Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Umuvandimwe warakaye

Umuvandimwe warakaye

Urubuga rw’abakiri bato

Umuvandimwe warakaye

Amabwiriza: Korera uyu mwitozo ahantu hatuje. Mu gihe usoma imirongo ya Bibiliya, ujye umera nk’aho urimo ureba ibyabaye. Sa n’ureba uko ibintu byari byifashe. Gerageza kumva amajwi ajyaniranye n’ibyo bintu. Gerageza kwiyumva nk’uko abantu b’ingenzi bavugwa muri iyo nkuru biyumvaga. Sa n’ubona ko ibivugwa muri izo nkuru birimo biba.

SUZUMA UKO IBINTU BYARI BYIFASHE.​—SOMA MU ITANGIRIRO 4:1-12.

Iyo utekereje, ubona isura ya Kayini na kamere ye byari bimeze bite? Naho se Abeli?

․․․․․

Ni iyihe ‘mirimo ya kamere’ yarangaga Kayini, kandi se ibyo tubibwirwa n’iki (Abagalatiya 5:19-21)?

․․․․․

KORA UBUSHAKASHATSI.​—ONGERA USOME UMURONGO WA 4-7.

Ese ibitambo ni byo byonyine Yehova yemeye cyangwa akabyanga, cyangwa hari n’ikindi (Imigani 21:2)?

․․․․․

Ni ryari umuntu ashobora kuba afite impamvu zo kurakara? Ariko se kuki Kayini nta mpamvu n’imwe yari afite yo ‘kuzabiranywa n’uburakari’?

․․․․․

Ni ryari kugira ishyari bishobora kuba bikwiriye? Ariko se kuki ishyari rya Kayini nta shingiro ryari rifite (1 Abami 19:10)?

․․․․․

Ni izihe ntambwe Kayini yashoboraga gutera kugira ngo ‘ategeke’ umujinya we?

․․․․․

SHYIRA MU BIKORWA IBYO WIZE. ANDIKA ICYO WIZE KU BIHERERANYE . . .

n’umujinya.

․․․․․

n’ishyari.

․․․․․

n’ukuntu ‘wategeka’ kamere mbi iguhatira gukora ibibi.

․․․․․

NI IKI CYAGUSHISHIKAJE KURUSHA IBINDI MURI IYI NKURU, KANDI KUKI?

․․․․․