Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Intambara ya Harimagedoni izabera he?

Intambara ya Harimagedoni izabera he?

Ibibazo by’abasomyi

Intambara ya Harimagedoni izabera he?

Intambara ya Harimagedoni ntizabera ahantu hihariye. Ahubwo, iyo ntambara izabera ku isi hose. Kubera iki? Kubera ko ingabo zizaba zishyamiranye zizaba ari nyinshi cyane ku buryo zidashobora gukwirwa ahantu hamwe.

Nanone Harimagedoni yitwa ‘intambara yo ku munsi ukomeye w’Imana Ishoborabyose.’ Yehova Imana azakoresha Umwana we Kristo Yesu, kugira ngo akoranyirize hamwe ingabo z’abamarayika maze barwanye ingabo zishyize hamwe z’abami babi bo mu isi.—Ibyahishuwe 16:14; 19:11-16.

Mu rugero runaka imbaraga za Satani ni zo zituma amahanga yifatanya muri iyo ntambara. Bibiliya ivuga iby’‘amagambo yahumetswe aturuka ku badayimoni’ agasanga “abami bo mu isi yose ituwe kugira ngo abakoranyirize hamwe . . . ahantu hitwa Harimagedoni mu Giheburayo.”—Ibyahishuwe 16:14-16.

Nta kindi gitabo cya Bibiliya cyigeze gishishikaza umubare utabarika w’abasomyi ba Bibiliya nk’igitabo cy’Ibyahishuwe. Hari abasomyi ba Bibiliya benshi batekereza ko amagambo yo mu gitabo cy’Ibyahishuwe agomba gufatwa uko yakabaye. Abo basomyi bagaragaje akarere batekereza ko iyo ntambara izatangiriramo kandi bakomeje gukurikiranira hafi ibintu bibera muri ako karere bahangayitse. Igitekerezo cy’uko Harimagedoni izabera ahantu runaka, tugisanga mu gitabo cya kera kurusha ibindi cyo mu rurimi rw’Ikigiriki gitanga ibisobanuro ku gitabo cy’Ibyahishuwe. Icyo gitabo kikiriho n’ubu, cyanditswe n’uwitwa Oecumenius mu kinyejana cya gatandatu.

John F. Walvoord wahoze ari umuyobozi wa Seminari yigisha ibya Tewolojiya y’i Dallas yasubiyemo igitekerezo cy’abayobozi b’amadini batsimbarara ku nyigisho za kera zo mu madini yabo, avuga ko Harimagedoni ari “intambara ya nyuma isi irimo isamba izishoramo imeze nk’iyiyahura, iyo ntambara ikaba izabera mu Burasirazuba bwo Hagati.” Walvoord avuga ko ubwo bushyamirane bukomeye buzabera mu matongo y’umugi wa kera witwaga Megido, ahari agasozi gato cyane kari ku butumburuke bwa metero 20 uturutse mu kibaya kigakikije.

Ariko kandi, igitabo cy’Ibyahishuwe ntikigamije kugaragaza ahantu nyahantu hitwa Harimagedoni. Amagambo atangira icyo gitabo avuga ko iyo nkuru yerekanywe “mu bimenyetso” (Ibyahishuwe 1:1). Hashize igihe kirekire Abahamya ba Yehova banditse muri kimwe mu bitabo byabo bati “ntitwiteze ko abantu bazakoranyirizwa ku gasozi ka Megido aka tuzi.”—Études des Écritures, Volume IV.

Ibyagiye bibera ku musozi wa Megido mu gihe cyahise, byumvikanisha imimerere abanzi b’Imana bazaba barimo. Nta n’umwe uzashobora gucika. Bityo rero, kuri Harimagedoni, Imana izakuraho burundu ukononekara n’ububi bwose aho bizaba biri hose ku isi.—Ibyahishuwe 21:8.

Abakunda Yehova Imana n’Umwana we Yesu Kristo ntibagomba gutinya Harimagedoni. Iyo ntambara y’Imana izibasira gusa abantu Imana ibona ko ari babi ku buryo badashobora kwihana. Iyo ntambara izatoranya abagomba kurimbuka. Bibiliya igira iti “Yehova azi gukiza abantu bubaha Imana ibibagerageza” (2 Petero 2:9). Hari isezerano rishimishije riri muri Zaburi 37:34 rigira riti “ujye utegereza Uwiteka ukomeze mu nzira ye, na we azagushyirira hejuru kuragwa igihugu, abanyabyaha bazarimburwa ureba.”