Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ubuhanuzi bwari gusohora muri iki gihe

Ubuhanuzi bwari gusohora muri iki gihe

Ubuhanuzi bwari gusohora muri iki gihe

BIBILIYA yahanuye ko Ubwami bw’Imana buzazana amahoro n’ibyishimo birambye ku isi (Daniyeli 2:44). Mu isengesho rya Data wa twese cyangwa Isengesho ry’Umwami, Yesu yigishije abigishwa be kujya basenga bagira bati “ubwami bwawe nibuze. Ibyo ushaka bikorwe mu ijuru no ku isi” (Matayo 6:10). Mu buhanuzi bukomeye Yesu yabwiye abigishwa be ku Musozi w’Imyelayo, yavuze ibintu byihariye ndetse n’imimerere yihariye yari kuzabaho mbere y’uko ubwo Bwami buza. Ibyo byose ni byo bigize ikimenyetso cyari kuzagaragarira neza abantu bafite imitima itaryarya bakurikiranira hafi ibintu birimo biba. Muri ibyo bintu bigize icyo kimenyetso ni bingahe wiboneye ubwawe?

Intambara zishyamiranyije ibihugu. Yesu yarahanuye ati “igihugu kizahagurukira ikindi n’ubwami buhagurukire ubundi” (Matayo 24:7). Mbere y’intambara ya mbere y’isi yose yo mu mwaka wa 1914, wasangaga intambara zibera mu duce tumwe na tumwe. Intambara ya Mbere y’Isi Yose ntiyageze mu bice binini by’isi gusa, ahubwo yanatumye hakorwa intwaro nyinshi zirusha izari zisanzwe kuba mbi. Urugero, hakozwe indege nshya yakoreshwaga mu kurekurira amabombe ku basivili. Kuba harakozwe intwaro nyinshi cyane icyarimwe byatumye ubwicanyi bwiyongera cyane ku buryo mbere yaho nta wari gutekereza ko byabaho. Iyo ntambara yarwanywe n’abasirikare bagera kuri miriyoni 65, ariko abagera kuri kimwe cya kabiri cyabo barapfuye cyangwa barakomereka. Ariko kandi, uko ikinyejana cya 20 cyagendaga cyegereza iherezo ryacyo, ni ko ubwicanyi bwagendaga bufata indi ntera. Hari umuhanga mu by’amateka wavuze ko “tutazigera tumenya umubare nyawo” w’abasirikare n’abasivili bapfuye bazize Intambara ya Kabiri y’Isi Yose. Kandi n’ubu intambara zikomeje guca ibintu.

Hirya no hino inzara iranuma. Yesu yarahanuye ati “hazabaho inzara” (Matayo 24:7). Mu mwaka wa 2005 hari ikinyamakuru cyagize kiti “ku isi hari abantu bagera kuri miriyoni 854 (ni ukuvuga hafi 14% by’abatuye isi) barya nabi igihe cyose cyangwa barya nabi cyane rimwe na rimwe” (Science). Mu mwaka wa 2007, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye Ryita ku Buhinzi n’Ibiribwa ryasohoye raporo ivuga ko ibihugu 33 bitari bifite ibiribwa bihagije byo kugaburira abaturage babyo. None se ibyo bishoboka bite kandi ibinyampeke ku isi byariyongereye? Impamvu imwe ni uko ubutaka ndetse n’ibinyampeke byagombaga gutunga abaturage bikoreshwa mu gukora lisansi. Hari ikinyamakuru cyo muri Afurika y’Epfo cyagize kiti “lisansi yuzuza incuro imwe imodoka nini ikoreshwa mu masiganwa, iba yavuye mu binyampeke bishobora gutunga umuntu umwe umwaka wose” (The Witness). Mu bihugu bikize na ho, izamuka ry’ibiciro by’ibiribwa rituma abantu benshi badashobora kubonera rimwe ifunguro n’ibindi bintu baba bakeneye, urugero nk’imiti cyangwa uburyo bwo kongera ubushyuhe mu mazu. Ku bw’ibyo, bahitamo kimwe.

