Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ese Imana yemera ko tuyisenga uko twishakiye?

Ese Imana yemera ko tuyisenga uko twishakiye?

Ese Imana yemera ko tuyisenga uko twishakiye?

MU GITABO Porofeseri Alister Hardy yanditse, yaravuze ati “idini ryashinze imizi muri kamere muntu” (The Spiritual Nature of Man). Ibyavuye mu bushakashatsi buherutse gukorwa, bisa n’aho byerekana ko ayo magambo ari ukuri. Ubwo bushakashatsi bwagaragaje ko 86 ku ijana by’abatuye isi bavuga ko bafite idini basengeramo.

Nanone, ubwo bushakashatsi bwerekanye ko abo bantu bari mu madini 19 y’ingenzi kandi ko bitangaje kuba abavuga ko ari Abakristo bari mu madini 37.000. Ese ibyo ntibituma wibaza niba Imana yemera ayo madini yose? Muri make wakwibaza uti “ese Imana yemera ko tuyisenga uko twishakiye?”

Ku birebana n’icyo kibazo cy’ingenzi, biragaragara ko tudashobora gufata umwanzuro dushingiye ku bitekerezo byacu bwite. Dushyize mu gaciro, twasanga dukwiriye kumenya uko Imana ibona icyo kibazo. Kugira ngo tubigereho, twagombye kwisunga Ijambo ry’Imana Bibiliya. Kubera iki? Kubera ko Yesu Kristo yasenze Imana agira ati “ijambo ryawe ni ukuri” (Yohana 17:17). Kandi intumwa yizerwa Pawulo yabihamije agira ati “Ibyanditswe byera byose byahumetswe n’Imana, kandi bifite akamaro ko kwigisha no gucyaha no gushyira ibintu mu buryo.”—2 Timoteyo 3:16.

Bibiliya igaragaza ko Imana itemera ko abantu bayisenga uko bishakiye. Dufite ingero zo mu gihe cyahise zigaragaza uburyo bwo gusenga Imana yemeraga hamwe n’ubundi itemeraga. Gusuzuma izo ngero tubyitondeye bizatuma tumenya icyo tugomba gukora kugira ngo dusenge Imana mu buryo buyishimisha kandi tumenye n’ibyo tugomba kwirinda.

Urugero rwo mu gihe cya kera

Yehova Imana yahaye Abisirayeli urutonde rw’amategeko binyuze ku muhanuzi Mose. Ayo mategeko yabigishaga uko bakwiriye gusenga Imana mu buryo yemera. Iyo abantu bakoraga ibyo ayo mategeko bakunze kwita Amategeko ya Mose yabasabaga, Imana yarabemeraga kandi ikabaha imigisha (Kuva 19:5, 6). Ariko nubwo Imana yabahaga iyo migisha, ishyanga rya Isirayeli ntiryakomeje gusenga Imana mu buryo yemera. Incuro nyinshi, Abisirayeli barekaga gusenga Yehova, bagakurikiza imihango y’amadini yo mu bihugu byari bibakikije.

Mu gihe cy’umuhanuzi Ezekiyeli n’umuhanuzi Yeremiya babayeho mu kinyejana cya karindwi Mbere ya Yesu, Abisirayeli benshi banze gukurikiza Amategeko y’Imana kandi bagirana ubucuti n’abantu bo mu mahanga yari abakikije. Iyo Abisirayeli bakurikizaga imihango y’abo banyamahanga kandi bakifatanya mu minsi mikuru yabo, babaga bavanze ugusenga k’ukuri n’ugusenga kw’ikinyoma. Abisirayeli benshi baravugaga bati “tuzamera nk’abanyamahanga, tube nk’imiryango yo mu bindi bihugu, dukorere ibishushanyo bibajwe mu biti no mu mabuye” (Ezekiyeli 20:32; Yeremiya 2:28). Bavugaga ko basenga Yehova Imana, ariko bakaramya n’“ibigirwamana.” Bageze n’aho babitura abana babo ho ibitambo!—Ezekiyeli 23:37-39; Yeremiya 19:3-5.

