Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Amazi adudubiza kugira ngo atange ubuzima bw’iteka

Amazi adudubiza kugira ngo atange ubuzima bw’iteka

Amazi adudubiza kugira ngo atange ubuzima bw’iteka

“Umuntu wese unywa ku mazi nzamuha ntazagira inyota ukundi, ahubwo amazi nzamuha azaba isoko y’amazi idudubiza muri we, kugira ngo itange ubuzima bw’iteka.”—YOHANA 4:14.

“NAGIYE kubona mbona inyuma y’ukwezi . . . hatungutse akantu kameze nk’isaro rirabagirana ry’umweru n’ubururu, ako kakaba ari umubumbe w’ubururu bucuyutse mwiza cyane, usa n’uhambiriyeho agatambaro k’umweru kabonerana kagenda kawizingurizaho, ugenda uzamuka buhoro buhoro umeze nk’agasaro mu nyanja nini icuze umwijima.”—Byavuzwe na Edgar Mitchell, umuhanga mu byo kugenda mu byogajuru, asobanura ukuntu isi iba imeze iyo uyirebera mu kirere.

Ni iki gituma umubumbe wacu urabagirana, ku buryo uwo muhanga yawutatse mu mvugo y’abasizi? Biterwa n’uko hafi bitatu bya kane by’ubuso bw’isi bigizwe n’amazi. Mu by’ukuri, amazi ntatuma umubumbe wacu uba mwiza gusa, ahubwo anatuma ibiremwa byo ku isi bishobora kubaho. Koko rero, hafi 65 ku ijana by’umubiri w’umuntu bigizwe n’amazi. Bityo rero, hari igitabo cyavuze ibirebana n’amazi kigira kiti “ni ingenzi ku buzima, kuko agira uruhare mu mikurire y’ibimera n’iy’inyamaswa.”—Encyclopædia Britannica.

Kubera ko amazi yo ku isi ahora yisukura, nta na rimwe aba akeneye gusimburwa. Hari igitabo cyabisobanuye kigira kiti “hafi buri gitonyanga cy’amazi dukoresha gisubira mu nyanja. Iyo izuba rivuye amazi yo mu nyanja ahinduka umwuka akajya mu kirere, hanyuma akagaruka ku isi ari imvura. Amazi akoreshwa incuro nyinshi, ariko ntajya agera ubwo adashobora kongera gukoreshwa” (The World Book Encyclopedia). Ubu hashize imyaka igera ku 3.000 Bibiliya isobanuye ukuntu ibyo bintu bitangaje bigenda. Yaravuze iti “inzuzi zose zisuka mu nyanja, nyamara inyanja ntiyuzura. Aho inzuzi zinyura ni ho zisubira kunyura.” Mbega ukuntu umwikubo w’amazi yo ku isi ari ikintu gitangaje Imana yaremye!—Umubwiriza 1:7.

Turebye ukuntu amazi ari ingenzi ku buzima, tukareba n’ukuntu aboneka mu buryo bw’igitangaza, ntitwatangazwa no kubona Bibiliya iyavuga incuro zirenga 700. Bibiliya ikunda kuvuga ibintu byihariye biranga amazi, by’umwihariko ubushobozi afite bwo gusukura ibintu no gutuma ubuzima bushoboka. Ibyo Bibiliya ibivuga igamije kugaragaza ukuntu ifite ubushobozi bwo kutwezaho imyanda no gutuma tugirana na Yehova ubucuti.—Yesaya 58:11; Yohana 4:14.

Ubushobozi Bibiliya ifite bwo kweza abantu

Kubera ko Abisirayeli biyuhagiraga kandi bakamesa imyenda yabo buri gihe bakoresheje amazi, wasangaga bafite isuku idasanzwe. Bari bafite umugenzo wo koga ibirenge mbere yo kwinjira mu nzu bagiye kurya (Luka 7:44). Uretse no kuba Abisirayeli baragiraga isuku kandi bagasukura n’ibyo batunze, banakoreshaga amazi mu muhango wo kwiyeza. Abatambyi bakoreraga mu ihema ry’ibonaniro bagombaga gukaraba no kumesa imyenda yabo buri gihe (Kuva 30:18-21). Nyuma yaho, Salomo yaje gushyira “igikarabiro” cy’umuringa mu rusengero rw’i Yerusalemu ubusanzwe cyajyagamo litiro 44.000 z’amazi, ayo mazi akaba yari ahagije kugira ngo akoreshwe mu bikorwa by’isuku byasabwaga n’Amategeko y’Imana (2 Ibyo ku Ngoma 4:2, 6). Iyo mikoreshereze y’amazi isobanura iki ku Bakristo muri iki gihe?

