Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Uko waba umwe mu bana b’Imana

Uko waba umwe mu bana b’Imana

Uko waba umwe mu bana b’Imana

NYUMA y’imyaka igera kuri 30 Intambara ya Koreya irangiye, radiyo na televiziyo byo muri icyo gihugu byashyizeho gahunda yo guhuza abantu n’ababo baburanye mu ntambara. Byagize izihe ngaruka? Abantu basaga 11.000 bongeye kubonana na bene wabo. Wasangaga barira, bahoberana reka sinakubwira! Hari ikinyamakuru cyo muri Koreya cyagize kiti “nta kindi gihe mu mateka ya Koreya abantu benshi basukiye icyarimwe amarira angana atyo mu buryo butunguranye, babitewe n’ibyishimo.”—Korea Times.

Muri Brésil, ababyeyi b’umwana witwaga Cézar bananiwe kwishyura umwenda bari bafitiye umuntu, maze bamuha uwo mwana. Hashize imyaka igera ku icumi, Cézar yashimishijwe cyane no kubona nyina umubyara ku buryo yasize abo babyeyi b’abakire bamureraga, akajya kwibanira na nyina.

Mbega ukuntu abagize umuryango bishima iyo babonanye nyuma y’igihe kirekire baraburanye! Bibiliya igaragaza ukuntu abantu batandukanyijwe mu buryo buteye agahinda n’abandi bagize umuryango w’Imana. Inavuga ukuntu ubu abantu barimo bongera gusubizwa mu bagize uwo muryango w’Imana. Ibyo se byabayeho bite? Wowe se ibyo byishimo wabibona ute?

Uko abagize umuryango w’Imana batandukanyijwe

Umwanditsi wa zaburi yavuze ibirebana na Yehova Imana, Umuremyi wacu, ati ‘aho uri ni ho hari isoko y’ubugingo’ (Zaburi 36:10). Yehova ni Se w’umuryango mugari cyane ugizwe n’ibiremwa bifite ubwenge kandi by’indahemuka, ari ibyo mu ijuru n’ibyo mu isi. Uwo muryango ugizwe n’ibice bibiri: icyo mu ijuru n’icyo ku isi. Abagize igice cyo mu ijuru ni abamarayika cyangwa abana ba Yehova b’umwuka. Abagize igice cyo ku isi bo ni abantu, bazahinduka abana be bo ku isi.

Nk’uko byasobanuwe mu ngingo ibanziriza iyi, Adamu, umwana w’Imana wa mbere w’umuntu, yarigometse atuma n’abaje kumukomokaho bose batandukana mu buryo bubabaje n’umubyeyi wabo wuje urukundo, akaba n’Umuremyi wabo (Luka 3:38). Ibyo byatewe n’uko igihe Adamu yigomekaga, yitesheje igikundiro cyo kuba umwana w’Imana kandi akakivutsa n’abari kuzamukomokaho. Imana yakoresheje umugaragu wayo Mose, maze isobanura ingaruka mbi z’ibyari byabaye igira iti ‘bariyononnye ntibakiri abana [b’Imana], ahubwo ni ikizinga kuri bo.’ “Ikizinga,” cyangwa kamere yokamwe n’icyaha, cyatandukanyije abantu n’Imana yera kandi itunganye rwose (Gutegeka kwa Kabiri 32:4, 5; Yesaya 6:3). Ni nk’aho icyo gihe abantu bazimiye, bagasigara batagira se.—Abefeso 2:12.

Kugira ngo Bibiliya igaragaze ko abantu batandukanyijwe n’Imana bikabije, ivuga ko abatari mu muryango w’Imana ari “abanzi” (Abaroma 5:8, 10). Abantu batandukanyijwe n’Imana bagezweho n’imibabaro batewe n’ubutegetsi bwa Satani bubakandamiza, ndetse bagerwaho n’urupfu bakomoye ku cyaha no kudatungana barazwe (Abaroma 5:12; 1 Yohana 5:19). Ese abantu b’abanyabyaha bashobora kuba mu bagize umuryango w’Imana? Ese ibiremwa bidatunganye bishobora guhinduka abana b’Imana mu buryo bwuzuye, nk’uko Adamu na Eva bari bameze bataracumura?

Guhuriza hamwe abana batatanye

Hari ibintu Yehova yateguye mu buryo bwuje urukundo, bifitiye akamaro abantu badatunganye bamukunda (1 Abakorinto 2:9). Intumwa Pawulo yabisobanuye agira ati “Imana yiyunze n’isi binyuze kuri Kristo, ntiyakomeza kubabaraho ibyaha byabo” (2 Abakorinto 5:19). Nk’uko byasobanuwe mu ngingo ibanziriza iyi, Yehova Imana yatanze Yesu Kristo kugira ngo abe igitambo cy’ibyaha byacu (Matayo 20:28; Yohana 3:16). Intumwa Yohana yanditse ashimira ati “mutekereze namwe ukuntu urukundo Data yadukunze rukomeye, kugira ngo twitwe abana b’Imana” (1 Yohana 3:1). Bityo, abantu bumvira bugururiwe irembo kugira ngo bongere basubire mu muryango wa Yehova.

Nubwo abantu bose bagize umuryango w’Imana bazunga ubumwe bayobowe na Se wo mu ijuru, zirikana ko Bibiliya ivuga ko bari mu matsinda abiri. Bibiliya igira iti “iryo banga rihuje n’ibyo Imana yishimira cyane yagambiriye muri yo, igamije gushyiraho ubuyobozi, kugira ngo ibihe byagenwe nibigera ku ndunduro, ibintu byose bizongere guteranyirizwa hamwe muri Kristo, ari ibyo mu ijuru n’ibyo mu isi” (Abefeso 1:9, 10). Kuki Imana yateganyije ko ibintu bigenda bityo?

