Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Uko ukwizera kwanjye kwamfashije guhangana n’ibyago

Uko ukwizera kwanjye kwamfashije guhangana n’ibyago

Uko ukwizera kwanjye kwamfashije guhangana n’ibyago

Byavuzwe na Soledad Castillo

Mu buzima bwanjye hari igihe nashoboraga guheranwa n’ubwigunge, ariko si ko byagenze. Igihe nari mfite imyaka 34, umugabo wanjye nakundaga cyane yarapfuye. Hashize imyaka itandatu, data na we arapfa. Amezi umunani nyuma y’urupfu rwa data, namenye yuko umwana wanjye w’ikinege yari arwaye indwara idakira.

NITWA Soledad, bisobanura “ubwigunge.” Igitangaje ariko, ni uko ntigeze nigunga. Iyo nagiraga ibyago, numvaga Yehova Imana andi iruhande, ‘amfashe ukuboko’ kugira ngo amfashe ‘ntatinya’ (Yesaya 41:13). Reka mbasobanurire uko nihanganiye ibyago nagize, n’ukuntu byatumye ndushaho kwegera Yehova.

Nari mfite imibereho ishimishije, itarimo ibibazo byinshi

Navukiye i Barcelone muri Esipanye ku itariki ya 3 Gicurasi 1961, kandi nari umwana w’ikinege. Data yitwaga José, naho mama akitwa Soledad. Igihe nari mfite imyaka icyenda, mama yamenye ukuri ko mu Ijambo ry’Imana. Yari yarashakishije ibisubizo by’ibibazo yibazaga bijyanye n’iyobokamana, ariko ntiyigeze anyurwa n’ibisubizo yahabwaga mu idini yarimo. Umunsi umwe, Abahamya ba Yehova babiri baje kumusura, maze basubiza ibibazo byose yari afite bifashishije Ibyanditswe. Yemeye kwiga Bibiliya abishishikariye cyane.

Nyuma y’igihe gito, mama yarabatijwe aba Umuhamya wa Yehova, maze hashize imyaka mike data na we akurikiza urugero rwe. Eliana wigishaga mama Bibiliya ntiyatinze kubona ko nanjye nari nshishikajwe cyane n’Ijambo ry’Imana. Nubwo nari umwana muto, Eliana yifuje ko nanjye nyoborerwa icyigisho cya Bibiliya. Mama yaramfashije kandi antera inkunga, maze mbatizwa mfite imyaka 13.

Igihe nari umwangavu, najyaga nsenga Yehova kenshi, cyane cyane iyo nabaga mfite imyanzuro ngomba gufata. Mvugishije ukuri, igihe nari umwangavu nta bibazo byinshi nagiraga. Nari mfite incuti nyinshi mu itorero kandi nari mfitanye ubucuti bukomeye n’ababyeyi banjye. Mu mwaka wa 1982, nashakanye na Felipe, Umuhamya twari duhuje intego yo gukomeza gutera imbere mu murimo wa Yehova.

Turera umwana wacu ngo azakure akunda Yehova

Imyaka itanu nyuma yaho, nabyaye umwana mwiza w’umuhungu, tumwita Saúl. Jye na Felipe twari twishimiye cyane kugira umwana. Twari twiteze ko Saúl yari kuzakura afite amagara mazima, akaba umwana ushyira mu gaciro kandi ukunda Imana. Jye na Felipe twamaranaga igihe kinini na Saúl, tukamubwira ibyerekeye Yehova, tugasangira amafunguro, tukamujyana mu busitani kandi tugakina. Saúl yakundaga kujyana na Felipe kugeza ku bandi ukuri ko muri Bibiliya. Yatangiye kumujyana kubwiriza akiri muto cyane, amwigisha kuvuza inzogera zo ku bipangu no guha abantu inkuru z’Ubwami.

Saúl yashimishwaga n’uko tumukunda kandi akitabira imyitozo twamuhaga. Yagize imyaka itandatu tujyana buri gihe mu murimo wo kubwiriza. Yakundaga kumva inkuru zo muri Bibiliya, kandi yabaga ategerezanyije amatsiko icyigisho cya Bibiliya cy’umuryango. Nyuma gato y’aho atangiriye ishuri, yatangiye kujya yifatira imyanzuro yoroheje ishingiye ku bumenyi yari amaze kugira kuri Bibiliya.

