Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Impamvu Imana yahaye Nowa umugisha n’impamvu byagombye kudushishikaza

Impamvu Imana yahaye Nowa umugisha n’impamvu byagombye kudushishikaza

Impamvu Imana yahaye Nowa umugisha n’impamvu byagombye kudushishikaza

ABENSHI muri twe turibuka igihe twumvaga inkuru zishishikaje cyane, kandi turibuka ibintu byinshi byari bijyanye na zo. Turibuka aho twari turi n’ibyo twakoraga, ndetse twibuka ukuntu twakiriye izo nkuru. Nta gushidikanya ko Nowa atigeze yibagirwa umunsi yumvise inkuru iturutse kuri Yehova Imana, Umutegetsi w’ikirenga w’ijuru n’isi. Ese hari indi nkuru yashoboraga kumurutira iyo? Yehova yavuze ko yari yiyemeje kurimbura “abafite umubiri bose.” Nowa yahawe inshingano yo kubaka inkuge nini cyane kugira ngo ayihungiremo we n’umuryango we hamwe n’inyamaswa z’ubwoko bwose.—Itangiriro 6:9-21.

Nowa yabyakiriye ate? Ese yaba yarishimye akimara kumva iyo nkuru cyangwa yaritotombye? Ni gute yagejeje iyo nkuru ku mugore we no ku bandi bari bagize umuryango we? Nta cyo Bibiliya ibivugaho. Gusa iratubwira iti “Nowa agenza atyo, ibyo Imana yamutegetse byose aba ari byo akora.”—Itangiriro 6:22.

Ibyo ni ibintu by’ingenzi cyane, kuko ayo magambo agaragaza imwe mu mpamvu zatumye Imana iha Nowa umugisha. Nowa yari afite ubushake bwo gukora ibyo Imana yari yamusabye gukora (Itangiriro 6:8). Ni ikihe kintu kindi cyatumye Imana iha Nowa umugisha? Igisubizo cy’icyo kibazo ni ingenzi kubera ko tugomba kumera nka Nowa kugira ngo tuzarokoke igihe Imana izaba yongeye kweza isi. Ariko reka tubanze turebe uko Nowa yabagaho mbere y’Umwuzure.

Abadayimoni baza ku isi

Nowa yabayeho abantu bamaze igihe gito baremwe. Yavutse hashize imyaka igera ku gihumbi umuntu wa mbere aremwe. Icyo gihe abantu ntibabaga mu buvumo nk’uko benshi babitekereza. Bibwira ko abantu b’icyo gihe bari bafite ibyoya, ari ibigoryi, bagenda bunamye kandi bitwaje impiri. Icyo gihe hariho ibikoresho byabaga bikozwe mu cyuma no mu muringa, kandi birashoboka ko Nowa yaba yarabikoresheje igihe yubakaga inkuge. Hariho n’ibikoresho by’umuzika. Abantu barashyingiranwaga, bakabyara, bagahinga kandi bakorora. Bakoraga n’umurimo w’ubucuruzi. Muri ubwo buryo, imibereho y’icyo gihe yari imeze nk’iyo muri iki gihe.—Itangiriro 4:20-22; Luka 17:26-28.

Ariko kandi, hari aho ibintu byari bitandukaniye. Itandukaniro rimwe ni uko icyo gihe abantu barambaga cyane. Kuba umuntu yarashoboraga kubaho imyaka irenga 800 byari ibintu bisanzwe. Nowa yabayeho imyaka 950; Adamu yabayeho imyaka 930; naho Metusela, sekuru wa Nowa, yabayeho imyaka 969. *—Itangiriro 5:5, 27; 9:29.

