Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

“Amategeko yatubereye umuherekeza”

“Amategeko yatubereye umuherekeza”

“Amategeko yatubereye umuherekeza”

NI ABANA bangahe basobanukiwe akamaro ko gushyirirwaho amategeko no guhabwa ibihano? Ni bake. Abana baba bumva ko kubashyiriraho imipaka ari ukubavuna. Ariko kandi, abantu bafite inshingano yo kwita ku bana, bazi neza ko kubagenzura mu buryo bukwiriye ari iby’ingenzi cyane. Kandi uko imyaka igenda ihita, abenshi mu bakiri bato bashobora kwibonera agaciro k’uburere bahawe. Kugira ngo intumwa Pawulo agaragaze ibyo Yehova Imana yakoze agamije kuyobora ubwoko bwe, yifashishije urugero rw’umugabo wabaga afite inshingano yo kurinda abana.

Bamwe mu Bakristo bo mu kinyejana cya mbere bari batuye mu ntara ya Galatiya yategekwaga n’Abaroma, bemezaga rwose ko Imana yemeraga gusa abantu bakurikizaga Amategeko Imana yari yarahaye Abisirayeli ibinyujije kuri Mose. Intumwa Pawulo yari azi neza ko ibyo atari ukuri, kubera ko Imana yari yarahaye umwuka wera bamwe mu bantu batigeze bagendera ku mategeko y’Abayahudi (Ibyakozwe 15:12). Kugira ngo Pawulo akosore iyo mitekerereze ikocamye, yifashishije urugero. Mu ibaruwa yandikiye Abakristo bo muri Galatiya, yaranditse ati “Amategeko yatubereye umuherekeza utuyobora kuri Kristo” (Abagalatiya 3:24). Hari umuhanga wavuze ko umuherekeza “yari afite akamaro cyane mu bihe bya kera.” Gusobanukirwa amateka yo muri icyo gihe biradufasha kumenya icyo intumwa Pawulo yashakaga kuvuga.

Umuherekeza n’imirimo yakoraga

Imiryango y’abakire yo mu Bagiriki, mu Baroma ndetse wenda n’imiryango imwe n’imwe y’Abayahudi, yakundaga kugira abaherekeza bitaga ku bana kuva bakiri bato kugeza babaye ingimbi. Ubusanzwe, umuherekeza yabaga ari umugaragu wizewe, akenshi wabaga akuze. Yabaga ari umukozi ushinzwe kwita ku mutekano w’umwana no kugenzura niba ahabwa uburere se yifuza ko ahabwa. Umuherekeza yamaraga umunsi wose ari kumwe n’umwana aho agiye hose, akagenzura niba afite isuku, akamujyana ku ishuri, akenshi akamutwaza ibitabo cyangwa ibindi bikoresho, akanakurikiranira hafi imyigire ye.

Ubusanzwe umuherekeza ntiyabaga ari umwarimu. Ntiyigishaga umwana amasomo nk’atangwa mu ishuri, ahubwo yamwigishaga ibyo se ashaka ko amenya kubera ko yari ashinzwe kumurinda. Ariko rero, hari n’ibyo yamwigishaga binyuze ku mabwiriza n’uburere yamuhaga. Ibyo byari bikubiyemo kumutoza ikinyabupfura no kumucyaha, kandi yashoboraga kumukubita mu gihe yitwaye nabi. Birumvikana ariko ko nyina na se b’umwana ari bo mbere na mbere bari bafite inshingano yo kumwigisha. Ariko uko umwana w’umuhungu yagendaga akura, umuherekeza ni we wamwigishaga ko yabaga akwiriye kugenda yemye mu gihe ari mu muhanda, akambara igishura, akicara neza kandi akarya mu kinyabupfura, yabona abakuze akabahagurukira, agakunda ababyeyi be, n’ibindi n’ibindi.

Umuhanga mu bya filozofiya w’Umugiriki witwaga Platon (wabayeho hagati y’umwaka wa 428 n’uwa 348 Mbere ya Yesu) yemeraga ko abana batagomba guhabwa ibyo bifuza byose. Yaranditse ati “kimwe n’uko intama cyangwa andi matungo yose arisha atabaho adafite umushumba, abana na bo ntibashobora kubaho batagira umuherekeza, cyangwa ngo umugaragu abeho atagira shebuja.” Umuntu ashobora gutekereza ko ibyo ari ugukabya, ariko ni uko Platon yabibonaga.

