakora. Muri iki gihe, natwe twifashishije Bibiliya dushobora kumenya byinshi kurushaho ku birebana n’ubwo Bwami. Nimucyo dusuzume ibintu birindwi by’ukuri Bibiliya yigisha ku birebana n’ubwo Bwami. Ibintu bitatu bya mbere Abayahudi bo mu gihe cya Yesu ndetse n’aba mbere yaho bashoboraga kubimenya mu buryo bworoshye. Bitatu bikurikiraho, byamenyekanye mu kinyejana cya mbere binyuriye kuri Kristo n’intumwa ze. Icya nyuma cyagaragaye muri iki gihe.

1. Ubwami bw’Imana ni ubutegetsi nyakuri buzahoraho iteka. Ubuhanuzi bwa mbere bwo muri Bibiliya buvuga ko Imana yari kuzohereza umuntu wari kuzarokora abantu bizerwa. Uwo muntu wiswe “urubyaro” yari kuzakuraho ingorane zose zatewe no kwigomeka kwa Adamu, Eva na Satani (Itangiriro 3:15). Nyuma y’igihe kirekire, Dawidi Umwami wizerwa yabwiwe ikintu gishishikaje kirebana n’urwo ‘rubyaro’ cyangwa Mesiya, wagombaga kuzahabwa Ubwami. Ubwo butegetsi bwari kuzaba butandukanye n’ubundi bwose, kandi buzahoraho iteka ryose.—2 Samweli 7:12-14.

2. Ubwami bw’Imana buzavanaho ubutegetsi bw’abantu bwose. Umuhanuzi Daniyeli yabonye mu iyerekwa uko ubutegetsi bw’ibihangange bwo ku isi bwari kuzagenda bukurikirana mu mateka kugeza muri iki gihe. Indunduro y’iryo yerekwa irashishikaje rwose. Igira iti “nuko ku ngoma z’abo bami [ba nyuma b’abantu], Imana yo mu ijuru izimika ubundi bwami butazarimbuka iteka ryose, kandi ubutware bwabwo ntibuzazungurwa n’irindi shyanga, ahubwo buzamenagura ubwo bwami bwose bukabutsembaho kandi buzahoraho iteka ryose.” Ku bw’ibyo, ubwami bwose cyangwa ubutegetsi bwo muri iyi si hamwe n’intambara buteza, ikandamiza ndetse na ruswa bizavanwaho burundu. Nk’uko ubuhanuzi bwa Daniyeli bubigaragaza, vuba aha Ubwami bw’Imana buzategeka isi yose (Daniyeli 2:44, 45). Ubwo Bwami buzategeka, kandi ni bwo bwonyine buzaba buriho ku isi. *

3. Ubwami bw’Imana buzakuraho intambara, uburwayi, inzara ndetse n’urupfu. Ubuhanuzi bushishikaje bwo muri Bibiliya buvuga icyo Ubwami bw’Imana buzakora hano ku isi. Ubwo Bwami buzakora icyo ubutegetsi bw’abantu bwananiwe gukora ndetse butazigera bukora. Ngaho tekereza igihe intwaro zose zizaba zitakiriho! Bibiliya igira iti “akuraho intambara kugeza ku mpera y’isi” (Zaburi 46:10). Nta baganga, nta bitaro, cyangwa indwara iyo ari yo yose bizaba bikiriho, kubera ko “nta muturage waho uzataka indwara” (Yesaya 33:24). Ntihazongera kubaho amapfa, ibura ry’ibiribwa, kurya nabi cyangwa inzara, kubera ko “hazabaho amasaka menshi mu gihugu” (Zaburi 72:16). Gushyingura, ikiriyo, amarimbi, uburuhukiro n’ibindi bintu bitera agahinda bijyana na byo, ntibizongera kubaho. Urupfu, ari we mwanzi udahwema gutwara abantu, amaherezo ruzakurwaho. Imana ‘izamira urupfu bunguri kugeza iteka ryose. Uwiteka Imana izahanagura amarira ku maso yose.’—Yesaya 25:8.

