Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ahazabera Ikoraniro ry’Intara ryo mu mwaka wa 2008 rizaba rifite umutwe uvuga ngo “Tuyoborwe n’umwuka w’Imana”

Ahazabera Ikoraniro ry’Intara ryo mu mwaka wa 2008 rizaba rifite umutwe uvuga ngo “Tuyoborwe n’umwuka w’Imana”

Ahazabera Ikoraniro ry’Intara ryo mu mwaka wa 2008 rizaba rifite umutwe uvuga ngo “Tuyoborwe n’umwuka w’Imana”

11-13 Nyakanga

BUTARE: Inzu y’Amakoraniro y’Abahamya ba Yehova

KABAYA: Inzu y’Amakoraniro y’Abahamya ba Yehova

KIGALI (A): Inzu y’Amakoraniro y’Abahamya ba Yehova

18-20 Nyakanga

CYANGUGU: Inzu y’Amakoraniro y’Abahamya ba Yehova

GISENYI: Inzu y’Amakoraniro y’Abahamya ba Yehova

KIGALI (B): Inzu y’Amakoraniro y’Abahamya ba Yehova

NYAGATARE: Inzu y’Ubwami y’Abahamya ba Yehova

1-3 Kanama

GITARAMA: Inzu y’Ubwami y’Abahamya ba Yehova

KIGALI (Igifaransa): Inzu y’Amakoraniro y’Abahamya ba Yehova

KIGALI (Igiswayire): Inzu y’Ubwami y’Abahamya ba Yehova, Kicukiro

MAHOKO (A): Inzu y’Amakoraniro y’Abahamya ba Yehova

MUVUMBA: Inzu y’Amakoraniro y’Abahamya ba Yehova

8-10 Kanama

BYUMBA: Inzu y’Amakoraniro y’Abahamya ba Yehova

KIGALI (C): Inzu y’Amakoraniro y’Abahamya ba Yehova

MAHOKO (B): Inzu y’Amakoraniro y’Abahamya ba Yehova

RUHENGERI: (A): Inzu y’Amakoraniro y’Abahamya ba Yehova

RWAMAGANA: Inzu y’Amakoraniro y’Abahamya ba Yehova

15-17 Kanama

GIKONGORO: Inzu y’Ubwami y’Abahamya ba Yehova

KIBUNGO: Inzu y’Ubwami y’Abahamya ba Yehova

NYANGE: Inzu y’Amakoraniro y’Abahamya ba Yehova

RUHENGERI (B): Inzu y’Amakoraniro y’Abahamya ba Yehova

Icyo Bibiliya Ibivugaho

Ese gukoresha uburyo bwo kuringaniza imbyaro ni bibi?

WOWE ubibona ute? Ese abashakanye baramutse bakoresheje uburyo bwo kuringaniza imbyaro byaba ari bibi? Igisubizo watanga cyaterwa n’imyizerere yo mu idini ryawe. Kiliziya gatolika yigisha ko igikorwa cyose kigamije kubuza abantu kubyara “ubwacyo ari ikintu kibi.” Inyigisho za Kiliziya Gatolika zivuga ko uko umugabo n’umugore bashakanye bagiranye imibonano mpuzabitsina yagombye kuba ishobora gutuma umugore asama. Ku bw’ibyo, Kiliziya Gatolika ibona ko gukoresha uburyo bwo kuringaniza imbyaro “bitemewe na gato.”

Hari abantu benshi babona ko ibyo bigoye kubyemera. Hari ingingo yari mu kinyamakuru yavugaga ko “Abagatolika basaga bitatu bya kane bo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika bavuga ko Kiliziya yagombye kwemera ko bakoresha uburyo butandukanye bwo kuringaniza imbyaro. . . . Kandi buri munsi abantu babarirwa muri za miriyoni birengagiza iryo tegeko” (Pittsburgh Post-Gazette). Umwe muri bo, umubyeyi ufite abana batatu witwa Linda, yiyemereye ko akoresha uburyo bwo kuringaniza imbyaro, ariko aravuga ati “mu by’ukuri nemeranya n’umutimanama wanjye ko icyo atari icyaha.”

Ijambo ry’Imana ryo ribivugaho iki?

Ubuzima bufite agaciro

Imana ibona ko ubuzima bw’umwana bufite agaciro kenshi, ndetse no mu gihe aba akimara gusamwa. Umwami Dawidi wo muri Isirayeli yarahumekewe maze arandika ati “wanteranirije mu nda ya mama. . . . Nkiri urusoro amaso yawe yarandebaga, mu gitabo cyawe handitswemo iminsi yanjye yose” (Zaburi 139:13, 16). Ubuzima bushya butangira igihe umwana aba amaze gusamwa, kandi Amategeko ya Mose agaragaza ko umuntu yagombaga guhanirwa ko yagize icyo atwara umwana ukiri mu nda. Kandi koko, mu Kuva 21:22, 23, NW havuga ko iyo abagabo babiri barwanaga bakica by’impanuka umugore utwite cyangwa umwana atwite, bagombaga gushyikirizwa abacamanza bari barashyizweho. Bagombaga gusuzuma imimerere iyo mpanuka yabayemo n’uruhare babigizemo, ariko igihano cyashoboraga gutangwa ni uko “ubugingo buhorerwa ubundi,” cyangwa se ubuzima bugahorerwa ubundi.