Kuba abaherekeza barahoranaga n’abana byatumaga abana bumva ko ari abarinzi batwaza igitugu kandi bashishikazwa gusa no gutanga ibihano bikaze, bahora barega abana ibintu bidafite ishingiro, bababuza amahwemo gusa. Nubwo hari abaherekeza bari bameze batyo, ubusanzwe umuherekeza yarindaga umwana mu birebana n’imyitwarire kandi akamurinda n’icyamugirira nabi. Umuhanga mu by’amateka w’Umugiriki witwa Appien wabayeho mu kinyejana cya kabiri, yavuze inkuru y’umuherekeza wari mu nzira ajyanye umwana ku ishuri, yabona abantu bashakaga kwica uwo mwana, agahita amufata mu maboko akamukomeza. Uwo muherekeza yanze kurekura uwo mwana, maze abo bicanyi bahita babica bombi.

Abantu bagenderaga ku mico y’Abagiriki bakundaga kugira ingeso y’ubwiyandarike. Abana, cyane cyane ab’abahungu, babaga bagomba kurindwa abantu bashoboraga kubonona. Ni yo mpamvu abaherekeza babo babaga bari mu ishuri igihe abana babaga biga, kuko abarimu benshi batari shyashya. Umuhanga mu byo kuvuga neza w’Umugiriki witwaga Libanius wabayeho mu kinyejana cya kane, yageze n’aho avuga ko abaherekeza bari “abarinzi b’urubyiruko barurindaga inkozi z’ibibi zashakaga kurwikundishaho, bakazirukana kugira ngo zitamenyerana cyane n’abo bana b’abahungu.” Abaherekeza benshi bubahwaga cyane n’abo bari bashinzwe kurinda. Hari amabuye y’urwibutso yagiye ashingwa n’abantu bakuze ku munsi abari abaherekeza babo babaga bapfuye, agaragaza ukuntu babashimiraga kandi bakabakunda.

Amategeko yari umuherekeza

Kuki intumwa Pawulo yagereranyije Amategeko ya Mose n’umuherekeza? Ni iki gituma urwo rugero ruba urugero rukwiriye rwose?

Icya mbere ni uko Amategeko yarindaga Abayahudi. Pawulo yasobanuye ko Abayahudi ‘barindwaga n’amategeko.’ Amategeko yari nk’inkuta zibarinda, nk’uko umuherekeza yarindaga umwana mu buryo bwose (Abagalatiya 3:23). Amategeko yagengaga imibereho yabo yose. Yatumaga batirekura ngo batwarwe n’irari ribi ry’imibiri yabo. Yagengaga imyitwarire yabo kandi akabacyaha buri gihe uko bakoze amakosa, agatuma buri Mwisirayeli wese azirikana ko adatunganye.

Nanone Amategeko yabarindaga kwandura ingeso mbi, urugero nk’ibikorwa by’ubwiyandarike n’imihango ishingiye ku idini yakorwaga mu bihugu byari bikikije Isirayeli. Urugero, itegeko ry’Imana ryababuzaga gushakana n’abanyamahanga ryari iry’ingenzi kugira ngo ishyanga ryose rigirane n’Imana imishyikirano myiza (Gutegeka kwa Kabiri 7:3, 4). Ayo Mategeko yatumaga abagize ubwoko bw’Imana bakomeza kuyisenga mu buryo butanduye kandi yabateguriraga kuzashobora kumenya Mesiya. Iyo ni imigisha bakeshaga kugendera kuri ayo Mategeko kandi byabagaragarizaga ko Imana ibakunda. Mose yibukije Abisirayeli bagenzi be ati “Uwiteka Imana yawe iguhanisha ibihano, nk’uko umuntu ahana umwana we.”—Gutegeka kwa Kabiri 8:5.

Ariko rero, ikintu cy’ingenzi intumwa Pawulo yashatse kwerekana muri urwo rugero ni ukuntu inshingano y’umuherekeza yagombaga kugera igihe ikarangira. Iyo umwana yabaga amaze gukura, ntiyakomezaga kuyoborwa n’umuherekeza. Umuhanga mu by’amateka w’Umugiriki witwa Xénophon (wabayeho hagati y’umwaka wa 431 n’uwa 352 Mbere ya Yesu) yaranditse ati ‘iyo umwana w’umuhungu yabaga amaze gukura, amaze kuba ingimbi, abandi bantu, urugero nk’ababyeyi be, ntibatumaga akomeza kurerwa n’[umuherekeza] ndetse n’[umwarimu] we; ntiyabaga akiyoborwa na bo, yabaga yemerewe kwifatira imyanzuro.’

Uko ni na ko byari bimeze ku birebana n’ubuyobozi bw’Amategeko ya Mose. Yagombaga kugira akamaro mu gihe runaka, “kugira ngo agaragaze ibicumuro, kugeza aho urubyaro [Yesu Kristo] . . . rwagombaga kuzazira.” Intumwa Pawulo yasobanuye ko ku Bayahudi, Amategeko yari ‘umuherekeza ubayobora kuri Kristo.’ Kugira ngo Abayahudi bo mu gihe cya Pawulo bemerwe n’Imana, bagombaga kwemera uruhare rwa Yesu mu mugambi w’Imana. Bamaze kubisobanukirwa, umuherekeza yari ashohoje inshingano ye.—Abagalatiya 3:19, 24, 25.

