Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Amarira mu mufuka w’uruhu

Amarira mu mufuka w’uruhu

Amarira mu mufuka w’uruhu

HARI umusore wabagaho yihishahisha. Igihe yari ahangayitse, ababaye kandi amarira amubunga mu maso, yasenze Yehova Imana ye, amusaba kumugirira ineza n’impuhwe. Yinginze Yehova agira ati “ushyire amarira yanjye mu mufuka wawe w’uruhu” (Zaburi 56:9). Uwo musore ni Dawidi, waje kuba umwami wa Isirayeli. Ariko se uwo mufuka w’uruhu yerekezagaho ni iki, kandi se ni gute Imana yashyira amarira yacu mu mufuka nk’uwo?

Dawidi yari amenyereye umufuka ukozwe mu ruhu. Uwo mufuka wari igikoresho cyashyirwagamo amazi, amavuta y’ubwoko bunyuranye ndetse na divayi. Abaturage bo mu butayu bwa Sahara bahora bimuka, urugero nk’Abatuwarege, na n’ubu baracyakoresha imifuka y’impu. Iyo mifuka ikunze kuba ikozwe mu ruhu rwose rw’ihene cyangwa urw’intama. Bene iyo mifuka ishobora kujyamo litiro nyinshi z’amazi bitewe n’uko iryo tungo ryanganaga. Bavuga ko amazi abitswe mu mifuka y’impu ahora afutse, ndetse n’iyo mu butayu hari ubushyuhe bwinshi. Mu gihe cyahise, iyo mifuka yahekwaga n’indogobe cyangwa ingamiya. Ariko muri iki gihe ushobora no kubona umufuka nk’uwo uhambiriye ku kizuru cya bene za modoka zishoboye imihanda mibi.

Amagambo akora ku mutima Dawidi yavuze yerekeza kuri uwo mufuka w’uruhu natwe yatugirira akamaro. Mu buhe buryo? Mu by’ukuri, Bibiliya ivuga ko Satani ari we ugenga iyi si, kandi ko muri iki gihe afite “uburakari bwinshi.” Ku bw’ibyo, isi yagushije ishyano rikomeye (Ibyahishuwe 12:12). Kubera iyo mpamvu, hari abantu benshi bahanganye n’imibabaro yo mu byiyumvo, mu bwenge no mu mubiri, nk’uko byari bimeze kuri Dawidi. Kandi abenshi muri abo bantu ni abagerageza gushimisha Imana. Ese nawe ufite imibabaro nk’iyo? Abo bantu bizerwa ntibahwema kugerageza kubaho mu budahemuka kandi bafite ubutwari, nubwo ‘barira’ (Zaburi 126:6). Bashobora kwiringira ko Se wo mu ijuru abona ibigeragezo bahanganye na byo, ndetse n’ingaruka ibyo bigeragezo bigira ku byiyumvo byabo. Asobanukiwe rwose agahinda abagaragu be bafite, kandi yibuka amarira yabo n’imibabaro yabo. Mbese ni nk’aho abishyira mu mufuka we w’uruhu.