4. Ubwami bw’Imana bufite umutegetsi watoranyijwe n’Imana. Mesiya si we wiyimitse kandi ntiyimitswe n’abantu badatunganye. Yehova Imana ni we wamwitoranyirije. Ayo mazina yombi, ari yo Mesiya na Kristo arabyerekana. Ayo mazina asobanura ngo “uwatoranyijwe.” Ku bw’ibyo, uwo Mwami ni uwatoranyijwe. Imana yamuvuzeho igira iti “dore umugaragu wanjye ndamiye, uwo natoranije umutima wanjye ukamwishimira. Mushyizeho umwuka wanjye, azazanira abanyamahanga gukiranuka” (Yesaya 42:1; Matayo 12:17, 18). Nta warusha Umuremyi wacu kumenya uko umwami dukeneye agomba kuba ameze.

5. Umutegetsi w’Ubwami bw’Imana yagaragarije abantu bose ko akwiriye. Yesu w’i Nazareti yagaragaje ko ari we Mesiya wahanuwe. Yavukiye mu gisekuru Imana yari yaratoranyije (Itangiriro 22:18; 1 Ibyo ku Ngoma 17:11; Matayo 1:1). Igihe Yesu yari akiri ku isi, yashohoje ubuhanuzi bwinshi burebana na Mesiya, bukaba bwari bwaranditswe imyaka ibarirwa mu magana mbere yaho. Nanone hari ibimenyetso byaturutse mu ijuru byagaragaje ko ari we Mesiya. Byagenze bite? Imana yavugiye mu ijuru ko Yesu ari Umwana wayo. Abamarayika na bo bavuze ko Yesu ari we Mesiya wari warahanuwe. Nanone Yesu yakoze ibitangaza, incuro nyinshi akaba yarabikoreraga imbere y’abantu babarirwa mu magana cyangwa ibihumbi. Ibyo byose yabishobozwaga n’imbaraga z’Imana. * Incuro nyinshi, Yesu yagiye agaragaza uko yari kuzategeka igihe yari kuzaba ari Umwami. Yari afite ubushake n’ubushobozi bwo gufasha abantu (Matayo 8:1-3). Ntiyarangwaga n’ubwikunde kandi yagiraga impuhwe, ubutwari ndetse akicisha bugufi. Inkuru ivuga iby’imibereho ye igihe yari ku isi, abantu bose bashobora kuyisoma muri Bibiliya.

6. Hari abantu 144.000 bazategekana na Kristo mu Bwami bw’Imana. Yesu yavuze ko hari abandi bantu bari kuzategekana na we mu ijuru. Muri bo hakubiyemo intumwa ze. Abantu bagize iryo tsinda yabise ‘umukumbi muto’ (Luka 12:32). Nyuma yaho, intumwa Yohana yavuze ko umukumbi muto wari kuzaba ugizwe n’abantu 144.000. Bari kuzasohoza inshingano ishimishije yo gutegekana na Kristo ari abami n’abatambyi mu ijuru.—Ibyahishuwe 5:9, 10; 14:1, 3

7. Muri iki gihe Ubwami bw’Imana butegekera mu ijuru kandi buri hafi gutegeka isi yose. Iki kintu cya nyuma ni cyo kintu dushobora kwiga gishishikaje kurusha ibindi. Bibiliya itanga ibimenyetso byinshi bigaragaza ko Yesu yatangiye gutegeka ari Umwami mu ijuru. Muri iki gihe ategeka mu ijuru; kandi vuba aha ubutegetsi bwe buzaguka ategeke n’isi yose, maze asohoze ibintu byose byiza cyane twabonye haruguru byahanuwe. Ariko se ni iki cyatwemeza ko Ubwami bw’Imana butegeka? Kandi se ni ryari buzatangira gutegekera hano ku isi?

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 5 Ubu buhanuzi bugaragaza ko Ubwami bw’Imana atari ikintu kiba mu mitima yacu nk’uko abenshi babyigishijwe. Reba ingingo ifite umutwe uvuga ngo “Ibibazo by’abasomyi,” ku ipaji ya 13.