Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

“Nimugoroba ndicara ngisomere iruhande rw’umuriro”

“Nimugoroba ndicara ngisomere iruhande rw’umuriro”

Ibaruwa yaturutse muri Ositaraliya

“Nimugoroba ndicara ngisomere iruhande rw’umuriro”

IGITURAGE cya Ositaraliya kitwibutsa ubutayu bukakaye, ubushyuhe bwinshi cyane n’ibyanya binini bidatuwe. Ariko kandi, ako karere kitaruye inyanja gatuwe n’abantu bagera ku 180.000, bangana na 1 ku ijana by’abaturage bose b’icyo gihugu.

Igihe nari nkiri muto, ababyeyi banjye b’Abahamya ba Yehova banjyanye kubwiriza muri icyo giturage. Nashishikajwe n’ukuntu ari ahantu hanini kandi heza cyane. Nanone, nakunze abaturage baho b’ibigango kandi bagwa neza. Ubu ndubatse, mfite umugore n’abana babiri. Umwe afite imyaka 12, undi afite 10. Kandi nifuzaga ko na bo bajya kubwiriza aho hantu.

Twitegura urugendo

Twarabanje turicara, tureba amafaranga byari kuzadutwara. Urwo rugendo rwari kuzadutwara amafaranga angahe? Twagombaga kumarayo igihe kireshya gite? Hari umugabo n’umugore we n’abandi babwiriza b’igihe cyose babiri bo mu itorero ryacu bemeye ko tujyana. Twumvikanye igihe twari kuzagendera, ni ukuvuga igihe abanyeshuri baba bari mu biruhuko byo hagati mu mwaka. Twandikiye ibiro by’ishami by’Abahamya ba Yehova byo muri Ositaraliya biri mu mugi wa Sydney, dusaba ko baduha ifasi yo kubwirizamo. Twasabwe kubwiriza mu karere kitaruye kari hafi y’i Goondiwindi, uwo ukaba ari umugi muto wo mu giturage, uri ku birometero 400 mu burengerazuba bwa Brisbane, aho dutuye.

Twaje kumenya ko i Goondiwindi hari itorero rito ry’Abahamya ba Yehova. Iyo yari indi migisha. Kimwe mu bintu byari kuzadushimisha mu rugendo rwacu, ni uguhura n’abagabo n’abagore b’Abakristo. Ubwo twavuganye n’abagize iryo torero, tubabwira ko twari kuzabasura. Ukuntu badusubizanyije ibyishimo byinshi, byatweretse ko bari badutegerezanyije amatsiko.

Mbere gato y’uko tugenda, twese abagize itsinda twabanje kuganira kugira ngo turebere hamwe uburyo bwiza bwo gutangaza ubutumwa bwiza bw’Ubwami bw’Imana mu giturage. Ahanini twifuzaga kubahiriza umuco n’imigenzo y’Abasangwabutaka twashoboraga guhura na bo. Urugero, hari ubwoko bumwe na bumwe bw’abantu bumva ko agace batuyemo ari nk’inzu ya rusange bahuriyeho bose. Kwinjira muri ako gace bataguhaye uburenganzira, bishobora gufatwa nk’aho ari ikinyabupfura gike.

Tugera mu giturage

Wa munsi warashyize uragera. Buri muryango wafashe imodoka yawo, maze twerekeza i Goondiwindi zuzuye abantu n’ibintu twari kuzakenera. Tukigenda, twabanje kubona imirima ihinzemo imyaka, ariko uko twagendaga twegera Goondiwindi, twagendaga tubona ibibaya birimo ibyatsi byinshi n’ibiti bike by’inturusu bitatanye. Muri Nyakanga na Kanama, wabonaga imirasire y’izuba ishashagirana mu ijuru rikeye. Nyuma y’amasaha runaka, twageze i Goondiwindi maze turara mu tuzu tw’ibiti dukodeshwa, twari ahantu abantu baraza imodoka bakanahakambika.

Bukeye ku Cyumweru, haramutse akazuba keza ndetse n’amafu, ku buryo cyari igihe cyiza cyo kubwiriza. Kuva mu Gushyingo kugeza muri Werurwe, muri ako gace ubushyuhe bukunze kuzamuka bukagera kuri dogere 40! Ahantu ha mbere twahagaze, ni ahari hatuye Abasangwabutaka ku birometero 30. Batujyanye kwa Jenny, umukecuru w’imvi nyinshi wari umuyobozi w’Abasangwabutaka. Uwo mukecuru yaduteze amatwi yitonze mu gihe twamusobanuriraga Ibyanditswe, kandi yakirana ibyishimo igitabo Reka Umwigisha Ukomeye akwigishe. * Nyuma yaho, yadusabye kujya aho we na bagenzi be babaga, kugira ngo tubabwirize.

