Jya ukoresha neza impano wahawe yo kugira amatsiko
Jya ukoresha neza impano wahawe yo kugira amatsiko
“Umuntu ni ikiremwa gikunda kubaza ibibazo. Dutangira kubaza ibibazo tukivuka . . . Ndetse twavuga ko amateka y’abantu agizwe n’ibibazo twebwe abantu twagiye tubaza n’ibisubizo twagiye tugeraho.” —Byavuzwe na Octavio Paz, umusizi wo muri Megizike.
NI IKI gituma umuhanga mu guteka ahimba uburyo bushya bwo gutegura indyo runaka? Ni iki gituma umushakashatsi ukora ingendo agamije kugira ibyo avumbura yigaba akajya mu turere twa kure? Ni iki gituma umwana abaza ibibazo byinshi cyane? Incuro nyinshi, abo bantu babiterwa n’amatsiko.
Ese nawe ugira amatsiko? Ese ushishikazwa n’ibitekerezo bishya? Ese ugira amatsiko yo kumenya ibisubizo by’ibibazo biteye urujijo? Bimwe muri ibyo bibazo ni ibi: ibinyabuzima byabayeho bite? Kuki turi ku isi? Ese Imana ibaho? Kuva tukiri bato, abenshi muri twe tubaza ibibazo nk’ibyo tubitewe n’amatsiko, dushaka kumenya impamvu zituma ibintu runaka bibaho. Iyo hagize ikintu kidushishikaza, twihatira kumenya ibintu byose birebana na cyo. Bityo rero, amatsiko ashobora gutuma ugera ku bintu byinshi byiza cyane. Ariko kandi, ashobora no guteza ibibazo, ndetse akaba yanateza akaga.
Ni ngombwa kugira amakenga no gushyira mu gaciro
Baca umugani ngo “amatsiko yinjiza kwa mukeba.” Ni koko, kugira amatsiko adakwiriye bishobora guteza akaga. Urugero, umwana ugira amatsiko ashobora gukora mu ziko, ibyo bikamugiraho ingaruka mbi cyane. Ku rundi ruhande, kugira amatsiko bishobora gutuma twongera ubumenyi, tukabona ibisubizo by’ibibazo twibaza. Ariko se bihuje n’ubwenge gukomeza gukurikirana ikintu icyo ari cyo cyose, ngo ni uko kiduteye amatsiko?
Biragaragara neza ko hari ubumenyi tutakwifuza kugira, kubera ko bushobora kutwangiza. Kugirira amatsiko porunogarafiya, ubupfumu, inyigisho z’amadini cyangwa udutsiko tw’intagondwa bishobora kudushyira mu kaga mu buryo bworoshye. Muri iyo mimerere ndetse no mu yindi tutavuze, byaba byiza twiganye umwanditsi wa zaburi w’Umuheburayo wasenze agira ati “ukebukishe amaso yanjye ye kureba ibitagira umumaro.”—Zaburi 119:37.
Hari ibintu dushobora kumenya bikaba atari bibi ubwabyo, ariko nanone bikaba nta cyo bimaze cyangwa bikaba atari ngombwa. Urugero, umuntu byamumarira iki aramutse amenye buri kantu kose kagize imibereho y’abantu b’ibirangirire mu gukina filimi cyangwa mu bindi bintu? Cyangwa byamumarira iki kumenya imibare igaragaza ibyo buri kipi cyangwa buri mukinnyi yagezeho mu rwego rw’imikino? Cyangwa umuntu byamumarira iki kumenya buri kantu kose ku birebana n’ibikoresho bigezweho cyangwa imodoka zadutse? Abantu benshi babona ko kuba “igihangange” mu bintu nk’ibyo nta cyo bimaze.
Urugero rutera inkunga
Birumvikana ko hari igihe kugira amatsiko biba byiza. Reka dufate urugero rwa Alexander von Humboldt, Umudage w’umuhanga mu binyabuzima wabayeho mu kinyejana cya 19, akaba yaranakoraga ingendo agamije kugira ibintu avumbura. Uwo mugabo ni na we witiriwe umuyaga ukonje uva mu nyanja ugahuha mu turere tw’Amerika y’Epfo turi ku nkombe y’inyanja.
Hari igihe Humboldt yagize ati “kuva nkiri umwana muto nifuzaga cyane gutemberera mu turere twa kure, aho Abanyaburayi batakundaga kujya.” Yavuze ko icyo cyifuzo cyamujemo igihe yumvaga “afite amatsiko yo kumenya ibintu byinshi.” Igihe yari afite imyaka 29, we n’abo bari kumwe bagiye muri Amerika y’Epfo n’iyo Hagati.