Abahanga mu bushakashatsi bw’ibyataburuwe mu matongo babyita guhuza imyizerere, ni ukuvuga gusengera icyarimwe imana zitandukanye. Muri iki gihe, abantu benshi bumva ko muri iyi si, aho usanga abantu baturanye badahuje imyizerere, twagombye kwemera ibintu byose hakubiyemo n’ibirebana n’idini. Kubera iyo mpamvu, bumva ko gusenga Imana mu buryo ubwo ari bwo bwose bugushimishije nta kibi kirimo. Ariko se koko ni ko biri? Ese icyo ni ikibazo kirebana n’ubworoherane no kurekera abantu uburenganzira bwabo? Reka turebe bimwe mu bintu byarangaga uburyo bwo gusenga bw’Abisirayeli b’abahemu bavangaga ugusenga k’ukuri n’ukw’ikinyoma, hanyuma turebe n’ingaruka byagize.

Uko Abisirayeli bavangaga ugusenga k’ukuri n’ukw’ikinyoma

Abisirayeli basengeraga Imana zitandukanye mu ‘ngoro’ cyangwa mu nsengero zo mu gace k’iwabo zabaga zirimo ibicaniro, aho boserezaga imibavu, inkingi zera z’amabuye hamwe n’izindi nkingi zera z’ibiti, uko bigaragara ayo akaba yari amashusho akozwe mu giti y’imanakazi y’uburumbuke y’Abanyakanani yitwaga Ashera. Iyo gahunda yo gusenga imana zitandukanye yakorerwaga ahantu henshi mu Buyuda. Mu 2 Abami 23:5, 8 havugwamo ‘ingoro zo mu midugudu y’i Buyuda n’ahateganye n’i Yerusalemu hose, uhereye i Geba [ku mupaka w’amajyaruguru] ukageza i Berisheba [ku mupaka w’amajyepfo].’

Muri izo ngoro ni ho Abisirayeli “boserezaga Bāli imibavu, bakayosereza n’izuba n’ukwezi n’inyenyeri n’ingabo zose zo mu ijuru.” Bari bafite n’amazu y’‘abatinganyi yari mu nzu y’Uwiteka,’ kandi baturaga abana babo ho ibitambo bya ‘Moleki babanyujije mu muriro.’—2 Abami 23:4-10.

Abahanga mu bushakashatsi bw’ibyataburuwe mu matongo bavumbuye mu matongo y’amazu y’abaturage b’i Yerusalemu n’i Buyuda amashusho akozwe mu ibumba abarirwa mu magana. Amenshi muri ayo mashusho yabaga agaragaza abagore bambaye ubusa, bafite amabere manini cyane. Hari intiti zavuze ko ayo mashusho ari aya Ashitoreti n’aya Ashera, izo zikaba zari imanakazi z’uburumbuke. Abantu bavuga ko ayo mashusho yari “impigi zatumaga ababyeyi basama inda kandi bakabyara.”

Abisirayeli babonaga bate aho hantu basengeraga imana zitandukanye? Porofeseri Ephraim Stern wo muri Kaminuza y’Abaheburayo yavuze ko inyinshi muri izo ngoro zishobora kuba zari “zareguriwe Yahweh [Yehova].” Inyandiko zavumbuwe mu duce dukorerwamo ubushakashatsi bw’ibyataburuwe mu matongo zisa n’aho zishyigikira icyo gitekerezo. Urugero, hari inyandiko imwe igira iti “nguhaye umugisha mu izina rya Yahweh w’i Samariya na ashera we,” naho indi ikagira iti “nguhaye umugisha mu izina rya Yahweh w’i Temani na ashera we!”

Izo ngero ziragaragaza ukuntu Abisirayeli baguye mu mutego wo gusenga Yehova Imana babifatanyije no gukora ibikorwa by’urukozasoni by’abapagani. Ibyo byatumye bata umuco kandi bishyira mu mwijima wo mu buryo bw’umwuka. Imana yabonaga ite ubwo buryo bwo gusenga bwakomatanyaga ugusenga k’ukuri n’ukw’ikinyoma?

Uko Imana ibona ibyo kuvanga ugusenga k’ukuri n’ugusenga kw’ikinyoma

Binyuze ku muhanuzi Ezekiyeli, Imana yagaragaje uburakari bwayo kandi yamagana ubwo buryo bwo gusenga bw’akahebwe bwakorwaga n’Abisirayeli. Imana yaravuze iti “aho mutuye hose imidugudu izahinduka imisaka, kandi insengero zo mu mpinga z’imisozi na zo zizasenywa, kugira ngo ibicaniro byanyu bisenywe kandi bihinduke ubusa, n’ibigirwamana byanyu bimenagurwe bishireho, n’ibishushanyo by’izuba byanyu bitemagurwe kandi imirimo yanyu itsembwe” (Ezekiyeli 6:6). Mu by’ukuri, Yehova yabonaga ko ubwo buryo bwo gusenga butemewe na gato kandi yarabwangaga.

