Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Imana yarambabariye

Imana yarambabariye

Imana yarambabariye

Byavuzwe na Bolfenk Moc̆nik

Mama yaramfashe arampobera maze ahita ambwira amagambo afite imbaraga ati “komera ushikame.” Abantu bitwaje intwaro baradutandukanyije maze urubanza ruba ruratangiye. Amaherezo imyanzuro y’urukiko yarasomwe maze nkatirwa imyaka itanu y’igifungo. Hari benshi bashoboraga kumva bihebye. Ariko mbabwije ukuri, nageze aho numva ndatuje cyane. Reka mbasobanurire uko byagenze.

IBYO bintu maze kuvuga byabereye mu gihugu cya Siloveniya mu mwaka wa 1952. * Ariko ibyo ngiye kubabwira byabaye mu myaka isaga makumyabiri mbere yaho, ni ukuvuga mu mwaka wa 1930. Icyo gihe ni bwo Abigishwa ba Bibiliya, uko akaba ari ko Abahamya ba Yehova bitwaga, bateguye ku ncuro ya mbere gahunda yo kubatiriza rimwe abantu benshi mu gihugu cyacu. Ababyeyi banjye ari bo Berta na Franz Moc̆nik, na bo bari babatijwe. Icyo gihe nari mfite imyaka itandatu, naho mushiki wanjye Majda afite imyaka ine. Inzu yacu yari mu mugi wa Maribor ni yo yakorerwagamo imirimo ya gikristo.

Adolf Hitler yafashe ubutegetsi mu mwaka wa 1933, maze atangira gutoteza Abahamya. Abahamya benshi b’Abadage bimukiye muri Yugosilaviya kugira ngo bafashe abavandimwe baho kubwiriza. Ababyeyi banjye bakundaga kwakira abo bashyitsi b’indahemuka. Umwe muri abo bashyitsi nibuka neza ni Martin Poetzinger, waje kumara imyaka icyenda mu bigo by’Abanazi byakoranyirizwagamo imfungwa. Nyuma y’igihe kinini, kuva mu mwaka wa 1977 kugeza mu mwaka wa 1988 igihe yapfaga, yari umwe mu bari bagize Inteko Nyobozi y’Abahamya ba Yehova.

Iyo Martin yabaga yadusuye yararaga ku buriri bwanjye, maze jye na mushiki wanjye muto tukarara mu cyumba cy’ababyeyi bacu. Yari afite agatabo gato k’amabara, kanshimishaga cyane nkiri umwana. Nakundaga kukarambura nkarebamo.

Igihe cy’ibigeragezo bikomeye

Mu mwaka wa 1936, igihe ubutegetsi bwa Hitler bwari bumaze gukomera, ababyeyi banjye bagiye mu ikoraniro mpuzamahanga rikomeye cyane ryabereye i Lucerne mu Busuwisi. Kubera ko papa yari afite ijwi ryiza, icyo gihe ni we watoranyijwe kugira ngo asome disikuru zishingiye kuri Bibiliya maze bamufate amajwi. Izo disikuru ni zo zaje kujya zumvishwa abantu mu ngo zabo muri Siloveniya hose. Nyuma gato y’iryo koraniro ritazibagirana, Abahamya bo mu Burayi batangiye gutotezwa bikabije. Abenshi bababarijwe mu bigo by’Abanazi byakoranyirizwagamo imfungwa kandi barahapfira.

Muri Nzeri 1939, Intambara ya Kabiri y’Isi Yose yaratangiye, maze muri Mata 1941 ingabo z’Abadage zigarurira uturere tumwe na tumwe twa Yugosilaviya. Amashuri yo muri Siloveniya yarafunzwe kandi tubuzwa kujya tuvuga ururimi rwacu mu ruhame. Kubera ko Abahamya ba Yehova bativanga muri politiki, banze gushyigikira iyo ntambara. * Ibyo byatumye abenshi bafatwa barafungwa, ndetse bamwe muri bo baricwa. Muri abo bishwe harimo n’umusore nari nzi neza witwaga Franc Drozg. Abasirikare bo mu ishyaka rya Nazi bari bashinzwe kurasa abantu bakatiwe urwo gupfa, biciraga abantu hafi y’iwacu nko muri metero ijana. N’ubu ndacyibuka ukuntu mama yipfukaga igitambaro mu matwi kugira ngo atumva urusaku rw’imbunda. Amagambo yasozaga ibaruwa Franc yandikiye incuti ye ayisezeraho yagiraga ati “tuzabonana mu Bwami bw’Imana.”

Imibereho nicuza cyane

Icyo gihe nari mfite imyaka 19. Nubwo nishimiraga ubutwari Franc yagaragaje, nagiraga ubwoba. Naribazaga nti ‘ese nanjye nakwemera gupfa?’ Nari mfite ukwizera guke kandi sinari mfitanye imishyikirano myiza na Yehova Imana. Naje guhamagarirwa kwinjira mu gisirikare. Ariko kubera ko ubwoba nari mfite bwarutaga ukwizera kwanjye, naremeye nkijyamo.

