Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ese wari ubizi?

Ese wari ubizi?

Ese wari ubizi?

Kuki Abayahudi baziririzaga isabato bahereye nimugoroba?

Igihe Yehova yahaga abagize ubwoko bwe itegeko rirebana n’Umunsi w’Impongano, yagize ati “ntimukagire umurimo wose mukora kuri uwo munsi . . . Ujye ubabera isabato yo kuruhuka . . . Mujye muziririza iyo sabato muhereye nimugoroba, . . . mugeze nimugoroba” (Abalewi 23:28, 32). Iryo tegeko ryumvikanisha ko umunsi watangiraga nimugoroba izuba rirenze, ukarangira bukeye izuba ryongeye kurenga. Bityo rero, ku Bayahudi umunsi watangiraga nimugoroba, ukarangira ku mugoroba wundi.

Ababaraga iminsi muri ubwo buryo bakurikizaga uburyo Imana ubwayo yari yarashyizeho. Inkuru ivuga iby’umunsi wa mbere w’irema wo mu buryo bw’ikigereranyo, igira iti “buragoroba buracya, uwo ni umunsi wa mbere.” Indi ‘minsi’ yakurikiyeho na yo yabazwe muri ubwo buryo; yatangiraga ‘bugorobye.’—Itangiriro 1:5, 8, 13, 19, 23, 31.

Abayahudi si bo bonyine babonaga ko iminsi yatangiraga bugorobye. Abaturage bo muri Atene, abo muri Numidiya n’abo muri Foyinike na bo ni uko babibonaga. Icyakora, Abanyababuloni bo babonaga ko umunsi utangira izuba rirashe, mu gihe Abanyegiputa n’Abaroma bo babonaga ko umunsi utangira saa sita z’ijoro ukarangira saa sita z’ijoro, nk’uko bimeze muri iki gihe. Ariko Abayahudi bo muri iki gihe baracyatangira kuziririza isabato izuba rirenze bakageza ku munsi ukurikiyeho izuba rirenze.

“Urugendo rwo ku munsi w’isabato” ni iki?

Igihe abigishwa ba Yesu bari bamaze kubona Yesu azamuka ajya mu ijuru aturutse ku Musozi w’Imyelayo, basubiye i Yerusalemu, aho hakaba hari intera ireshya “n’urugendo rwo ku munsi w’isabato” (Ibyakozwe 1:12). Umugenzi yashoboraga kugenda ibirometero bigera kuri 30 ku munsi cyangwa akabirenza. Icyakora, Umusozi w’Imyelayo nturi kure y’i Yerusalemu. None se “urugendo rwo ku munsi w’isabato” ni iki?

Isabato yari umunsi Abisirayeli baruhukagaho imirimo yabo. Kuri uwo munsi nta n’ubwo bagombaga gucana umuriro mu ngo zabo (Kuva 20:10; 35:2, 3). Yehova yari yarabahaye itegeko agira ati “umuntu wese agume aho ari, ntihakagire umuntu uva aho ari ku wa karindwi” (Kuva 16:29). Iryo tegeko ryatumaga Abisirayeli baruhuka imirimo yabo isanzwe kandi bakarushaho kwibanda ku bintu bifitanye isano no gusenga Imana.

Abigisha babaga batsimbaraye ku Mategeko ntibanyurwaga n’amahame Yehova yari yarabashyiriyeho. Kubera iyo mpamvu, batangiye kugena intera umuntu atagombaga kurenga ku isabato, urugero nk’iyo yabaga agiye gusenga. Kandi urebye, ibyo babikoraga nta kintu gifatika bashingiyeho. Ku birebana n’ibyo, hari igitabo cyagize kiti “gutsimbarara ku mategeko agenga isabato byatumye hashyirwaho intera y’urugendo Umwisirayeli atagombaga kurenga, iyo ntera ikaba ari yo yitwaga Urugendo rwo ku munsi w’isabato.” Iyo ntera yareshyaga na mikono 2000, ni ukuvuga kuva kuri metero 890 kugeza ku 1.110.—Cyclopedia of Biblical, Theological, and Ecclesiastical Literature.

[Ifoto yo ku ipaji ya 11]

Yerusalemu uyirebye uri ku Musozi w’Imyelayo