Yehova Imana yari yarahanuye ukuntu aho hantu hari kuzarimburwa. Yaravuze ati ‘dore ngiye kohereza umugaragu wanjye Nebukadinezari umwami w’i Babuloni, mbateze iki gihugu n’abagituyemo, n’ayo mahanga yose agikikije. Nzabatsemba rwose. Iki gihugu cyose kizaba umwirare’ (Yeremiya 25:9-11). Nk’uko byari byarahanuwe, mu mwaka wa 607 Mbere ya Yesu, Abanyababuloni bateye Yerusalemu, barayirimbura rwose kandi basenya n’urusengero rwaho.

Ku birebana n’irimbuka rya Yerusalemu, Porofeseri Stern twigeze kuvuga yavuze ko ibisigazwa byataburuwe mu matongo “bihuje neza n’inkuru za Bibiliya (2 Abami 25:8; 2 Ibyo ku Ngoma 36:18, 19) zivuga ibyo kurimbura, gutwika no gusenya amazu n’inkuta.” Yongeyeho ati ‘ibintu byataburuwe mu matongo bihamya ibyabaye muri ayo mateka ya Yerusalemu, bishobora kubarirwa mu bintu bikomeye cyane byabereye ahantu havugwa muri Bibiliya.’

Ni iki ibyo bitwigisha?

Isomo ry’ingenzi bitwigisha ni uko Imana itemera uburyo bwo gusenga burangwa no kuvanga inyigisho zishingiye kuri Bibiliya n’amahame, imigenzo cyangwa imihango y’andi madini. Iryo ni ryo somo intumwa Pawulo yasobanukiwe neza maze arishyira mu bikorwa. Yakuze ari Umuyahudi w’Umufarisayo, yigishwa amategeko y’iryo dini kandi arayatozwa. Ariko se aho amariye kumenya ko Yesu ari Mesiya wasezeranyijwe kandi akabyemera, yakoze iki? Yaravuze ati “ibintu byari inyungu kuri jye, ibyo mbitekereza ko ari igihombo ku bwa Kristo.” Yaretse inzira yagenderagamo kera maze aritanga ahinduka umwigishwa wa Kristo.—Abafilipi 3:5-7.

Kubera ko Pawulo yari umumisiyonari usura amatorero, yari amenyereye imihango ya kidini n’ibitekerezo bishingiye kuri filozofiya abaturage batandukanye babaga bafite. Ku bw’ibyo, yandikiye Abakristo b’i Korinto ati “umucyo n’umwijima bihuriye he? Kandi se, Kristo na Beliyali bahuriye he? Cyangwa uwizera n’utizera bafitanye mugabane ki? Kandi se urusengero rw’Imana rwahuza rute n’ibigirwamana? . . . ‘Nuko rero muve hagati yabo kandi mwitandukanye na bo,’ ni ko Yehova avuga, kandi ‘ntimukongere gukora ku kintu gihumanye’”; “‘nanjye nzabakira.’”—2 Abakorinto 6:14-17.

Ubwo dusobanukiwe ko Imana iha agaciro uburyo bwacu bwo kuyisenga, dushobora kwibaza tuti “uburyo bwo gusenga Imana yemera ni ubuhe? Ni gute nakwegera Imana? Kandi se nakora iki kugira ngo nsenge Imana mu buryo yemera?”

Abahamya ba Yehova bazishimira kugufasha kubona ibisubizo by’ibyo bibazo hamwe n’ibindi bishingiye kuri Bibiliya. Turagutera inkunga yo gusanga Abahamya ku Nzu y’Ubwami yo hafi y’iwanyu, cyangwa kwandikira abanditsi b’iyi gazeti ubasaba ko bakwigisha Bibiliya ku buntu, ku gihe n’ahantu bikunogeye.

[Ifoto yo ku ipaji ya 10]

Ingoro ya kera basengeragamo ikigirwamana, i Tel arad muri Isirayeli

[Aho ifoto yavuye]

Garo Nalbandian

[Ifoto yo ku ipaji ya 10]

Ibishushanyo bya ashitoreti byakuwe mu mazu ya kera yo mu Buyuda

[Aho ifoto yavuye]

Ifoto © Inzu ndangamurage yo muri Isirayeli, Yerusalemu; courtesy of Israel Antiquities Authority