Ishobora kuzura abapfuye
Egera Imana
Ishobora kuzura abapfuye
ESE waba warigeze upfusha mwene wanyu cyangwa incuti yawe magara? Niba byarakubayeho, icyo ni kimwe mu bintu byakubabaje cyane mu buzima. Umuremyi wacu yiyumvisha agahinda ufite. Uretse n’ibyo kandi, ashobora gukuraho ingaruka ziterwa n’urupfu. Yandikishije muri Bibiliya inkuru za kera zivuga iby’abantu bazutse, kugira ngo agaragaze ko adatanga ubuzima gusa, ahubwo ko ashobora no kuzura abapfuye. Reka dusuzume inkuru ivuga iby’umuntu Yesu Kristo Umwana w’Imana yazuye, abiherewe ububasha na Se. Inkuru ivuga iby’icyo gitangaza iboneka muri Luka 7:11-15.
Hari mu mwaka wa 31. Icyo gihe Yesu yari yagiye mu mugi w’i Galilaya witwaga Nayini (umurongo wa 11). Birashoboka ko yageze mu nkengero z’uwo mugi bugorobye. Bibiliya igira iti “ageze hafi y’irembo ry’umugi, ahura n’abantu batwaye umurambo; uwari wapfuye yari umwana w’ikinege, kandi nyina yari umupfakazi. Abantu benshi bo muri uwo mugi bari kumwe na we” (umurongo wa 12). Ese ushobora kwiyumvisha agahinda uwo mubyeyi w’umupfakazi yari afite? Igihe yapfushaga umwana we w’ikinege, byari bibaye ubwa kabiri apfusha umuntu wamwitagaho kandi akamurinda.
Yesu yitaye kuri uwo mubyeyi wari washenguwe n’agahinda, ushobora kuba yaragendaga iruhande rw’ikiriba bari batwayemo umurambo w’umwana we. Iyo nkuru igira iti “Umwami amubonye amugirira impuhwe aramubwira ati ‘wikomeza kurira’” (umurongo wa 13). Yesu yari ababajwe cyane n’ibyago uwo mupfakazi yari yagize. Birashoboka ko yaba yarahise atekereza nyina Mariya, ushobora kuba icyo gihe yari umupfakazi, kandi akaba yari agiye kuzaterwa agahinda kenshi n’urupfu rw’umwana we.
Yesu yegereye icyo kivunge cy’abantu ariko ntiyabivangamo. Yakoze ikimenyetso kigaragaza ko afite ububasha, maze ‘akora ku kiriba,’ abo bantu barahagarara. Icyo gihe yaranguruye ijwi nk’umuntu wahawe ububasha ku rupfu maze aravuga ati “musore, ndakubwiye nti ‘byuka!’ Nuko uwari wapfuye areguka aricara, atangira kuvuga, maze amuhereza nyina” (umurongo wa 14, 15). Igihe uwo musore yapfaga, uwo mubyeyi yari asigaye wenyine. Bityo rero, igihe Yesu ‘yaherezaga’ uwo mugore umwana we, umuryango wabo wari wongeye kubaho. Agahinda uwo mupfakazi yari afite kasimbuwe n’amarira y’ibyishimo byinshi.
Ese wifuza kuzagira ibyishimo nk’ibyo byo kongera kubonana n’abawe wakundaga bapfuye? Izere ko Imana ikumva. Kuba Yesu yarishyize mu mwanya w’uwo mupfakazi wari ufite agahinda, bigaragaza ko Imana na yo igira impuhwe, kuko Yesu yagaragazaga mu buryo bwuzuye kamere ya Se (Yohana 14:9). Bibiliya itwigisha ko Imana yifuza cyane kuzura abantu bapfuye izirikana (Yobu 14:14, 15). Ijambo ryayo Bibiliya riduha ibyiringiro bihebuje, cyane cyane ibyiringiro byo kuzaba muri paradizo ku isi no kuzabona abacu twakundaga bapfuye bazutse (Luka 23:43; Yohana 5:28, 29). Turagutera inkunga yo kwiga byinshi ku birebana n’Imana ishobora kuzura abapfuye, no kumenya uko nawe wagira ibyiringiro byo kuzabona abawe bapfuye.
[Ifoto yo ku ipaji ya 23]
“Uwari wapfuye areguka aricara, atangira kuvuga, maze amuhereza nyina”