Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ese wari ubizi?

Ese wari ubizi?

Ese wari ubizi?

Uduceri tubiri umupfakazi yatuye twari dufite agaciro kangana iki?

Mu kinyejana cya mbere, umusoro w’urusengero Abayahudi batangaga buri mwaka wari “idarakama ebyiri,” zikaba zari zihwanye hafi n’ibihembo by’iminsi ibiri (Matayo 17:24). Ariko kandi, Yesu yavuze ko ibishwi bibiri byaguraga “igiceri kimwe cy’agaciro gake,” ni ukuvuga igiceri gifite agaciro kangana n’ibihembo by’umukozi wakoze iminota 45. Mu by’ukuri, umuntu yashoboraga gutanga ibiceri bibiri, cyangwa ibihembo by’umuntu wakoze iminota 90, agahabwa ibishwi bitanu.—Matayo 10:29; Luka 12:6.

Amaturo y’urusengero yatanzwe n’umupfakazi w’umukene Yesu yitegereje, yari ufite agaciro gake cyane uyagereranyije n’ikiguzi cy’ibishwi bitanu. Ibyo biceri bibiri cyangwa leputa ebyiri, ni byo biceri bikozwe mu muringa bifite agaciro gake cyane byakoreshwaga muri Isirayeli icyo gihe. Byari bifite agaciro kangana na 1/64 cy’ibihembo by’umukozi wabaga yakoze umunsi umwe. Kubera ko umukozi yakoraga amasaha 12, ubwo ibyo biceri byari bifite agaciro katageze ku bihembo by’umuntu wakoze iminota 12.

Yesu Kristo yavuze ko impano y’amafaranga uwo mupfakazi yatanze yarutaga kure ayo abandi bose batanze ‘bayakuye ku bibasagutse.’ Kuki yavuze ko uwo mupfakazi ari we watanze menshi? Iyo nkuru ivuga ko uwo mupfakazi yari afite “uduceri tubiri,” bityo akaba yarashoboraga gutanga kamwe ho impano, akandi akakagumana. Ariko kandi, “yatanze ibyo yari afite byose, ibyo yari atezeho amakiriro.”—Mariko 12:41-44; Luka 21:2-4.

Sawuli yiswe Pawulo ryari?

Intumwa Pawulo yari Umuheburayo kavukire wari ufite ubwenegihugu bw’Abaroma (Ibyakozwe 22:27, 28; Abafilipi 3:5). Birashoboka rero ko kuva akiri umwana yari afite izina ry’Abaheburayo ari ryo Sawuli, n’iry’Abaroma ari ryo Pawulo. Bamwe muri bene wabo na bo bari bafite amazina y’Abaroma n’ay’Abagiriki (Abaroma 16:7, 21). Byongeye kandi, icyo gihe ntibyari igitangaza ko Abayahudi bagira amazina abiri, cyane cyane abatarabaga muri Isirayeli.—Ibyakozwe 12:12; 13:1.

Intumwa Pawulo ashobora kuba yaramaze imyaka isaga icumi, uhereye igihe yabereye Umukristo, azwi ku izina rye ry’Igiheburayo ari ryo Sawuli (Ibyakozwe 13:1, 2). Icyakora, mu rugendo rwa mbere rw’ubumisiyonari Pawulo yakoze ahagana mu mwaka wa 47 ushyira uwa 48, ashobora kuba yarahisemo kwitwa izina ry’Abaroma ari ryo Pawulo. Yari yarahawe inshingano yo gutangariza ubutumwa bwiza abantu batari Abayahudi, kandi ashobora kuba yarumvaga ko izina ry’Abaroma ari ryo ryari kuba rikwiriye (Ibyakozwe 9:15; 13:9; Abagalatiya 2:7, 8). Ashobora no kuba yarakoresheje izina Pawulo, kubera ko mu Kigiriki izina rye ry’Igiheburayo, Sawuli, ryenda kuvugika nk’irindi jambo ryumvikanisha ibintu bibi. Uko impamvu yaba yaratumye Pawulo ahindura izina yaba iri kose, yagaragaje ko yifuzaga ‘kuba byose ku bantu b’ingeri zose, kugira ngo mu buryo bwose akize bamwe.’—1 Abakorinto 9:22.

[Ifoto yo ku ipaji ya 12]

Uko ni ko agaceri ka leputoni kanganaga