Noherejwe ku rugamba mu Burusiya. Ntibyatinze ntangira kubona bagenzi banjye twari kumwe bapfa. Iyo ntambara yari iteye ubwoba kandi irimo ubugome bukabije. Umutimanama wanjye wagendaga urushaho kumbuza amahwemo. Ninginze Yehova musaba ko yambabarira kandi akampa imbaraga zo kugendera mu nzira itunganye. Igihe twagabwagaho igitero simusiga, abasirikare twari mu mutwe umwe baratatanye, nanjye mboneraho ndatoroka.

Nari nzi ko iyo baramuka bamfashe bari bunyice. Mu mezi arindwi yakurikiyeho, nagiye nihisha ahantu hatandukanye. Kandi nakoze uko nshoboye kose noherereza Majda agakarita kari kanditseho ngo “umukoresha wanjye naramutaye, none ubu nkorera undi.” Icyo gihe nashakaga kuvuga ko nari mfite intego yo gukorera Imana, ariko nabikoze hashize imyaka myinshi.

Muri Kanama 1945, nyuma y’amezi atatu u Budage bwishyize mu maboko y’Ingabo Zishyize Hamwe, nasubiye i Maribor. Biratangaje kuba jye, papa, mama na mushiki wanjye, twese twararokotse iyo ntambara yari iteye ubwoba. Icyakora, icyo gihe Abakomunisiti ni bo bari ku butegetsi, kandi batotezaga Abahamya ba Yehova. Leta yahagaritse umurimo wo kubwiriza, ariko Abahamya bakomeje kuwukora mu ibanga.

Muri Gashyantare 1947, Abahamya batatu bizerwa ari bo Rudolf Kalle, Dus̆an Mikić na Edmund Stropnik bakatiwe urwo gupfa. Icyakora nyuma yaho baje kugabanyirizwa ibihano, maze bakatirwa imyaka 20 y’igifungo. Ibinyamakuru byabivuzeho ibintu byinshi, bityo abantu benshi bamenya ukuntu Abahamya barenganywa. Nkimara gusoma izo nkuru zari mu binyamakuru, naricujije cyane. Nari nzi ibyo nagombaga gukora.

Uko nagize ukwizera gukomeye

Icyambabazaga ni uko nari nzi ko nagombaga kuvuganira ukuri ko muri Bibiliya. Ku bw’ibyo, nashyizeho imihati kugira ngo nifatanye mu murimo wo kubwiriza wakorwaga mu ibanga. Gusoma Bibiliya mbishishikariye kandi mfite intego byatumye umwuka w’Imana umfasha kureka ingeso mbi, urugero nko kunywa itabi.

Mu mwaka wa 1951, narabatijwe kugira ngo ngaragaze ko niyeguriye Imana, maze nongera kugira imibereho ya gikristo nari maze imyaka 10 nararetse. Amaherezo, natangiye kubona ko Yehova ari Umubyeyi koko, ko yizerwa, akaba indahemuka kandi akagira urukundo rudacogora. Nubwo igihe nari nkiri muto nari narafashe imyanzuro mibi, nakozwe ku mutima n’icyizere Bibiliya itanga cy’uko Imana ibabarira. Imana yakomeje kunkuruza “imirunga y’urukundo” kuko ari Umubyeyi wuje urukundo.—Hoseya 11:4.

Muri icyo gihe kigoye, twagiraga amateraniro ya gikristo rwihishwa mu mazu y’Abahamya batandukanye, kandi tukabwiriza mu buryo bufatiweho. Ntaramara n’umwaka umwe mbatijwe, narafashwe ndafungwa. Namaranye na mama akanya gato mbere y’uko ncirwa urubanza. Nk’uko nabivuze ngitangira, yaramfashe arampobera maze ambwira amagambo ateye inkunga ati “komera ushikame.” Bamaze kunkatira imyaka itanu y’igifungo, nakomeje gutuza kandi ndashikama.

Nafungiwe mu kumba gato ndi kumwe n’izindi mfungwa eshatu. Ubwo rero naboneyeho uburyo bwo kugeza ukuri ko muri Bibiliya ku bantu batashoboraga kukumenya mu bundi buryo. Nubwo nta Bibiliya cyangwa ibitabo by’imfashanyigisho zayo nari mfite, natangajwe n’uko nibukaga imirongo yo muri Bibiliya n’ibisobanuro byayo namenye ncyiga Bibiliya. Najyaga mbwira abo twari dufunganywe ko iyo biba ngombwa ko mara imyaka itanu nkorera umurimo muri gereza, Yehova yari kumpa imbaraga zo kubikora. Ariko kandi, yashoboraga gutuma mfungurwa icyo gihe kitageze. Naratekerezaga nti “aramutse abikoze se ni nde wabyanga?”

