Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Gukora ibyo Imana ishaka byampesheje ibyishimo mu buzima bwanjye bwose

Gukora ibyo Imana ishaka byampesheje ibyishimo mu buzima bwanjye bwose

Gukora ibyo Imana ishaka byampesheje ibyishimo mu buzima bwanjye bwose

BYAVUZWE NA BILL YAREMCHUK

Muri Werurwe 1947, nyuma y’ibyumweru bike mbonye impamyabumenyi ihabwa abamisiyonari igihe nari ndangije kwiga Ishuri rya munani rya Bibiliya rya Watchtower rya Galeedi ryari i South Lansing, New York, muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, nafashe inzira njya mu gihugu cy’amahanga nari noherejwemo, iyo kure muri Singapuru.

NAGOMBAGA gukorana na mugenzi wanjye w’Umunyakanada witwaga Dave Farmer, wari wararangije mu ishuri rya karindwi rya Galeedi. Twuriye ubwato bwitwaga Marine Adder bwahoze ari ubw’intambara, duhagurukira i San Francisco muri Kaliforuniya.

Icyambu ubwato bwahagazeho bwa mbere, ni icya Hong Kong mu Burasirazuba bwa Aziya. Ibintu twahabonye byari bibabaje cyane. Twasanze Intambara ya Kabiri y’Isi Yose yarangije ibintu ahantu hose. Abantu bari barambaraye ku nzira barazahajwe n’inzara, ku buryo wabonaga benda gupfa. Twahise dusubira mu bwato, twerekeza i Manille, umurwa mukuru wa Filipine.

Aho na ho twasanze harayogojwe n’intambara. Twasanze icyo cyambu cyuzuyemo inkingi z’amato bazirikagaho imyenda ituma amato agenda, ayo mato akaba yari yararohamye bitewe n’ibisasu byaterwaga n’ingabo z’ibihugu byari byishyize hamwe. Uretse n’ibyo kandi, twasanze hose ubukene bunuma. Icyo gihe twahuye n’Abahamya ba Yehova bakeya, nuko batujyana ku Nzu y’Ubwami yabo. Nubwo bari bahanganye n’ibibazo, bari bishimye.

Ikindi cyambu twahagazeho ni icya Batavia (ubu hakaba ari i Jakarta) muri Indoneziya. Aho na ho twasanze intambara yari ishyamiranyije abenegihugu ica ibintu, kandi hafi aho hari imirwano. Kubera iyo mpamvu, ntitwari twemerewe kuva mu bwato. Igihe ubwato bwacu bwerekezaga muri Singapuru, natangiye kwibaza ibyari bidutegereje. Ese ibyo ni byo twari twarasomye mu dutabo tugaragaza ubwiza bw’ibihugu byo mu Burasirazuba duhabwa abantu bifuza gusura uturere nyaburanga?

Nyuma y’iminsi mike, sinari ngishidikanya. Hari ikintu gikomeye cyari kigiye kuba, kikatwemeza ko jye na Dave twari mu butumwa twahawe n’Imana.

Uko twemerewe kuguma muri Singapuru

Hashize hafi ukwezi tuvuye i San Francisco, ubwato bwacu bwarashyize bugera ku Kirwa cya St. John muri Singapuru, aho hakaba ari ho ubwato bwahagararaga kugeza igihe buboneye uruhushya rwo kwinjira mu cyambu. Abakozi b’ibiro bishinzwe abinjira n’abasohoka mu gihugu binjiye mu bwato kugira ngo barebe niba abagenzi bujuje ibyangombwa, maze bafata impapuro zacu z’inzira bateramo kashe yanditsemo ngo “Bemerewe kwinjira mu gihugu.” Bukeye bwaho, ubwato bwacu bwegereye umwaro. Umusare amaze kugenzura ibyangombwa byacu, twavuye mu bwato.

Bukeye twasubiye aho bahagarika amato tugiye gusezera kuri bagenzi bacu b’abamisiyonari twari twafatanyije urugendo. Bari bakomeje urugendo bagana mu Buhindi no muri Ceylon (Sri Lanka y’ubu), aho bari boherejwe. Igihe umusare wari uyoboye ubwo bwato yatubonaga ku mwaro, yabuvuyemo araza aradutonganya. Yararakaye aradukankamira, atubwira ko tutagombaga gusohoka mu bwato. Mbere yaho igihe twari ku nyanja, Bwana Haxworth wari ushinzwe kugenzura abinjira mu gihugu, yari yamutegetse ko ubwato nibugera ku cyambu cya Singapuru atubuza kuvamo. Ariko kandi, ari twe, ari n’uwo mukozi wari watwemereye kuva mu bwato, nta n’umwe wari uzi ko iryo tegeko ryatanzwe.

