Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ni nde ufite ubushobozi bwo kumenya iby’igihe kizaza?

Ni nde ufite ubushobozi bwo kumenya iby’igihe kizaza?

Ni nde ufite ubushobozi bwo kumenya iby’igihe kizaza?

“Ni jye Mana. . . .  Mpera mu itangiriro nkavuga iherezo, mpera no mu bihe bya kera nkavuga ibitarakorwa.”—Yesaya 46:9, 10.

MURI ibi bihe bivurunganye, abahanga mu gusesengura ibya politiki, iby’ubukungu n’imibereho y’abaturage bakora ubushakashatsi ku mateka no ku bitekerezo bigenda byaduka, kugira ngo batangaze ibizaba mu gihe kizaza. Abandi bo bahangayikishwa n’ibyo igihe kizaza kibahishiye, maze bakajya gushaka abahanga mu kuraguza inyenyeri cyangwa abapfumu, kugira ngo bamenye uko bizabagendekera. Incuro nyinshi iyo abo bantu babonye ibisubizo bahawe, bumva bamanjiriwe. Ariko se koko nta muntu ushobora kumenya uko bizagendekera iyi si, imiryango yacu ndetse na buri wese muri twe? None se koko nta n’umwe ushobora kumenya mbere y’igihe ibizaba?

Mu magambo twatangiriyeho Yehova Imana Ishoborabyose yabwiye umuhanuzi Yesaya, yagaragaje ubushobozi afite bwo guhanura ibizaba. Imana ibinyujije kuri Yesaya, yahanuye ko Abisirayeli ba kera bari kuzabohorwa bakava mu bunyage i Babuloni, kandi ko bari kuzasubira i Yerusalemu bakahasana ndetse bakongera kubaka urusengero. Ni mu buhe buryo ubwo buhanuzi bwagushaga ku ngingo? Imyaka 200 mbere y’uko busohora, Yesaya yahanuye nta kwibeshya izina ry’uwari kuzafata Babuloni, ari we Kuro. Byongeye kandi, Yesaya yagaragaje neza amayeri ya gisirikare Kuro yari kuzakoresha, ni ukuvuga kuyobya amazi y’Uruzi rwa Ufurate rwatumaga uwo mugi utagabwaho ibitero. Nanone, yahanuye ko Kuro yari kuzasanga inzugi nini cyane zakingaga amarembo y’uwo mugi zikinguye kubera uburangare, ibyo bigatuma Kuro awigarurira bitamugoye.—Yesaya 44:24–45:7.

Iyo ugereranyije umuntu n’Imana, usanga umuntu nta bushobozi afite bwo kumenya iby’igihe kizaza. Umwami w’umunyabwenge Salomo yaranditse ati “ntukiratane iby’ejo, kuko utazi icyo uwo munsi uzacyana” (Imigani 27:1). Ayo magambo yavuze n’ubu aracyari ukuri. Nta n’umuntu ushobora kumenya uko bizamugendekera mu gihe kizaza. Imana itandukaniye he n’abantu? Imana isobanukiwe neza ibintu byose yaremye, hakubiyemo na kamere z’abantu n’ibyo baba bifuza gukora. Iyo Imana ibishatse, ibona mbere y’igihe uko abantu bazitwara cyangwa ikabona ibyo ibihugu bizakora. Ikindi kandi, ifite ubushobozi butagira umupaka bwo gutuma ibintu bigenda nk’uko ishaka. Iyo Imana ihanuye ko ikintu runaka kizaba ikoresheje abahanuzi bayo, iba ibaye “ukomeza ijambo ry’umugaragu we agasohoza inama z’intumwa ze” (Yesaya 44:26). Ibyo ni Yehova Imana wenyine ushobora kubikora.

Yesaya yabayeho imyaka irenga 700 mbere ya Yesu, ari we Mesiya. Ariko kandi, Yesaya yahanuye ibirebana no kuza kwa Mesiya. Icyakora, uhereye cyane cyane mu kinyejana cya 18, abajora Bibiliya bavuze ko ibivugwa mu gitabo cya Yesaya atari ukuri. Bavuze ko mu by’ukuri ibyo Yesaya yavuze atari ubuhanuzi, ko ahubwo byanditswe byaramaze kuba, bikandikwa n’umuntu wishakiraga kubyandika gusa. Ariko se ibyo ni ukuri? Mu mwaka wa 1947, havumbuwe kopi y’umuzingo w’icyo gitabo cya Yesaya, iri kumwe n’indi mizingo ya kera mu buvumo buri hafi y’Inyanja y’Umunyu. Abahanga banyuranye baragenzuye basanga iyo kopi yaranditswe imyaka irenga ijana mbere y’ivuka rya Mesiya wari warahanuwe, cyangwa Kristo. Ni koko, Bibiliya yahishuye ibyari kuzaba.

Yesaya n’abandi banditsi ba Bibiliya ntibashoboraga guhanura ibizaba bashingiye ku bwenge bwabo gusa. Ahubwo “bavugaga ibyavaga ku Mana, kuko babaga bayobowe n’umwuka wera” (2 Petero 1:21). Mu ngingo zikurikira, turaza kwibanda ku bintu bimwe na bimwe byaranze imibereho ya Yesu, bikaba byari byarahanuwe binyuze kuri Yesaya. Hanyuma turi buze gusuzuma ibintu Yesu n’abigishwa be bahanuye birebana n’iki gihe ndetse n’igihe kizaza.