Urwo rugendo rwamaze imyaka itanu. Nyuma yaho, Humboldt yakusanyije ibyavuye mu bushakashatsi bwe, maze abikoramo igitabo kigizwe n’imibumbe 30 kivuga iby’ingendo ze.Humboldt yashishikazwaga n’ibintu byose. Muri byo twavuga nk’ubushyuhe bwo mu nyanja, amafi aba mu nyanja n’ibimera yagendaga ahura na byo. Yazamukaga imisozi, akajya kureba inzuzi, kandi agakora ingendo zo mu nyanja ari mu bwato. Ubushakashatsi Humboldt yakoze bwabereye urufatiro siyansi zitandukanye ziriho muri iki gihe. Ibyo byose yabikoze abitewe n’uko yagiraga amatsiko menshi kandi mu mibereho ye yose yifuzaga cyane kumenya ibintu byinshi. Nk’uko umwanditsi w’Umunyamerika witwa Ralph Waldo Emerson yabivuze “Humboldt yari umwe mu bantu batangaje . . . bajya baduka rimwe na rimwe, basa n’aho baje kutwereka ibyo ubwenge bw’umuntu bushobora gukora, ndetse no kutwereka ukuntu dufite imbaraga n’ubushobozi bihambaye.”
Ubumenyi dukwiriye gushishikarira
Birumvikana ko muri twe harimo abantu bake cyane bari mu mimerere yatuma bagira ibyo bavumbura cyangwa bakagira icyo bungura abandi mu rwego rwa siyansi. Ariko kandi, hari ubumenyi dushobora kwerekezaho ubwenge bwacu, maze tukazabona ingororano ziruta izo dushobora guheshwa n’ibindi bintu ibyo ari byo byose dushobora kumenya. Yesu Kristo yerekeje kuri iyo mihati dukwiriye gushyiraho ubwo yasengaga Se wo mu ijuru agira ati “kugira ngo babone ubuzima bw’iteka, bagomba gukomeza kunguka ubumenyi kuri wowe, wowe Mana y’ukuri yonyine, no ku wo watumye, ari we Yesu Kristo.”—Yohana 17:3.
Kumenya Imana y’ukuri ari yo Yehova, n’Umwana wayo ari we Yesu Kristo, bishobora guhesha abantu bagira amatsiko imigisha badashobora guheshwa n’ubundi bumenyi ubwo ari bwo bwose. Ibuka bya bibazo abantu bibaza ku buzima twabonye mu ntangiriro z’iyi ngingo. Kuri ibyo bibazo dushobora kongeraho ibi bikurikira: kuki muri iyi si hari imibabaro myinshi? Ese abantu bazakomeza kwangiza isi bagere n’aho bayirimbura? Ni iki Imana izakora kugira ngo abantu bizere ko ibyo bitazaba? Ariko kandi, kumenya ibisubizo by’ibyo bibazo ntibizatumara amatsiko gusa. Ahubwo nk’uko Yesu yabivuze, ibyo bizatuma ‘tubona ubuzima bw’iteka.’ Ibyo twabyemezwa n’iki?
Bibiliya ni Ijambo ry’Imana ryahumetswe. Ku birebana n’iryo Jambo, intumwa Pawulo yaranditse ati “Ibyanditswe byera byose byahumetswe n’Imana, kandi bifite akamaro ko kwigisha no gucyaha no gushyira ibintu mu buryo no guhanira gukiranuka, kugira ngo umuntu w’Imana abe afite ubushobozi bwose n’ibisabwa byose ngo akore umurimo mwiza wose.”—2 Timoteyo 3:16, 17.
Tekereza gato: iyo ntumwa yavuze ko Bibiliya itanga ubumenyi bushobora kuduha ibyo dukeneye byose cyangwa bushobora kudufasha gukora ibyiza byose. Bibiliya ishobora kudufasha kubona ibintu nk’uko Imana ibibona. Kandi tuzi ko ubumenyi bw’Imana n’ubwenge bwayo birenze iby’undi wese. Umuhanuzi Yesaya yarahumekewe maze yandika aya magambo akomeye Imana yavuze igira iti “‘erega ibyo nibwira si ibyo mwibwira, kandi inzira zanyu si zimwe n’izanjye!’ Ni ko Uwiteka avuga. ‘Nk’uko ijuru risumba isi, ni ko inzira zanjye zisumba izanyu, n’ibyo nibwira bisumba ibyo mwibwira.’”—Yesaya 55:8, 9.
