‘Yajyaga atekereza’ kuri ayo magambo
Mwigane ukwizera kwabo
‘Yajyaga atekereza’ kuri ayo magambo
MARIYA yari yicaye ku ndogobe, ariko yumvaga atamerewe neza. Yari yakoze urugendo rw’amasaha menshi ari kuri iyo ndogobe. Yozefu yari imbere ye yakataje, agenda amwereka inzira igana i Betelehemu. Icyo gihe nanone Mariya yumvise umwana yari atwite yikubaganya.
Mariya yendaga kubyara. Bibiliya ivuga ko icyo gihe “yari akuriwe” (Luka 2:5). Uko uwo mugabo n’umugore we bagendaga banyura hafi y’imirima, birashoboka ko abahinzi babaga bahinga cyangwa babiba bunamukaga bakamureba, bakibaza impamvu umugore wari muri iyo mimerere yakoze urugendo. Ni iki cyari cyatumye Mariya ava iwabo i Nazareti agakora urugendo rureshya rutyo?
Hari hashize amezi make ibyo byose bitangiye, igihe uwo mukobwa w’Umuyahudikazi wari ukiri muto yahabwaga inshingano itari yarigeze ibaho mu mateka y’abantu. Yagombaga kubyara uwari kuzaba Mesiya, Umwana w’Imana (Luka 1:35)! Kubera ko igihe cyo kubyara cyari cyegereje, byabaye ngombwa ko akora urwo rugendo. Muri urwo rugendo, Mariya yahuye n’ibintu byagerageje ukwizera kwe. Reka turebe icyamufashije gukomeza kugira ukwizera gukomeye.
Urugendo yakoze ajya i Betelehemu
Yozefu na Mariya si bo bonyine bagombaga gukora urwo rugendo. Kayisari Awugusito yari aherutse gutegeka ko abaturage bo mu gihugu hose bibaruza, kandi abantu bagombaga kujya mu migi bavukiyemo kugira ngo bubahirize iryo tegeko. Yozefu yitabiriye ate iryo tegeko? Iyo nkuru igira iti “birumvikana nyine ko Yozefu na we yavuye i Galilaya mu mugi wa Nazareti, akajya i Yudaya mu mugi wa Dawidi witwa Betelehemu, kuko yari uwo mu nzu ya Dawidi no mu muryango wa Dawidi.”—Luka 2:1-4.
Kuba Kayisari yaratanze iryo tegeko muri icyo gihe, ntibyapfuye kubaho. Hari hashize ibinyejana birindwi handitswe ubuhanuzi buvuga ko Mesiya yari kuzavukira i Betelehemu. Icyo gihe hari umugi witwaga Betelehemu wari ku birometero 11 gusa uturutse i Nazareti. Icyakora, ubuhanuzi bwari bwaravuze neza ko Mesiya yagombaga kuzakomoka i “Betelehemu Efurata” (Mika 5:1). Muri iki gihe, hari imihanda y’ibirometero bigera ku 150 inyura mu misozi, ikaba itandukanya umugi wa Nazareti n’uwo mudugudu uherereye mu majyepfo. Iyo ni yo Betelehemu Yozefu yagombaga kujyamo, kubera ko ari ho abantu bo mu muryango w’Umwami Dawidi bakomokaga. Uwo muryango ni na wo Yozefu n’umugeni we bakomokagamo.