Icyakora, igihe Saúl yari yujuje imyaka irindwi, umuryango wacu wahuye n’ingorane zikomeye. Felipe yafashwe n’indwara y’ibihaha iterwa na virusi. Yamaze amezi 11 ahanganye n’iyo ndwara, adashobora kugira icyo akora. Incuro nyinshi yabaga yaheze mu buriri. Umugabo wanjye yapfuye afite imyaka 36.

N’ubu iyo nibutse uwo mwaka twagizemo ingorane nyinshi, ndarira. Nabonaga ukuntu iyo virusi yagendaga izahaza umugabo wanjye, kandi nta cyo nashoboraga kubikoraho. Muri icyo gihe cyose, nageragezaga gutera Felipe inkunga, nubwo nabonaga umuryango wanjye ugenda unshiraho kandi ari wo nari ndambirijeho. Namusomeraga zimwe mu nyandiko zishingiye ku Byanditswe, kandi zaduteraga inkunga iyo twabaga tutashoboye kujya mu materaniro ya gikristo. Igihe umugabo wanjye yapfaga, numvaga nta cyo ndi cyo.

Ariko kandi, Yehova yaranshyigikiye. Nakomeje gusenga musaba ko yampa umwuka we. Namushimiye kuba jye na Felipe twaramaranye imyaka irangwa n’ibyishimo. Nanone mushimira kuba mfite ibyiringiro by’uko nzongera kubonana na Felipe mu gihe cy’umuzuko. Nasabye Imana ko yamfasha kujya nishimira ibihe byiza namaranye n’umugabo wanjye, kandi nyisaba ko yampa ubwenge bwo kurera neza umwana wacu kugira ngo azabe Umukristo w’ukuri. Nubwo nari mfite agahinda kenshi, numvaga mfite ihumure.

Ababyeyi banjye hamwe n’abagize itorero baramfashije cyane. Icyakora, nagombaga gufata iya mbere nkigisha Saúl Bibiliya, kandi nkamufasha kumenya uko yakorera Yehova. Uwahoze ari umukoresha wanjye yashatse kumpa akazi keza ko mu biro, ariko mpitamo ako gukora isuku kugira ngo nshobore kujya marana igihe gihagije na Saúl. Ibyo kandi byari gutuma mbona umwanya wo kuba ndi kumwe na we mu gihe avuye ku ishuri.

Hari umurongo w’Ibyanditswe watumye numva neza akamaro ko gutoza Saúl kugira ngo azakure agendera mu nzira z’Imana. Uwo murongo ugira uti “menyereza umwana inzira akwiriye kunyuramo, azarinda asaza atarayivamo” (Imigani 22:6). Uwo murongo watumye niringira ko ninkora uko nshoboye kose nkigisha Saúl inzira za Yehova, Yehova azampa imigisha. Birumvikana ko nagombaga kugira ibyo nigomwa mu rwego rw’ubukungu, kugira ngo marane igihe n’umwana wanjye. Ibyo ni byo nabonaga bifite agaciro kurusha ikindi kintu cyose nashoboraga kubona.

Igihe Saúl yari afite imyaka 14, data yarapfuye. Icyo gihe Saúl yarushijeho guhangayika, kubera ko urupfu rwa sekuru rwatumye yibuka umubabaro wose yari yaratewe no gupfusha se. Data na we yari yaraduhaye urugero ku birebana no gukunda Yehova. Saúl amaze gupfusha se yahise abona ko ari we wari usigaranye inshingano yo kwita ku muryango, kuko nta wundi mugabo wari uhari. Ubwo rero, ni we wagombaga kwita kuri nyina na nyirakuru.

Saúl ahangana na kanseri yo mu maraso

Nyuma y’amezi umunani data apfuye, umuganga wavuraga umuryango wacu yangiriye inama yo kujyana Saúl ku bitaro byari hafi aho, kubera ko yari afite umunaniro ukabije. Abaganga bamaze kumufata ibizami bitandukanye, bambwiye ko Saúl yari arwaye kanseri yo mu maraso. *

Mu myaka ibiri n’igice yakurikiyeho, Saúl ntiyasibaga mu bitaro, ari na ko agerageza guhangana na kanseri ndetse n’imiti yayo abaganga bamuhaga. Nyuma y’amezi atandatu ya mbere Saúl yamaze avurwa, yagize agahenge kamaze amezi 18. Ariko iyo kanseri yaragarutse, maze Saúl yongera kumara igihe gito afata imiti yaje kumunegekaza cyane. Iyo kanseri yongeye kumuha agahenge k’igihe gito, ariko Saúl ntiyari agishoboye kwihanganira imiti ku ncuro ya gatatu. Saúl yari yareguriye Imana ubuzima bwe kandi yari yaragaragaje ko yifuzaga kubatizwa akaba Umuhamya wa Yehova, ariko yapfuye akimara kuzuza imyaka 17.

