Ese isi yacu izigera irimbuka?
Ese isi yacu izigera irimbuka?
ESE wigeze wibaza uko bizagendekera isi yacu mu gihe kiri imbere? Abantu benshi bemera ko isi yacu nziza cyane izarimbuka bitewe n’ibyo babona biyiberaho.
Koko rero, muri iki gihe isi irangizwa no gukoresha nabi umutungo kamere wayo w’igiciro cyinshi, urugero nk’amazi, amashyamba n’ikirere. Nanone kandi, hari abahanga mu bya siyansi batanga umuburo bavuga ko isi n’ibinyabuzima biyiriho bishobora kuzarimburwa n’ibintu bitandukanye, urugero nk’ikimanyu kinini cy’umubumbe uba mu kirere uzayihanukira, inyenyeri izashwanyuka cyangwa gushira k’umwuka wa idorojeni izuba rikoresha.
Abahanga mu bya siyansi bemera ko isi izagenda itakaza ubushobozi bwayo ku buryo bizaba bitagishoboka ko abantu bayibaho. Ibyo kandi ngo bishobora kuzaba nyuma y’imyaka ibarirwa muri za miriyari nyinshi. Hari igitabo cyavuze ko “ibyo bizateza akaduruvayo mu buryo budasubirwaho.”—Encyclopædia Britannica.
Igishimishije ni uko Bibiliya iduha icyizere ivuga ko Yehova Imana atazigera yemera ko isi yacu irimburwa cyangwa ngo yangizwe ku buryo idashobora guturwa. Kubera ko ari Umuremyi, afite “imbaraga” zitagira umupaka. Bityo rero, ashobora gutuma isanzure ry’ikirere ribaho iteka ryose (Yesaya 40:26). Ku bw’ibyo, ushobora kwiringira amagambo agira ati “[Imana] yashyiriyeho imfatiro z’isi, kugira ngo itanyeganyega iteka,” hamwe n’andi agira ati “mwa zuba n’ukwezi mwe, nimumushime, mwa nyenyeri z’umucyo mwe, nimumushime . . . kuko ari we wategetse bikaremwa. Kandi yabikomereje guhama iteka ryose.”—Zaburi 104:5; 148:3-6.
Umugambi Imana ifitiye isi
Imana ntiyari yaragambiriye ko isi yangizwa cyangwa ngo ihumanywe nk’uko bimeze muri iki gihe. Ahubwo yaremye umugabo n’umugore ba mbere ari bo Adamu na Eva, maze ibashyira mu busitani bwiza cyane. Birumvikana ko Paradizo bari batuyemo itari gukomeza
kuba nziza cyane nta gikozwe. Imana yabahaye inshingano yo ‘guhingira ibirimo, bakayirinda’ (Itangiriro 2:8, 9, 15). Mbega ukuntu uwo murimo Imana yahaye ababyeyi bacu bari batunganye wari ushimishije kandi ugatuma banyurwa!Ariko kandi, umugambi Imana yari ifitiye isi wari ukubiyemo ibirenze kwita kuri ubwo busitani bwa mbere. Yashakaga ko isi yose ihindurwa paradizo. Ni yo mpamvu yahaye Adamu na Eva itegeko rigira riti “mwororoke mugwire, mwuzure isi, mwimenyereze ibiyirimo, mutware amafi yo mu nyanja, n’inyoni n’ibisiga byo mu kirere, n’ibintu byose bifite ubugingo byigenza ku isi.”—Itangiriro 1:28.
Ikibabaje ni uko hari umumarayika w’umwibone waje kwitwa Satani, warwanyije uwo mugambi w’Imana. Yifuzaga cyane ko Adamu na Eva bamusenga. Satani yabavugishije binyuze ku nzoka, bityo abatera kwigomeka ku butegetsi bw’Imana (Itangiriro 3:1-6; Ibyahishuwe 12:9). Mbega ukuntu kuba barabaye indashima babitewe n’ubwikunde byababaje Umuremyi wacu! Ariko kandi, ubwigomeke bwabo ntibwari guhindura umugambi Yehova Imana yari afitiye isi. Yehova yaravuze ati “ijambo ryanjye riva mu kanwa kanjye . . . ntirizagaruka ubusa ahubwo rizasohoza ibyo nshaka, rizashobora gukora icyo naritumye.”—Yesaya 55:11.
Yehova yari afite impamvu yumvikana yatumye areka Satani agakomeza kwigomeka kugeza ubu. Muri icyo gihe cyose, abantu bagerageje uburyo butandukanye bwo kwiyobora, ariko byaragaragaye ko kwiyobora batisunze Imana nk’uko Satani yabivuze, nta cyo byabagejejeho. *—Yeremiya 10:23.
