Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

“Sinigeze numva nkunzwe bigeze aha”

“Sinigeze numva nkunzwe bigeze aha”

Ibaruwa yaturutse muri République Dominicaine

“Sinigeze numva nkunzwe bigeze aha”

MURI iki cyumweru, Niurka yatanze ikiganiro gishingiye kuri Bibiliya ku ncuro ya mbere mu itorero ryacu. Igihe yateguraga ibyo azavuga, yabyanditse mu nyandiko isomwa n’impumyi maze abifata mu mutwe. Nari ndi kumwe na we kuri Platifomu, nigize umuntu ushaka kumenya ukuri ko muri Bibiliya. Navugiraga mu ndangururamajwi, ijwi ryanjye akaryumvira muri mikoro yari yambaye mu matwi, bityo akabasha kunyumva neza. Ikiganiro cyacu kirangiye, abari bateze amatwi baratangaye, bakoma amashyi menshi ku buryo yabashije kuyumva neza. Yaramwenyuye araseka, ku buryo wabonaga anyuzwe kandi afite ibyishimo byinshi. Nanjye nari nishimye. Mbega ukuntu kuba umumisiyonari bihesha ingororano!

Ndibuka igihe nahuraga na Niurka ku ncuro ya mbere. Ubu hashize imyaka ibiri. Icyo gihe nari maze igice cy’isaha ntwaye imodoka mu mihanda yo mu giturage irimo ivumbi ryinshi. Yari yicaye ku rubaraza rw’inzu iciriritse yo mu giturage, ni ukuvuga inzu yubakishije ibiti n’amakoro, ishakaje amabati yariwe n’ingese. Aho hantu hari urusaku n’umwuka by’ihene, inkwavu n’imbwa. Niurka yari yubitse umutwe, ubona yigunze kandi yihebye. Yari afite imyaka 34, ariko wabonaga asa n’uwayirengeje.

Namukoze ku rutugu buhoro, maze yegura umutwe aratureba nubwo yari amaze imyaka 11 yarahumye. Naramwegereye mubwira mu ijwi riranguruye izina ryanjye n’irya mugenzi wanjye twari twajyanye kubwiriza. Nyuma twaje kumenya ko Niurka yari yararwaye indwara ifata amagufwa, amaso n’umutima, iyo ndwara ikaba yaramubabazaga cyane. Niurka arwaye diyabete ikaze, isaba ko umuntu ahora agenzura ngo arebe niba ibipimo by’isukari yo mu maraso bitiyongera mu buryo butunguranye.

Igihe namuherezaga Bibiliya, yamenye ko ari yo maze atubwira ko atarahuma yakundaga kuyisoma. Ariko se ni gute nari kwigisha Ijambo ry’Imana uwo muntu wari wigunze, w’umukene kandi urwaragurika? Kubera ko yari azi inyuguti, natangiye kujya muhereza inyuguti zikozwe muri plasitiki. Nyuma y’igihe gito, yashoboraga kumenya izo ari zo. Nakoraga ibimenyetso, akankoraho akumva ikimenyetso nkoze, akagenda amenya uko buri nyuguti ikorwa mu Rurimi rw’Amarenga rw’Urunyamerika. Buhoro buhoro, yamenye n’ibindi bimenyetso bikoreshwa muri urwo rurimi. Kubera ko ari bwo nanjye nari ngitangira kwiga ururimi rw’amarenga, mbere yo kumwigisha namaraga amasaha n’amasaha ntegura. Icyakora, ari jye, ari na Niurka, twari tubishishikariye cyane ku buryo twamenye ururimi rw’amarenga vuba cyane.

Niurka yarushijeho kugira amajyambere igihe umuryango w’abagiraneza wamuhaga utwuma tumufasha kumva. Nubwo tutari utwuma duhambaye, twaramufashije cyane. Kubera ko yari amaze imyaka irenga icumi atabona kandi asa n’utavuga, yari ameze nk’aho aba wenyine. Ariko umwuka wa Yehova wamukanguye ubwenge n’umutima, ubyuzuzamo ubumenyi, ibyiringiro n’urukundo. Hashize igihe gito, Niurka yishingikirizaga akabando maze agasura abaturanyi, agenda ageza ku bandi ukuri ko muri Bibiliya.

Niurka yigana Bibiliya na nyirasenge na babyara be babiri. Abanza gutegura abyitondeye, agafata mu mutwe buri somo. Abo Niurka yigisha Bibiliya basoma paragarafu, agasoma ikibazo mu gitabo cyanditse mu rurimi rw’Impumyi, hanyuma uwo bajyanye kubwiriza akamubwira mu ijwi riranguruye ibisubizo umwigishwa yatanze, cyangwa akagenda amukorera ibimenyetso by’amarenga mu kiganza.

Itorero ryose rifasha Niurka kandi rikamutera inkunga. Bamwe mu bavandimwe be b’Abakristo bamufasha kujya mu materaniro no mu makoraniro. Abandi bajyana na we kubwiriza. Niurka aherutse kumbwira ati “sinigeze numva nkunzwe bigeze aha.” Yizeye ko azabatizwa mu ikoraniro ry’Intara ritaha.

Hari igihe twanyuze mu gahanda kajya kwa Niurka, tumubona yicaye ku rubaraza yota akazuba, yemye kandi amwenyura. Namubajije impamvu yarimo amwenyura, arambwira ati “nahoze ntekereza iby’igihe kizaza, igihe isi izaba yahindutse paradizo. Numvaga nsa n’uwayigezemo.”

[Ifoto yo ku ipaji ya 25]

Niurka na bamwe mu bagize itorero ryacu bari imbere y’Inzu y’Ubwami

[Ifoto yo ku ipaji ya 25]

Niurka ageza ku bandi ibyo yamenye