Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

“Anyobora inzira yo gukiranuka”

“Anyobora inzira yo gukiranuka”

“Anyobora inzira yo gukiranuka”

Byavuzwe na Olga Campbell

Murumuna wanjye witwa Emily yaravuze ati “urugero rwiza ni nk’inzogera umuntu avuza abandi bakamukurikira. Wavugije inzogera nanjye ndabyitabira.” Yari yanyandikiye anshimira igihe nari nujuje imyaka 60 mu murimo w’igihe cyose. Reka mbabwire amabyiruka yanjye hamwe n’uko natangiye umurimo nakoze ubuzima bwanjye bwose.

NAVUTSE ku itariki ya 19 Mutarama 1927, mvuka ku babyeyi bakomokaga mu gihugu cya Ukraine bari abahinzi-borozi, bari batuye hafi y’umudugudu wa Wakaw, mu ntara ya Saskatchewan, mu burengerazuba bwa Kanada. Jye na musaza wanjye witwa Bill twavutse turi impanga. Umwe yari uwa gatandatu, undi ari uwa karindwi mu bana umunani b’iwacu. Twe abana bato twafashaga papa wagiraga umwete mu mirimo yo mu isambu y’iwacu. Twabaga mu kazu gato cyane. Mama yatwitagaho cyane nubwo yari yarazahajwe na rubagimpande yaje no kumuhitana. Yapfuye afite imyaka 37. Icyo gihe nari mfite imyaka 4 gusa.

Hashize amezi atandatu mama apfuye, papa yashatse undi mugore. Ntibyatinze mu rugo hatangira kurangwa intonganya, kandi haje kwiyongeramo abandi barumuna banjye batanu twari duhuje papa! Nageragezaga kubaha muka data, ariko musaza wanjye mukuru witwa John we byaramugoraga cyane.

Mu mpera z’umwaka wa 1930, jye na Bill twajyanywe kwiga amashuri abanza, aho twashoboraga guhungira ibibazo byo mu rugo. Igihe Intambara ya Kabiri y’Isi Yose yatangiraga hari umwuka wo gukunda igihugu by’agakabyo. Mwarimukazi mushya waje yatangije umuhango wo kuramutsa ibendera, maze umwana umwe w’umukobwa yanga kuriramutsa. Abanyeshuri baramututse cyane. Ariko kandi, natangajwe n’ubutwari bw’uwo mukobwa maze mubaza impamvu yanze kuriramutsa. Yansobanuriye ko yari Umwigishwa wa Bibiliya, uko akaba ari ko Abahamya ba Yehova bitwaga kera, kandi ambwira ko aramya Imana yonyine.—Kuva 20:2, 3; Ibyakozwe 5:29.

Mva mu rugo iwacu

Mu mwaka wa 1943, nabonye akazi mu mujyi wa Prince Albert, ko gupakira amakamyo no kugeza ku bakiriya amakaziye y’ibinyobwa bidasindisha. Kubera ko nifuzaga cyane kuyoborwa n’Imana, naguze Bibiliya ariko nsanga kuyisobanukirwa bigoye ku buryo byambabaje nkarira. Urebye icyo nari nzi muri Bibiliya ni isengesho rya Data wa twese.—Matayo 6:9-13.

Umunsi umwe ari ku Cyumweru, umugore wari uncumbikiye nawe wari umunyedini yambwiye afite ishema ryinshi, ukuntu yirukanye “umugore wa Bibiliya” wari wakomanze ku muryango. Naribajije nti ‘ibyo bintu yabikoreye iki koko?’ Nyuma y’ibyumweru bike, nararwaye sinajya gusenga. Uwo munsi, wa “mugore wa Bibiliya” yaragarutse.

Yarambajije ati “ujya usenga?”

Ndamusubiza nti “mvuga Data wa twese.”

Yatangiye kunsobanurira icyo ayo magambo ya Yesu asobanura, mutega amatwi nshishikaye. Yansezeranyije ko azagaruka ku wa Gatatu.

Igihe nyir’inzu yagarukaga mu rugo, namubwiye nishimye ibya wa “mugore wa Bibiliya” wari Umuhamya wa Yehova. Nababajwe no kubona nyir’inzu anshyiraho iterabwoba ati “nagaruka hano ku wa Gatatu, nzahita mbirukanana muri iyi nzu!”

