Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ese habaho “izina ritagomba kuvugwa”?

Ese habaho “izina ritagomba kuvugwa”?

Ese habaho “izina ritagomba kuvugwa”?

MU MUGI wa St. Louis uri ku nkombe y’uruzi, ku rubibi rw’intara ya Missouri, hari inyubako ifite ishusho nk’iy’umuryango ifite ubuhagarike bwa metero 192. Iyo ni yo nyubako ifite ibyo yibutsa mu mateka, irusha izindi zose kuba ndende muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Iruhande rw’iyo nyubako, hari kiliziya itari ndende cyane bakunze kwita Katederali Ishaje.

Hari igitabo cyanditswe na kiliziya cyavuze ukuntu umuryango w’iyo kiliziya wubatse kigira kiti “hejuru y’ikirongozi cy’iyo kiliziya hari umutako mwiza cyane wa mpandeshatu, wakorogoshoweho izina ry’Imana ritagomba kuvugwa, mu nyuguti nini z’Igiheburayo zisize zahabu” (The Story of the Old Cathedral). Nk’uko iyo foto ibigaragaza, izo nyuguti enye z’Igiheburayo zigize izina ry’Imana, ziragaragara neza. Izo nyuguti ni יהוה (YHWH).

Igihe iyo katederali yubakwaga mu mwaka wa 1834, abayobozi ba Diyosezi ya St. Louis bagomba kuba barumvaga ko izina ry’Imana ryanditse muri izo nyuguti enye z’Igiheburayo rigomba kubahwa cyane. None se kuki abantu babonaga ko iryo zina ry’Imana “ritagomba kuvugwa”?

Hari igitabo cyasobanuye uko byagenze igihe Abayahudi bari bamaze igihe gito bavuye mu bunyage i Babuloni, mu kinyejana cya gatandatu Mbere ya Yesu. Icyo gitabo cyagize kiti “abantu batangiye kubona ko izina Yahweh [za nyuguti enye zongewemo inyajwi] ari iryera cyane ku buryo ridakwiriye kuvugwa mu ijwi riranguruye, maze batangira kujya barisimbuza ijambo ADONAI [Umwami] cyangwa ELOHIM [Imana]. . . . Amaherezo, uwo mugenzo wo gutsinda izina ry’Imana waje gutuma abantu bibagirwa uko izina Yahweh ryavugwaga” (New Catholic Encyclopedia). Nguko uko abantu baretse gukoresha izina ry’Imana. Amaherezo, abantu baje kwibagirwa uko izina ry’Imana ryavugwaga kera, bityo ntibyaba bigishoboka ko abantu barivuga mu ijwi riranguruye.

Nubwo tudashobora kumenya neza uko izina ry’Imana ryavugwaga, ikintu cy’ingenzi tuzi ni uko kurikoresha bituma turushaho kwegera Imana. Ese wakwishimira ko incuti zawe zikwita “Bwana” cyangwa “Madamazera”? Cyangwa ahubwo wakwishimira ko ziguhamagara mu izina ryawe bwite? Ese nubwo zaba zivuga urundi rurimi kandi zikaba zitavuga izina ryawe neza nk’uko bikwiriye, ntiwahitamo ko ziguhamagara mu izina ryawe, aho kukwita izina ry’icyubahiro? No ku Mana rero ni ko bimeze. Yifuza ko dukoresha izina ryayo bwite, ari ryo Yehova.

Mu Kinyarwanda, izina “Yehova” rirazwi cyane. None se ntibikwiriye ko abantu bose bakunda Imana bayita izina ryayo bwite, bityo bakayegera? Bibiliya igira iti “mwegere Imana na yo izabegera.”—Yakobo 4:8.