Twakomotse he?
Twakomotse he?
KUKI KUMENYA IGISUBIZO CY’ICYO KIBAZO ARI IBY’INGENZI? Abantu benshi bigishwa ko ubuzima bwo ku isi bwabayeho mu buryo bw’impanuka. Babwirwa ko hari ibintu by’uruhererekane bigomba kuba byarabayeho mu buryo bw’impanuka, bikaza kuvamo umuntu wuzuye ufite ibyiyumvo, ubwenge, n’ubushobozi bwo gushaka kumenya ibintu byimbitse birebana n’ubuzima. Ibyo ni byo bita ubwihindurize.
Ariko reka dutekereze: niba koko twarabayeho biturutse ku bwihindurize kandi Umuremyi akaba atabaho, ubwo mu buryo runaka abantu baba ari imfubyi. Nta soko y’ubwenge iruta andi twari kuzaba dufite twashakiraho ubuyobozi kugira ngo dukemure ibibazo duhura na byo. Kugira ngo twirinde ibyago biterwa no kwangirika kw’ibidukikije, duhoshe amakimbirane ashingiye kuri politiki kandi tubone ubuyobozi bwadufasha gukemura ibibazo byacu bwite, twari kuzajya twishingikiriza ku bwenge bw’abantu.
Ese kwishingikiriza kuri ubwo bwenge byazatuma tubona amahoro yo mutima? Tekereza noneho niba hariho ufite ubwenge buruta ubwacu! Icyo gitekerezo nticyaba gishishikaje gusa, ahubwo cyaba kinashyize mu gaciro.
Icyo Bibiliya ibivugaho
Bibiliya yigisha ko umuntu yaremwe n’Imana mu buryo butaziguye. Ntitwabayeho biturutse ku bwihindurize, kubera ko icyo gitekerezo kitarangwa n’urukundo n’ubwenge. Ahubwo twakomotse ku Mubyeyi wuje urukundo n’ubwenge. Dore ibitekerezo Bibiliya itanga byumvikana neza:
Itangiriro 1:27. “Imana irema umuntu ngo agire ishusho yayo, afite ishusho y’Imana ni ko yamuremye, umugabo n’umugore ni ko yabaremye.”
Zaburi 139:14. “Ndagushimira yuko naremwe uburyo buteye ubwoba butangaza, imirimo wakoze ni ibitangaza, ibyo umutima wanjye ubizi neza.”
Matayo 19:4-6. “Mbese ntimwasomye ko kuva mu ntangiriro uwabaremye yabaremye ari umugabo n’umugore, maze akavuga ati ‘ni cyo gituma umugabo azasiga se na nyina akomatana n’umugore we, maze bombi bakaba umubiri umwe’? Ku buryo baba batakiri babiri, ahubwo baba ari umubiri umwe. Ku bw’ibyo rero, icyo Imana yateranyirije hamwe ntihakagire umuntu ugitandukanya.”
Ibyakozwe 17:24, 25. “Imana yaremye isi n’ibiyirimo byose, kuko ari yo Mwami w’ijuru n’isi, ntiba mu nsengero zubatswe n’amaboko, kandi nta n’ubwo ikorerwa n’amaboko y’abantu nk’aho hari icyo ikeneye, kuko ari yo iha abantu bose ubuzima no guhumeka n’ibintu byose.”
Ibyahishuwe 4:11. “Yehova Mana yacu, birakwiriye ko ikuzo n’icyubahiro n’ububasha biba ibyawe, kuko ari wowe waremye ibintu byose, kandi icyatumye biremwa bikabaho ni uko wabishatse.”
Ibisubizo Bibiliya itanga bituma tugira amahoro nyakuri yo mu mutima
Kumenya ko ‘imiryango yose yo ku isi ikomoka’ ku Mana, bituma uburyo twabonaga abandi bantu buhinduka (Abefeso 3:15). Iyo dufite ubwo bumenyi nanone bigira uruhare ku gaciro twiha hamwe n’uko tubona ibibazo byacu. Ibyo bizatugirira akamaro ku birebana n’mitekerereze yacu mu buryo bukurikira:
Mu gihe tugomba gufata imyanzuro ikomeye, ntituzahangayikishwa n’ibitekerezo by’abantu bivuguruzanya. Ahubwo tuzishingikiriza ku nama zitangwa na Bibiliya kandi twumve dufite icyizere. Kubera iki? Kubera ko “Ibyanditswe byera byose byahumetswe n’Imana, kandi bifite akamaro ko kwigisha no gucyaha no gushyira ibintu mu buryo no guhanira gukiranuka, kugira ngo umuntu w’Imana abe afite ubushobozi bwose n’ibisabwa byose ngo akore umurimo mwiza wose.”—2 Timoteyo 3:16, 17.
Koko rero, gushyira mu bikorwa inama zo muri Bibiliya bisaba gushyiraho imihati no kwicyaha. Rimwe na rimwe, inama zo muri Bibiliya zishobora kudusaba gukora ibintu mu buryo busa naho bunyuranye n’ibyo twifuza (Itangiriro 8:21). Icyakora, niba twemera ko twaremwe na Data wo mu ijuru wuje urukundo, bihuje n’ubwenge gufata umwanzuro w’uko ari we uzi uburyo bwiza kurusha ubundi bwo gukora ibintu (Yesaya 55:9). Ku bw’ibyo, Ijambo rye riduha icyizere rigira riti “wiringire Uwiteka n’umutima wawe wose, we kwishingikiriza ku buhanga bwawe. Uhore umwemera mu migendere yawe yose, na we azajya akuyobora inzira unyuramo” (Imigani 3:5, 6). Iyo nama nituyishyira mu bikorwa, ntituzongera guhura n’imihangayiko duhangana na yo, haba mu gihe dufite ibibazo cyangwa mu gihe tugomba gufata imyanzuro.
Niba duhanganye n’ikibazo cy’urwikekwe, ntituzaremererwa no kumva ko turi abantu basuzuguritse, ngo twumve ko nta gaciro dufite twigereranyije n’abandi bantu tudahuje ubwoko cyangwa umuco. Ahubwo tuzitoza kwiyubaha mu buryo bushyize mu gaciro. Kubera iki? Ni ukubera ko Data Yehova Imana ‘atarobanura ku butoni, ahubwo muri buri gihugu umuntu umutinya kandi agakora ibyo gukiranuka ni we yemera.’—Ibyakozwe 10:34, 35.
Kumenya ibyo kandi, bizatuma tutagirira abandi urwikekwe ngo tube twabafata uko batari. Tuzasobanukirwa ko nta mpamvu igaragara yatuma twumva ko turuta abantu tudahuje ubwoko, kubera ko Imana “yaremye amahanga yose y’abantu iyakuye ku muntu umwe, kugira ngo ature ku isi hose.”—Ibyakozwe 17:26.
Koko rero, kumenya ko twaremwe kandi ko Umuremyi wacu atwitaho, ni urufatiro rutuma tugira amahoro nyakuri yo mu mutima. Ariko kugira ngo dukomeze kugira amahoro nyakuri yo mu mutima, hari ibindi tugomba gukora.
[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 4]
Mbese abantu babayeho biturutse ku bwihindurize?
[Ifoto yo ku ipaji ya 5]
Kumenya ko Umuremyi wacu atwitaho bishobora gutuma tugira amahoro nyakuri yo mu mutima