Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Uko waba umubyeyi mwiza

Uko waba umubyeyi mwiza

Uko waba umubyeyi mwiza

“Namwe [babyeyi b’abagabo], ntimukarakaze abana banyu kugira ngo batazinukwa.”—Abakolosayi 3:21.

NI IKI umubyeyi w’umugabo yakora kugira ngo atarakaza abana be? Ni iby’ingenzi ko amenya agaciro ko kuba umubyeyi. Hari ikinyamakuru kivuga ibirebana n’indwara zo mu mutwe cyagize kiti “kuba umubyeyi w’umugabo bikubiyemo ibintu byinshi kandi ni inshingano yihariye. Bigira ingaruka zikomeye ku mikurire y’abana, haba mu byiyumvo ndetse no mu bwenge.”

Umubyeyi w’umugabo afite izihe nshingano? Mu miryango myinshi, umubyeyi w’umugabo ni we mbere na mbere ugomba guhana abana. Ababyeyi b’abagore benshi bakunze kubwira abana babo iyo bakoze amakosa bati “ba uretse, so naza murabonana!” Mu by’ukuri, abana baba bakeneye gukosorwa mu buryo bushyize mu gaciro, kandi bagashyirwaho igitsure mu rugero runaka kugira ngo bazakure ari abantu bakwiriye. Ariko kandi, kuba umubyeyi w’umugabo mwiza bikubiyemo ibintu byinshi.

Ikibabaje ni uko ababyeyi b’abagabo bose atari ko babonye umuntu ubaha urugero rwiza bakwigana. Hari abagabo baba barakuze batabana na ba se. Ariko nanone, abagabo barezwe na ba se batavuguruzwa kandi batavugirwamo bashobora gushaka kurera abana babo nk’uko na bo barezwe. Ni mu buhe buryo umugabo nk’uwo ashobora kwirinda kurera abana be nk’uko yarezwe, ahubwo akongera ubuhanga bwe bwo kurera abana?

Hari isoko y’inama z’ingirakamaro kandi ziringirwa ku birebana n’uko umugabo yaba umubyeyi mwiza. Bibiliya irimo inama ziruta izindi ku birebana n’imibereho yo mu muryango. Inama Bibiliya itanga si amagambo gusa; nta n’ubwo ubuyobozi itanga butugirira nabi. Inama Bibiliya itanga zigaragaza ubwenge bw’Umwanditsi wayo, ari we Yehova Imana, ari na we watangije umuryango (Abefeso 3:14, 15). Niba uri umubyeyi w’umugabo, byaba byiza usuzumye ibyo Bibiliya ivuga ku birebana no kurera abana. *

Kuba umubyeyi w’umugabo mwiza ni ingenzi cyane kuko bituma abana bamererwa neza mu mubiri, mu byiyumvo ndetse no mu buryo bw’umwuka. Umwana ufitanye na se imishyikirano myiza kandi irangwa n’urukundo ashobora no kugirana n’Imana imishyikirano myiza kandi yihariye bitamugoye. Mu by’ukuri, Bibiliya igaragaza ko mu buryo runaka, Yehova Umuremyi wacu ari Data (Yesaya 64:7). Nimucyo noneho dusuzume ibintu bitandatu abana baba bakeneye ko ababyeyi babo babakorera. Kuri buri kintu, turi busuzume ukuntu gushyira mu bikorwa amahame ya Bibiliya bishobora gufasha umubyeyi w’umugabo kwita ku bikenewe.

1 Abana bakeneye ko ba se babakunda

Yehova ni we Mubyeyi watanze urugero rutunganye. Iyo Bibiliya ivuga ukuntu Imana ibona Umwana wayo w’imfura ari we Yesu, igira iti “Se akunda Umwana we” (Yohana 3:35; Abakolosayi 1:15). Incuro zirenze imwe, Yehova yagaragaje ko akunda Umwana we kandi ko amwemera. Igihe Yesu yabatizwaga, Yehova yavugiye mu ijuru ati “uri Umwana wanjye nkunda; ndakwishimira” (Luka 3:22). Yesu ntiyigeze ashidikanya ko Se amukunda. Ni irihe somo umubyeyi w’umugabo yakwigira ku rugero Imana yatanze?