Twajyanywe imbere ya Bwana Haxworth, maze atwakirana umujinya mwinshi. Yatwutse inabi avuga ko tutari twemerewe kwinjira muri Singapuru. Kubera ko tutari tuzi ko tubujijwe kwinjira muri icyo gihugu, twamweretse impapuro zacu z’inzira zariho kashe ya leta yari yanditsemo ngo “Bemerewe kwinjira mu gihugu.” Yahise adushikuza izo mpapuro z’inzira afite umujinya mwinshi, ayo magambo ayacamo umurongo. Icyatubabaje ni uko bwa bwato bwari bwigendeye kare! Bwana Haxworth yagumanye izo mpapuro zacu z’inzira azimarana umwaka wose, ariko amaherezo aza kuzidusubiza ziteyeho kashe yanditsemo ngo “Bemerewe kwinjira mu gihugu.”

Umurimo twakoreye muri Singapuru wagize akamaro

Igihe twageraga muri Singapuru muri Mata 1947, hari Umuhamya umwe rukumbi witwaga Joshua. Yakomeje kuba umubwiriza w’igihe cyose cyangwa umupayiniya kugeza apfuye mu ntangiriro y’imyaka ya za 70. Nyuma yaho gato, bamwe mu bantu bigaga inyigisho zo muri Bibiliya batangiye kubwiriza abandi. Amasengesho twari twaratuye Imana tuyisaba ko yakongera abasaruzi mu murima wayo wo mu buryo bw’umwuka, yatangiye gusubizwa.—Matayo 9:37, 38.

Mu mwaka wa 1949, igihe Bwana Haxworth yari mu kiruhuko kirekire mu Bwongereza, abamisiyonari batandatu bari barahawe impamyabumenyi mu ishuri rya 11 ry’abamisiyonari ry’i Galeedi, bageze muri Singapuru. Hagati aho, byabaye ngombwa ko Dave twafatanyaga umurimo w’ubumisiyonari ava muri Singapuru bitewe n’uko yari arwaye. Yimukiye muri Ositaraliya, aho yakomeje gukorera umurimo mu budahemuka kugeza apfuye mu mwaka wa 1973. Muri ba bamisiyonari batandatu bashya baje, harimo uwitwa Aileen Franks, ari na we twaje gushyingiranwa mu mwaka wa 1956.

Muri iyo myaka, twagiye twigana Bibiliya n’abantu benshi, nyuma yaho bo n’abana babo baza kuba Abahamya. Ndetse muri iki gihe, bamwe muri bo bakorera umurimo w’igihe cyose mu bihugu by’amahanga. Hari inkuru ishishikaje y’ibyabaye ku mugabo n’umugore we b’Abanyamerika babaga muri Singapuru, ari bo Lester na Joanie Haynes. Twatangiye kwigana na bo Bibiliya mu myaka ya za 50. Bombi bahise bemera inyigisho zo muri Bibiliya, maze basubiye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika barabatizwa. Nyuma yaho Lester na Joanie bakoze umurimo wo kubwiriza kandi bagera kuri byinshi. Bafashije abantu benshi bahinduka Abahamya, kandi mu bo bafashije harimo n’abana babo batatu.

Joanie yaje kunyandikira ati “iyo ntekereje umwaka twamaranye muri Singapuru, mbona warahinduye byinshi mu mibereho yacu. Iyo utaza kutwitaho mu buryo bwuje urukundo nk’uko umubyeyi yita ku bana be, birashoboka ko tuba tukizerera muri iyi si. Nshimishwa no kuba warigishije umugabo wanjye Lester ukuri, kubera ko kuva agitangira kwiga yari afite umwarimu wamucengezagamo umuco wo gukunda Yehova n’abavandimwe bacu b’Abakristo. Ntiyigeze areka kubakunda.”

Umurimo umuryango wacu wakoreye muri Singapuru

Mu mwaka wa 1962, hari ikintu gitunguranye cyatubayeho, gituma imibereho yacu ihinduka bikomeye. Umuganga watuvuraga yabwiye Aileen ko yari atwite. Twifuzaga gukomeza gukora umurimo w’ubumisiyonari; ariko se ni gute twari kubifatanya no kurera umwana? Nathan H. Knorr wari uhagarariye umurimo w’Abahamya ba Yehova ku isi hose muri icyo gihe, yaratwandikiye antera inkunga yo gushaka akazi kugira ngo dushobore kuguma muri Singapuru. Icyo cyari ikibazo gikomeye.

