Ku bihereranye n’uko twafata abandi
Isomo tuvana kuri Yesu
Ku bihereranye n’uko twafata abandi
Kuki twagombye kugira neza?
Ese waba ugira neza n’iyo abandi batakugirira neza? Niba dushaka kwigana Yesu, tugomba kugirira neza abandi ndetse n’abanzi bacu. Yesu yaravuze ati ‘niba mukunda ababakunda gusa, muzashimwa iki? Kuko abanyabyaha na bo bakunda ababakunda. Ibinyuranye n’ibyo, mukomeze gukunda abanzi banyu, kandi muzaba abana b’Isumbabyose kuko igirira neza indashima n’abagome.’—Luka 6:32-36; 10:25-37.
Kuki tugomba kubabarira?
Iyo twakoze amakosa, tuba twifuza ko Imana itubabarira. Yesu yigishije ko ari ngombwa ko dusenga dusaba ko Imana yatubabarira (Matayo 6:12). Ariko nanone, Yesu na we yavuze ko Imana izatubabarira ari uko natwe tubabarira abandi. Yaravuze ati “nimubabarira abantu ibyaha byabo, So wo mu ijuru na we azabababarira; ariko nimutababarira abantu ibyaha byabo, So wo mu ijuru na we ntazabababarira ibyaha byanyu.”—Matayo 6:14, 15.
Ni iki cyatuma mu muryango haba ibyishimo?
Nubwo Yesu atigeze ashaka, dushobora kumwigiraho byinshi ku birebana n’icyatuma abagize umuryango bagira ibyishimo. Yatanze urugero binyuze mu byo yavugaga no mu byo yakoraga, kandi dukwiriye kumwigana. Reka dusuzume ibintu bitatu bikurikira:
1. Umugabo agomba gukunda umugore we nk’uko akunda umubiri we bwite. Yesu yahaye abagabo urugero rwiza. Yabwiye abigishwa be ati “ndabaha itegeko rishya ngo mukundane.” Mu rugero rungana iki? Yaravuze ati “nk’uko nabakunze” (Yohana 13:34). Bibiliya yahaye abagabo ihame rigira riti ‘bagabo, mukomeze gukunda abagore banyu nk’uko Kristo na we yakunze itorero kandi akaryitangira. Muri ubwo buryo, abagabo bakwiriye gukunda abagore babo nk’imibiri yabo bwite. Ukunda umugore we aba yikunda, kuko nta muntu wigeze yanga umubiri we, ahubwo arawugaburira akawukuyakuya nk’uko Kristo abigirira itorero.’—Abefeso 5:25, 28, 29.
2. Abashakanye ntibagomba guhemukirana. Guca inyuma uwo mwashakanye ni icyaha mu maso y’Imana kandi bisenya imiryango. Yesu yaravuze ati “mbese ntimwasomye [ngo]. . . ‘ni cyo gituma umugabo azasiga se na nyina akomatana n’umugore we, maze bombi bakaba umubiri umwe’? Ku buryo baba batakiri babiri, ahubwo baba ari umubiri umwe. Ku bw’ibyo rero, icyo Imana yateranyirije hamwe ntihakagire umuntu ugitandukanya. . . . Ndababwira ko umuntu wese utana n’umugore we, atamuhoye gusambana, akarongora undi, aba asambanye.”—Matayo 19:4-9.
3. Abana bagomba kugandukira ababyeyi babo. Nubwo Yesu yari atunganye ariko ababyeyi be badatunganye, yarabubahaga. Bibiliya ivuga ibya Yesu igihe yari afite imyaka 12 igira iti ‘amanukana [n’ababyeyi be] bajya i Nazareti, akomeza kujya abagandukira.’—Luka 2:51; Abefeso 6:1-3.
Kuki twagombye gushyira aya mahame mu bikorwa?
Ku birebana n’ibyo, Yesu yigishije abigishwa be agira ati “niba ibyo mubizi, murahirwa niba mubikora” (Yohana 13:17). Kugira ngo tube Abakristo b’ukuri, tugomba gukurikiza inama Yesu yaduhaye irebana n’uko dukwiriye gufata abandi. Yaravuze ati “ibyo ni byo bizatuma bose bamenya ko muri abigishwa banjye, nimukundana.”—Yohana 13:35.
Niba ushaka ibindi bisobanuro, reba igice cya 14 cy’igitabo Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha? *
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
^ par. 14 Cyanditswe n’Abahamya ba Yehova.
[Ifoto yo ku ipaji ya 16 n’iya 17]
Umugani wa Yesu uvuga iby’umwana w’ikirara utwereka impamvu twagombye kugira neza kandi tukababarira.—Luka 15:11-32
[Ifoto yo ku ipaji ya 17]
Abashakanye ntibagomba guhemukirana