Imitingito ikaze. Yesu yaravuze ati “hazabaho imitingito ikomeye” (Luka 21:11). Niba ubona ko muri iki gihe abantu bibasiwe n’imitingito kurusha mbere, ntabwo wibeshya. Mu mwaka wa 2007, umuhanga mu by’imitingito w’Umuhindi witwa R. K. Chadha yagize ati “mu buryo butunguranye, turabona imitingito igenda yiyongera hirya no hino ku isi, kandi nta wuzi impamvu.” Byongeye kandi, kuba abaturage batuye ahantu hakunze kuba imitingito biyongera cyane, bituma izo mpanuka zihitana abantu benshi. Dukurikije ubushakashatsi bwakozwe n’Ikigo cya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika Gikora Ubushakashatsi ku Miterere y’Ubutaka, umutingito wabereye mu Nyanja y’Abahindi mu mwaka wa 2004, ndetse na tsunami yakurikiyeho, byatumye uwo mwaka uba “uwa mbere wapfuyemo abantu benshi cyane bazize imitingito mu myaka hafi 500. Nanone mu mateka y’isi, uwo mwaka wabaye uwa kabiri wapfuyemo abantu benshi cyane.”

Ibyorezo by’indwara. Yesu yaravuze ati “hazabaho ibyorezo by’indwara” (Luka 21:11). Hirya no hino ku isi, usanga abantu benshi barwaye indwara zimenyerewe ndetse n’izigenda zaduka, kandi ugasanga imiti yari isanzwe izivura itakizivura. Urugero, intego amahanga yari yarishyiriyeho mu rwego rwo guca burundu malariya zagiye zigabanywa, bitewe n’uko abantu bananiwe kurwanya icyo cyorezo. Nanone, abantu babarirwa muri za miriyoni bahitanwa n’indwara z’ibyorezo zimenyerewe, urugero nk’igituntu, muri iki gihe cyica abantu benshi kimwe na sida n’izindi ndwara z’ibyorezo zigenda zaduka. Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye Ryita ku Buzima ryavuze ko “kimwe cya gatatu cy’abatuye isi ubu banduye mikorobe y’igituntu.” Iryo Shami ry’Umuryango w’Abibumbye ryanagaragaje ko virusi itera sida ituma igituntu kigenda kiba icyorezo mu bihugu byinshi. Buri sogonda umuntu umwe yandura igituntu, kandi ubu igituntu kigenda kigira ubudahangarwa ku buryo kitacyumva imiti. Hari ikinyamakuru cyavuze ko mu mwaka wa 2007 mu Burayi habonetse umurwayi basuzumyemo igituntu “kidashobora kuvurwa n’umuti n’umwe mu miti ishobora kuboneka.”—New Scientist.

Abantu bataye umuco kandi ntibakibana neza. Yesu yaravuze ati “kandi kubera ko kwica amategeko bizagwira, urukundo rw’abantu benshi ruzakonja” (Matayo 24:12). Uretse ibyo Yesu yahanuye, intumwa Pawulo na we yagaragaje ukuntu abantu bari kuzata umuco kandi imibanire yabo ikazamba. Yavuze iby’‘iminsi y’imperuka’ iruhije, yari kuzabaho mbere y’uko Ubwami bw’Imana bukuraho iyi si. Pawulo yagize ati “abantu bazaba bikunda, bakunda amafaranga, birarira, bishyira hejuru, batuka Imana, batumvira ababyeyi, ari indashima, ari abahemu, badakunda ababo, batumvikana n’abandi, basebanya, batamenya kwifata, bafite ubugome, badakunda ibyiza, bagambana, ari ibyigenge, bibona, bakunda ibinezeza aho gukunda Imana, bafite ishusho yo kubaha Imana ariko batemera imbaraga zako” (2 Timoteyo 3:1-5). Ese ntiwiboneye ko abantu basigaye bagaragaza iyo mico mibi kurusha uko byari bimeze mbere?

Yesu na Pawulo ntibavuze ibintu byose byabaye mu mateka, mu mibanire y’abantu no muri politiki byabaye nyirabayazana w’iyo mimerere iri ku isi. Ariko kandi, bahanuye neza neza ibintu bibaho ndetse n’imyifatire tubona muri iki gihe. Bite se ku birebana n’igihe kizaza? Yesaya wahanuye ibintu by’ukuri birebana no kuza kwa Mesiya, yanagaragaje ibintu byiza Ubwami bw’Imana buzazanira isi. Nimucyo tubisuzume mu ngingo ikurikira.

[Ifoto yo ku ipaji ya 6]

“Igihugu kizahagurukira ikindi”

[Ifoto yo ku ipaji ya 7]

“Hazabaho ibyorezo by’indwara”

[Aho ifoto yavuye]

© WHO/P. Virot