Incuro nyinshi abaganga bategeka ko abarwayi baterwa amaraso kugira ngo bagabanye ubukana bw’imiti ya kanseri. Birumvikana ko guterwa amaraso bidashobora gutuma iyo ndwara ikira. Igihe abaganga babonaga ku ncuro ya mbere ko Saúl yari arwaye kanseri yo mu maraso, jye na Saúl twagombaga kubasobanurira neza ko tutari kuzemera ko bamutera amaraso, kubera ko twifuzaga kubahiriza itegeko rya Yehova ryo ‘kwirinda amaraso’ (Ibyakozwe 15:19, 20). Incuro nyinshi iyo nabaga ntahari, Saúl yagombaga kumvisha abaganga ko ari we wifatiye umwanzuro wo kudaterwa amaraso. (Reba agasanduku kari ku ipaji ya 31.)

Amaherezo abaganga biboneye ko Saúl yari umwana ukuze mu bitekerezo, usobanukiwe neza uko indwara ye iteye. Bemeye kubahiriza umwanzuro wacu maze batwemerera kumuvura hadakoreshejwe amaraso, nubwo buri gihe babaga baduhatira kwisubiraho. Numvaga Saúl anteye ishema iyo numvaga ukuntu asobanurira abaganga umwanzuro we ku birebana n’amaraso. Birumvikana rwose ko yari afitanye na Yehova imishyikirano myiza.

Mu mpeshyi twamenyemo indwara ya Saúl, ni bwo igitabo Egera Yehova cyasohotse mu ikoraniro ry’intara ryabereye i Barcelone. Icyo gitabo cy’agaciro kenshi twagereranya n’icyuma gitsika ubwato ntibujye hirya no hino, cyaradukomeje igihe twari dufite ubwoba kandi tutazi uko tuzabaho. Mu gihe cyose twamaze mu bitaro, twasomeraga hamwe ibice bimwe na bimwe by’icyo gitabo. Mu bihe biruhije twahanganye na byo nyuma yaho, incuro nyinshi twibukaga ibintu bikubiye muri icyo gitabo. Icyo gihe umurongo wo muri Yesaya 41:13 wavuzwe mu iriburiro ry’icyo gitabo wagize ibisobanuro byihariye kuri twe. Uwo murongo ugira uti “jyewe Uwiteka Imana yawe nzagufata ukuboko kw’iburyo nkubwire nti ‘witinya ndagutabaye.’”

Ukwizera kwa Saúl kwafashije abandi

Kuba Saúl yari umuntu ukuze kandi urangwa n’icyizere byatangaje cyane abaganga n’abaforomo bo ku bitaro by’i Vall d’Hebrón. Abaganga bamwitagaho bose baramukundaga cyane. Hari umuganga wari uhagarariye itsinda ry’abaganga bavuraga indwara zo mu maraso witaga ku barwayi ba kanseri. Kuva icyo gihe uwo muganga yagiye avura abandi bana b’Abahamya babaga barwaye kanseri yo mu maraso, kandi yarabubahaga cyane. Yibuka ukuntu Saúl yafashe umwanzuro udakuka agashyigikira imyizerere ye, akibuka ubutwari yari afite igihe yendaga gupfa, kandi akibuka ukuntu yarangwaga n’icyizere. Abaforomo bitaga kuri Saúl bamubwiye ko nta wundi murwayi mwiza bigeze bagira muri icyo cyumba. Bavuze ko nta na rimwe yitotombye cyangwa ngo areke kubasetsa, ndetse n’igihe yari hafi gupfa.

Umuhanga mu by’imitekerereze n’imyitwarire y’abantu yambwiye ko abana benshi bageze muri icyo kigero barwaye indwara zidakira, bakunda kwigomeka ku baganga no ku babyeyi babo, kubera ko baba bababara kandi bahangayitse. Yavuze ko ibyo bitigeze biba kuri Saúl. Yavuze ko yatangajwe no kubona ukuntu Saúl yabaga atuje kandi afite icyizere. Ibyo byatumye jye na Saúl tubona uburyo bwo kumubwira ibihereranye n’ukwizera kwacu.

