Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Barashakisha ibisubizo

Barashakisha ibisubizo

Barashakisha ibisubizo

“Iyo tumaze gukemura ikibazo kirebana n’‘uko’ tuzabaho, dufite ibintu by’iraha twabonaga ko tudashobora kugeraho, urugero nk’ibyuma bizana ubukonje n’ubushyuhe, ibyuma by’umuzika byo mu rwego rwo hejuru ndetse n’imbuto ziboneka rimwe na rimwe, dusigara twibaza ‘impamvu’ turiho. Kuki tugoka bigeze aho? Tuba tugamije iki?”​—Byavuzwe na David G. Myers, umwarimu wigisha ibirebana n’imyifatire n’imitekerereze y’abantu muri kaminuza ya Hope College, mu mugi wa Holland wo muri leta ya Michigan ho muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

IBYO bibazo uwo mwarimu yabajije wabisubiza ute? Hari abashobora kwibaza niba ari na ngombwa guta igihe ushakisha ibisubizo byabyo. Ariko kandi, kwirengagiza ibyo bibazo byaba ari nko kwirengagiza akabuye kari mu rukweto wambaye. Yego ushobora gukomeza urugendo, ariko wazarurangiza nta nkuru.

Niba warigeze kwibaza ibirebana n’intego y’ubuzima, si wowe wenyine wabyibajije. Dukurikije ibyavuzwe n’Ikigo Mpuzamahanga cy’Ubushakashatsi mu by’Umuco, iperereza ryakozwe mu buryo bwagutse ku bihereranye n’amahame abantu bagenderaho, ryagaragaje ko mu bihugu byinshi abantu bibaza ibirebana n’“intego y’ubuzima” bagenda biyongera cyane.

Kugira ngo ugire amahoro nyakuri yo mu mutima, birakwiriye ko ubona ibisubizo by’ibi bibazo bitatu by’ingenzi:

Twakomotse he?

Intego y’ubuzima ni iyihe?

Igihe kizaza gihatse iki?

Ni he wavana ibisubizo by’ukuri by’ibyo bibazo by’ingenzi? Ingingo zikurikira, zikubiyemo ibisubizo bishingiye ku Ijambo ry’Imana ari ryo Bibiliya. Ntizisubiza zifindafinda cyangwa ngo zishingire ku bitekerezo by’abahanga mu bya filozofiya. Tugutumiriye kurambura Bibiliya yawe, ukibonera icyo ivuga ku birebana n’ibyo bibazo.