Icyakora nubwo abantu bagiye bahura n’ibintu bibi, hari abantu bakiranuka Imana yagiye iha imigisha mu myaka ibarirwa mu bihumbi ishize. Ndetse yandikishije muri Bibiliya inkuru ivuga ibirebana n’imigisha dukesha kumvira Imana ndetse n’ingaruka ziterwa no kwanga ubutegetsi bwayo. Nanone kandi, Yehova yadukoreye ibintu bihebuje bizatugirira umumaro mu gihe kizaza. Yahaye abantu Umukiza abitewe n’urukundo, igihe yoherezaga Umwana we akunda cyane Yesu Kristo kugira ngo atwigishe uburyo bwiza bwo kubaho, kandi atange ubuzima bwe ku bwacu (Yohana 3:16). Kubera ko nta cyaha Yesu yari yarakoze cyamwicisha, Imana yakoresheje urupfu rwe mu buryo bwemewe n’amategeko kugira ngo igaruze icyo Adamu na Eva batakaje. Icyo kintu ni ibyiringiro byo kuzabaho iteka muri paradizo ku isi hose. * Kugira ngo ibyo bigerweho, Yehova Imana yimitse ubutegetsi mu ijuru kugira ngo buzategeke abantu, kandi yashyizeho Umwana we Yesu Kristo wazutse kugira ngo abe Umwami w’ubwo Bwami. Iyo gahunda ihebuje yashyizweho izatuma umugambi Imana ifitiye isi usohozwa.—Matayo 6:9, 10.
Bityo, dushobora kwiringira byimazeyo aya masezerano ahebuje yo muri Bibiliya. Rimwe rigira riti “kuko abakora ibyaha bazarimburwa, ariko abategereza Uwiteka ni bo bazaragwa igihugu. Abakiranutsi bazaragwa igihugu, bakibemo iteka,” irindi rigira riti “‘Dore ihema ry’Imana riri kumwe n’abantu. Kandi izaturana na bo, na bo bazaba abantu bayo. Kandi Imana ubwayo izabana na bo. Izahanagura amarira yose ku maso yabo, kandi urupfu ntiruzabaho ukundi, kandi kuboroga cyangwa gutaka cyangwa kubabara ntibizabaho ukundi. Ibya mbere byavuyeho.’ Nuko Uwicaye kuri ya ntebe y’ubwami aravuga ati ‘dore ibintu byose ndabigira bishya.’”—Zaburi 37:9, 29; Ibyahishuwe 21:3-5.
Bibiliya ntiyivuguruza
Icyakora, hari abashobora kwibaza bati ‘ni mu buhe buryo twahuza imirongo yo muri Bibiliya yavuzwe haruguru n’indi isa n’aho ivuga ko iyi si igiye gushira?’ Nimucyo dusuzume ingero zimwe na zimwe. Kubigenza dutyo biradufasha kubona ko Bibiliya itivuguruza.
Kera cyane mbere y’uko abahanga mu bya Zaburi 102:26-28.
siyansi bemeza ko hazabaho “akaduruvayo mu buryo budasubirwaho” mu bintu byose, umwanditsi wa zaburi yaranditse ati “[Mana] washyizeho urufatiro rw’isi, n’ijuru ni umurimo w’intoki zawe. Ibyo bizashira ariko wehoho uzahoraho, ibyo byose bizasaza nk’umwenda, uzabihindura nk’uko imyambaro ikuranwa, bibe bihindutse ukundi. Ariko wehoho uri uko wahoze, imyaka y’ubugingo bwawe ntizashira.”—Igihe umwanditsi wa zaburi yandikaga ayo magambo, ntiyavuguruzaga umugambi w’iteka Imana ifitiye isi. Ahubwo, yari arimo ashyira itandukaniro hagati yo kuba Imana ihoraho iteka no kuba ibintu byose Imana yaremye bishobora kurangira. Imana iramutse idatanze ingufu zituma ibintu bihinduka bishya, isanzure rishobora guta gahunda yaryo, amaherezo rikazarimbuka. Muri iryo sanzure kandi hakubiyemo izuba n’imibumbe irigaragiye, ari byo bituma isi yacu iguma kuri gahunda igenderaho, bikanatanga urumuri n’ingufu. Bityo rero, Imana itagize icyo ikora ngo yite kuri iyi si, ‘yazasaza’ cyangwa ikarimbuka burundu.
