Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ushobora kugira ibyishimo nubwo ibintu byaba bitagenze uko wari ubyiteze

Ushobora kugira ibyishimo nubwo ibintu byaba bitagenze uko wari ubyiteze

Ushobora kugira ibyishimo nubwo ibintu byaba bitagenze uko wari ubyiteze

NI NDE utarigeze atenguhwa? Na Data wo mu ijuru, Yehova Imana, yigeze gutenguhwa! Urugero, yakuye Abisirayeli mu bubata bwo muri Egiputa kandi abaha imigisha myinshi. Ariko kandi, Bibiliya igira iti ‘barahindukiraga bakagerageza Imana, bakarakaza Iyera ya Isirayeli’ (Zaburi 78:41). Nyamara, Yehova yakomeje kuba “Imana igira ibyishimo.”—1 Timoteyo 1:11.

Mu by’ukuri, hari ibintu byinshi bishobora gutuma ibintu bitagenda uko twabyifuzaga. Twakora iki kugira ngo bitatubuza kugira ibyishimo? Ni irihe somo twavana ku buryo Yehova Imana yitwaye igihe abantu bamutenguhaga?

Impamvu zishobora gutuma ibintu bitagenda uko twari tubyiteze

Ijambo ry’Imana rigira riti “ibihe n’ibigwirira umuntu biba kuri bose” (Umubwiriza 9:11). Mu buryo butunguranye, igikorwa cy’ubugizi bwa nabi, impanuka cyangwa indwara bishobora gutera abantu agahinda kenshi, bigatuma bamanjirwa. Nanone, Bibiliya igira iti “ubwiringiro burerezwe butera umutima kurwara” (Imigani 13:12). Iyo dutegerezanyije amatsiko ikintu cyiza, twumva dufite ibyishimo byinshi; ariko iyo dutinze tukibona, dushobora kumva tumanjiriwe cyane. Urugero, Duncan * yari afite icyifuzo cyo kuba umumisiyonari no gukomeza gukora uwo murimo. Ariko amaze imyaka myinshi mu murimo w’ubumisiyonari, byabaye ngombwa ko we n’umugore we bawuhagarika bagasubira iwabo. Yaravuze ati “mu buzima bwanjye ni bwo bwa mbere numvise mbuze uko ngira. Nta ntego nari mfite. Nta kintu cyari kigifite agaciro mu maso yanjye.” Agahinda gatewe no kuba ibintu byagenze uko utari ubyiteze gashobora kumara igihe kirekire, nk’uko byagendekeye Claire. Yabisobanuye agira ati “nari ntwite inda y’amezi arindwi maze ivamo. Ubu hashize imyaka myinshi ibyo bibaye, ariko n’ubu iyo mbonye umwana w’umuhungu atanga ikiganiro kuri platifomu, ndatekereza nti ‘iyo umwana wanjye aba akiriho na we aba angana n’uyu.’”

Nanone, umuntu ashobora kugira umubabaro mwinshi mu gihe hagize umutenguha, wenda nk’igihe uwo barambagizanyaga amubenze, igihe atanye n’uwo bashakanye, igihe umwana we yigometse, igihe mugenzi we amuhemukiye cyangwa igihe incuti ye imubereye indashima. Kubera ko tubana n’abantu badatunganye kandi tukaba turi mu bihe birushya, ibintu bishobora gutuma tumanjirwa ntibibarika.

Mu buryo nk’ubwo, kutagera ku ntego twari dufite bishobora gutuma tumanjirwa. Urugero, turamutse dutsinzwe ikizamini, tukabura akazi cyangwa tugakunda umuntu utadukunda, dushobora kumva nta cyo tumaze. Nanone dushobora kumva tumanjiriwe kubera ko umuntu dukunda atagitera imbere mu by’umwuka. Uwitwa Mary yaravuze ati “nabonaga umukobwa wanjye ari Umukristo ugira ishyaka rwose. Numvaga naramuhaye urugero rwiza. Ariko igihe yangaga Yehova Imana n’amahame agenga umuryango wacu, numvise nararuhiye ubusa. Nta kintu na kimwe mu bindi bintu nagezeho cyashoboraga kunshimisha. Numvise ncitse intege rwose.”

Twahangana dute n’imimerere nk’iyo y’urucantege? Kugira ngo tubone igisubizo, reka dusuzume urugero rwiza Yehova yatanze mu birebana n’ukuntu yitwaye igihe abantu bamutenguhaga.