Nashakishije muri uwo mudugudu wose wa Muhamya nari namenye ko yitwa Rampel. Maze kumubona, namusobanuriye ikibazo nari mfite kandi musaba kumbwira ibyo yashoboraga kumbwira byose kuri Bibiliya. Ni nk’aho twaganiriye Bibiliya yose! Yagereranyije iki gihe turimo n’iminsi ya Nowa, igihe Imana yarimburaga isi y’abantu babi maze ikarokora Nowa n’umuryango we ikabatuza mu isi yari yavanyeho ababi.—Matayo 24:37-39; 2 Petero 2:5; 3:5-7, 12.

Nyuma y’ikiganiro kirekire twagiranye, Madamu Rampel yarambwiye ati “ndabona wemera ko izi nyigisho za Bibiliya ari ukuri. Mu byumweru bibiri hazaba ikoraniro ry’Abahamya ba Yehova kandi wagombye kubatizwa.” Iryo joro naraye ntasinziriye, ntekereza ku bintu byose nari nize. Nabonaga umubatizo ari intambwe ikomeye cyane. Ariko kandi nashakaga gukorera Imana! Nubwo nari mfite ubumenyi buke kuri Bibiliya, nabatijwe ku itariki ya 15 Ukwakira 1943, mfite imyaka 16.

Mva iburengerazuba nkimukira iburasirazuba

Mu kwezi k’Ugushyingo, musaza wanjye Fred yansabye kujya nkora isuku mu nzu y’amagorofa atatu yari atuyemo mu mugi wa Toronto mu burasirazuba bwa Kanada. Narabyemeye kubera ko natekerezaga kuzahabonera umudendezo usesuye wo gusenga Yehova. Mbere y’uko njyayo, nasuye mukuru wanjye Anne wari ugituye hafi y’i Saskatchewan. Yari amfitiye inkuru iteye amatsiko. Yambwiye ko we n’undi twavaga inda imwe witwa Doris biganaga Bibiliya n’Abahamya ba Yehova, kandi nanjye yansabye ko nyiga. Ubwo nanjye namumeneye ibanga mubwira ko ndi Umuhamya wabatijwe!

Jye na murumuna wanjye Emily twakoze urugendo rurerure muri gari ya moshi tujya i Toronto. Bill yadusanze aho bategera gari ya moshi maze atujyana mu nzu yabanagamo na Fred na John. Nabajije Fred niba hari undi muntu wabaga muri iyo nzu, arambwira ati “mbikubwiye ntiwabyemera. Uribuka Alex Reed twari duturanye? Aba mu igorofa yo hejuru, kandi igitangaje cyane ni uko ashishikajwe n’ibyo Abigishwa ba Bibiliya bigisha!” Narishimye cyane!

Nazamutse nitonze njya kureba Alex, twumvikana ko turi bujyane ku materaniro uwo mugoroba. Nashakaga guhita njya mu materaniro mbere y’uko basaza banjye bagerageza kubimbuza. Nyuma yaho gato, nubwo ntari narigeze nyoborerwa icyigisho cya Bibiliya, nagiye kubwiriza ku ncuro ya mbere. Nishimiye kuganira n’abantu benshi bakomoka muri Ukraine nkoresheje ururimi nari narize nkiri umwana.

Bill yakundaga gusoma amagazeti y’Umunara w’Umurinzi nashyiraga mu cyumba cye. Amaze kwimukira mu ntara ya British Columbia mu burengerazuba bwa Kanada, namukoreshereje abonema y’Umunara w’Umurinzi, nyimuha ho impano. Nubwo ubusanzwe adakunze kuvuga menshi, yanyandikiye ibaruwa y’amapaji icumi anshimira. Nyuma y’igihe, yiyeguriye Yehova maze aba umusaza w’Umukristo ukorana umwete. Nashimishijwe cyane no kuba batanu mu bo tuvukana, ni ukuvuga Bill, Ann, Fred, Doris na Emily barabatijwe bakaba Abahamya ba Yehova.

