Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ubuhanuzi bwavuze ibigiye kuba vuba aha

Ubuhanuzi bwavuze ibigiye kuba vuba aha

Ubuhanuzi bwavuze ibigiye kuba vuba aha

IGIHE intumwa Petero yavugaga uko bizagendekera abantu hamwe n’isi, yaranditse ati “nk’uko isezerano ry’[Imana] riri, dutegereje ijuru rishya n’isi nshya, ibyo gukiranuka kuzabamo” (2 Petero 3:13). Isezerano ry’uko hazabaho “ijuru rishya n’isi nshya,” mbere na mbere ryatanzwe binyuze ku muhanuzi Yesaya (Yesaya 65:17; 66:22). Igihe Petero yasubiragamo ubwo buhanuzi, yagaragaje ko mu gihe cye bwari butarasohozwa mu buryo bwuzuye.

Nyuma yaho, nko mu mwaka wa 96, Ibyahishuwe byatanzwe binyuze ku ntumwa Yohana byashyize isano hagati y’“isi nshya” n’imigisha abantu bazabona mu gihe cy’Ubwami bw’Imana (Ibyahishuwe 21:1-4). Yesu n’intumwa Pawulo bavuze iby’imimerere yari kuba iri ku isi mbere y’uko Ubwami bw’Imana buza, ibyo bavuze ubu birimo birasohora. Ku bw’ibyo, dushobora kwitega ko vuba aha ubwo Bwami buzatuma habaho isi nshya. Iyo si nshya izaba imeze ite? Igitabo cyo muri Bibiliya cya Yesaya kirabitubwira.

Imigisha tuzabonera mu isi nshya

Ku isi hose hazaba amahoro kandi hazabaho uburyo bumwe bwo gusenga. “Inkota zabo bazazicuramo amasuka n’amacumu bazayacuramo impabuzo, nta shyanga rizabangurira irindi shyanga inkota, kandi ntabwo bazongera kwiga kurwana.”—Yesaya 2:2-4.

Abantu bazabana amahoro n’inyamaswa. ‘Isega izabana n’umwana w’intama, ingwe izaryama hamwe n’umwana w’ihene; inyana n’umugunzu w’intare n’ikimasa cy’umushishe bizabana, kandi umwana muto ni we uzabyahura. Inka zizarishanya n’idubu, izazo zizaryama hamwe kandi intare izarisha ubwatsi nk’inka. Ibyo ntibizaryana kandi ntibizonona ku musozi wanjye wera wose, kuko isi izakwirwa no kumenya Uwiteka nk’uko amazi y’inyanja akwira hose.’—Yesaya 11:6-9.

Abantu bose bazabona ibibatunga bihagije. “Kuri uyu musozi Uwiteka Nyiringabo azaharemerera amahanga yose ibirori, ayabāgire ibibyibushye, ayatereke vino y’umurera, ibibyibushye byuzuye imisokoro na vino y’umurera imininnye neza.”—Yesaya 25:6.

Urupfu ntiruzabaho ukundi. “Urupfu [Imana] izarumira bunguri kugeza iteka ryose. Uwiteka Imana izahanagura amarira ku maso yose, n’igitutsi batuka ubwoko bwayo azagikura ku isi hose. Uwiteka ni we ubivuze.”—Yesaya 25:8.

Abapfuye bazazuka. “Abawe bapfuye bazaba bazima, intumbi z’abantu banjye zizazuka. Ababa mu mukungugu mwe, nimukanguke muririmbe . . . , kandi ubutaka buzajugunya abapfuye.”—Yesaya 26:19.

Mesiya ni umucamanza ukiranuka. ‘Ntazaca imanza z’ibyo yeretswe gusa, kandi ntazumva urw’umwe. Ahubwo azacira abakene imanza zitabera, n’abagwaneza bo mu isi azabategekesha ukuri.’—Yesaya 11:3, 4.

Abantu b’impumyi n’ab’ibipfamatwi bazakira. “Impumyi zizahumurwa, n’ibipfamatwi bizaziburwa.”—Yesaya 35:5.

Ubutayu buzahinduka ubutaka burumbuka. “Ubutayu n’umutarwe bizanezerwa, ikidaturwa kizishima kirabye uburabyo nka habaseleti. Buzarabya uburabyo bwinshi, buzishimana umunezero n’indirimbo.”—Yesaya 35:1, 2.

Isi nshya. “Dore ndarema ijuru rishya [ubutegetsi bushya bwo mu ijuru] n’isi nshya [umuryango mushya w’abantu bakiranuka], ibya kera ntibizibukwa kandi ntibizatekerezwa. Ahubwo nimunezerwe mujye mwishimira ibyo ndema. . . . [Abaturage bo mu isi nshya yasezeranyijwe n’Imana] bazubaka amazu bayabemo, kandi bazatera inzabibu barye imbuto zazo. Ntibazubaka amazu ngo abandi bayabemo, ntibazatera inzabibu ngo ziribwe n’abandi, kuko bazamara imyaka nk’ibiti, kandi abatoni banjye bazashyira kera bishimira imirimo y’intoki zabo. Ntibazaruhira ubusa kandi ntibazabyara abana bo kubona amakuba, kuko bazaba ari urubyaro rw’abahawe umugisha n’Uwiteka, hamwe n’abazabakomokaho. Maze ubwo bazaba batarantabaza nzabatabara, kandi bakivuga nzumva.” “‘Nk’uko ijuru rishya n’isi nshya nzarema bizahoraho imbere yanjye, ni ko urubyaro rwawe n’izina ryawe bizahoraho.’ Ni ko Uwiteka avuga.”—Yesaya 65:17-25; 66:22.

Ubuhanuzi bw’igihe kizaza gihebuje

Igitabo cyo muri Bibiliya cya Yesaya si cyo cyonyine cyahanuye ibirebana n’imigisha yo mu gihe kizaza. Bibiliya irimo ubuhanuzi bwinshi bugaragaza ibintu bihebuje Imana izakora binyuze ku Bwami bwayo buzaba buyobowe na Kristo. * Ese nawe wifuza kuzaba muri iyo paradizo nziza cyane? Ushobora kuyibamo rwose! Ukwiriye kumenya icyo mu by’ukuri Bibiliya yigisha ku birebana n’ibintu byiza Imana izakorera abantu mu gihe kiri imbere, kandi ukamenya uko ushobora kuba umwe muri abo bantu. Abahamya ba Yehova bazishimira kubigufashamo.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 15 Niba wifuza ibisobanuro birambuye ku birebana n’Ubwami bw’Imana hamwe n’icyo buzakora, reba igitabo Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha?, ku ipaji ya 76-85, cyanditswe n’Abahamya ba Yehova.

[Ifoto yo ku ipaji ya 8]

Abantu bazabana amahoro kandi babane amahoro n’inyamaswa

[Ifoto yo ku ipaji ya 9]

Abapfuye bazongera babeho

[Ifoto yo ku ipaji ya 10]

Isi yose izaba paradizo