Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ubuhanuzi buvuga ibya Mesiya

Ubuhanuzi buvuga ibya Mesiya

Ubuhanuzi buvuga ibya Mesiya

KUBERA ko Abayahudi bari bazi ibyo Yesaya n’abandi bahanuzi bari baranditse ku birebana na Mesiya, bari bamaze igihe kirekire bategereje ko aza. Mu by’ukuri, mu gihe cya Yesu Abayahudi benshi “bari bategereje” Mesiya wari hafi kuza (Luka 3:15). Birashishikaje kuba ubuhanuzi bwo muri Bibiliya burimo ibintu byinshi byari kuranga imibereho ya Mesiya. Nta muntu buntu washoboraga guhanura ibyo bintu cyangwa ngo atume ibyo bintu byose biba kuri Yesu.

Ibintu byaranze ivuka rya Mesiya. Yesaya yari yarahanuye ko Mesiya cyangwa Kristo yari kuzabyarwa n’umukobwa w’isugi. Intumwa Matayo amaze gusobanura ibitangaza byabaye mu gihe cy’ivuka rya Yesu, yaranditse ati “ibyo byose byabereyeho kugira ngo amagambo Yehova yavuze binyuze ku muhanuzi we asohore, ngo ‘dore umukobwa w’isugi azatwita abyare umuhungu’” (Matayo 1:22, 23; Yesaya 7:14). Nanone, Yesaya yahanuye ko Kristo yari kuzakomoka mu muryango wa Dawidi, avuga by’umwihariko Yesayi, se wa Dawidi. Kandi koko, Yesu yakomotse mu muryango wa Dawidi (Matayo 1:6, 16; Luka 3:23, 31, 32). Bityo, mbere y’uko Yesu avuka marayika Gaburiyeli yabwiye Mariya nyina wa Yesu ati “Imana izamuha intebe y’ubwami ya se Dawidi.”—Luka 1:32, 33; Yesaya 11:1-5, 10; Abaroma 15:12.

Ibintu byaranze imibereho ya Mesiya. Igihe Yesu wari umaze gukura yari mu isinagogi y’i Nazareti, yasomye mu ijwi riranguruye ubuhanuzi bwa Yesaya bwarimo n’amagambo agira ati “umwuka wa Yehova uri kuri jye, kuko yantoranyirije gutangariza abakene ubutumwa bwiza.” Yesu yiyerekejeho ubwo buhanuzi agira ati “uyu munsi, ibi byanditswe mumaze kumva birashohojwe” (Luka 4:17-21; Yesaya 61:1, 2). Nanone Yesaya yari yarahanuye ukuntu Yesu yari kuzajya ashyikirana n’abantu barwaye bifuzaga ko abakiza, kandi ibyo akabikora abigiranye ubugwaneza, ubwitonzi no kwicisha bugufi. Matayo yaranditse ati “n’abandi benshi baramukurikira, abakiza bose, ariko abihanangiriza akomeje ko batamwamamaza, kugira ngo hasohore ibyavuzwe binyuze ku muhanuzi Yesaya, wagize ati . . . ‘ntazatongana cyangwa ngo asakuze . . . Urubingo rusadutse ntazarujanjagura.’”—Matayo 8:16, 17; 12:10-21; Yesaya 42:1-4; 53:4, 5.

Ibintu bihereranye n’ukuntu Mesiya yababajwe. Yesaya yahanuye ko abenshi mu baturage bo muri Isirayeli batari kuzemera Mesiya, ahubwo ko yari kuzababera “ibuye risitaza” (1 Petero 2:6-8; Yesaya 8:14, 15). Kandi koko, nubwo Yesu yakoze ibitangaza byinshi, abantu “ntibamwizeye, kugira ngo ibyavuzwe n’umuhanuzi Yesaya bisohore ngo ‘Yehova, ni nde wizeye ibyo twumvise?’” (Yohana 12:37, 38; Yesaya 53:1). Icyatumye Abayahudi babura ukwizera ni ibitekerezo bikocamye byari byogeye, byavugaga ko Mesiya yari guhita yipakurura ingoma y’Abaroma, maze agasubizaho ubwami bwa Dawidi bwigenga hano ku isi. Kubera ko Yesu yababaye kandi agapfa, abenshi mu Bayahudi ntibashoboraga kwemera ko ari Mesiya. Ariko mu by’ukuri, Yesaya yari yarahanuye ko Mesiya yari kuzababazwa mbere y’uko aba Umwami.

