Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Yiteguye kubabarira

Yiteguye kubabarira

Egera Imana

Yiteguye kubabarira

Yohana 21:15-17

“WOWE Mwami uri mwiza, witeguye kubabarira” (Zaburi 86:5). Binyuze kuri ayo magambo asusurutsa umutima, Bibiliya itwizeza ko Yehova Imana agira imbabazi nyinshi. Hari ikintu kibi cyabaye ku ntumwa Petero, kigaragaza neza ko Yehova ‘ababarira rwose pe.’—Yesaya 55:7.

Petero yari umwe mu bantu b’inkoramutima za Yesu. Ariko mu ijoro rya nyuma Yesu yamaze ku isi, Petero yaguye mu mutego wo gutinya abantu, bituma akora icyaha gikomeye. Igihe Petero yari mu rugo hafi y’aho Yesu yarimo acirwa urubanza mu buryo budahuje n’amategeko, yihakanye Yesu mu ruhame. Kandi ntiyamwihakanye rimwe, ahubwo yamwihakanye incuro eshatu zose. Petero akimara kwihakana Yesu ku ncuro ya gatatu agatsemba, Yesu ‘yarahindukiye aramureba’ (Luka 22:55-61). Ese ushobora kwiyumvisha ukuntu Petero yumvise ameze igihe Yesu yamurebaga? Petero amaze kumenya uburemere bw’icyaha cye, ‘yaraturitse ararira’ (Mariko 14:72). Petero amaze kwicuza, ashobora kuba yaribajije niba Imana yari kumubabarira nyuma y’uko yihakanye Yesu incuro eshatu zose.

Yesu amaze kuzuka, yagiranye na Petero ikiganiro. Icyo kiganiro cyatumye Petero atongera gushidikanya ko yababariwe. Yesu ntiyamubwiye amagambo mabi; nta n’ubwo yamuciriyeho iteka. Ahubwo yabajije Petero ati “urankunda?” Petero aramusubiza ati “yego Mwami, uzi ko ngukunda cyane.” Yesu aramubwira ati “gaburira abana b’intama banjye.” Yesu yongeye kumubaza icyo kibazo, maze Petero amusubiza nk’uko yari yamushubije mbere, ndetse wenda arabitsindagiriza. Yesu aramubwira ati “ragira abana b’intama banjye.” Yesu yongeye kumubaza cya kibazo ku ncuro ya gatatu ati “urankunda cyane?” Noneho “Petero arababara” aravuga ati “Mwami, umenya byose; kandi uzi ko ngukunda cyane.” Yesu aramusubiza ati “gaburira abana b’intama banjye.”—Yohana 21:15-17.

Kuki Yesu yabajije ibyo bibazo kandi yari azi ibisubizo ari buhabwe? Yesu yashoboraga kumenya ibiri mu mutima. Kubera iyo mpamvu, yari azi ko Petero amukunda (Mariko 2:8). Igihe Yesu yabazaga Petero ibyo bibazo, yamuhaye uburyo bwo kugaragaza incuro eshatu zose ko amukunda. Amagambo Yesu yamushubije amubwira ati “gaburira abana b’intama banjye”; “ragira abana b’intama banjye”; “gaburira abana b’intama banjye,” yafashije Petero wari wihannye kubona ko akiri uwizerwa. Mu by’ukuri, Yesu yarimo aha Petero inshingano yo kwita ku mutungo w’igiciro cyinshi, ni ukuvuga abigishwa ba Yesu yakundaga cyane, bagereranywa n’intama (Yohana 10:14, 15). Nta gushidikanya ko Petero agomba kuba yarumvise ahumurijwe no kumenya ko Yesu yari akimufitiye icyizere.

Biragaragara neza ko Yesu yababariye Petero. Kubera ko Yesu agaragaza imico ya Se ndetse n’inzira ze mu buryo butunganye, dushobora kwemeza tudashidikanya ko Yehova na we yababariye Petero (Yohana 5:19). Yehova ntatinda kubabarira, ni Imana y’inyembabazi “yiteguye kubabarira.” Ese ibyo ntibiduhumuriza?