Dukora umurimo dufite umudendezo uringaniye

Mu Gushyingo 1953, leta yatanze imbabazi rusange, maze Abahamya ba Yehova bari bafunzwe bose barafungurwa. Icyo gihe ni bwo namenye ko hari hashize amezi abiri twemerewe kongera gukora umurimo wo kubwiriza. Amatorero yongeye gukora neza, n’umurimo wo kubwiriza wongera gukorwa kuri gahunda. Twabonye aho duteranira mu gice cyo munsi y’ubutaka cy’inzu yari hagati mu mugi wa Maribor. Twashyize icyapa ku rukuta cyari cyanditseho ngo “Abahamya ba Yehova—Itorero rya Maribor.” Ibyishimo twaterwaga no gukorera Yehova dufite umudendezo byatumye tumushimira cyane.

Mu ntangiriro z’umwaka wa 1961, nabaye umupayiniya cyangwa umubwiriza w’igihe cyose. Hashize hafi amezi atandatu, nasabwe kujya gukora ku biro by’ishami by’Abahamya ba Yehova byo muri Yugosilaviya, byari i Zagreb muri Korowasiya. Icyo gihe ibiro by’ishami byari bigizwe n’icyumba gito, kandi hari abakozi batatu. Abakristo bagenzi bacu bari batuye hafi aho bajyaga baza ku manywa kugira ngo badufashe kwandika igazeti y’Umunara w’Umurinzi mu ndimi zakoreshwaga muri icyo gihugu.

Abakristokazi bari batuye hafi aho bazaga kudufasha imirimo. Mu mirimo bakoraga twavuga nko guteranya impapuro zari zigize amagazeti. Jye nakoraga imirimo itandukanye, hakubiyemo gukosora no kunoza imyandiko, guhindura, kujyana amabaruwa no kuyazana, hamwe no gukusanya za raporo.

Mpindurirwa imirimo

Mu mwaka wa 1964, nagizwe umugenzuzi usura amatorero. Ibyo byansabaga gusura amatorero menshi y’Abahamya buri gihe, kugira ngo nkomeze ukwizera kwabo. Uwo murimo narawukundaga cyane. Incuro nyinshi iyo nabaga mva mu itorero njya mu rindi, nagendaga mu modoka cyangwa muri gari ya moshi. Kugira ngo ngere ku Bahamya babaga mu midugudu mito, akenshi nagendaga ku igare cyangwa nkagenda n’amaguru. Hari n’igihe nanyuraga mu byondo bigera ku kagombambari.

Mu buzima rero ntihajya habura ibintu bishekeje. Hari umuvandimwe w’Umukristo wigeze kuntwara mu igare ryakururwaga n’amafarashi, anjyanye mu rindi torero. Uko twagendaga twicekagura mu muhanda wuzuye ivumbi, ipine y’iryo gare yaje gufunguka ivamo, tuba twituye hasi. Mu gihe twari twicaye muri uwo mukungugu, twubuye amaso tureba ya farashi, dusanga na yo irimo itwitegereza ikanuye amaso, ubona rwose yatangaye. Ndetse na nyuma y’imyaka myinshi, twarabyibukaga tugaseka. Urukundo ruzira uburyarya rw’izo ncuti zacu zo mu giturage rwaduteraga ibyishimo ntazibagirwa.

Igihe nari mu mugi wa Novi Sad, naje kumenyana na Marika wari umupayiniya. Urukundo yakundaga ukuri ko muri Bibiliya ndetse n’ishyaka yagiraga mu murimo byaranshimishaga cyane, ku buryo numvaga nifuza gushyingiranwa na we. Nyuma y’aho dushyingiraniwe, twatangiye gukora umurimo wo gusura amatorero.

Igihe umurimo wo kubwiriza wari warahagaritswe, umuryango wacu wihanganiye ingorane nyinshi zo mu rwego rw’ubukungu. Abantu bashinje papa ibinyoma bavuga ko yakoranaga n’umwanzi mu gihe cy’intambara, maze yirukanwa ku kazi. Yamaze igihe kirekire arwana intambara kugira ngo agasubireho, ariko biba iby’ubusa. Ibyo byatumye acika intege cyane. Yamaze igihe ukwizera kwe kwaracogoye, ariko yapfuye kwarongeye gukomera. Yapfuye mu mwaka wa 1984, agifite ishyaka mu itorero yarimo. Mama warangwaga n’ubudahemuka no kwicisha bugufi ni we wabanje gupfa mu mwaka wa 1965. Majda we aracyakorera mu itorero rya Maribor.