Ku itariki ya 22 Gicurasi 1945, Leta ya Kanada yemereye Abahamya ba Yehova gukora umurimo wabo ku mugaragaro. * Sinari narigeze menya ko umurimo w’Abahamya ba Yehova wari warabuzanyijwe kugeza aho numviye iryo tangazo. Jye n’incuti yanjye yitwa Judy Lukus twiyemeje kuba ababwiriza b’igihe cyose cyangwa abapayiniya mu karere ka kure mu burasirazuba, mu gice cya Québec gikoresha Igifaransa. Barumuna banjye Doris na Emily bamaze kumenya gahunda yacu, na bo bafashe umwanzuro wo kuba abapayiniya mu mugi wa Vancouver, mu ntara ya British Columbia, kure cyane mu burengerazuba.

Kutoroherana mu by’idini i Québec

Igihe nimukiraga i Québec, sinari mpinduye akarere gusa. Umurimo wo kubwiriza w’Abahamya baho wararwanywaga cyane. * Twishimiye kwifatanya mu murimo wo gutanga inkuru y’Ubwami yavugaga ibihereranye n’ihohoterwa ryakorerwaga Abahamya ba Yehova. Yari ifite umutwe uvuga ngo ‘Urwango rukomeye Québec yanga Imana, Kristo n’umudendezo rukoza isoni Kanada yose’ (mu Gifaransa). Ubwo butumwa budaca ku ruhande bwashyize ahabona ukuntu Abahamya batotezwaga bazira idini ryabo.

Mu gihe cy’iminsi 16, buri munsi twatangiraga saa munani za nijoro, tukagenda ducengeza inkuru z’Ubwami munsi y’inzugi bucece. Igihe twari tugeze ku nzu imwe, twamenye ko abapolisi bari mu nzira baje kudufata. Twabihishe mu kayira kari hagati y’amazu. Umunsi ukurikiyeho twasubiye mu mihanda dutanga Umunara w’Umurinzi na Réveillez-vous! Uko amezi yagendaga ahita, abapolisi bagiye badufata incuro nyinshi ku buryo tutashoboraga kuzibara. Buri gihe nabaga niteguye gufungwa, ku buryo nahoranaga uburoso bw’amenyo n’akaroso k’ingohe.

Mu Gushyingo 1946 Nathan Knorr wayoboraga umurimo w’Abahamya ku isi yose yaradusuye aturutse i Brooklyn, New York. Yaradutumiye uko twari abapayiniya 64 b’i Québec kugira ngo tujye kwiga mu ishuri rya Bibiliya rya Watchtower rya Galeedi, ryari i South Lansing, mu ntara ya New York. Muri iryo shuri twigishijwe ibintu byinshi kuri Bibiliya mu gihe cy’amezi atanu. Tumaze guhabwa impamyabumenyi muri Kanama 1947, twoherejwe mu migi yo muri Québec kugira ngo dutangize amatorero mashya.

Umurimo uhesha ingororano

Uko twari abakobwa bane twoherejwe mu mugi wa Sherbrooke. Twitozaga kuvuga igifaransa dushyizeho umwete, tukagenda twiga gutondagura inshinga mu gihe twabaga tujya cyangwa tuva mu ifasi twabwirizagamo. Mu kiruhuko cya saa sita, rimwe na rimwe nta mafaranga yo kugura ibyokurya twabaga dufite. Icyo gihe twaratahaga, tukajya kwiga Igifaransa. Kay Lindhorst twabanaga yari umuhanga mu kibonezamvugo. Yabanje kunyigisha ikibonezamvugo cy’Icyongereza kugira ngo nshobore gusobanukirwa Igifaransa.

Ahantu hanshimishije cyane mu murimo w’ubupayiniya ni ahitwa Victoriaville, icyo gihe wari umugi utuwe n’abantu bagera ku 15.000. Ntibyari byoroshye kuhabona umuntu uvuga Icyongereza. Twari tubonye uburyo bwo kumenya neza igifaransa. Icyumweru cya mbere twahamaze cyari gishimishije cyane. Aho twajyaga hose abantu bemeraga ibitabo byacu. Ubwo twasubiragayo, twasanze inzugi n’amadirishyi byose bifunze neza neza. Byari byagenze bite?

Umupadiri wo muri ako gace yari yabujije abantu kudutega amatwi. Mu gihe twabwirizaga ku nzu n’inzu, abana baradukurikiraga bakagenda badutera amabuye n’ibibumbe by’urubura. Icyakora, abenshi bifuzaga cyane kumva ubutumwa bwo muri Bibiliya. Mu mizo ya mbere, bemeraga ko tubasura ku mugoroba gusa. Ariko uko bagendaga bagira ubumenyi kuri Bibiliya, bigaga ku mugaragaro nubwo abaturanyi babo babaga batabyishimiye.