Irindi tandukaniro rivugwa mu Itangiriro 6:1, 2. Aho hagira hati “abantu batangiye kugwira mu isi babyara abakobwa, abana b’Imana bareba abakobwa b’abantu ari beza, barongoramo abo batoranyije bose.” Abo ‘bana b’Imana’ bari abamarayika bo mu ijuru bihinduye abantu, baza kubana n’abantu ku isi. Imana si yo yari yabohereje ku isi. Nta n’ubwo bari baje gufasha abantu. Ahubwo, “bavuye aho bari bagenewe kuba” mu ijuru kugira ngo basambane n’abagore beza bo ku isi. Nguko uko bahindutse abadayimoni.—Yuda 6.

Abo bamarayika bihinduye abadayimoni, bagize ingaruka mbi cyane ku bantu kubera ko bari ibyigomeke, barataye umuco kandi bafite imbaraga n’ubwenge biruta iby’abantu. Birashoboka ko babaga bafite ububasha ku bantu kandi bakabategeka. Nta cyo bakoraga mu ibanga nk’uko umugizi wa nabi ruharwa yiyoberanya agakora ibikorwa bibi nta wurabutswe. Ahubwo, ibyo bakoraga babikoraga ku mugaragaro, bakigomeka kuri gahunda yashyizweho n’Imana nta soni bafite.

Abo bana b’Imana b’abamarayika basambanye n’abagore, maze abo bagore babyara abana baje gukurana imbaraga zidasanzwe. Nyuma yaho baje guhabwa izina ry’Igiheburayo, ari ryo “Abanefili.” Bibiliya iratubwira iti “muri iyo minsi abantu barebare banini bari mu isi, no mu gihe cyo hanyuma, abana b’Imana bamaze kurongora abakobwa b’abantu babyarana na bo abana, ari bo za ntwari za kera zari ibirangirire” (Itangiriro 6:4). Abanefili bari bateye ubwoba cyane. Ijambo “Abanefili” risobanura “Abagusha,” ni ukuvuga abagusha abandi. Bari abicanyi ku buryo ibikorwa byabo by’urugomo byanditswe mu migani no mu bitekerezo byabaga bishingiye ku ntambara za kera.

Umubabaro w’umukiranutsi

Bibiliya igaragaza ko abantu bariho icyo gihe bari bamaze igihe kirekire barononekaye bikabije. Igira iti ‘ingeso z’abantu zari mbi cyane mu isi, kandi kwibwira kose imitima yabo itekereza kwari kubi gusa iteka ryose. Isi yari yuzuye urugomo. Abafite umubiri bose bari bononnye ingeso zabo mu isi.’—Itangiriro 6:5, 11, 12.

Ngiyo isi Nowa yabagamo. Aho yari atandukaniye n’abari bamukikije, ni uko we ‘yari umukiranutsi wagendanaga n’Imana’ (Itangiriro 6:9). Kubana n’abantu b’abanyabyaha uri umukiranutsi ntibyoroha. Mbega ukuntu Nowa agomba kuba yaraterwaga agahinda n’ibyo abantu bavugaga hamwe n’ibyo bakoraga! Ashobora kuba yarumvaga ameze nka Loti, undi muntu w’umukiranutsi wabayeho nyuma y’uwo Mwuzure. Loti wabaga mu bantu bononekaye b’i Sodomu, ‘yababazwaga cyane n’ukuntu abantu basuzuguraga amategeko bishoraga mu bikorwa by’ubwiyandarike,’ kandi “yababazwaga n’ibikorwa byabo byo kwica amategeko yabonaga n’ibyo yumvaga igihe yabaga muri bo iminsi yose” (2 Petero 2:7, 8). No kuri Nowa ni uko byari bimeze.

Ese waba uhangayikishwa n’ibintu bibabaje ubona cyangwa wumva mu makuru, cyangwa ibikorwa by’abantu batubaha Imana bagukikije? Niba biguhangayikisha, ushobora kwiyumvisha uko Nowa yari amerewe. Gerageza kwiyumvisha ukuntu byari bimukomereye kwihanganira kuba mu isi y’abanyabyaha mu gihe cy’imyaka 600, kuko iyo ari yo myaka yari afite igihe Umwuzure wabaga. Mbega ukuntu agomba kuba yarifuzaga cyane ko ububi bwavaho burundu!—Itangiriro 7:6.

