Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

“Intambara izavanaho intambara zose”

“Intambara izavanaho intambara zose”

“Intambara izavanaho intambara zose”

‘Mbasezeranyije ko iyi ari yo ntambara ya nyuma. Ni intambara izavanaho intambara zose.’​—BYAVUZWE NA WOODROW WILSON, PEREZIDA WA LETA ZUNZE UBUMWE Z’AMERIKA (1913-1921).

IBYO ni byo umutegetsi umwe wo muri iyi si yari yiteze igihe Intambara ya Mbere y’Isi Yose yari irangiye, ubu hakaba hashize imyaka igera kuri 90. Iyo ntambara y’isi yose yari iteye ubwoba cyane ku buryo abari kuyitsinda bagombaga kwizera ko ibintu byinshi bazigomwa bizabazanira inyungu zirambye, kandi ibyo ni byo byari bikenewe. Ariko kandi, ni gake cyane intambara abantu barwana zikemura ibibazo, nkanswe noneho gukemura burundu ikibazo cy’intambara cyashinze imizi!

Nyuma y’imyaka igera kuri 20 Perezida Wilson atanze ayo masezerano atari yatekerejeho neza, intambara ya kabiri y’isi yose yahise irota. Iyo ntambara yahitanye abantu benshi cyane kandi yangiza ibintu byinshi kurusha iyayibanjirije. Iterambere mu ikoranabuhanga ryagezweho hagati y’intambara ya mbere y’isi yose n’iya kabiri ryatumye abantu bagira ubushobozi bwo kwica abantu benshi kurushaho. Uko intambara ya kabiri y’isi yagendaga yegereza iherezo ryayo, abayobozi b’isi biboneye ko intambara yarimo itutumba kurusha mbere hose.

Mu mwaka wa 1945, Jenerali Douglas MacArthur wo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yaravuze ati “aya ni yo mahirwe ya nyuma tubonye. Nitudashyiraho uburyo bwo gutegeka burushijeho kuba bwiza kandi butarimo kubogama, Harimagedoni izaza iturimbure.”

Jenerali MacArthur yari azi ingaruka bombe atomike ebyiri zagize ku migi ya Nagasaki na Hiroshima igihe intambara ya kabiri y’isi yose yendaga kurangira. Irimbuka riteye ubwoba ry’iyo migi yombi yo mu Buyapani, ryatumye Jenerali MacArthur aha ijambo “Harimagedoni” ibisobanuro bishya. Yayisobanuye avuga ko ari intambara simusiga ikoresha ibitwaro bya kirimbuzi, uko bigaragara ikaba ari na yo ntambara ishobora kurimbura umuryango w’abantu ku isi.

Abantu bakomeje guhangayikishwa n’uko hashobora kubaho intambara ikomeye ikoresha ibitwaro bya kirimbuzi. Ahagana mu myaka ya za 60, ibihugu by’ibihangange ku isi byari byarashyizeho politiki yo “kugira ubushobozi bwo kurimburana.” Intego ya buri gihugu muri ibyo yari iyo kugira ibitwaro bya kirimbuzi n’uburyo bwo kubirasa, ku buryo bishobora kwica abasivili 25 ku ijana bo mu gihugu bashyamiranye, no gusenya 50 ku ijana by’inganda zaho, nubwo cyaba atari cyo cyashoje iyo ntambara. Abantu baboneye ihumure muri iyo politiki yo kubumbatira amahoro ku isi hose ni mbarwa.

Muri iki gihe, umubare w’intwaro za kirimbuzi uragenda urushaho kwiyongera, kandi intambara zishyamiranya uturere zikomeje guhitana abantu batabarika. Abantu baracyatewe ubwoba n’uko hashobora kubaho intambara ikoresheje ibitwaro bya kirimbuzi. Nubwo hashize igihe kirekire abantu bifuza ko intambara zavaho, bake cyane ni bo bizera ko gukoresha intambara cyangwa ubundi buryo ubwo ari bwo bwose kugira ngo uvaneho intambara hari icyo byageraho.

Icyakora, Bibiliya ivuga ibihereranye n’intambara imwe rukumbi izavanaho intambara zose. Bibiliya ivuga ko iyo ntambara ari “Harimagedoni,” iryo jambo abantu bakaba bakunze kuryitirira intambara ishobora kurimbura isi yose hakoreshejwe ibitwaro bya kirimbuzi. Mu by’ukuri se, ni mu buhe buryo Harimagedoni ishobora kuvanaho intambara? Igice gikurikira kirasubiza icyo kibazo.

[Aho ifoto yo ku ipaji ya 3 yavuye]

DTRA Photo

[Aho ifoto yo ku ipaji ya 4 yavuye]

Nagasaki, u Buyapani, 1945: USAF photo