Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ese hari ikintu gishobora “kudutandukanya n’urukundo rw’Imana”?

Ese hari ikintu gishobora “kudutandukanya n’urukundo rw’Imana”?

Egera Imana

Ese hari ikintu gishobora “kudutandukanya n’urukundo rw’Imana”?

Abaroma 8:38, 39

NI NDE muri twe udakeneye gukundwa? Mu by’ukuri, iyo abagize umuryango wacu cyangwa incuti zacu zidukunda, twumva tumerewe neza. Ariko ikibabaje ni uko ubucuti bw’abantu bushobora guhagarara igihe icyo ari cyo cyose. Incuti zacu zishobora kutubabaza, zikadutererana cyangwa zikatwanga. Ariko hari incuti igira urukundo rudashira. Urukundo Yehova Imana akunda abamusenga rwatanzweho ibisobanuro byiza cyane mu Baroma 8:38, 39.

Intumwa Pawulo yaravuze ati “nemera ntashidikanya.” Yemeraga iki? Yemeraga ko nta kintu gishobora “kudutandukanya n’urukundo rw’Imana.” Pawulo ntiyivugaga wenyine, ahubwo yavugaga natwe twese abakorera Imana mu budahemuka. Kugira ngo Pawulo ashimangire icyo gitekerezo, yakoze urutonde rw’ibintu bidashobora kubuza urukundo rwa Yehova kugera ku bagaragu be bamwiyeguriye.

“Rwaba urupfu cyangwa ubuzima.” Yehova akomeza gukunda abagize ubwoko bwe n’iyo bapfuye. Ikigaragaza urwo rukundo ni uko Imana ikomeza kubibuka, kandi vuba aha izabazura babe mu isi nshya ikiranuka (Yohana 5:28, 29; Ibyahishuwe 21:3, 4). Hagati aho, ibintu ibyo ari byo byose abasenga Imana mu budahemuka bahura na byo muri iyi si, ntibyayibuza gukomeza kubakunda.

“Cyangwa abamarayika cyangwa ubutegetsi.” Abantu bakomeye cyangwa abategetsi bashobora kugira ingaruka ku bandi mu buryo bworoshye, ariko Yehova we ntiyabikora. Ibiremwa by’umwuka bifite imbaraga, urugero nk’umumarayika waje guhinduka Satani, ntibishobora kwemeza Imana ko igomba kureka gukunda abayisenga (Ibyahishuwe 12:10). Nanone kandi, nubwo ubutegetsi bushobora kurwanya Abakristo b’ukuri, ntibushobora guhindura uko Imana ibona abagaragu bayo.—1 Abakorinto 4:13.

“Cyangwa ibintu biriho ubu cyangwa ibizaza.” Urukundo rw’Imana ntirugera aho ngo rucogore. Nta kintu na kimwe gishobora kuba ku bagaragu bayo, haba muri iki gihe cyangwa mu gihe kizaza, ngo kiyibuze gukomeza kubakunda.

“Cyangwa ububasha.” Pawulo yabanje kuvuga imbaraga zo mu ijuru ari bo ‘bamarayika,’ n’imbaraga zo mu isi ari bwo ‘butegetsi,’ ariko ubu noneho avuze “ububasha.” Ijambo ry’Ikigiriki ryakoreshejwe hano rifite ibisobanuro byinshi. Uko igisobanuro cyaryo cy’ukuri cyaba kiri kose, tuzi neza ko nta bubasha bwo mu ijuru cyangwa ku isi bushobora kubuza Yehova gukunda abagize ubwoko bwe.

“Cyangwa ubuhagarike cyangwa ubujyakuzimu.” Yehova akunda abagize ubwoko bwe, uko imimerere baba barimo yaba iri kose.

“Cyangwa ikindi cyaremwe cyose.” Pawulo yakoresheje ayo magambo yerekeza ku byaremwe byose, avuga ko nta kintu na kimwe cyatandukanya abantu b’indahemuka basenga Yehova n’urukundo rwe.

Mu buryo bunyuranye n’urukundo rw’abantu rushobora guhinduka cyangwa rugacogora, urukundo Imana ikunda abakomeza kuyitegereza bafite ukwizera ntiruhinduka; ruhoraho iteka ryose. Nta gushidikanya ko kumenya ibyo bishobora gutuma turushaho kwegera Yehova, kandi tukagerageza gukora uko dushoboye kose kugira ngo tugaragaze ko tumukunda.