Ese Mariya yashyigikiye umwanzuro wa Yozefu wo kujya kwibaruza? Mu by’ukuri, urwo rugendo rwari kugora Mariya. Birashoboka ko hari mu ntangiriro z’umuhindo wo muri uwo mwaka. Bityo rero bikaba bishoboka ko akavura kari karatangiye kugwa, kubera ko igihe cy’izuba cyagendaga kirangira. Ikindi kandi, amagambo ngo ‘[yazamutse] ava i Galilaya’ arakwiriye, kubera ko Betelehemu yari ku butumburuke bwa metero 760. Ibyo bikaba byumvikanisha ko bagombaga kuzamuka kugeza igihe bagereye i Betelehemu, kandi ko byari kubasaba imbaraga nyinshi cyane kugira ngo barangize urwo rugendo rwari kumara iminsi itari mike. Birashoboka ko byari kubatwara igihe kiruta icyo bari basanzwe bakoresha, kubera ko imimerere Mariya yarimo yamusabaga kuruhuka kenshi. Ubusanzwe, iyo umugore ukiri
muto yabaga ari hafi kubyara, yabaga akeneye kuguma mu rugo, aho abagize umuryango we n’incuti ze babaga biteguye kumufasha ibise bimufashe. Nta gushidikanya ko gukora urwo rugendo byamusabye ubutwari.Nyamara, Luka yanditse ko Yozefu yagiye “kwiyandikishanya na Mariya.” Nanone, yavuze ko Mariya ‘yari yaramaze gushyingiranwa na [Yozefu] nk’uko yari yarabisezeranyijwe’ (Luka 2:4, 5). Kuba Mariya yari umugore wa Yozefu byagize ingaruka zikomeye ku myanzuro ye. Kubera ko yabonaga ko umugabo we Yozefu ari we wagombaga kumwitaho mu buryo bw’umwuka, yemeye inshingano Imana yamuhaye yo kumubera umufasha, maze abigaragaza ashyigikira imyanzuro yafataga. * Bityo, Mariya yarumviye gusa, aba akuyeho iyo mbogamizi yashoboraga kugerageza ukwizera kwe.
Ni iki kindi cyatumye Mariya yumvira? Ese yari azi ubuhanuzi buvuga ko Mesiya yari kuzavukira i Betelehemu? Nta cyo Bibiliya ibivugaho. Ariko birashoboka ko yari azi ubwo buhanuzi, kubera ko muri rusange abayobozi b’idini ndetse na rubanda rusanzwe bari bazi iby’ubwo buhanuzi (Matayo 2:1-7; Yohana 7:40-42). Mariya yari azi Ibyanditswe (Luka 1:46-55). Uko biri kose, Mariya yaba yarakoze urwo rugendo kugira ngo yumvire umugabo we, yaba yararukoze kugira ngo yubahirize itegeko rya leta, yaba yararukoze agira ngo asohoze ubuhanuzi bwa Yehova, cyangwa se akaba yararukoze kubera izo mpamvu zose, ikigaragara ni uko yatanze urugero ruhebuje. Yehova aha agaciro umuco wo kwicisha bugufi n’uwo kumvira, yaba igaragajwe n’abagabo cyangwa abagore. Muri iki gihe aho usanga incuro nyinshi umuco wo kuganduka usa n’aho usuzuguritse, urugero Mariya yatanze rushishikaza abantu bizerwa aho bari hose.
Ivuka rya Kristo
Mariya agomba kuba yariruhukije akimara kubona umudugudu wa Betelehemu. Igihe bazamukaga imisozi bakanyura ku biti by’imyelayo, icyo gihe isarura rikaba ryari hafi kurangira, Mariya na Yozefu bashobora kuba baributse amateka y’uwo mudugudu. Uwo mudugudu wari muto cyane ku buryo utabarirwaga mu migi y’u Buyuda, nk’uko umuhanuzi Mika yari yarabivuze. Ariko kandi, aho ni ho Bowazi, Nawomi ndetse na Dawidi bari baravukiye, icyo gihe hakaba hari hashize imyaka irenga igihumbi.
Mariya na Yozefu basanze muri uwo mudugudu hari abantu benshi cyane. Hari abandi bantu bari baje kwibaruza mbere yabo. Ku bw’ibyo, amacumbi yari yashize. * Ahantu honyine bashoboraga kurara ni mu kiraro cy’amatungo. Dushobora kwiyumvisha ukuntu Yozefu yahangayitse abonye umugore we agira umubabaro atari yarigeze agira, kandi ukaba wari wiyongereye. Aho ni ho ibise byamufatiye.