Mu mwaka wa 1950, jye n’abakobwa twavaga inda imwe twasubiye i Wakaw kubasura. Mu materaniro, twabwiye abagize itorero ryaho ibintu twagiye duhura na byo mu murimo wo kubwiriza. Nyuma yaho, umugenzuzi uhagarariye itorero yaratubwiye ati “mama wanyu azishima cyane nazuka akamenya ko abana be babaye Abahamya ba Yehova.” Yadusobanuriye ko yari yariganye Bibiliya n’Abahamya mbere y’uko apfa. Kumenya ko mama yigaga Bibiliya kandi ko iyo aza gukomeza kubaho yari kuyitwigisha, byatumye amarira atuzenga mu maso.

Nshyingirwa ngafatanya umurimo wo kubwiriza n’uwo twashakanye

Mu mwaka wa 1956 namenyanye na Merton Campbell, Umuhamya wari waramaze amezi 27 muri gereza mu gihe cy’Intambara ya Kabiri y’Isi Yose, azira kutagira aho abogamira muri politiki. Yari amaze imyaka igera hafi ku icumi akora ku biro bikuru by’Abahamya ba Yehova i Brooklyn. Merton yari afite imico myiza myinshi ya gikristo, bituma mbona ko yaba umugabo mwiza. Twamaze amezi runaka twandikirana, kandi kuba twarubahanaga kandi tukagirana ubucuti, byaje kuvamo urukundo rukomeye.

Jye na Merton twashyingiranwe ku itariki ya 24 Nzeri 1960. Mbega ukuntu mfite umugisha wo kuba maranye imyaka 47 n’umugabo mwiza kandi ukuze mu buryo bw’umwuka! Merton amaze imyaka 58 akora mu Biro Bishinzwe Umurimo, bifasha amatorero y’Abahamya ba Yehova yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika bikanayaha ubuyobozi. Mu gihe cy’imyaka isaga 30, akazi kanjye i Brooklyn kari ako gutaka ibyumba by’abashyitsi. Nyuma yaho naje gukora akazi ko gutaka Amazu y’Amakoraniro yo mu mugi wa New York. Hanyuma mu mwaka wa 1995, jye na Merton twimuriwe mu Kigo cya Watchtower Gikorerwamo Imirimo Irebana no Kwigisha kiri i Patterson, mu birometero 110 mu majyaruguru y’umugi wa New York.

Igihe navaga mu rugo mfite imyaka 12, sinigeze ntekereza ko nari kuzabana n’abavandimwe na bashiki bacu benshi duhuje ukwizera, harimo n’abo tuvukana. Ntegerezanyije amatsiko igihe tuzaba turi mu isi nshya yasezeranyijwe n’Imana, dukikije mama tumubwira uko byagenze amaze gupfa, cyane cyane ukuntu Yehova Imana yatwitayeho mu buryo bwuje urukundo, ikadufasha kuyimenya. Mbega ukuntu dushimishwa no kuba Yehova yaratuyoboye mu “nzira yo gukiranuka”!—Zaburi 23:3.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 21 Kubera ko Abahamya ba Yehova batagira aho babogamira mu bya politiki, leta yari yarabaciye ku itariki ya 4 Nyakanga 1940.

^ par. 23 Niba ushaka ibisobanuro birambuye ku birebana n’itotezwa ryo mu rwego rw’idini muri Québec, reba Réveillez-vous ! yo ku itariki ya 22 Mata 2000, ipaji ya 20-23.

[Amafoto yo ku ipaji ya 27]

Ababyeyi banjye n’inzu twabanagamo n’abo tuvukana barindwi

[Ifoto yo ku ipaji ya 29]

Bagenzi banjye twakoranaga umurimo i Victoriaville mu mwaka wa 1952

[Ifoto yo ku ipaji ya 29]

Ndi kumwe n’abo tuvukana (uvuye ibumoso ugana iburyo) Anne, Mary, Fred, Doris, John, jyewe, Bill na Emily

[Ifoto yo ku ipaji ya 29]

Ndi kumwe na Merton muri iki gihe