Ndibuka nanone ukuntu mu buryo runaka Saúl yafashije umuhamya wo mu itorero ryacu. Uwo muvandimwe yari amaze imyaka itandatu arwaye indwara yo kwiheba kandi nta cyo imiti yari yaramumariye. Incuro nyinshi, yamaraga ijoro ryose yita kuri Saúl ku bitaro. Yambwiye ko imyifatire Saúl yagize igihe yari ahanganye na kanseri yamutangaje cyane. Yavuze ko nubwo Saúl yari afite intege nke, yageragezaga gutera inkunga umuntu wese wamusuraga. Uwo Muhamya yagize ati “urugero rwa Saúl rwanteye inkunga yo guhangana n’indwara yo kwiheba.”

Ubu hashize imyaka itatu Saúl apfuye, ariko n’ubu ndacyafite agahinda. Nta mbaraga mfite, ariko Imana yampaye “imbaraga zirenze izisanzwe” (2 Abakorinto 4:7). Namenye ko ibintu biruhije cyane kandi bibabaje umuntu ahura na byo, bishobora kugira ingaruka nziza. Kuba narihanganiye urupfu rw’umugabo wanjye, urwa data n’urw’umwana wanjye, byatumye ndushaho kuba umuntu utagira ubwikunde, kandi ndushaho kumva abandi bantu bababara. Ikirenze ibyo byose, byatumye ndushaho kwegera Yehova. Nshobora gutegereza igihe kizaza nta bwoba mfite, kubera ko na n’ubu Data wo mu ijuru akimfasha. Aracyamfashe ukuboko.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 19 Saúl yari arwaye ubwoko bwa kanseri yo mu maraso mbi cyane yibasira insoro zera.

[Agasanduku/​Ifoto yo ku ipaji ya 31]

ESE WABA WARIGEZE UBYIBAZA?

Ushobora kuba warumvise bavuga ko Abahamya ba Yehova batemera guterwa amaraso. Ese waba warigeze kwibaza impamvu batayaterwa?

Abantu ntibakunze gusobanukirwa uwo mwanzuro w’Abahamya ba Yehova ushingiye ku Byanditswe. Rimwe na rimwe abantu bakeka ko Abahamya ba Yehova batemera uburyo ubwo ari bwo bwose bwo kuvurwa, cyangwa ko badaha ubuzima agaciro. Ibyo ntabwo ari ukuri rwose! Abahamya ba Yehova n’imiryango yabo bifuza kuvurwa mu buryo bwiza cyane bashobora kubona. Ariko kandi, baba bifuza kuvurwa hadakoreshejwe amaraso. Kubera iki?

Uwo mwanzuro wabo ushingiye ku itegeko ry’ibanze Imana yahaye abantu. Nyuma gato y’Umwuzure wo mu gihe cya Nowa, Imana yahaye Nowa n’umuryango we uburenganzira bwo kurya inyama z’inyamaswa n’amatungo, ariko ibabuza ikintu kimwe: ntibagombaga kurya amaraso (Itangiriro 9:3, 4). Abantu bose bo mu moko yose bakomotse kuri Nowa. Ku bw’ibyo, iryo tegeko rireba abantu bose. Iryo tegeko ntiryigeze rikurwaho. Ibinyejana umunani nyuma yaho, Imana yagiye yibutsa Abisirayeli iryo tegeko, ibasobanurira ko amaraso ari ayera, ko ari ubugingo cyangwa ubuzima ubwabwo (Abalewi 17:14). Nyuma y’imyaka 1.500 yakurikiyeho, intumwa z’Abakristo zategetse Abakristo bose “gukomeza kwirinda . . . amaraso.”—Ibyakozwe 15:29.

Abahamya ba Yehova babona ko kwirinda amaraso kandi uyaterwa bidashoboka rwose. Kubera iyo mpamvu, basaba bakomeje ko bavurwa hakoreshejwe ubundi buryo butari uguterwa amaraso. Incuro nyinshi, uwo mwanzuro ushingiye ku Byanditswe utuma abantu bavurwa neza cyane. Nta gushidikanya ko iyo ari yo mpamvu ituma n’abantu benshi batari Abahamya ba Yehova basaba kuvurwa hadakoreshejwe amaraso.

[Ifoto yo ku ipaji ya 29]

Ndi kumwe n’umugabo wanjye Felipe n’umwana wacu Saúl

[Ifoto yo ku ipaji ya 29]

Ababyeyi banjye ari bo José na Soledad

[Ifoto yo ku ipaji ya 30]

Saúl igihe yari ashigaje ukwezi ngo apfe