Intumwa Pawulo yasobanuye ko Yesu yejeje itorero rya gikristo “aryuhagije amazi binyuze ku ijambo.” Nk’uko amazi akuraho imyanda yo ku mubiri, ni na ko ukuri ko mu Ijambo ry’Imana gufite ubushobozi bwo kweza abantu mu by’umuco no mu buryo bw’umwuka. Icyo gikorwa cyo kwezwa gituma abigishwa ba Kristo baba ‘abera, badafite inenge’ (Abefeso 5:25-27). Kubera iyo mpamvu, abantu bose bifuza kwemerwa n’Imana bagomba gushyiraho imihati kugira ngo bakomeze kubaho ‘batagira ikizinga,’ kandi ‘batariho umugayo’ haba mu mico no mu buryo bw’umwuka (2 Petero 3:11, 14). Ni gute Ijambo ry’Imana ribafasha kubigeraho?

Abantu bashishikazwa no gushimisha Yehova Imana, bihatira kugira ubumenyi bugereranywa n’amazi binyuze mu kwiga Bibiliya buri gihe. Iyo ubwo bumenyi bunguka bumaze kubacengera mu bwenge no mu mutima, bubatera kugira icyifuzo cyo gukora ibyo Bibiliya ibasaba. Igira iti “muhinduke, muhindure imitekerereze rwose, kugira ngo ubwanyu mwigenzurire mumenye neza ibyo Imana ishaka, byiza, byemewe kandi bitunganye.”—Abaroma 12:2.

Ubumenyi nyakuri ku birebana n’ibyo Imana ishaka bufasha abo bantu kumenya aho bafite ibizinga n’inenge mu myitwarire yabo n’imitekerereze yabo. Uko bazagenda bakurikiza amahame ya Bibiliya mu mibereho yabo, Ijambo ry’Imana rizabafasha ‘kuhagirwa bacye’ nk’uko amazi abigenza, ndetse bahanagurweho ibyaha bikomeye.—1 Abakorinto 6:9-11.

Dore uko umusore wo muri Esipanye witwa Alfonso yagize ihinduka nk’iryo. Yaravuze ati “igihe nari mfite imyaka 18, numvaga kubaho nta cyo bimaze.” Yari yarabaswe n’ibiyobyabwenge kandi yari umugizi wa nabi ruharwa. Yaravuze ati “numvaga nanduye kubera ukuntu nifataga n’ukuntu nafataga abandi.

“Igihe nari ku ishuri nabonye umukobwa wo mu kigero cyanjye wahoraga akeye kandi ari inyangamugayo, ku buryo wabonaga atandukanye n’abandi banyeshuri. Urugero rwe rwatumye nifuza kubaho ndi inyangamugayo nka we. Yansabye kujya mu materaniro y’Abahamya ba Yehova maze njyayo. Nyuma yaho gato, natangiye kwiga Bibiliya no kugirana n’Imana ubucuti. Mu gihe cy’umwaka umwe, niyejejeho imyanda yose ngira imibereho ikwiriye, hanyuma ndabatizwa mpinduka Umuhamya. Kuba narahindutse cyane byatumye ababyeyi benshi twari duturanye baza kunsaba ko nafasha abana babo b’ingimbi bari barabaswe n’ibiyobyabwenge.”

Amazi ahesha ubuzima bw’iteka

Hari igihe Yesu yabwiye umugore w’Umusamariya wavomaga amazi ku iriba rya Yakobo ibihereranye n’“amazi atanga ubuzima.” Yaramubwiye ati “umuntu wese unywa ku mazi nzamuha ntazagira inyota ukundi, ahubwo amazi nzamuha azaba isoko y’amazi idudubiza muri we, kugira ngo itange ubuzima bw’iteka” (Yohana 4:10, 14). Ayo magambo ya Yesu agaragaza ko “amazi atanga ubuzima” ashushanya ibintu Imana yateganyije kugira ngo abantu bazabone ubuzima nk’uko Ijambo ryayo Bibiliya ribivuga. Ibyo bintu Imana yateganyije ni byo bizatuma abantu babaho iteka. Kimwe mu bintu by’ingenzi bigize ayo mazi y’ikigereranyo, ni igitambo cy’incungu Kristo Yesu yatanze. Yesu yabisobanuye agira ati “Imana yakunze isi cyane ku buryo yatanze Umwana wayo w’ikinege, kugira ngo umwizera wese atarimbuka, ahubwo abone ubuzima bw’iteka.”—Yohana 3:16.