Kuba Yehova yarashyize abana be mu matsinda abiri, mu by’ukuri bituma umuryango we wunga ubumwe. Kandi impamvu irumvikana. Umuryango w’Imana ni mugari cyane ku buryo wagereranywa n’igihugu. Mu bihugu byose, hatoranywa abantu bake bakaba ari bo bajya mu butegetsi, kugira ngo abasigaye babeho mu mahoro kandi bubaha ubutegetsi. Birumvikana ko nta butegetsi bw’abantu bwigeze buzana amahoro nyakuri, ariko Imana yahaye abagize umuryango wayo ubutegetsi butunganye. Itsinda rya mbere, ni ukuvuga “ibyo mu ijuru,” rigizwe n’abana b’Imana Yehova atoranyiriza kuzaba abategetsi cyangwa abami, mu Bwami bwo ijuru. Aho ni ho ‘bazategekera isi.’—Ibyahishuwe 5:10.

Abana b’Imana ku isi

Nanone kandi, Yehova arimo arateranyiriza hamwe “ibyo mu isi,” ni ukuvuga abantu babarirwa muri za miriyoni bo hirya no hino, kugira ngo bazahinduke abana be bo ku isi. Kubera ko ari umubyeyi ugwa neza, abigisha inzira ze z’urukundo kugira ngo bashobore kunga ubumwe, nubwo bakomoka mu bihugu byinshi. Ndetse n’abantu b’abagome, bikunda, biyandarika kandi batumvira Imana, ubu barimo baratumirwa ngo baze ‘biyunge n’Imana.’—2 Abakorinto 5:20.

Bigendekera bite abantu Imana itumira ngo biyunge na yo babe abana bayo, ariko bakanga? Kugira ngo umuryango wa Yehova ukomeze kurangwa n’amahoro n’ubumwe, abantu nk’abo azabafatira ibyemezo bikaze. Hazabaho “umunsi w’urubanza no kurimbuka kw’abatubaha Imana” (2 Petero 3:7). Imana izakura ku isi abantu bose banga kumvira. Mbega ukuntu abantu bumvira bazumva baruhutse!—Zaburi 37:10, 11.

Hazakurikiraho imyaka igihumbi y’amahoro, kandi muri icyo gihe abantu bose bitabira urukundo rw’Imana bazagenda buhoro buhoro basubirana ubuzima butunganye Adamu yatakaje. Ndetse n’abapfuye bazazurwa (Yohana 5:28, 29; Ibyahishuwe 20:6; 21:3, 4). Bityo, Imana izasohoza isezerano ryayo rigira riti ‘ibyaremwe [abantu] na byo ubwabyo bizabaturwa mu bubata bwo kubora, maze bigire umudendezo uhebuje w’abana b’Imana.’—Abaroma 8:21.

Uko wakongera kunga ubumwe na So wo mu ijuru

Cézar hamwe na ba Bakoreya babarirwa mu bihumbi bavuzwe iyi ngingo igitangira, bagombaga kugira icyo bakora kugira ngo bongere kubonana n’imiryango yabo. Abo bantu bo muri Koreya bitabiriye ya gahunda yo guhuza abantu n’ababo, naho Cézar yaretse kubana n’ababyeyi bamureraga. Mu buryo nk’ubwo, nawe ushobora kugira icyo ukora kugira ngo wiyunge na So wo mu ijuru, Yehova Imana, kandi ube mu bagize umuryango we. Wagombye gukora iki?

Kugira ngo wegere Imana ikubere So, ugomba kwiga Ijambo ryayo Bibiliya, kandi ibyo bizatuma urushaho kuyizera no kwizera amasezerano yayo. Bizaba ngombwa ko witoza kwiringira ko ibyo Imana igusaba gukora ari wowe bigirira akamaro. Bizanagusaba kwemera ko Imana iguhana kandi ikagukosora, kuko Bibiliya ibwira Abakristo iti “Imana ibafata nk’abana. None se ni nde mwana se adahana?”—Abaheburayo 12:7.

Gutera izo ntambwe bizahindura imibereho yawe yose. Bibiliya igira iti “mukwiriye guhindurwa bashya mu mbaraga zikoresha ubwenge bwanyu, kandi mukambara kamere nshya yaremwe mu buryo buhuje n’uko Imana ishaka, kandi ikaba ihuje no gukiranuka n’ubudahemuka nyakuri” (Abefeso 4:23, 24). Ubwo rero, jya wumvira umuburo intumwa Petero yatanze agira ati “kimwe n’abana bumvira, mureke kubaho muhuje n’irari mwagiraga kera mukiri mu bujiji.”—1 Petero 1:14.

Uko wabona umuryango wawe nyakuri

Igihe Cézar yabonanaga na nyina, yashimishijwe cyane no kumenya ko yari afite mukuru we na mushiki we. Nawe nutangira kwegera So wo mu ijuru, uzasanga burya ufite abavandimwe benshi mu itorero rya gikristo. Nutangira kwifatanya na bo, bashobora kuzakubera incuti magara kurusha n’abo muvukana.—Ibyakozwe 28:14, 15; Abaheburayo 10:24, 25.

Uratumirirwa kongera kunga ubumwe na So nyakuri, ndetse n’abavandimwe b’ukuri. Ibyo bishobora kuzaguhesha ibyishimo byinshi nk’ibyo Cézar na ba Bakoreya babarirwa mu bihumbi bagize igihe bongeraga kubonana n’imiryango yabo.

[Ifoto yo ku ipaji ya 8]

Cézar afite imyaka 19 ari kumwe na nyina

[Amafoto yo ku ipaji ya 10]

Gira icyo ukora kugira ngo wegere Imana