Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Jya wigisha abana bawe

Yashakaga gufasha abandi

Yashakaga gufasha abandi

ESE waba warigeze ubona umuntu urwaye cyane?—Waba warifuje kugira icyo ukora ngo umufashe?—Wari kubigenza ute se iyo uza gusanga ari umuntu wo mu kindi gihugu cyangwa uwo mudahuje idini? Ese wari gukomeza kugira icyifuzo cyo kumufasha kugira ngo yoroherwe?—Umwana w’umukobwa wabaga mu gihugu cya Isirayeli, ubu hakaba hashize imyaka hafi 3.000, ni ko yabigenje. Reka tugire icyo tuvuga ku byabaye icyo gihe.

Igihugu cya Isirayeli ya kera, aho uwo mukobwa yabaga, cyakundaga kurwana n’igihugu cya Siriya byahanaga imbibi (1 Abami 22:1). Umunsi umwe, Abasiriya baje muri Isirayeli, bafata umwana w’umukobwa bamugira imfungwa. Bamujyanye muri Siriya maze bamugira umuja w’umugore wa Namani, wari umugaba w’ingabo z’Abasiriya. Namani yari arwaye indwara mbi y’ibibembe, ishobora gutuma ingingo zimwe na zimwe z’umubiri w’umuntu zicika zikavaho.

Uwo muja yabwiye umugore wa Namani ukuntu umugabo we yashoboraga kubigenza kugira ngo akire. Yaramubwiye ati ‘Namani abaye ari i Samariya, umuhanuzi wa Yehova witwa Elisa yamukiza ibibembe!’ Ukuntu uwo muja yavugaga Elisa, byatumye Namani yemera ko uwo muhanuzi yashoboraga kumukiza koko. Bityo rero, Benihadadi umwami wa Siriya yahaye Namani na bamwe mu bagaragu be uruhushya, maze bakora urugendo rurerure rugera ku birometero 150, bajya kureba Elisa.

Namani n’abo bagaragu babanje kujya kwa Yehoramu, umwami wa Isirayeli. Bagezeyo, bamwereka ibaruwa y’Umwami Benihadadi yasabaga ko bafasha Namani. Ariko Yehoramu ntiyizeraga Yehova cyangwa umuhanuzi Elisa. Ahubwo yaketse ko Benihadadi arimo amwiyenzaho kugira ngo abone uko amurwanya. Elisa abimenye, yabwiye Umwami Yehoramu ati “mureke ansange.” Elisa yashakaga kwerekana ko Imana ifite imbaraga zo gukiza Namani iyo ndwara ye mbi.—2 Abami 5:1-8.

Igihe Namani yageraga kwa Elisa afite amagare n’amafarashi, Elisa yamwoherereje intumwa kugira ngo imubwire iti ‘genda wiyuhagire mu ruzi rwa Yorodani karindwi, uzakira.’ Ibyo byatumye Namani arakara, kubera ko yari yiteze ko Elisa ari busohoke, agakora ku bibembe bye maze agakira. Aho kugira ngo bigende bityo, yabonye intumwa ye yonyine. Ibyo byatumye Namani ahindukira arakaye cyane, agira ngo yitahire.—2 Abami 5:9-12.

Iyo uza kuba umwe mu bagaragu ba Namani wari gukora iki?—Abagaragu be baramubajije bati ‘iyo Elisa aza kugutegeka ikintu gikomeye, ntuba wagikoze? None se kuki wanga gukora ikintu cyoroshye gityo; kwiyuhagira ugahita uhumanuka?’ Namani yarabumviye, ‘aramanuka, yibira muri Yorodani karindwi, uwo mwanya umubiri we uhinduka nk’uw’umwana muto.’

Namani yasubiye kwa Elisa avuga ati “noneho menye ko nta yindi Mana iriho mu isi yose, keretse muri Isirayeli.” Yasezeranyije Elisa ko ‘nta zindi mana azatambira igitambo cyoswa cyangwa ikindi gitambo cyose, keretse Uwiteka wenyine.’—2 Abami 5:13-17.

Ese wifuza gufasha umuntu kumenya ibyerekeye Yehova n’ibyo ashobora gukora, nk’uko uwo mwana w’umukobwa yabigenje?—Igihe Yesu yari ku isi, umuntu wari urwaye ibibembe yaramwizeye maze aramubwira ati “ubishatse ushobora kunkiza.” Uzi uko Yesu yamushubije?—Yaramubwiye ati “ndabishaka.” Nuko aramukiza nk’uko Yehova yakijije Namani.—Matayo 8:2, 3.

Ese uzi ibihereranye n’isi nshya Yehova azarema, aho abantu bose bazaba batarwara kandi bakabaho iteka?—(2 Petero 3:13; Ibyahishuwe 21:3, 4). Nta gushidikanya ko noneho uzashishikazwa no kubwira abandi ibyo bintu bihebuje!