Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Jya wigisha abana bawe

Timoteyo yari yiteguye kandi afite ubushake bwo gukorera abandi

Timoteyo yari yiteguye kandi afite ubushake bwo gukorera abandi

“HABA hari umuntu wigeze kukubaza ati “ese uriteguye?”—Uwo muntu yashakaga kumenya niba witeguye. Wenda ashobora kuba yarashakaga kukubaza ati ‘ese ufite ibitabo byo kwigiramo? Waba se wateguye aho uri bwige?’ Nk’uko turi bubibone, Timoteyo yari yiteguye.

Nanone, Timoteyo yari afite ubushake. None se waba uzi icyo ibyo bishaka kuvuga?—Yari afite imitekerereze nk’iy’undi mugaragu w’Imana wagize ati “ni jye. Ba ari jye utuma” (Yesaya 6:8). Kubera ko Timoteyo yari yiteguye kandi afite ubushake bwo gukorera abandi, yagize imibereho ishimishije. Ese waba wifuza kumenya ibihereranye n’imibereho ye?—

Timoteyo yavukiye i Lusitira ku birometero bibarirwa mu magana uvuye i Yerusalemu. Nyirakuru wa Timoteyo witwaga Loyisi na nyina Unike biyigishaga Ibyanditswe bashyizeho umwete. Ndetse n’igihe Timoteyo yari akiri umwana muto, batangiye kumwigisha Ijambo ry’Imana.—2 Timoteyo 1:5; 3:15.

Birashoboka ko Timoteyo yari akiri ingimbi igihe intumwa Pawulo, yasuraga Lusitira mu rugendo rurerure rwa mbere yakoze abwiriza, ari kumwe na Barinaba. Uko bigaragara, nyina wa Timoteyo na nyirakuru bahindutse Abakristo muri icyo gihe. Ese waba ushaka kumenya ingorane Pawulo na Barinaba bahuye na zo?—Abantu bangaga Abakristo bateye Pawulo amabuye, yikubita hasi arakomereka cyane, maze bamukurubanira inyuma y’umudugudu bibwira ko yapfuye.

Abantu bizeraga ibyo Pawulo yigishaga baramukikije maze arabyuka. Bukeye bwaho, Pawulo na Barinaba bavuye i Lusitira, ariko nyuma yaho gato barahagaruka. Igihe bari aho, Pawulo yatanze disikuru maze abwira abigishwa ati “tugomba kwinjira mu bwami bw’Imana tunyuze mu mibabaro myinshi” (Ibyakozwe 14:8-22). None se waba uzi icyo Pawulo yashakaga kuvuga?—Yashakaga kuvuga ko abantu bari kujya barwanya abakorera Imana. Nyuma yaho Pawulo yandikiye Timoteyo agira ati ‘abantu bose bifuza kubaho bubaha Imana bazatotezwa.’—2 Timoteyo 3:12; Yohana 15:20.

Pawulo na Barinaba bamaze kuva i Lusitira, basubiye iwabo. Nyuma y’amezi make, Pawulo yagiye kureba Silasi maze basubira mu turere Pawulo yari yarasuye kugira ngo batere inkunga abigishwa bashya. Mbega ukuntu igihe bageraga i Lusitira Timoteyo agomba kuba yarishimiye kongera kubona Pawulo! Yagize ibyishimo byinshi kurushaho, igihe yatumirirwaga kujyana na Pawulo na Silasi. Timoteyo yemeye ubutumire kubera ko yari yiteguye kandi afite ubushake bwo kugenda.—Ibyakozwe 15:40–16:5.

Bose uko ari batatu barajyanye, bagenda ibirometero byinshi maze bafata ubwato. Bamaze kwambuka, bagiye i Tesalonike mu Bugiriki. Muri uwo mugi abantu benshi babaye Abakristo. Ariko abandi bararakaye maze birema agatsiko. Kubera ko ubuzima bwa Pawulo, Silasi na Timoteyo bwari buri mu kaga, barahavuye bajya i Beroya.—Ibyakozwe 17:1-10.

Pawulo yari ahangayikishijwe no kumenya uko abantu b’i Tesalonike bari bamaze igihe gito bizeye bamerewe. Ku bw’ibyo, yasabye Timoteyo gusubirayo. Ese waba uzi impamvu yabigenje atyo?—Nyuma yaho Pawulo yaje kubisobanurira Abakristo b’i Tesalonike avuga ko ari ‘ukugira ngo abakomeze kandi abahumurize hatagira ucika intege.’ Ariko se waba uzi impamvu Pawulo yahaye Timoteyo wari ukiri muto iyo nshingano iteje akaga?—Impamvu ni uko abantu barwanyaga ukuri batari bazi Timoteyo kandi akaba yari afite ubushake bwo kujyayo. Nta gushidikanya ko ibyo byamusabye kugira ubutwari. Urwo rugendo rwe rwagenze rute? Igihe Timoteyo yasubiraga kureba Pawulo, yamubwiye ukuntu Abakristo b’i Tesalonike bari bagifite ukwizera. Ku bw’ibyo, Pawulo yarabandikiye ati ‘ibyanyu byaraduhumurije.’—1 Abatesalonike 3:2-7.

Timoteyo yakoranye na Pawulo mu gihe cy’imyaka icumi yakurikiyeho. Hanyuma Pawulo yaje gufungirwa i Roma, maze Timoteyo na we wari umaze igihe gito afunguwe, ajya kubana na Pawulo. Igihe Pawulo yari mu nzu y’imbohe, yandikiye Abafilipi, bikaba bishoboka ko yakoresheje Timoteyo ngo yandike iyo baruwa. Pawulo yagize ati ‘naho jye niringiye ko nzaboherereza Timoteyo, kuko nta wundi mfite wizerwa nka we, uzita by’ukuri ku byanyu.’—Abafilipi 2:19-22; Abaheburayo 13:23.

Mbega ukuntu ayo magambo agomba kuba yarashimishije Timoteyo! Pawulo yaje gukunda Timoteyo cyane kubera ko yari yiteguye kandi afite ubushake bwo gukorera abandi. Turiringira ko nawe ari uko uzabigenza.