Dukorera umurimo mu gihugu cya Otirishiya

Mu mwaka wa 1972, jye na Marika twasabwe kujya muri Otirishiya kugira ngo tubwirize abakozi benshi b’Abanyayugosilaviya bari barimukiyeyo. Twageze i Vienne, umurwa mukuru wa Otirishiya, tutazi ko ari ho twari kuzakorera umurimo w’igihe cyose. Buhoro buhoro, hirya no hino muri Otirishiya hashinzwe amatorero n’amatsinda mashya yakoreshaga indimi zavugwaga muri Yugosilaviya.

Amaherezo nabaye umugenzuzi usura amatorero, nkajya nsura amatorero n’amatsinda menshi yagendaga yiyongera hirya no hino muri icyo gihugu. Nyuma y’igihe twasabwe kwagura ifasi, tukajya dusura n’amatorero yo mu Budage no mu Busuwisi, ahabaga harashinzwe amatorero ameze nk’ayo twari dusanzwe dusura. Incuro nyinshi najyaga mfasha abavandimwe gutegura amakoraniro muri ibyo bihugu.

Rimwe na rimwe bene ayo makoraniro yasurwaga n’ababaga bari mu Nteko Nyobozi. Ni muri ubwo buryo rero naje kongera guhura na Martin Poetzinger. Twibukiranyije ibintu byari byarabaye mbere y’imyaka 40, igihe yajyaga aza iwacu kudusura. Naramubajije nti “uribuka ukuntu nakundaga kurambura ka gatabo kawe nkarebamo?”

Yaranshubije ati “ba uretse gato.” Ahita ava mu cyumba twarimo. Nuko agarukana ka gatabo arakampereza, arambwira ati “iyi ni impano uhawe n’incuti.” N’ubu ako gatabo ni kamwe mu bitabo byanjye nkunda cyane.

Nkunze kurwaragurika, ariko ndacyagira ishyaka

Mu mwaka wa 1983, kwa muganga baransuzumye basanga ndwaye kanseri. Nyuma y’iminsi mike bambwiye ko nagombaga gupfa. Nari mpangayitse, ariko Marika we yari ahangayitse kundusha. Icyakora, ubu ndacyafite imibereho myiza kandi numva nta cyo mbuze kubera ko Marika yanyitayeho mu buryo bwuje urukundo kandi n’abavandimwe b’Abakristo banteye inkunga.

Jye na Marika turacyakorera umurimo w’igihe cyose mu mugi wa Vienne. Incuro nyinshi nkunda kujya ku biro by’ishami mu gitondo ngakora umurimo w’ubuhinduzi, Marika na we akajya kubwiriza muri uwo mugi. Iyo mbona ukuntu itsinda rito ry’Abanyayugosilaviya bimukiye muri Otirishiya nyuma bakaza guhinduka Abahamya bagiye biyongera ubu bakaba barenga 1.300, numva nishimye cyane. Jye na Marika twagize imigisha yo gufasha abenshi muri bo kumenya ukuri ko muri Bibiliya.

Mu myaka mike ishize, nagize igikundiro cyo kwifatanya muri gahunda zo kwegurira Yehova amazu mashya y’ibiro by’ishami mu bihugu byahoze bigize Yugosilaviya. Ibiro byo muri Korowasiya byeguriwe Yehova mu mwaka wa 1999, naho ibyo muri Siloveniya bimwegurirwa mu mwaka wa 2006. Nari umwe mu bantu bahakoreye umurimo kera basabwe kugira icyo babwira abantu ku birebana n’ukuntu umurimo wo kubwiriza watangiye muri ibyo bihugu, icyo gihe hakaba hari hashize imyaka igera kuri 70.

Mu by’ukuri Yehova ni Umubyeyi wuje urukundo, witeguye kutubabarira rwose. Mbega ukuntu nshimira Yehova kuba atibanda ku makosa dukora (Zaburi 130:3)! Yangiriye neza kandi arambabarira. *

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 4 Icyo gihe igihugu cya Yugosilaviya cyari kigizwe na repubulika esheshatu, harimo n’iya Siloveniya.

^ par. 9 Niba ushaka kumenya impamvu zishingiye ku Byanditswe zituma Abahamya ba Yehova banga kwifatanya mu ntambara, reba ingingo ifite umutwe uvuga ngo “Ibibazo by’abasomyi,” ku ipaji ya 22 y’iyi gazeti.

^ par. 39 Bolfenk Moc̆nik yapfuye ku itariki ya 11 Mata 2008 ubwo iyi nkuru yandikwaga.

[Ifoto yo ku ipaji ya 27]

Uhereye ibumoso ugana iburyo: ababyeyi banjye, Berta na Franz Moc̆nik, Majda nanjye, turi i Maribor muri Siloveniya, mu myaka ya za 40

[Ifoto yo ku ipaji ya 29]

Ndi kumwe n’umugore wanjye Marika