Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Itariki ya 22 Werurwe 2008 ni umunsi tugomba kwibuka

Itariki ya 22 Werurwe 2008 ni umunsi tugomba kwibuka

Itariki ya 22 Werurwe 2008 ni umunsi tugomba kwibuka

Ku mugoroba wabanjirije urupfu rwa Yesu, yahereje intumwa ze umugati udasembuye n’igikombe cya divayi, maze azisaba kurya kuri uwo mugati no kunywa kuri iyo divayi. Nanone kandi, yarazibwiye ati “mujye mukomeza gukora mutya munyibuka.”—Luka 22:19.

Uyu mwaka, uwo munsi uzizihizwa ku wa Gatandatu, ku itariki ya 22 Werurwe, izuba rirenze. Abahamya ba Yehova bo ku isi hose bazaterana kuri uwo mugoroba bizihiza urwo Rwibutso, nk’uko Yesu yabitegetse. Tunejejwe cyane no kugutumira kugira ngo uzaze kwifatanya natwe. Baza Abahamya ba Yehova bo mu karere k’iwanyu, bakubwire isaha nyayo ayo materaniro yihariye azaberaho n’aho azabera.