Abagore bose bashobora kwiyumvisha imimerere Mariya yarimo. Imyaka igera ku 4.000 mbere yaho, Yehova yari yaravuze ko abagore bose bagombaga kubabara mu gihe cyo kubyara kubera icyaha barazwe (Itangiriro 3:16). Nta kintu twashingiraho tuvuga ko Mariya we bitamubayeho. Inkuru ya Luka ntitubwira ukuntu Mariya yababaye. Itubwira gusa ko ‘yabyaye umuhungu w’imfura’ (Luka 2:7). Ni koko, icyo gihe Mariya yari abyaye umwana w’“imfura” mu bana benshi yabyaye, bose hamwe bakaba nibura bari barindwi (Mariko 6:3). Ariko kandi, uwo we yari atandukanye n’abandi. Uretse no kuba yari imfura ya Mariya, yari Umwana w’ikinege wa Yehova, akaba n’‘imfura mu byaremwe byose.’—Abakolosayi 1:15.
Aha rero ni ho iyo nkuru itubwira ikindi kintu abantu bazi cyane. Igira iti “[Mariya] amworosa imyenda y’impinja, amuryamisha mu muvure w’inka” (Luka 2:7). Imikino igaragaza ivuka rya Yesu, amashusho n’ibishushanyo biboneka hirya no hino ku isi bigaragaza ibyo bintu mu buryo butari bwo. Ariko reka dusuzume uko byagenze mu by’ukuri. Umuvure w’inka ni igikoresho inka ziriramo. Bityo, uwo muryango wari ucumbitse mu nzu y’amatungo, ahantu nk’aho hakaba hatarashoboraga kuba umwuka mwiza cyangwa isuku, kandi n’ubu ahantu nk’aho ni ko haba hameze. Mu by’ukuri uretse amaburakindi, nta mubyeyi wahitamo ko umwana we avukira ahantu nk’aho. Ababyeyi benshi bifuriza abana babo ibintu byiza cyane kuruta ibindi. Birumvikana rwose ko Mariya na Yozefu bifuzaga gukorera ibintu byiza cyane Umwana w’Imana.
Nyamara, ntibarakajwe n’uko nta bundi bushobozi bari bafite. Urebye bakoze ibyiza bari bashoboye gukora. Urugero, zirikana ko Mariya ubwe yitaye kuri uwo mwana, akamworosa ibitambaro kugira ngo adakonja, akamuryamisha mu muvure w’inka abyitondeye kugira ngo asinzire, kandi agakora ibishoboka byose kugira ngo asusuruke maze amererwe neza. Uko byari kugenda kose, Mariya ntiyari kureka ngo imihangayiko itewe n’imimerere yarimo imurangaze, ngo imubuze gukorera uwo mwana ibintu byiza cyane uko bishoboka kose. Nanone kandi, Mariya na Yozefu bari bazi ko gufasha uwo mwana kugirana imishyikirano n’Imana, ari byo bintu byiza cyane bashoboraga kumukorera (Gutegeka kwa Kabiri 6:6-8). Muri iki gihe, ababyeyi b’abanyabwenge na bo batoza abana babo iyo mico, bazirikana ko bari mu isi ibona ko gukorera Imana nta gaciro bifite.
Urugendo rutera inkunga
Abantu bari biturije, ariko mu buryo butunguranye haba urusaku ruhungabanya umutekano. Abashumba bahise birukira mu kiraro, bifuza cyane kureba abagize uwo muryango, ariko uwo mwana ni we wari ubashishikaje cyane. Abo bagabo bari batangaye cyane, ubona mu maso habo bafite akanyamuneza. Baje biruka baturutse mu misozi, aho babanaga n’imikumbi yabo. * Babwiye abo babyeyi bari batangaye cyane ibintu bishishikaje bari babonye. Mu gicuku ubwo bari ku musozi, bagiye kubona babona umumarayika arababonekeye. Ikuzo rya Yehova ryarabagiranye aho hantu hose, maze uwo mumarayika ababwira ko Kristo cyangwa Mesiya yari amaze kuvukira i Betelehemu. Yababwiye ko bari gusanga uwo mwana aryamye mu muvure w’inka, afurebye mu bitambaro. Hanyuma habaye ikintu gitangaje cyane: babonye umutwe w’abamarayika b’abaririmbyi uririmba ikuzo rya Yehova!