Ntuzigere wifata ngo ureke kubwira abana bawe ko ubakunda. Umubyeyi witwa Kelvin ufite abana batanu yaravuze ati “buri gihe nageragezaga kwereka abana banjye ko mbakunda. Sinabibabwiraga gusa, ahubwo nanaberekaga ko nita kuri buri wese muri bo. Nabahinduriraga imyenda kandi nkabuhagira.” Byongeye kandi, abana bawe bakeneye kumenya ko ubishimira. Bityo rero, ntugakabye kubanenga, ngo uhore ubakosora. Ahubwo ujye uhora ubashimira weruye. Umugabo witwa Donizete ufite abakobwa b’abangavu, atanga inama igira iti “umubyeyi w’umugabo yagombye gushyiraho imihati agashaka igihe cyo gushimira abana be.” Iyo abana bamenye ko ubishimira, bishobora gutuma bumva bafite agaciro. Kandi ibyo bishobora kubafasha kurushaho kwegera Imana.

2 Abana bakeneye guhabwa urugero rwiza

Muri Yohana 5:19 havuga ko Yesu ashobora gukora “gusa icyo abonye Se akora.” Zirikana ko uyu murongo uvuga ko Yesu yabonye ibyo Se ‘yakoraga’ kandi akaba ari byo akora. Incuro nyinshi, abana na bo ni ko bazajya babigenza. Urugero, umugabo niyubaha umugore we kandi akamuha agaciro, umuhungu we na we ashobora kuzakura aha abagore agaciro kandi abubaha. Urugero umubyeyi w’umugabo atanga ntirugira ingaruka ku myifatire y’abana b’abahungu gusa, ahubwo rushobora no kugira ingaruka ku buryo abana b’abakobwa bafata abagabo.

Ese gusaba imbabazi bijya bigora abana bawe? Aha na ho ni iby’ingenzi kubaha urugero. Kelvin yibuka igihe abana be babiri bicaga kamera ihenze cyane. Yararakaye cyane ku buryo yakubise igipfunsi ku meza yari akozwe mu mbaho, asadukamo kabiri. Nyuma yaho byaramubabaje cyane maze asaba imbabazi abana be n’umugore we, kubera ko yari yakabije kurakara. Yumva kuba yarasabye imbabazi byaragize ingaruka nziza ku bana be, kubera ko ubu gusaba imbabazi bitakibagora.

3 Abana bakeneye kuba ahantu babonera ibyishimo

Yehova ni “Imana igira ibyishimo” (1 Timoteyo 1:11). Ntibitangaje kuba Umwana we Yesu yarashimishwaga cyane no kuba ari kumwe na Se. Mu Migani 3:30 hadufasha kwiyumvisha imishyikirano Yesu (wiswe bwenge) agirana na Se hagira hati “icyo gihe nari kumwe na [we] ndi umukozi w’umuhanga. . . . Ngahora nezerewe imbere [ye].” Mbega ukuntu Umwana na Se bari bafitanye imishyikirano myiza!

Abana bawe bakeneye kuba ahantu babonera ibyishimo. Gufata akanya ugakina n’abana bawe bishobora gutuma ibyo bishoboka. Gukina n’abana bituma ababyeyi n’abana bagirana imishyikirano ya bugufi. Ibyo na Felix arabyemera. Afite umwana w’ingimbi, ariko yaravuze ati “gushaka akanya ngakina n’umwana wanjye bigira akamaro kenshi mu mishyikirano dufitanye. Dukina imikino itandukanye, tukifatanya n’incuti, kandi tugasura ahantu nyaburanga. Ibyo byatumye umuryango wacu urushaho kunga ubumwe.”