Abanyamahanga benshi bahabwaga akazi k’ubuyobozi mu masosiyete atari ay’abenegihugu. Nta cyo nari nzi ku birebana n’akazi ko hanze aha, kuko nari naratangiye umurimo w’igihe cyose nkirangiza ishuri, hakaba hari hashize imyaka 23. Kubera iyo mpamvu, nishyuye isosiyete yo mu Bwongereza ishinzwe guhuza abashaka akazi n’abagatanga, kugira ngo inkorere urupapuro rw’umwirondoro. Muri urwo rupapuro iyo sosiyete yagombaga kugaragaza ko nakoreye umurimo wo kubwiriza ubutumwa bwo mu rwego rw’idini mu gihugu cy’amahanga. Iyo sosiyete imaze kurukora yarwoherereje amasosiyete mpuzamahanga yakoreraga muri Singapuru.

Nagiye mbona amabaruwa ansubiza ngo “tubabajwe n’uko nta mwanya dufite wakoramo umuntu ufite ubuhanga nk’ubwawe.” Bumvaga mfite ubushobozi burenze ubw’abakozi babaga bakenewe. Hashize amezi runaka, twibarutse umwana witwa Judy. Icyo gihe Umuvandimwe Knorr yarimo asura igihugu cya Singapuru, maze ajya kureba Judy na nyina mu bitaro. Yatubwiye amagambo ahumuriza agira ati “mushobora kuguma mu nzu y’abamisiyonari kugeza igihe Bill azabonera akazi.”

Nyuma y’amezi make, nabonye akazi mu isosiyete mpuzamahanga y’iby’indege, nkaba nari nshinzwe ubucuruzi. Umushahara bampembaga nta kindi washoboraga kumarira uretse gutunga umuryango. Hashize imyaka ibiri, nabonye akazi mu isosiyete y’iby’indege y’Abanyamerika, aho nahembwaga umushahara ukubye kabiri uwo nahembwaga mbere. Amaherezo naje kumenyekana cyane muri ako kazi, kandi noneho nashoboraga kubona igihe gihagije cyo kwita ku muryango wanjye no gukora umurimo wa gikristo wo kubwiriza.

Mu mibereho yacu twibandaga ku murimo wa Yehova, ku buryo ari wo twashyiraga mu mwanya wa mbere. Ibyo byatumye mpabwa inshingano nyinshi mu muteguro wa Yehova. Aileen yongeye gukora umurimo w’igihe cyose. Hagati aho, umurimo wo kubwiriza iby’Ubwami wateye imbere muri Singapuru. Mu myaka ya za 60 rwagati, twaguze inzu nziza cyane y’amagorofa abiri yari mu mugi, tuyihindura Inzu y’Ubwami. Yateraniragamo amatorero ane.

Umurimo wacu uhagarikwa

Twabonaga amaherezo tuzahura n’ibitotezo bikaze. Ku itariki ya 14 Mutarama 1972, twagiye mu materaniro ku Nzu y’Ubwami nk’uko byari bisanzwe. Ariko twasanze urugi rwo ku irembo rufungishije umunyururu uriho ingufuri. Rwari rwometseho agapapuro kavuga ko Itorero ry’Abahamya ba Yehova ryo muri Singapuru ritacyemewe n’amategeko. Umurimo wacu wo kubwiriza wari wahagaritswe! *

Gufunga iyo Nzu y’Ubwami ntibyatubujije gukomeza gahunda yacu yo gusenga Yehova. Ariko naribazaga nti ‘ariko se ni iki Imana iteganyirije umuryango wanjye?’ Naratekerezaga nti ‘nituramuka twirukanywe, ntituzigera dushobora kugaruka muri Singapuru ngo dusure incuti zacu.’ Bityo, nabajije umuyobozi w’isosiyete nakoragamo niba byari gushoboka ko nkorera i Kuala Lumpur muri Maleziya. Ibyo byari gutuma abagize umuryango wanjye bashobora kujya bava muri Maleziya bakaza muri Singapuru, kandi bagasubirayo nta ngorane. Icyantangaje ni uko uwo muyobozi yampaye akazi ko kuba umuyobozi w’ishami ry’i Kuala Lumpur, ibyo bikaba byari gutuma umushahara wanjye wikuba kabiri, kandi bikampesha n’izindi nyungu nyinshi.