Alfonso twigeze kuvuga, yaje kwibonera ko “amazi atanga ubuzima” aturuka ku Mana ari ay’agaciro kenshi. Yerekeje ku bantu bakomeje kugira imibereho irangwa n’urugomo no gukoresha ibiyobyabwenge agira ati “mukuru wanjye yarapfuye, ndetse n’abahoze ari incuti zanjye bose. Ubumenyi bwo mu Ijambo ry’Imana bwarandokoye. Ubu ndacyariho mbikesha ibintu byo mu buryo bw’umwuka Yehova yaduteganyirije.” Byongeye kandi, Alfonso ategerezanyije amatsiko kuzabaho iteka mu isi nshya Imana yasezeranyije, kuko yabyize mu Ijambo ry’Imana.—2 Petero 3:13.

Abantu bose baratumiwe

Mu gitabo cya nyuma cya Bibiliya, havugwamo “uruzi rw’amazi y’ubuzima arabagirana nk’isarabwayi, atemba aturutse ku ntebe y’ubwami y’Imana n’iy’Umwana w’intama” (Ibyahishuwe 22:1). Urwo ruzi rushushanya ibintu Imana yateganyije, ibyo bintu bikaba ari byo bizatuma amaherezo abantu bagira ubutungane nk’ubwo Adamu na Eva bari bafite bakiremwa.

Iyo iyo nkuru imaze kugaragaza uko urwo ruzi rwari rumeze, ikomeza itumira abantu igira iti “ufite inyota wese naze; ushaka wese nafate amazi y’ubuzima ku buntu” (Ibyahishuwe 22:17). Muri iki gihe, ubwo butumire burimo buratangwa ku isi hose. Buri mwaka, Abahamya ba Yehova bo mu bihugu birenga 235 bamara amasaha asaga miriyari bafasha abantu kugira ubumenyi ntangabuzima bwo muri Bibiliya.

Ese ufite inyota y’amazi y’ubuzima? Nawe nunywa amazi meza asa n’isarabwayi, mu yandi magambo niwiga ibirebana n’ibintu Umuremyi wacu yateganyije kandi ukabishyira mu bikorwa, ushobora kuzaba umwe mu bantu barimo ‘bibikira ubutunzi ahantu hari umutekano, ubutunzi buzababera urufatiro rwiza rw’igihe kizaza, kugira ngo bashobore kugundira ubuzima nyakuri.’—1 Timoteyo 6:19.

[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 14]

Nk’uko amazi akuraho imyanda yo ku mubiri, ni ko ukuri ko muri Bibiliya gufite ubushobozi bwo kweza abantu mu by’umuco no mu buryo bw’umwuka

[Agasanduku/​Amafoto yo ku ipaji ya 15]

UKO AMAZI YABONEKAGA MU BIHE BYA KERA

Mu bihe bya kera abantu bashyiragaho imihati idasanzwe kugira ngo bashobore kubona amasoko y’amazi meza. Aburahamu na Isaka bafukuye amariba hafi y’i Berisheba kugira ngo babone amazi ahagije yo gukoresha mu ngo zabo no kuhira imikumbi yabo.—Itangiriro 21:30, 31; 26:18.

Iyo impeshyi yabaga ndende kandi hakaka izuba ryinshi, amariba magufi yarakamaga. Ubwo rero kugira ngo iriba rihoremo amazi, ryagombaga kuba ari rirerire (Imigani 20:5). Hari iriba riri i Lakishi rifite metero 44 z’ubujyakuzimu. Irindi riba riri i Gibeyoni, rifite ubujyakuzimu bwa metero 25 n’ubugari bwa metero 11. Kugira ngo bafukure iriba rireshya rityo, byasabaga gucukura bagakuraho urutare rupima toni 3.000. Wa mugore w’Umusamariya wari waje kuvoma amazi ku iriba rya Yakobo, yabwiye Yesu ati “iriba ni rirerire.” Amazi yari muri iryo riba ashobora kuba yari kuri metero 23 z’ubujyakuzimu.—Yohana 4:11.

Kera, mu Burasirazuba bwo Hagati babikaga amazi mu bitega. Ibyo bitega byabaga byarafukuwe mu butaka, byakusanyirizwagamo amazi y’imvura yagwaga kuva mu kwezi k’Ukwakira kugeza muri Mata. Bacaga imiyoboro ku gasozi kugira ngo amazi atembere muri ibyo bitega. Abisirayeli bacukuraga ibitega binini kugira ngo babikemo amazi.—2 Ibyo ku Ngoma 26:10.

Kuvoma amazi mu mariba no mu bitega byari ibintu bikomeye, kandi n’ubu ni ko bikimeze. Abagore nka Rebeka n’abakobwa ba Yetiro, bakoraga umurimo w’ingenzi cyane wo kuvomera imiryango yabo n’amatungo yabo buri munsi.—Itangiriro 24:15-20; Kuva 2:16.

[Ifoto yo ku ipaji ya 15]

Alfonso abwiriza Ijambo ry’Imana