Jya wibanda ku muti w’ikibazo

Yehova yahaye umugabo n’umugore ba mbere ibyo bari bakeneye byose abigiranye urukundo, nyamara babaye indashima kandi bamwigomekaho (Itangiriro, igice cya 2 n’icya 3). Nyuma yaho, umwana wabo Kayini yatangiye kugira imyitwarire mibi. Yanze kumvira imiburo Yehova yamuhaye maze yica murumuna we (Itangiriro 4:1-8). Ese ushobora kwiyumvisha ukuntu Yehova yumvise atengushywe?

Kuki ibyo bitabujije Yehova gukomeza kugira ibyishimo? Ni ukubera ko yari afite umugambi wo kuzuza mu isi abantu batunganye, kandi yakomeje gukora ibikenewe byose kugira ngo azasohoze uwo mugambi (Yohana 5:17). Kugira ngo abigereho, yateganyije igitambo cy’incungu hamwe n’Ubwami bwe (Matayo 6:9, 10; Abaroma 5:18, 19). Yehova ntiyibanze ku kibazo cyari cyavutse, ahubwo yibanze ku muti wacyo.

Ijambo ry’Imana ridutera inkunga yo kwibanda ku bintu byiza, aho kwibanda ku buryo ibintu byagombaga kuba byaragenze cyangwa icyo twagombye kuba twarakoze. Rigira riti “iby’ukuri byose, ibikwiriye gufatanwa uburemere byose, ibikiranuka byose, ibiboneye byose, ibikwiriye gukundwa byose, ibivugwa neza byose, ingeso nziza zose n’ibishimwa byose, ibyo abe ari byo mukomeza gutekerezaho.”—Abafilipi 4:8.

Gushyira mu gaciro mu gihe ibintu bitagenze uko twari tubyiteze

Hari ibintu bishobora kubaho bigatuma ubuzima bwacu bugahinduka burundu. Urugero, dushobora kugira dutya tugatakaza akazi twari dufite, tugapfusha uwo twashakanye cyangwa tukamburwa inshingano twari dufite mu itorero. Dushobora kurwara, tukabura inzu twabagamo cyangwa tukabura incuti twari dufite. Ni gute twahangana n’ibyo bintu biba bihindutse?

Abantu bamwe babonye ko kwishyiriraho intego ari ingirakamaro. Ducan twigeze kuvuga, yaravuze ati “jye n’umugore wanjye tumaze kubona ko tutazongera kuba abamisiyonari, twagize agahinda kenshi. Twaje kwishyiriraho intego ebyiri: kwita kuri mama, byanashoboka tugakomeza umurimo w’igihe cyose. Iyo tugiye gufata imyanzuro, tubanza gusuzuma ingaruka izagira kuri izo ntego zombi. Ibyo bituma gufata imyanzuro ikwiriye bitworohera.”

Iyo ibintu bitagenze uko twabyifuzaga, abenshi muri twe usanga bashaka gukabiriza ibitagenze neza. Urugero, imihati dushyiraho turera umwana, dushaka kuzuza ibisabwa ngo tubone akazi cyangwa ngo tubwirize ubutumwa bwiza mu kindi gihugu, ishobora kutagira icyo igeraho. Icyo gihe dushobora gutekereza tuti ‘nta cyo maze.’ Kuba abantu ba mbere Imana yaremye barahise bayitenguha, ntibishaka kuvuga ko Yehova nta cyo amaze. Natwe rero kuba imihati yacu idahise igira icyo igeraho ntibiba bishaka kuvuga ko nta cyo tumaze.—Gutegeka kwa Kabiri 32:4, 5.

Biroroshye guhita turakara cyane mu gihe abantu badutengushye. Yehova we rero si uko abigenza. Umwami Dawidi yatengushye Yehova igihe yasambanaga n’umugore, nyuma akanicisha umugabo we. Ariko kandi, Yehova yabonye ko Dawidi yicujije abikuye ku mutima maze yemera ko akomeza kuba umugaragu we. Umwami Yehoshafati na we wari indahemuka yakoze ikosa ryo kugirana amasezerano n’abanzi b’Imana. Umuhanuzi wa Yehova yaravuze ati “icyo ni cyo gitumye Uwiteka akurakarira. Icyakora hariho ibyiza bikubonekaho” (2 Ibyo ku Ngoma 19:2, 3). Yehova yabonye ko ikosa rimwe Yehoshafati yakoze ritari gutuma afatwa nk’aho yanze Yehova burundu. Natwe iyo incuti zacu zidukoshereje ntidukabye kuzirakarira, ubucuti dufitanye bushobora gukomeza. Nubwo ziba zadutengushye, zishobora kuba zifite indi mico myiza.—Abakolosayi 3:13.