Nowa yagize ubutwari bwo kwitandukanya n’abandi

Nowa “yatunganaga rwose mu gihe cye” (Itangiriro 6:9). Zirikana ko Bibiliya ivuga ko yatunganaga mu bantu bo mu gihe cye; ntiyatunganaga dukurikije uko abantu bo mu gihe cye babibonaga. Mu yandi magambo, Imana yabonaga ko ari umuntu utunganye. Ariko abantu bariho mbere y’Umwuzure bo babonaga ko Nowa adashobotse. Dushobora guhamya ko atari nyamujya iyo bijya, kandi ko atajyaga mu myidagaduro mibi no mu bikorwa mbonezamubano bibi byakorwaga muri icyo gihe. Tekereza uko abantu bamubonaga igihe yari atangiye kubaka inkuge! Bashobora kuba baramusetse kandi bakamukoba. Ntibigeze babona ko ibyo yababwiraga byari kuzabaho.

Byongeye kandi, Nowa yari akomeye ku myizerere ye, kandi ntiyigeze ayihererana. Bibiliya ivuga ko yari “umubwiriza wo gukiranuka” (2 Petero 2:5). Nta washidikanya ko Nowa yari yiteze ko bazamurwanya. Sekuruza Henoki yari umukiranutsi wari warahanuye ko Imana yari kuzahana abantu babi. Birumvikana ko ibyo byatumye bamutoteza, nubwo Imana itaretse ngo abamurwanyaga bamwice (Itangiriro 5:18, 21-24; Abaheburayo 11:5; 12:1; Yuda 14, 15). Kugira ngo Nowa ashobore guhangana na Satani, abadayimoni, Abanefili, abantu bamurwanyaga ndetse n’abataragiraga icyo bitaho, yagombaga kugira ubutwari no kwizera ko Yehova afite ubushobozi bwo kumurinda.

Buri gihe abakorera Imana bagiye barwanywa n’abatayikorera. Ndetse na Yesu Kristo baramwanze, kandi n’abigishwa be ni ko byabagendekeye (Matayo 10:22; Yohana 15:18). Nowa yari afite ubutwari bwo gukorera Imana nubwo abantu benshi bangaga kuyikorera. Yari asobanukiwe ko kwemerwa n’Imana ari iby’ingenzi kurusha kwemerwa n’abantu bayirwanya. Kandi Imana yahaye Nowa umugisha.

Nowa yitaga ku bintu

Nk’uko twabibonye, Nowa yabwirizanyaga ubutwari. Abo yabwirizaga bakiriye bate ubutumwa yabagezagaho? Bibiliya ivuga uko abantu babagaho mbere y’Umwuzure igira iti “bararyaga, baranywaga, abagabo bararongoraga n’abakobwa bagashyingirwa, kugeza umunsi Nowa yinjiriye mu nkuge; ntibabyitaho kugeza ubwo umwuzure waje ukabatwara bose.” Ntibumviye umuburo.—Matayo 24:38, 39.

Yesu yavuze ko no muri iki gihe ariko bizagenda. Abahamya ba Yehova bamaze imyaka irenga ijana batanga umuburo uvuga ko Yehova azafata ibyemezo bikaze, kugira ngo asohoze isezerano rye ryo gushyiraho isi nshya izaba irangwa no gukiranuka. Nubwo abantu babarirwa muri za miriyoni bitabiriye neza uwo muburo, ababarirwa muri za miriyari ntibabyitaho. Birengagiza ukuri “nkana,” kandi banga kwemera icyo Umwuzure usobanura.—2 Petero 3:5, 13.

Ariko Nowa we yabyitayeho. Yemeye ibyo Yehova Imana yamubwiye, kandi kuba yarumviye, byatumye arokoka. Intumwa Pawulo yaranditse ati “kwizera ni ko kwatumye Nowa, ubwo yari amaze kuburirwa n’Imana ibintu byari bitaragaragara, agaragaza ko atinya Imana maze yubaka inkuge yo gukirizamo abo mu nzu ye.”—Abaheburayo 11:7.