4 Abana bakeneye kwigishwa ibyerekeye Imana

Yesu yigishijwe na Se. Ni yo mpamvu Yesu yashoboraga kuvuga ati ‘ibyo numvanye [Data] ni byo mbwira abari mu isi’ (Yohana 8:26). Imana ibona ko umubyeyi w’umugabo afite inshingano yo kurera abana be, abatoza amahame mbwirizamuco hamwe n’ibyerekeye Imana. Kubera ko uri umubyeyi w’umugabo, imwe mu nshingano ufite ni ugucengeza mu mitima y’abana bawe amahame akiranuka. Kandi ibyo wagombye gutangira kubibatoza bakiri bato cyane (2 Timoteyo 3:14, 15). Felix yatangiye kujya asomera umwana we w’umuhungu inkuru zo muri Bibiliya akiri muto cyane. Yamusomeraga inkuru ziryoshye kandi zishishikaje, harimo n’iziboneka mu Gitabo cy’Amateka ya Bibiliya. * Uko umwana wa Felix yagendaga akura, Felix yatoranyaga ibindi bitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya bihuje n’ikigero umwana we agezemo.

Donizete yaravuze ati “kugira ngo abagize umuryango bishimire icyigisho cya Bibiliya cy’umuryango si ibintu byoroshye. Ubwo rero ni iby’ingenzi ko ababyeyi bashishikazwa n’ibintu byo mu buryo bw’umwuka, kubera ko iyo hari ibitagenda abana bahita babitahura.” Carlos ufite abana batatu b’abahungu yaravuze ati “buri cyumweru dukora akanama kugira ngo turebere hamwe ibyo umuryango wacu ukeneye. Buri wese mu bagize umuryango aboneraho umwanya wo guhitamo ibyo tuzaganiraho.” Buri gihe Kelvin yashakishaga uko yaganiriza abana be ku birebana n’Imana aho babaga bari hose ndetse n’ibyo babaga bakora byose. Ibyo bitwibutsa amagambo ya Mose wagize ati “aya mategeko ngutegeka uyu munsi ahore ku mutima wawe. Ujye ugira umwete wo kuyigisha abana bawe, ujye uyavuga wicaye mu nzu yawe, n’uko ugenda mu nzira n’uko uryamye n’uko ubyutse.”—Gutegeka kwa Kabiri 6:6, 7.

5 Abana bakeneye guhanwa

Abana bakenera guhanwa kugira ngo bazakure bagire icyo bageraho kandi babe abagabo n’abagore bashoboye. Ababyeyi bamwe basa n’abatekereza ko guhana abana babo bikubiyemo kubababaza cyane, kubakankamira no kubatuka. Icyakora, Bibiliya yo ntigaragaza ko ababyeyi bagomba guhana abana babo babakankamira. Ahubwo, ababyeyi bagombye guhana abana babo mu rukundo, nk’uko Yehova abigenza (Abaheburayo 12:4-11). Bibiliya igira iti “namwe [babyeyi b’abagabo], ntimukarakaze abana banyu, ahubwo mukomeze kubarera mubahana nk’uko Yehova ashaka kandi mubatoza kugira imitekerereze nk’iye.”—Abefeso 6:4.

Rimwe na rimwe igihano gishobora kuba ngombwa. Ariko kandi, umwana yagombye gusobanukirwa impamvu ahawe igihano. Igihano umubyeyi atanze nticyagombye gutuma umwana asigara yumva ko iwabo bamwanga. Bibiliya ntishyigikira ko umwana akubitwa bikabije kugeza n’ubwo akomereka (Imigani 16:32). Kelvin yaravuze ati “iyo nabaga nshaka gukosora abana banjye bakoze amakosa akomeye, buri gihe nageragezaga kubasobanurira ko mbahana kubera ko mbakunda.”