Tugomba kwitega ko mbere y’uko tugira icyo tugeraho dushobora guhura n’ibintu bidutenguha bitandukanye. Dushobora kumanjirwa mu gihe twakoze icyaha. Ariko kandi, turamutse twiyemeje kugira icyo dukora kandi tugakomeza kujya mbere, dushobora kuzanzamuka. Igihe Umwami Dawidi yari ababajwe bikabije n’ibyaha yakoze, yaranditse ati ‘amagufwa yanjye ashajishwa no kuniha kwanjye umunsi ukira. [Yehova], nakwemereye ibyaha byanjye, nawe unkureho urubanza rw’ibyaha byanjye’ (Zaburi 32:3-5). Mu gihe twisuzumye tugasanga tutarakoze ibyo Imana idushakaho, twagombye gusaba Imana imbabazi, tugahindura inzira zacu kandi tukiyemeza kurushaho gukurikiza inama zitangwa n’Imana.—1 Yohana 2:1, 2.

Uko twakwitegura guhangana n’ibintu bishobora kuduca intege

Nta gushidikanya, mu gihe kiri imbere twese tuzahura n’ibintu bishobora kuduca intege. Twakora iki ngo tubyitegure? Hari amagambo ashishikaje yavuzwe n’Umukristo ukuze witwa Bruno, wahuye n’ikintu cyamuciye intege kigatuma ubuzima bwe bwose buhinduka. Yaravuze ati “ikintu cy’ingenzi kurusha ibindi cyamfashije guhangana n’uko kumanjirwa, ni uko nakomeje gukora ibyo nari nsanzwe nkora kugira ngo nkomeze kugirana imishyikirano myiza n’Imana. Nari naramenye impamvu Imana ireka iyi si yuzuye ubugome igakomeza kubaho. Nari naramaze imyaka myinshi mfitanye na Yehova imishyikirano myiza. Nashimiraga Yehova cyane kuba nari mfitanye na we imishyikirano myiza. Ihumure naheshwaga no kumenya ko yari kumwe nanjye ryatumaga nihangana sinihebe cyane.”

Mu gihe dutekereza iby’igihe kizaza, hari ikintu dushobora kwiringira: nubwo twamanjirwa biduturutseho cyangwa abandi bakadutenguha, Imana yo ntizigera idutenguha. Mu by’ukuri, Imana yavuze ko izina ryayo, Yehova, risobanura ngo “nzaba icyo nzaba cyo” (Kuva 3:14NW). Ibyo biduha icyizere cy’uko Imana izaba igikenewe cyose kugira ngo isohoze amasezerano yayo. Yasezeranyije ko ibyo ishaka bizabaho “mu ijuru no ku isi” binyuze ku Bwami bwe. Ngiyo impamvu yatumye Pawulo yandika ati “nemera ntashidikanya ko naho rwaba urupfu cyangwa ubuzima cyangwa abamarayika cyangwa ubutegetsi . . . cyangwa ikindi cyaremwe cyose, bitazashobora kudutandukanya n’urukundo rw’Imana ruri muri Kristo Yesu.”—Matayo 6:10; Abaroma 8:38, 39.

Dushobora gutegerezanya amatsiko kandi dufite ibyiringiro isohozwa ry’isezerano Imana yatanze binyuze ku muhanuzi Yesaya. Iryo sezerano rigira riti “dore ndarema ijuru rishya n’isi nshya, ibya kera ntibizibukwa kandi ntibizatekerezwa” (Yesaya 65:17). Igihe kiregereje ubwo ibintu byose byatumye ducika intege bizaba bitacyibukwa. Mbega ibyiringiro bihebuje!

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 5 Amazina amwe n’amwe yarahinduwe.

[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 13]

Iyo imihati yacu idahise igira icyo igeraho ntibiba bivuga ko nta cyo tumaze

[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 14]

Ijambo ry’Imana ridutera inkunga yo kwibanda ku bintu byiza aho kwibanda ku bitaragenze uko twabishakaga

[Amafoto yo ku ipaji ya 15]

Nubwo abantu bananiwe gukora ibyo Imana ishaka, Imana ikomeza kugira ibyishimo kuko izi neza ko umugambi wayo uzasohora byanze bikunze

[Ifoto yo ku ipaji ya 16]

Kwishyiriraho intego zo mu buryo bw’umwuka bifasha umuntu guhangana n’ibituma amanjirwa