Icyo gihe naribazaga nti ‘ubu se Imana irashaka ko twimuka tukava muri Singapuru, tugasiga abavandimwe bacu?’ Jye n’abagize umuryango wanjye twasenze Yehova tumubwira icyo kibazo. Twaratekereje dusanga ari Yehova watwohereje muri Singapuru. Ubwo noneho nafashe umwanzuro wa nyuma, ndavuga nti “tugume aha.” Umuyobozi wanjye yatangajwe n’uko nanze ako kazi kari kumpesha amafaranga menshi.

Kuba ahantu umurimo ubujijwe tukanahakorera byaraduhangayikishije cyane, kubera ko twahoraga twikanga ko badufata bakadufunga. Hari ibintu byajyaga biba, bigatuma twumva neza agaciro k’amagambo aboneka muri Zaburi ya 34:8 agira ati “marayika w’Uwiteka abambisha amahema yo kugota abamwubaha, akabakiza.”

Mpabwa inshingano nshya

Amaherezo mu mwaka wa 1993, nyuma y’imyaka isaga 46 twari tumaze dukorera muri Singapuru, twasabwe kwimukira muri Nouvelle-Zélande, aho twashoboraga gukorera Yehova nta mihangayiko myinshi dufite. Gusiga incuti zacu twakundaga cyane zo muri Singapuru byaratubabaje cyane. Ariko kandi, twaterwaga inkunga no kumenya ko ukwizera kw’abo bantu b’incuti zacu kwari gushingiye ku rufatiro rukomeye rwubakishijwe ibikoresho bidakongorwa n’umuriro. Ibyo byabafashije gushikama mu bigeragezo bahuraga na byo.—1 Abakorinto 3:12-14.

Muri iki gihe, nyuma y’imyaka isaga 14 jye na Aileen tumaze muri Nouvelle-Zélande, turacyari abapayiniya ba bwite, ni ukuvuga ababwiriza b’igihe cyose bihariye, nubwo tugeze mu za bukuru. Bakuru banjye ari bo Mike ufite imyaka 94 na Peter ufite imyaka 90, baracyariho. Ubu bakorera Yehova mu budahemuka mu gihugu cya Kanada.

Mu mwaka wa 1988, umukobwa wacu Judy yasubiye mu Burasirazuba bwa Aziya, ahamara imyaka myinshi akora umurimo wo kubwiriza. Muri imwe mu mabaruwa yatwandikiye, yagize ati “buri munsi nshimira Yehova kubera inshingano ihebuje yampaye yo gukorera umurimo muri aka gace. Wowe na mama mwarakoze cyane kubera uburere bwuje urukundo mwampaye, hamwe n’ibintu byose mwigomwe kandi mugikomeza kwigomwa kugira ngo nshobore gusohoza iyo nshingano.” Mu mwaka wa 2003, yagarutse muri Nouvelle-Zélande kugira ngo adufashe, jye na Aileen. *

Dushimira Yehova kubera ko imimerere twarimo yadufashije kwitabira ubutumire bwa Nyir’ibisarurwa wasabye abasaruzi benshi kuza gukora umurimo w’isarura. Gukora uwo murimo byaduhesheje ibyishimo bitavugwa. Kandi nk’uko Bibiliya ibivuga, ‘isi nishira’ tuzishimira isohozwa ry’isezerano rihebuje Imana yatanze, rigira riti “ukora ibyo Imana ishaka ahoraho iteka ryose.”—1 Yohana 2:17.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 25 Reba Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 1 Nzeri 1972, ku ipaji ya 533-540, mu Gifaransa.

^ par. 32 Aileen nakundaga cyane yapfuye ku itariki ya 24 Mutarama 2008, mu gihe iyi ngingo yari hafi kurangira gutegurwa.

[Ifoto yo ku ipaji ya 29]

Igihe twageraga muri Singapuru mu mwaka wa 1947, hari Umuhamya umwe rukumbi witwaga Joshua

[Ifoto yo ku ipaji ya 29]

Ndi kumwe na Dave Farmer muri Hong Kong, ubwo twari mu nzira tugana muri Singapuru, mu mwaka wa 1947

[Ifoto yo ku ipaji ya 29]

Ndi kumwe na Aileen mu mwaka wa 1958

[Ifoto yo ku ipaji ya 31]

Turi kumwe n’umukobwa wacu Judy

[Aho ifoto yavuye]

Kimroy Photography

[Aho ifoto yo ku ipaji ya 28 yavuye]

Kimroy Photography