Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Abakorerwaga ibikorwa by’urugomo bararenganuwe

Abakorerwaga ibikorwa by’urugomo bararenganuwe

Abakorerwaga ibikorwa by’urugomo bararenganuwe

KU ITARIKI ya 3 Gicurasi 2007, Urukiko rw’Uburayi Rurengera Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu rufite icyicaro i Strasbourg mu Bufaransa, rwafashe umwanzuro wo kurenganura Abahamya ba Yehova bo muri Repubulika ya Géorgie. Abacamanza bose baburanishije urwo rubanza bemeje uwo mwanzuro. Urwo Rukiko rwasanze Abahamya bo muri icyo gihugu barakorewe ibikorwa bya kinyamaswa, ndetse n’uburenganzira bwabo bwo kujya mu idini bashaka bwararengerewe. Urwo Rukiko rwananenze guverinoma yabanjirije iriho ubu muri Géorgie kubera ko nta cyo yakoze ngo abakoze ibyo bikorwa bya kinyamaswa bashyikirizwe ubutabera. Uwo mwanzuro Urukiko rwawugezeho rute?

Ku itariki ya 17 Ukwakira 1999, i Tbilisi, umurwa mukuru wa Géorgie, abantu bagera ku 120 bagize itorero ry’Abahamya ba Yehova rya Gldani bari bateraniye hamwe mu mutuzo, biga Ijambo ry’Imana. Mu buryo butunguranye, umupadiri w’Umworutodogisi witwa Vasili Mkalavishvili, wari warakuwe kuri iyo nshingano azira kwitwara nabi, yazanye n’ikivunge cy’abantu biroha aho abo Bahamya bari bateraniye. Icyo kivunge cy’abantu bari bitwaje ibibando n’imisaraba y’ibyuma bahutse mu bari bateraniye aho barabahondagura, bakomeretsa benshi ndetse bamwe barakomereka cyane. Hari umugore wakomeretse ijisho kubera ibintu bamukubise, kandi n’ubu ntarakira neza. Byabaye ngombwa ko abantu bagera kuri 16 bajyanwa kwa muganga. Bamwe muri abo Bahamya bagiye ku biro by’abapolisi gutabaza, maze umukuru w’abapolisi bahasanze ababwira ko ahubwo we iyo ahaba yari kubakorera ibirenze ibyo bakorewe! Umwe mu baje muri icyo kivunge cy’abantu yafashe amashusho y’icyo gitero. Nyuma ayo mashusho yaje kwerekanwa kuri televiziyo zitandukanye zo muri icyo gihugu, kandi abagabye icyo gitero baragaragaraga neza. *

Abahamya bakorewe urwo rugomo batanze ikirego, ariko nta bihano byigeze bifatirwa ababikoze. Umupolisi washinzwe gukora iperereza kuri icyo kibazo yavuze ko yari Umworutodogisi, bityo bikaba bitarashobokaga ko yirinda kubogama. Kuba abayobozi nta cyo babikozeho byatumye abo banyedini b’intagondwa babagabaho ibindi bitero nk’ibyo bisaga ijana.

Ku bw’ibyo, ku itariki 29 Kamena 2001, Abahamya ba Yehova bagejeje ikirego cyabo mu Rukiko rw’Uburayi Rurengera Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu. * Urwo Rukiko rwasomye urubanza rwa nyuma ku itariki 3 Gicurasi 2007, rusobanura neza uburyo ibyo bitero byagabwe kandi runenga Leta ya Géorgie kuba nta cyo yakoze. Urwo Rukiko rwaravuze ruti “abategetsi . . . bari bafite inshingano yo gukora iperereza mu maguru mashya bakamenya neza” iby’icyo gitero. Umwanzuro w’Urukiko wavugaga ko “kuba abategetsi nta cyo bakoze kuri ibyo bitero, byatumye abaturage batakariza ubutabera icyizere kandi bashidikanya ku bushake bwa leta yabo bwo kubahiriza amategeko.”

Urukiko rwafashe umwanzuro ugira uti “kubera ko igitero cyo ku itariki ya 17 Ukwakira 1999 cyagabwe ku barega cyabaye imbarutso y’ibindi bikorwa byinshi by’urugomo byakorewe Abahamya ba Yehova, biragaragara ko kuba abategetsi batarakoze iperereza ngo bahane ababikoze ari byo byatumye ibikorwa by’urugomo rushingiye ku idini bikwirakwira muri Géorgie hose, bikozwe n’abagabye icyo gitero.”

Nguko uko abakorewe ibyo bikorwa by’urugomo bararenganuwe, kandi leta ya Géorgie itegekwa kuriha ibyangijwe no gusubiza amagarama yose y’urukiko abagize itorero rya Gldani. Nubwo Abahamya ba Yehova bo muri Géorgie bashimishwa no kuba ibikorwa by’urugomo byaragabanutse cyane, bishimiye ko umwanzuro w’Urukiko washimangiye uburenganzira bwabo bwo guteranira hamwe mu mahoro. Kubera iyo mpamvu, bashimira babikuye ku mutima Se wo mu ijuru, Yehova Imana, wabayoboye muri izo ngorane zose bahuye na zo akanabarinda.—Zaburi 23:4.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 3 Ushaka ibindi bisobanuro wareba Réveillez-vous! yo ku itariki ya 22 Mutarama 2002 ku ipaji ya 18-24, yanditswe n’Abahamya ba Yehova.

^ par. 5 Urukiko rw’Uburayi Rurengera Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu ni urwego rw’Inama Nkuru y’Ibihugu by’i Burayi, kandi ruburanisha imanza z’ibihugu biregwa kuba byararenze ku Masezerano y’Ibihugu by’i Burayi yo Kurengera Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu n’Uburenganzira bw’Ibanze bwo Kwishyira Ukizana. Igihugu cya Géorgie cyashyize umukono kuri ayo masezerano ku itariki ya 20 Gicurasi 1999, bityo cyiyemeza kubahiriza ingingo zose zikubiye muri ayo masezerano.