Ntibitangaje kuba abo bagabo barangwaga no kwicisha bugufi barahise biruka bajya i Betelehemu. Bashobora kuba barashimishijwe cyane no kubona uwo mwana wari wavutse aryamye aho, nk’uko marayika yari yabivuze. Iyo nkuru ntibayimenye ngo bicecekere. Bibiliya ivuga ko ‘bavuze ibyo bari babwiwe kuri uwo mwana. Kandi ababyumvise bose batangazwaga n’ayo magambo babwiwe n’abashumba’ (Luka 2:17, 18). Birumvikana rero ko abayobozi b’amadini bo muri icyo gihe basuzuguraga abungeri. Ariko Yehova we yahaye agaciro abo bagabo barangwaga no kwicisha bugufi kandi b’indahemuka. Ariko se ni mu buhe buryo abo bantu baje kubasura bateye Mariya inkunga?
Nta gushidikanya, Mariya yari ananiwe kubera ko yari yabyaye. Icyakora, yateze amatwi yitonze ibyavuzwe byose. Ndetse hari n’ibindi yakoze. Bibiliya igira iti “Mariya abika ayo magambo yose mu mutima we, akajya ayatekerezaho” (Luka 2:19). Mu by’ukuri, uwo mubyeyi wari ukiri muto yaratekerezaga cyane. Yari azi ko ubutumwa yahawe n’uwo mumarayika bwari ubw’ingenzi cyane. Imana ye Yehova yashakaga ko amenya uwo uwo mwana yari we n’uruhare yari kuzagira, kandi akabisobanukirwa neza. Bityo rero, ntiyateze amatwi gusa. Ayo magambo yose yayabitse mu mutima we, kugira ngo azajye ayatekerezaho kenshi mu gihe cyari gukurikiraho. Icyo ni ikintu cy’ingenzi cyane cyatumye Mariya agira ukwizera mu mibereho ye yose.
Ese uzakurikiza urugero rwa Mariya? Yehova yashyize mu Ijambo rye ukuri kw’ingenzi cyane. Ariko tutakwitondeye nta cyo kwatumarira. Kugira ngo tukwitondere tugomba gusoma Bibiliya buri gihe. Ibyo byumvikanisha ko tutagomba kuyifata nk’igitabo cyanditswe n’abahanga, ahubwo tugomba kuyifata nk’Ijambo ry’Imana ryahumetswe (2 Timoteyo 3:16). Nanone kimwe na Mariya, tugomba kubika uko kuri guhereranye n’Imana mu mitima yacu, kandi tukarushaho kugusobanukirwa neza. Nidutekereza ku byo dusoma muri Bibiliya, tugashaka ukuntu twashyira mu bikorwa inama za Yehova mu buryo bwuzuye, tuzaba dutuma ukwizera kwacu kurushaho gukomera.
Andi magambo yagombaga kuzirikana
Ku munsi wa munani, Mariya na Yozefu bakebye uwo mwana nk’uko Amategeko ya Mose yabisabaga, bamwita Yesu bakurikije amabwiriza bari barahawe (Luka 1:31). Hanyuma ku munsi wa 40, bamuvanye i Betelehemu bamujyana i Yerusalemu, mu birometero bike uvuye aho bari bari, nuko batura ibitambo byo kwiyeza, batura intungura ebyiri cyangwa inuma ebyiri, nk’uko Amategeko ya Mose yabyemereraga abakene. Niba baranatewe isoni no kuba batuye intungura kandi abandi babyeyi bafite ubushobozi baraturaga imfizi y’intama, ibyo ntibabyitayeho. Ibyo ari byo byose, kuba Mariya na Yozefu bari aho ngaho byabateye inkunga ikomeye.—Luka 2:21-24.
