Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ni nde ufite ubushobozi bwo gutegeka abantu?

Ni nde ufite ubushobozi bwo gutegeka abantu?

Disikuru yihariye y’abantu bose

Ni nde ufite ubushobozi bwo gutegeka abantu?

Ni nde mutegetsi ufite ubushobozi bwo

• gukemurira abantu bose ibibazo by’ubukungu, akabaha ibyokurya byinshi n’amazu arimo ibya ngombwa byose bakenera?

• kurinda abantu impanuka kamere, akabarinda akaga gaterwa na za tsunami, inkubi z’imiyaga cyangwa imitingito?

• gukuraho burundu ibyorezo byose by’indwara kandi agatuma abageze mu za bukuru bongera kugira imbaraga nk’izo bari bafite bakiri abasore?

• kuvanaho intambara zose, agatuma abaturage be babaho mu mahoro n’umutekano?

• gutuma ibinyabuzima n’ibindi bintu byo ku isi byongera gukorana neza kandi agahindura isi paradizo?

Hari umutegetsi umwe rukumbi ufite ubushobozi bwo gutuma abantu babona iyo migisha yose. Uwo mutegetsi ni nde? Icyo kibazo kizasubizwa muri disikuru y’abantu bose izaba ifite umutwe uvuga ngo “Ni nde ufite ubushobozi bwo gutegeka abantu?” Iyo disikuru ishingiye kuri Bibiliya izatangwa ku isi hose mu bihugu bisaga 230. Ahantu henshi, iyo disikuru izatangirwa mu Nzu y’Ubwami y’Abahamya ba Yehova, ku Cyumweru, ku itariki ya 6 Mata 2008. Abahamya bo mu gace k’iwanyu bazishimira kukumenyesha igihe n’ahantu iyo disikuru izatangirwa. Uratumiwe rwose kugira ngo uzaze gukurikirana iyo disikuru.