Hari n’indi mirongo yo mu Byanditswe ishobora gusa n’aho ivuguruza umugambi Imana yavuze ko ifitiye isi. Urugero, Bibiliya ivuga ko ijuru n’isi “byavuyeho” (Ibyahishuwe 21:1). Mu by’ukuri, ayo magambo ntavuguruza isezerano Yesu yatanze agira ati “abagira ibyishimo ni abitonda, kuko bazaragwa isi” (Matayo 5:5). None se iyo Bibiliya ko ijuru n’isi “byavuyeho,” iba yumvikanisha iki?
Incuro nyinshi Bibiliya ikoresha ijambo “isi” mu buryo bw’ikigereranyo, ishaka kuvuga abantu muri rusange. Urugero, reka dusuzume uyu murongo w’Ibyanditswe ugira uti “isi yose yari ifite ururimi rumwe n’amagambo amwe” (Itangiriro 11:1). Biragaragara ko muri uwo murongo, ijambo “isi” ryerekeza ku bantu bari batuye ku isi. Urundi rugero ruboneka muri Zaburi ya 96:1, aho Bibiliya Ntagatifu igira iti “nimuririmbire Uhoraho indirimbo nshya, isi yose niririmbire Uhoraho.” Biragaragara neza ko muri uyu murongo kimwe no mu yindi myinshi, ijambo “isi” ryakoreshejwe mu buryo bw’ikigereranyo ryerekeza ku bantu.—Zaburi 96:13, Bibiliya Ntagatifu.
Rimwe na rimwe Bibiliya igereranya ubutegetsi bwo ku isi n’ijuru, cyangwa ikabugereranya n’imibumbe n’inyenyeri biba mu kirere. Urugero, Bibiliya yavuze ko abategetsi b’abanyagitugu b’i Babuloni bari bameze nk’inyenyeri kubera ko bishyiraga hejuru y’abandi bari babakikije (Yesaya 14:12-14). Nk’uko byari byarahanuwe, “ijuru” ry’i Babuloni ryagereranyaga abategetsi baho, hamwe n’“isi” ari yo yagereranyaga abantu bari bashyigikiye ubwo butegetsi, byavuyeho mu mwaka wa 539 Mbere ya Yesu (Yesaya 51:6). Ibyo byatumye Abayahudi bihannye basubira i Yerusalemu, aho “ijuru rishya” ari ryo butegetsi bushya, ryategekaga “isi nshya” ari bo bantu bakiranuka.—Yesaya 65:17.
Biragaragara ko amagambo yo muri Bibiliya avuga ko ijuru n’isi “byavuyeho,” yerekeza ku iherezo rya za leta z’abantu zangiritse, hamwe n’abantu batubaha Imana bazishyigikiye (2 Petero 3:7). Ibyo bizatuma ubutegetsi bushya bw’Imana bwo mu ijuru bugeza imigisha ku bantu bakiranuka bazaba bagize umuryango mushya, kubera ko “nk’uko isezerano [ry’Imana] riri, dutegereje ijuru rishya n’isi nshya, ibyo gukiranuka kuzabamo.”—2 Petero 3:13.
Bityo rero, ushobora kwiringira isezerano ry’Imana ry’uko isi dutuye izahoraho iteka ryose. Nanone kandi, Bibiliya ikwereka icyo wakora kugira ngo uzungukirwe muri icyo gihe gihebuje, ubwo isi yose izahinduka paradizo. Yesu yagize ati “kugira ngo babone ubuzima bw’iteka, bagomba gukomeza kunguka ubumenyi kuri wowe, wowe Mana y’ukuri yonyine, no ku wo watumye, ari we Yesu Kristo” (Yohana 17:3). Kuki utakwishyiriraho intego yo gusuzuma icyo Bibiliya yigisha ku birebana n’ibyo Imana yateganyirije isi n’abantu mu gihe kizaza? Abahamya ba Yehova bo mu karere k’iwanyu bazishimira kubigufashamo.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
^ par. 10 Niba ushaka ibisobanuro birambuye ku birebana n’impamvu Imana yaretse imibabaro igakomeza kubaho, reba igitabo Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha?, ku ipaji ya 106-114, cyanditswe n’Abahamya ba Yehova.
^ par. 11 Niba ushaka ibisobanuro birambuye ku birebana n’urupfu rwa Yesu rw’igitambo, reba igitabo Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha?, ku ipaji ya 47-56.
[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 12]
Bibiliya isezeranya ko isi dutuye izahoraho iteka
[Aho amafoto yo ku ipaji ya 10 yavuye]
Background globe: NASA/The Visible Earth (http://visibleearth.nasa.gov/); polar bear: © Bryan and Cherry Alexander Photography