Hari umusaza witwaga Simeyoni wabegereye maze abwira Mariya andi magambo yagombaga kuzirikana. Uwo musaza yari yarasezeranyijwe ko mbere y’uko apfa yari kuzabona Mesiya, kandi umwuka wera wa Yehova wamugaragarije ko uwo mwana Yesu ari we Mukiza wari warahanuwe. Nanone, Simeyoni yaburiye Mariya ko hari igihe yari kuzagira umubabaro mwinshi. Yavuze ko Mariya yari kumva ameze nk’uhinguranyijwe n’inkota ndende (Luka 2:25-35). Ndetse n’ayo magambo y’urucantege ashobora kuba yarafashije Mariya kwihangana, igihe yahuraga n’ibihe biruhije nyuma y’imyaka mirongo itatu. Nyuma ya Simeyoni, umuhanuzikazi witwaga Ana yabonye umwana Yesu maze atangira kuvuga ibye abibwira abantu bose bari bategereje gucungurwa kwa Yerusalemu.—Luka 2:36-38.
Mbega umwanzuro mwiza Yozefu na Mariya bafashe igihe bajyanaga umwana wabo mu rusengero rwa Yehova i Yerusalemu! Igihe bamujyanagayo, bari bahaye uwo mwana intangiriro yo kutazigera asiba mu rusengero rwa Yehova. Igihe bari aho, bakoze ibyo bari bashoboye byose mu murimo w’Imana, bahamenyera ibintu byinshi kandi bahatererwa inkunga. Nta gushidikanya ko uwo munsi Mariya yavuye mu rusengero ukwizera kwe kwarushijeho gukomera, kandi mu mutima we afite amagambo menshi y’ingenzi yagombaga gutekerezaho no kubwira abandi.
Kubona ababyeyi bakurikiza urwo rugero muri iki gihe birashimisha. Mu Bahamya ba Yehova harimo ababyeyi b’indahemuka bajyana abana babo mu materaniro ya gikristo. Abo babyeyi bakora ibyo bashoboye mu murimo w’Imana babwira Abakristo bagenzi babo amagambo atera inkunga, maze bagasubira iwabo bafite ukwizera gukomeye, bishimye cyane kandi bafite ibyiza byinshi babwira abandi. Turagutumira tubikuye ku mutima ngo uzaze wifatanye na bo muri ayo materaniro. Nubigenza utyo, uzibonera ko ukwizera kwawe kuzarushaho gukomera nk’uko ukwa Mariya kwarushijeho gukomera.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
^ par. 10 Zirikana itandukaniro riri hagati y’iyi nkuru n’indi ivuga iby’urugendo Mariya yakoze mbere yaho. Inkuru ivuga iby’urwo rugendo igira iti ‘Mariya arahaguruka ajya’ gusura Elizabeti (Luka 1:39). Kubera ko icyo gihe Mariya na Yozefu bari baremeranyijwe kubana ariko batarashyingiranwa, birashoboka ko Mariya yakoze urwo rugendo atabanje kugisha Yozefu inama. Nyuma y’aho bashyingiraniwe, urugendo bombi bakoze rwitiriwe Yozefu, ntirwitiriwe Mariya.
^ par. 14 Muri icyo gihe byari bimenyerewe ko imigi iteganya inzu ya rusange abagenzi bararagamo.
^ par. 19 Kuba muri icyo gihe abo bashumba barararaga hanze bari hamwe n’imikumbi yabo, bishimangira uko ibintu bivugwa muri Bibiliya byagiye bikurikirana. Kristo ntiyavutse mu Kuboza igihe barazaga imikumbi mu biraro byabaga biri hafi y’ingo, ahubwo yavutse mu ntangiriro z’Ukwakira.
[Ifoto yo ku ipaji ya 25]
Simeyoni yagize umugisha wo kubona Umukiza wari warahanuwe