Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ese koko umwuzure wo mu gihe cya Nowa wakwiriye isi yose?

Ese koko umwuzure wo mu gihe cya Nowa wakwiriye isi yose?

Ibibazo by’abasomyi

Ese koko umwuzure wo mu gihe cya Nowa wakwiriye isi yose?

Hashize imyaka isaga 4.000 Umwuzure wo mu gihe cya Nowa ubaye. Ku bw’ibyo, nta muntu uriho muri iki gihe wiboneye uwo Mwuzure ku buryo yatubwira ibyawo neza. Icyakora, hari inyandiko ivuga ibyawo. Iyo nyandiko ivuga ko icyo gihe amazi yakwiriye hose ku buryo yarengeye umusozi wasumbaga iyindi yose.

Iyo nyandiko ivuga ibyabaye mu mateka igira iti “ku isi haba umwuzure umara iminsi mirongo ine . . . Nuko amazi arengera isi, aba menshi cyane ku buryo imisozi miremire yose iri munsi y’ijuru na yo yarengewe. Amazi arengera iyo misozi agera kuri mikono cumi n’itanu [hafi metero 6,5] hejuru yayo, yose itwikirwa n’amazi.”—Itangiriro 7:17-20.

Hari abantu bashobora kwibaza bati “ariko se iyo nkuru ivuga ukuntu isi yarengewe n’amazi, si umugani cyangwa amakabyankuru?” Ibyo si byo rwose. Kandi koko, no muri iki gihe igice kinini cy’isi gitwikiriwe n’amazi. Hafi 71 ku ijana by’ubuso bw’isi bigizwe n’inyanja. Ubwo rero, amazi y’umwuzure aracyahari. Kandi urubura rwo ku misozi miremire no ku mpera z’isi ruramutse rushonze, amazi y’inyanja yakwiyongera ku buryo umugi wa New York muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, n’uwa Tokyo mu Buyapani byarengerwa.

Abahanga mu by’imiterere y’ubutaka bakora ubushakashatsi ku bidukikije byo mu majyaruguru y’uburengerazuba bwa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, bemera ko kera ako karere kigeze kurengerwa n’imyuzure igera ku 100. Umwe muri iyo myuzure uvugwaho kuba wariroshye muri ako karere usa n’ukoze urukuta rwa metero 600 z’ubuhagarike, ufite n’umuvuduko w’ibirometero 105 mu isaha. Ni ukuvuga ko amazi yawo yanganaga na kirometero kibe 2.000, akagira n’uburemere bwa toni zirenga miriyari ibihumbi bibiri. Ubundi bushakashatsi bwerekanye ibintu bisa n’ibyo, bwatumye abandi bahanga mu bya siyansi bemera ko hashobora kubaho umwuzure wakwira isi yose.

Icyakora, abemera ko Bibiliya ari Ijambo ry’Imana bo ntibakekeranya. Bemera ko uwo mwuzure wabayeho koko. Yesu yabwiye Imana ati “ijambo ryawe ni ukuri” (Yohana 17:17). Intumwa Pawulo yanditse avuga ko Imana ishaka ko “abantu b’ingeri zose bakizwa bakagira ubumenyi nyakuri ku byerekeye ukuri” (1 Timoteyo 2:3, 4). Pawulo yashoboraga ate kwigisha abigishwa ba Yesu ukuri ku byerekeye Imana n’imigambi yayo niba Ijambo ry’Imana ari imigani?

Yesu ntiyemeraga ko uwo Mwuzure wabayeho gusa, ahubwo yanemeraga ko wakwiriye isi yose. Mu buhanuzi bwe bukomeye bwerekeye ukuhaba kwe ari umwami n’iby’imperuka y’iyi si, yagereranyije ibyari kuzabaho icyo gihe n’ibyabaye mu gihe cya Nowa (Matayo 24:37-39). Intumwa Petero na we yanditse ibirebana n’Umwuzure wo mu gihe cya Nowa agira ati “ibyo ni byo byatumye isi y’icyo gihe irimburwa igihe yarengerwaga n’amazi.”—2 Petero 3:6.

Iyo Nowa aba atarabayeho, Umwuzure na wo ukaba ari inkuru y’impimbano, imiburo Petero na Yesu bahaye abantu bari kuzaba bariho mu gihe cy’imperuka nta cyo yari kuba imaze. Igitekerezo cy’uko uwo mwuzure ari umugani, gishobora gutuma umuntu adasobanukirwa umuburo Bibiliya itanga, kandi kigatuma umuntu adashobora kuzarokoka umubabaro ukomeye kurusha uwabaye mu gihe cy’Umwuzure wo mu gihe cya Nowa.—2 Petero 3:1-7.

Igihe Imana yavugaga ukuntu ikomeza kugirira ubwoko bwayo imbabazi, yagize iti “nk’uko narahiye ko umwuzure wo mu gihe cya Nowa utazongera kubaho ku isi, ni ko narahiye ko ntazakurakarira nkaguhana.” Nk’uko Umwuzure wo mu gihe cya Nowa wakwiriye isi yose, ni ko ineza y’Imana izamera ku bayizera.—Yesaya 54:9.