“Nimwigane Imana”
Egera Imana
“Nimwigane Imana”
BIRABABAJE kubona muri iki gihe imico myiza nko kugira neza, kugira impuhwe, kubabarira n’urukundo yarabaye ingume. Wowe se ubibona ute? Ese waba warigeze wumva ko imihati ushyiraho kugira ngo ugaragaze imico myiza nta cyo igeraho? Ushobora kuba ufite umutima ugucira urubanza, ukakumvisha ko inzitizi zimwe na zimwe, urugero nk’imico mibi yakubayeho akarande cyangwa ibintu bibi byakubayeho mu gihe cyahise bishobora gutuma utagira iyo mico myiza. Ariko kandi, ukuri Bibiliya yigisha kuraduhumuriza. Ivuga ko Umuremyi wacu azi ko twifitemo ubushobozi bwo kugira imico myiza.
Ijambo ry’Imana rigira Abakristo b’ukuri inama rigira riti “ku bw’ibyo rero, nimwigane Imana nk’abana bakundwa” (Abefeso 5:1). Ayo magambo agaragaza rwose ko Imana ifitiye abayisenga icyizere. Mu buhe buryo? Yehova Imana akurikije uko ameze, yaremye umuntu mu ishusho ye (Itangiriro 1:26, 27). Bityo rero, Imana yaremanye abantu imico nk’iyayo. * Kubera iyo mpamvu, iyo Bibiliya itera Abakristo inkunga yo ‘kwigana Imana,’ ni nk’aho Yehova ubwe aba ababwira ati “ndabizeye. Nzi ko nubwo mudatunganye, mufite ubushobozi bwo kumera nkanjye mu rugero runaka.”
Ni iyihe mico imwe n’imwe y’Imana dushobora kwigana? Imirongo ikikije uwo itanga igisubizo. Zirikana ko mbere y’uko Pawulo atanga iyo nama idushishikariza kwigana Imana yabanje kuvuga ati “ku bw’ibyo rero.” Ayo magambo ahuza uwo murongo n’uwubanziriza. Kandi muri uwo murongo ubanza havugwamo kugira neza, kugira impuhwe no kubabarira (Abefeso 4:32; 5:1). Nanone ku murongo ukurikira iyo nama idushishikariza kwigana Imana, Pawulo yabwiye Abakristo ko bakwiriye kugira imibereho irangwa n’urukundo ruzira ubwikunde (Abefeso 5:2). Mu by’ukuri, ku birebana no kugira neza, kugirira abantu impuhwe tubikuye ku mutima, kubabarira abandi no kubagaragariza urukundo, dufite urugero ruhebuje tugomba kwigana. Urwo rugero ni Yehova Imana.
Kuki twagombye kwifuza kumera nk’Imana? Zirikana ikintu gikomeye cyagombye kubidutera kiboneka mu magambo Pawulo yavuze agira ati “nimwigane Imana nk’abana bakundwa.” Mbese ayo si amagambo atera inkunga? Yehova abona ko abamusenga ari abana be akunda cyane. Nk’uko umwana muto ashobora kugerageza kumera nka se, ni ko n’Abakristo b’ukuri bakora uko bashoboye kose kugira ngo bamere nka Se wo mu ijuru.
Yehova ntahatira abantu kumwigana. Ahubwo, kuba yaraduhaye umudendezo wo kwihitiramo bigaragaza ko aduha agaciro. Ni wowe ugomba kwifatira umwanzuro wo kwigana Imana cyangwa kutayigana (Gutegeka kwa Kabiri 30:19, 20). Ariko ntuzigere wibagirwa ko wifitemo ubushobozi bwo kugaragaza imico nk’iy’Imana. Birumvikana ko kugira ngo wigane Imana ugomba kubanza kumenya imico yayo n’inzira zayo. Bibiliya ishobora kugufasha kumenya ibintu byose byerekeye imico y’Imana ndetse n’inzira zayo. Iyo Mana ifite imico itagereranywa ituma abantu babarirwa muri za miriyoni bayigana.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
^ par. 2 Mu Bakolosayi 3:9, 10 hagaragaza ko kuba umuntu yararemwe mu ishusho y’Imana bifitanye isano n’imico imuranga. Abashaka gushimisha Imana baterwa inkunga yo kwambara ‘kamere nshya igenda ihindurwa nshya mu buryo buhuje n’ishusho y’[Imana] yayiremye.’