Abana baho bahise biruka bajya kubwira abahatuye ko tuje kubasura. Buri mutware w’umuryango twahuraga na we yategaga amatwi ubutumwa twabagezagaho atwubashye, kandi akemera ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya. Mu kanya gato ibitabo twari dufite byahise bishira, maze dusubira mu mugi kugira ngo tujye mu materaniro y’itorero. Ariko mbere y’uko tuva aho, twabasezeranyije ko twari kuzagaruka gusura abo tutari twabonanye.

Kuri icyo gicamunsi, mu Nzu y’Ubwami wumvaga ibiganiro byashyushye kuko abashyitsi n’abo baje basanga bari bahise baba incuti. Abahamya 25 bo muri ako gace bari baragejeje ubutumwa bw’Ubwami ku bantu bagera ku 11.000, batuye muri icyo giturage gifite ubuso bw’ibirometero kare 30.000. Hari Umuhamya wagize ati “turabashimira kuba mwarashyizeho imihati mukaza kudufasha.” Nyuma y’amateraniro ashimishije cyane, twafashe akanya dusangira amafunguro yoroheje. Mbere y’uko tujya kuryama muri iryo joro, twagaburiye utunyamaswa tumeze nk’imbeba tungana n’injangwe twarimo dutembera hafi y’aho twari dukambitse.

“Nimugoroba iruhande rw’umuriro”

Mu minsi ibiri yakurikiyeho, twafashe za modoka zacu ebyiri maze dusura abantu bari batuye mu turere twitaruye turi ku rubibi rwa Queensland na Nouvelle-Galles du Sud. Ahanini icyo giturage kigizwe n’imirambi imeze nk’inzuri zirimo inturusu n’ibindi bihuru, aho inka n’intama zarishaga. Mu nzira twagiye tubona inyamaswa nyinshi bita kanguru, zatwumva zikabangura amatwi. Twareberaga kure tukabona ibinyoni binini bitajya biguruka byarimo byiyereka, byambukiranya ahantu huzuye umukungugu habaga amafarashi.

Ku wa Kabiri nyuma ya saa sita, twahuye n’ishyo rinini ry’inka zagendaga buhoro buhoro zimanuka mu muhanda. Kuva kera, abashumba bakorera ibihembo bajyaga kuragira muri ako gace, cyane cyane mu gihe cy’amapfa. Hashize akanya gato, twahuye n’umushumba wari uri ku ifarashi. Nahagaritse imodoka iruhande rw’umuhanda, mvamo musuhuza mu ijwi riranguruye. Aransubiza ati “muraho muraho!” Uwo mugabo ukuze wari kumwe n’imbwa ye yamufashaga kuragira, yahise aceceka.

Twavuganye akanya gato iby’amapfa, maze ntangira kumubwira ibirebana n’ubutumwa bukubiye muri Bibiliya. Uwo mugabo yaratangaye aravuga ati “yewe, kuva navuka nta kintu cyo muri Bibiliya nigeze numva!” Yatekerezaga ko abayobozi b’amadini ari bo batuma isi ita umuco. Ariko kandi yubahaga cyane Bibiliya. Nyuma y’ikiganiro cyiza gishingiye kuri Bibiliya twagiranye, namuhaye igitabo Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha? * Yagifashe mu ntoki aragikomeza, agishyira mu mufuka w’ishati maze aravuga ati “niba kiri bumbwire icyo Bibiliya yigisha, nimugoroba ndicara ngisomere iruhande rw’umuriro.”

Tugaruka imuhira

Muri iryo joro, turi ku Nzu y’Ubwami twatekerereje abavandimwe na bashiki bacu inkuru z’ibyo twari twabonye. Badusezeranyije ko bazasubira gusura abantu bashimishijwe twari twabonye. Igihe amateraniro yarangiraga, twumvaga tutatandukana. Twari twagiranye ubucuti bukomeye. Kuba twarateranye inkunga mu buryo bw’umwuka byaradukomeje.—Abaroma 1:12.

Ku munsi wakurikiyeho, twagarutse imuhira. Twatekereje ku rugendo twari twakoze, tubona ko Yehova yari yaduhaye imigisha myinshi kubera imihati twari twashyizeho. Twumvise turushijeho kwegera Yehova. Igihe twageraga imuhira, nabajije abana nti “murifuza ko twazajya he mu biruhuko byacu bitaha? Ese tuzajye gusura imisozi miremire?” Barashubije bati “oya papa, ahubwo tuzajye kubwiriza mu giturage.” Umugore wanjye na we yunzemo ati “ni byo rwose, tuzajyeyo! Nta bindi biruhuko biruta ibi twigeze tugira!”

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 11 Cyanditswe n’Abahamya ba Yehova.

^ par. 17 Cyanditswe n’Abahamya ba Yehova.