Ese urifuza kumenya inzira z’Imana hamwe n’ibitekerezo byayo byo mu rwego rwo hejuru? Ese amatsiko ugira agushishikariza kumenya icyo Ijambo ry’Imana, ari ryo Bibiliya, rivuga ku birebana n’inzira z’Imana hamwe n’ibitekerezo byayo? Mbese ushishikazwa no kumenya icyo Imana izakora kugira ngo ikureho imibabaro yose n’icyo iteganyirije abantu bayumvira? Bibiliya iragutumira igira iti “nimusogongere mumenye yuko Uwiteka agira neza, hahirwa umuhungiraho.”—Zaburi 34:9.
Inyigisho zifite imbaraga zo mu Ijambo ry’Imana zishobora kugira ingaruka ku bantu bafite imitima itaryarya nk’izo urumuri rushobora kugira ku muntu ubonye umucyo bwa mbere. Intumwa Pawulo yaravuze ati “mbega ukuntu ubutunzi n’ubwenge n’ubumenyi by’Imana byimbitse! Kandi se mbega ukuntu imanza zayo zidahishurika n’inzira zayo zitarondoreka!” (Abaroma 11:33). Ntituzigera na rimwe dusobanukirwa neza ubutunzi bw’ubumenyi n’ubwenge bw’Imana. Dufite ibyiringiro bihebuje by’uko tutazigera turambirwa, kuko tuzahora tuvumbura ibintu bishya.
Jya ugira amatsiko!
Birumvikana ko abenshi muri twe tutazigera tuba ibirangirire mu birebana no gukora ingendo tujya kugira ibyo tuvumbura. Kandi birashoboka ko mu gihe gito ubuzima bwacu bumara tutazigera dusobanukirwa ibintu byose twifuza gusobanukirwa. Ariko kandi, ntuzigere ureka kugira amatsiko. Jya ukomeza kugira inyota yo kunguka ubumenyi Imana idukunda yaturemanye.
Jya ukoresha neza iyo mpano ihebuje wahawe n’Imana kandi usobanukirwe neza Ijambo ry’Imana ryahumetswe, ari ryo Bibiliya. Nubigenza utyo, uzagira ubuzima bufite intego kandi ugire ibyishimo muri iki gihe. Nanone kandi, ushobora kwitega ko uzakomeza kugira amatsiko no kunguka ubumenyi bwo mw’Ijambo ry’Imana iteka ryose. Bibiliya igira iti “ikintu cyose [Imana] yakiremye ari cyiza mu gihe cyacyo. Kandi yashyize ibitekerezo by’igihe cy’iteka mu mitima yabo, uburyo umuntu atabasha gusesengura imirimo Imana yakoze, uhereye mbere na mbere ukazagera ku iherezo.”—Umubwiriza 3:11.
[Agasanduku/Amafoto yo ku ipaji ya 21]
Ese wari uzi ko . . .
• Ibinyejana byinshi mbere y’uko Colomb na Magellan bagaragaza uko isi imeze, Bibiliya yavuze ko isi yacu idashashe, ahubwo ko ari umubumbe?—Yesaya 40:22.
• Kera mbere y’uko abahanga bakora ingendo mu bigendajuru babona ko isi itendetse mu kirere, Bibiliya yagaragaje ko isi itendetse ku busa?—Yobu 26:7.
• Imyaka nibura 2.500 mbere y’uko Umuganga w’Umwongereza witwa William Harvey avumbura ko umubiri w’umuntu ugira urwungano nyamaraso, Bibiliya yerekanye ko umutima ari isoko y’ubuzima?—Imigani 4:23.
• Hashize imyaka igera ku 3.000 Bibiliya isobanuye mu magambo yoroheje ibihereranye n’umwikubo w’amazi, ivuga ko amazi ari kimwe mu bidukikije kandi akaba atuma ubuzima ku isi bushoboka?—Umubwiriza 1:7.
Ese ntibitangaje kuba Bibiliya yari yaragaragaje ibyo bihamya byo mu rwego rwa siyansi mbere y’uko abantu babimenya cyangwa babivumbura? Mu by’ukuri, muri Bibiliya hakubiyemo ibintu byinshi by’ingenzi ku buzima uzagenda uvumbura.
[Ifoto yo ku ipaji ya 19]
Alexander von Humboldt