Urugero dukwiriye kwigana

Inkuge Nowa yubatse yari nini cyane. Yari ifite uburebure buruta ubw’ikibuga cy’umupira w’amaguru kandi mu buhagarike yareshyaga n’inzu y’amagorofa atatu. Mu burebure, iyo nkuge yarushaga ubwato bwitwa Wyoming metero 30. Ubwo bwato buvugwaho kuba ari bwo bwato bunini bukozwe mu giti bwabayeho. Birumvikana ko iyo nkuge itari ubwato. Icyo yari ikeneye gusa ni ukureremba hejuru y’amazi. Ariko kandi, kuyubaka byasabaga ubuhanga buhanitse. Kandi yagombaga guhomeshwa godoro imbere n’inyuma. Kuyubaka bishobora kuba byaratwaye imyaka irenga 50.—Itangiriro 6:14-16.

Hari n’ibindi bintu Nowa yagombaga gukora. Yagombaga guhunika ibiribwa byari gutunga umuryango we n’inyamaswa mu gihe cy’umwaka. Mbere y’uko Umwuzure uba, yagombaga gukoranyiriza hamwe inyamaswa, maze akazinjiza mu nkuge. Bibiliya igira iti “Nowa akora byose, uko Uwiteka yabimutegetse.” Mbega ukuntu yumvise aruhutse igihe yari amaze gushyira ibintu byose kuri gahunda, maze Yehova agakinga inkuge!—Itangiriro 6:19-21; 7:5, 16.

Ubwo noneho haje Umwuzure. Imvura yaguye iminsi 40 n’amajoro 40. Abari mu nkuge bose bayigumyemo mu gihe cy’umwaka wose, kugeza igihe amazi yakamiye (Itangiriro 7:11, 12; 8:13-16). Abantu babi bose bararimbutse. Nowa n’umuryango we ni bo bonyine barokotse, binjira mu isi yari imaze kwezwa.

Bibiliya ivuga ko Umwuzure wo mu gihe cya Nowa wibasiye isi yose wari icyitegererezo cy’“ibintu bigomba kuzabaho.” Mu buhe buryo? Bibiliya igira iti ‘ijuru n’isi biriho ubu bibikiwe umuriro, kandi bitegereje umunsi w’urubanza no kurimbuka kw’abatubaha Imana.’ Ariko nk’uko byagenze mu gihe cya Nowa, hari abantu bazarokoka. Jya wizera ko “Yehova azi gukiza abantu bubaha Imana ibibagerageza.”—2 Petero 2:5, 6, 9; 3:7.

Nowa yubahaga Imana kandi akaba umukiranutsi hagati y’abantu babi bariho mu gihe cye. Yumviraga Imana muri byose. Yagiraga ubutwari bwo gukora ibikwiriye, nubwo yabaga azi ko byari gutuma abantu batakoreraga Imana bamusuzugura kandi bakamwanga. Nitwigana urwo rugero rwa Nowa, Yehova azaduha umugisha kandi tuzarokoka maze twinjire mu isi nshya yegereje.—Zaburi 37:9, 10.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 7 Reba ingingo ifite umutwe uvuga ngo “Ese koko babayeho igihe kirekire gutyo?” (Ont-ils vraiment vécu aussi longtemps ?) mu igazeti ya Réveillez-vous ! yo muri Nyakanga 2007, ku ipaji ya 30.

[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 5]

Ibikorwa by’urugomo by’Abanefili bishobora kuba byaranditswe mu bitekerezo bya kera

[Ifoto yo ku ipaji ya 7]

Nitwigana ukwizera kwa Nowa, Imana izaduha umugisha

[Aho ifoto yo ku ipaji ya 5 yavuye]

Alinari/Art Resource, NY