Ayo mahame afite icyo ahuriyeho n’ibyo kuringaniza imbyaro kuko hari uburyo bumwe na bumwe bukoreshwa bwica umwana uri mu nda. Ubwo buryo ntibuhuje n’ihame ry’Imana ryo kubaha ubuzima. Ariko rero, ubwinshi mu buryo bukoreshwa mu kuringaniza imbyaro ntabwo bukuramo inda. None se Bibiliya ivuga iki ku birebana no gukoresha ubwo buryo?

Nta hantu na hamwe Bibiliya itegeka Abakristo ko bagomba kubyara. Imana yabwiye umugabo n’umugore ba mbere hamwe n’umuryango wa Nowa iti “mwororoke mugwire, mwuzure isi” (Itangiriro 1:28; 9:1). Ariko iryo tegeko ntiryigeze risubirirwamo Abakristo. Ku bw’ibyo, umugabo n’umugore bashobora kwifatira umwanzuro niba bazabyara bakagira umuryango, bagahitamo abana bazagira n’igihe bazabyara. Ibyanditswe na byo ntibirwanya igitekerezo cyo kuringaniza imbyaro. Bityo, Bibiliya igaragaza ko kuba umugabo n’umugore bashobora guhitamo gukoresha uburyo bwo kuringaniza imbyaro butagira icyo butwara umwana uri mu nda, ari umwanzuro wabo. Ariko se kuki Kiliziya Gatolika irwanya uburyo bwo kuringaniza imbyaro?

Ubwenge bw’abantu buhabanye n’ubwenge bw’Imana

Ibitabo by’Abagatolika bisobanura ko mu kinyejana cya kabiri ari bwo abantu bavuga ko ari Abakristo, batangiye kubahiriza itegeko ry’Abasitoyiko rivuga ko impamvu imwe rukumbi yagombye gutuma abashakanye bagirana imibonano mpuzabitsina, ari ukugira ngo babyare. Mu by’ukuri iryo tegeko ryari rishingiye ku bitekerezo bya filozofiya, ntiryari rishingiye kuri Bibiliya. Ntiwari ushingiye ku bwenge bw’Imana ahubwo wari ushingiye ku bwenge bw’abantu. Iyo filozofiya yakomeje kwemerwa mu gihe cy’ibinyejana byinshi, kandi abahanga mu bya tewolojiya benshi b’Abagatolika bagiye bayiha ibindi bisobanuro. * Ariko kandi, iyo nyigisho yatumye abantu bumva ko iyo abashakanye bagiranye imibonano mpuzabitsina bagamije gusa kwishimisha baba bakoze icyaha. Ku bw’ibyo, bumva ko iyo mibonano mpuzabitsina y’abantu batagamije kubyara ari kimwe n’ubwiyandarike. Icyakora ibyo si byo Ibyanditswe byigisha.

Igitabo cyo muri Bibiliya cy’Imigani cyakoresheje imvugo y’ubusizi gisobanura ibyishimo bituruka ku mibonano mpuzabitsina y’umugabo n’umugore kigira kiti “ujye unywa amazi y’iriba ryawe, amazi ava mu isōko wifukuriye. . . . Isōko yawe ihirwe, kandi wishimire umugore w’ubusore bwawe. Nk’imparakazi ikundwa n’isirabo nziza, amabere ye ahore akunezeza, kandi ujye wishimira cyane urukundo rwe.”—Imigani 5:15, 18, 19.

Imibonano mpuzabitsina ni impano Imana yahaye umugabo n’umugore bashakanye. Ariko rero, intego yayo si ukubyara gusa. Imibonano mpuzabitsina ituma abashakanye bagaragarizanya ubwuzu n’urukundo. Ubwo rero, niba umugabo n’umugore bahisemo kwirinda ko umugore asama bagakoresha uburyo runaka bwo kuringaniza imbyaro, uwo uba ari umwanzuro ubareba bo ubwabo, kandi nta muntu wagombye kubacira urubanza.—Abaroma 14:4, 10-13.

Imana yabwiye umugabo n’umugore ba mbere n’umuryango wa Nowa iti “mwororoke, mugwire, mwuzure isi.” Ariko Abakristo ntibigeze basubirirwamo iryo tegeko

WABA WARIGEZE WIBAZA UTI

◼ “Ese iyo umugabo n’umugore bagiranye imibonano mpuzabitsina hari icyaha baba bakoze?”—Imigani 5:15, 18, 19.

◼ “Ni iki Abakristo bagombye kuzirikana mu gihe bakoresha uburyo bwo kuringaniza imbyaro?”—Kuva 21:22, 23.

◼ “Ni gute abandi bagombye kubona abantu bashakanye bakoresha uburyo bwo kuringaniza imbyaro?”—Abaroma 14:4, 10-13.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 38 Mu kinyejana cya 13 ni bwo Papa Grégoire wa IX yashyizeho itegeko igitabo kimwe cyise “itegeko rya mbere rireba buri wese rirwanya uburyo bwo kuringaniza imbyaro ryashyizweho na Papa.”—New Catholic Encyclopedia.