Mu gitabo cya Yesaya, Mesiya yavuze amagambo y’ubuhanuzi ati “abakubita nabategeye umugongo . . . kandi mu maso hanjye sinahahishe gukorwa n’isoni no gucirwa amacandwe.” Matayo avuga uko byagenze igihe Yesu yacirwaga urubanza, agira ati “bamucira mu maso kandi bamukubita ibipfunsi. Abandi bamukubita inshyi mu maso” (Yesaya 50:6; Matayo 26:67). Yesaya yaranditse ati ‘yicishije bugufi, ntiyabumbura akanwa ke’. Bityo rero, igihe Pilato yabazaga Yesu ibirebana n’ibyo Abayahudi bamuregaga, Yesu ‘ntiyamushubije, habe n’ijambo na rimwe, ku buryo byatangaje guverineri cyane.’—Yesaya 53:7; Matayo 27:12-14; Ibyakozwe 8:28, 32-35.

Ibintu byaranze urupfu rwa Mesiya. Ubuhanuzi bwa Yesaya bwakomeje gusohora igihe Yesu yapfaga, ndetse na nyuma yaho. Yesaya yarahanuye ati ‘ahambanwa n’abanyabyaha, ari kumwe n’umutunzi mu rupfu rwe’ (Yesaya 53:9). Ni mu buhe buryo ubwo buhanuzi busa n’ubuvuguruzanya bwashoboraga gusohora? Igihe Yesu yapfaga, yamanitswe hagati y’ibisambo bibiri (Matayo 27:38). Ariko nyuma yaho, umugabo w’umutunzi wo muri Arimataya witwaga Yozefu yafashe umurambo wa Yesu, awushyira mu mva ye nshya yari yarakorogoshoye mu rutare (Matayo 27:57-60). Amaherezo igihe Yesu yapfaga, hari ikintu kimwe mu bintu by’ingenzi cyane byavuzwe mu buhanuzi bwa Yesaya cyari gisohoye. Yesaya yavuze ibirebana na Mesiya agira ati ‘umugaragu wanjye ukiranuka azatuma benshi baheshwa gukiranuka, kandi azishyiraho gukiranirwa kwabo.’ Mu by’ukuri, urupfu rwa Yesu rwabaye incungu kugira ngo abantu bose b’indahemuka bakurweho umutwaro w’icyaha.—Yesaya 53:8, 11; Abaroma 4:25.

Ubuhanuzi bugomba gusohora nta kabuza

Kugira ngo intumwa ndetse na Yesu ubwe bashobore kugaragaza uwo Mesiya ari we bakoresheje Ibyanditswe, incuro nyinshi basubiragamo amagambo yo mu gitabo cya Yesaya kurusha uko bifashishaga ikindi gitabo cya Bibiliya icyo ari cyo cyose. Ariko kandi, igitabo cya Yesaya si cyo cyonyine cyahanuye iby’igihe kizaza. Hari n’ubundi buhanuzi bwinshi bwo mu Byanditswe bya Giheburayo busohorezwa kuri Yesu, ku Bwami bwe no ku bindi bintu byiza ubwo Bwami buzakora mu gihe kiri imbere * (Ibyakozwe 28:23; Ibyahishuwe 19:10). Ni iki kiduhamiriza ko ubwo buhanuzi bwari kuzasohora? Yesu yabwiye Abayahudi bari bamuteze amatwi ati “ntimutekereze ko naje kuvanaho Amategeko cyangwa ibyavuzwe n’Abahanuzi [ni ukuvuga Ibyanditswe bya Giheburayo]. Sinaje kubivanaho, ahubwo naje kubisohoza; kandi ndababwira ukuri yuko ijuru n’isi byavaho aho kugira ngo akanyuguti gato cyangwa agace k’inyuguti kavanwe ku Mategeko ibintu byose bivugwamo bidasohoye.”—Matayo 5:17, 18.

Yesu na we yerekeje ku isohozwa ry’ubuhanuzi bwo muri Bibiliya bwari gusohora mu gihe cye ndetse n’ubwari kuzasohora nyuma (Daniyeli 9:27; Matayo 15:7-9; 24:15). Ikindi nanone, Yesu n’abigishwa be bahanuye ibintu byari kuzabaho nyuma, hakubiyemo n’ibintu byinshi tubona biba muri iki gihe. Mu ngingo ikurikira turasuzuma ibyo bintu, ndetse turebe n’ubundi buhanuzi bwo muri Bibiliya buzasohora mu gihe kiri imbere.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 9 Niba wifuza ibindi bisobanuro ku birebana n’ubuhanuzi bwasohoreye kuri Yesu, reba igitabo Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha? ku ipaji ya 200, cyanditswe n’Abahamya ba Yehova.

[Ifoto yo ku ipaji ya 4]

‘Umukobwa w’isugi azabyara umuhungu’

[Ifoto yo ku ipaji ya 5]

“Mu maso hanjye sinahahishe gukorwa n’isoni”