6 Abana bakeneye kurindwa

Abana bakeneye kurindwa ibintu bishobora kubagiraho ingaruka mbi, ndetse n’incuti zishobora kubangiza. Ikibabaje ni uko muri iyi si hari “abantu babi” biyemeje kwangiza abana (2 Timoteyo 3:1-5, 13). Ni gute warinda abana bawe? Bibiliya itanga inama nziza igira iti “umunyamakenga iyo abonye ibibi bije arabyikinga, ariko umuswa arakomeza akabijyamo akababazwa na byo” (Imigani 22:3). Kugira ngo urinde abana bawe amakuba, ugomba kuba maso ukamenya akaga kabugarije. Jya ureba kure umenye imimerere ishobora gukurura ibibazo kandi ufate ingamba zikwiriye zo kubarinda. Urugero, igihe wemereye abana bawe gukoresha interineti, jya ubanza umenye neza niba bazi kuyikoresha mu buryo butabakururira akaga. Byaba byiza ushyize orudinateri ahagaragara kugira ngo ushobore kujya ukurikirana uko ikoreshwa bitakugoye.

Umubyeyi w’umugabo akwiriye gutoza abana be kugira ngo bitegure guhangana n’akaga bashobora guhura na ko muri iyi si irimo abantu bashaka guhohotera abana. Ese abana bawe bazi icyo bakora mu gihe haba hagize umuntu ugerageza kubahohotera udahari? * Abana bawe bakeneye kumenya imikoreshereze ikwiriye n’idakwiriye y’imyanya ndangagitsina yabo. Kelvin yaravuze ati “sinigeze mbareka ngo hagire undi muntu ubigisha ibyo bintu, kabone n’iyo baba ari abarimu babo. Numvaga mfite inshingano yo kwigisha abana banjye ibihereranye n’ibitsina ndetse n’ingorane bashobora guterwa n’abashaka kwangiza abana.” Abana be bose barinze bakura nta ngorane bahuye na zo, kandi ubu bafite ibyishimo mu ishyingiranwa ryabo.

Shakira ubufasha ku Mana

Impano iruta izindi zose umubyeyi w’umugabo ashobora guha abana be ni ukubafasha kugirana n’Imana imishyikirano myiza. Urugero umubyeyi w’umugabo abaha rufite akamaro cyane. Donizete yagize ati “ababyeyi b’abagabo bakwiriye kwereka abana ko baha agaciro imishyikirano bo ubwabo bafitanye n’Imana. Ibyo byagombye kugaragara cyane cyane mu gihe bahanganye n’ibibazo cyangwa ingorane. Muri ibyo bihe, umubyeyi w’umugabo agaragaza ko yiringira Yehova cyane. Mu gihe umuryango usengera hamwe, umubyeyi w’umugabo akajya asubiramo amagambo yo gushimira Imana kubera ineza yayo, bifasha abana kumenya impamvu kuba incuti y’Imana ari iby’ingenzi.”

None se ni iki cyagufasha kuba umubyeyi w’umugabo mwiza? Jya ushakira inama kuri Yehova Imana, we urusha abandi bose kumenya uko barera abana. Nutoza abana bawe ukurikije ubuyobozi butangwa n’Ijambo ry’Imana, ushobora kuzabona imigisha ivugwa mu Migani 22:6 hagira hati “menyereza umwana inzira akwiriye kunyuramo, azarinda asaza atarayivamo.”

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 6 Nubwo inama zo mu Byanditswe zasuzumwe muri iyi ngingo zibanze mbere na mbere ku nshingano z’ababyeyi b’abagabo, amenshi mu mahame akubiyemo areba n’ababyeyi b’abagore.

^ par. 18 Cyanditswe n’Abahamya ba Yehova.

^ par. 25 Niba ushaka ibisobanuro ku birebana n’ukuntu warinda abana bawe kugira ngo hatagira ubonona, reba Réveillez-vous! yo mu Kwakira 2007, ku ipaji ya 3–11, yanditswe n’Abahamya ba Yehova.

[Ifoto yo ku ipaji ya 19]

Umubyeyi w’umugabo akwiriye guha abana be urugero rwiza

[Ifoto yo ku ipaji ya 20]

Umubyeyi w’umugabo yagombye kumenya ibyo abana be bakeneye mu buryo bw’umwuka

[Ifoto yo ku ipaji ya 21]

Abana bakeneye guhanwa mu rukundo