Amategeko Imana yahaye Abisirayeli yari atunganye. Yageze mu buryo bwuzuye ku ntego Imana yari igamije iyashyiraho. Yarinze ubwoko bwayo kandi atuma bumenya neza amahame yayo yo mu rwego rwo hejuru (Abaroma 7:7-14). Amategeko yabaye umuherekeza mwiza. Icyakora, bamwe mu bantu bagengwaga na yo bashobora kuba barumvaga abaremereye. Ni yo mpamvu Pawulo yanditse avuga ko igihe Imana yagennye gisohoye ‘Kristo yaducunguye akadukiza umuvumo w’Amategeko.’ Amategeko yari “umuvumo” mu buryo bw’uko yasabaga Abayahudi batari batunganye gukurikiza amahame batashoboraga kugenderaho mu buryo butunganye. Yabasabaga kubahiriza imigenzo myinshi mu buryo butagoragozwa. Iyo Umuyahudi yemeraga incungu yatanzwe binyuze ku gitambo cya Yesu, incungu yashoboraga kumweza kurusha Amategeko, ntibyabaga bikiri ngombwa ko yubahiriza ibyo uwo muherekeza yasabaga byose.—Abagalatiya 3:13; 4:9, 10.

Bityo rero, igihe Pawulo yagereranyaga Amategeko ya Mose n’umuherekeza, yashakaga gutsindagiriza ko Amategeko yagombaga kuyobora Abayahudi kandi ko hari igihe cyari kugera akaba atagifite akamaro. Umuntu yemerwa na Yehova ari uko yemeye Yesu kandi akamwizera, si uko aba yumvira Amategeko ya Mose.—Abagalatiya 2:16; 3:11.

[Agasanduku/​Ifoto yo ku ipaji ya 21]

‘ABASHINZWE KURINDA UMURAGWA’ N’“IBISONGA”

Intumwa Pawulo amaze kwandika iby’umuherekeza, nanone yakoresheje ingero zivuga iby’‘abashinzwe kurinda umuragwa’ n’iby’“ibisonga.” Mu Bagalatiya 4:1, 2 hagira hati “iyo umuragwa akiri umwana nta ho aba atandukaniye n’umugaragu, nubwo aba ari umutware w’ibintu byose. Ahubwo aba ari mu maboko y’abashinzwe kumurinda n’ibisonga, kugeza igihe se yagennye.” Inshingano y’‘abashinzwe kurinda umuragwa’ n’“ibisonga” yari itandukanye n’iy’abaherekeza, ariko igitekerezo Pawulo yashakaga kumvikanisha urebye cyari kimwe.

Mu Mategeko y’Abaroma, ‘umuntu ushinzwe kurinda umuragwa’ yashyirwagaho mu buryo bwemewe n’amategeko kugira ngo yite ku mwana w’imfubyi wabaga akiri muto, ndetse akamucungira imari kugeza igihe uwo mwana akuriye. Bityo rero, nk’uko Pawulo abivuga, nubwo uwo mwana yitwaga ko ari we ‘mutware’ ku murage we, igihe cyose akiri umwana yabaga ameze nk’umugaragu; nta burenganzira yabaga awufiteho.

Ku rundi ruhande, ‘igisonga’ cyabaga ari umuntu ushinzwe kwita ku mafaranga yavaga mu mitungo y’uwo mwana yose. Umuhanga mu by’amateka w’Umuyahudi witwaga Flavius Josèphe yavuze ko umwana w’umuhungu witwaga Hyrcanus yasabye se ibaruwa iha igisonga cye uburenganzira bwo guha Hyrcanus amafaranga yo kugura ikintu cyose yabaga akeneye.

Bityo rero, nk’uko byari bimeze ku mwana wabaga ayoborwa n’umuherekeza, kuba umwana ayoborwa n’‘ushinzwe kurinda umuragwa’ cyangwa ‘igisonga’ byasobanuraga ko nta mudendezo yabaga afite igihe cyose yabaga akiri umwana. Ubuzima bw’uwo mwana bwacungwaga n’abandi kugeza igihe se yabaga yaragennye.

[Ifoto yo ku ipaji ya 19]

Igishushanyo cy’ikibindi cyo mu Bugiriki bwa kera kigaragaza umuherekeza afite inkoni

[Aho ifoto yavuye]

National Archaeological Museum, Athens

[Ifoto yo ku ipaji ya 19]

Igikombe cyo mu kinyejana cya gatanu Mbere ya Yesu kigaragaza umuherekeza (ufite inkoni) yitegereza uburyo umwana bamushinze arimo yigishwa ubusizi n’umuzika

[Aho ifoto yavuye]

Bildarchiv Preussischer Kulturbesitz/Art Resource, NY