Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Jya wigisha abana bawe

Ese ujya ugira ishyari? Abavandimwe ba Yozefu bararigiraga

Ese ujya ugira ishyari? Abavandimwe ba Yozefu bararigiraga

REKA turebe icyo kugira ishyari bisobanura. Ese waba warigeze kumva bikugoye gukunda umuntu kubera ko abandi bavuga ko ari umuntu mwiza, ko afite isura nziza cyangwa ko yambara akaberwa? *—Ibyo ni byo bishobora kukubaho uramutse ufitiye umuntu ishyari.

Ishyari rishobora kuvuka mu muryango mu gihe ababyeyi batonesha umwana umwe bakamurutisha undi. Bibiliya itubwira inkuru y’umuryango wahuye n’ikibazo gikomeye cyane biturutse ku ishyari. Nimucyo dusuzume ingorane zatewe n’iryo shyari, hanyuma turebe n’isomo twavana ku byabaye.

Yozefu yari uwa 11 mu bahungu ba Yakobo, kandi bene se bamugiriraga ishyari. Waba uzi impamvu?—Ni ukubera ko se w’abo bana ari we Yakobo yatoneshaga Yozefu. Urugero, Yakobo yari yaradodeshereje Yozefu ikanzu nziza cyane. Yakundaga Yozefu mu buryo bwihariye “kuko ari we yabyaye ashaje,” kandi akaba ari we wa mbere yabyaranye n’umugore we yakundaga cyane witwaga Rasheli.

Bibiliya ivuga ko ‘bene se [ba Yozefu] bamenye yuko se amukunda birusha ibyabo bose bakamwanga.’ Umunsi umwe, Yozefu yabwiye abari bagize umuryango wabo ko yari yarose bamwikubita imbere bose, hakubiyemo na se. Bibiliya igira iti “bene se bamugirira ishyari,” ndetse na se aramucyaha kubera ko yabarotoreye izo nzozi.—Itangiriro 37:1-11.

Nyuma yaho ubwo Yozefu yari afite imyaka 17, bene se bari ku birometero byinshi uvuye iwabo. Bari bagiye kuragira intama n’ihene z’iwabo. Ku bw’ibyo, Yakobo yohereje Yozefu ngo ajye kureba uko bameze. Waba uzi icyo abenshi mu bavandimwe ba Yozefu bashatse gukora babonye aje?—Bashatse kumwica! Ariko babiri muri bo, ari bo Rubeni na Yuda, ntibabishakaga.

Igihe abacuruzi banyuraga hafi aho bagiye muri Egiputa, Yuda yaravuze ati ‘nimuze tumugurishe.’ Nuko baherako baramugurisha. Hanyuma bica ihene, binika umwambaro wa Yozefu mu maraso yayo. Nyuma yaho beretse se uwo mwambaro, atera hejuru ati “inyamaswa y’inkazi yaramuriye nta gushidikanya!”—Itangiriro 37:12-36.

Hashize igihe, Yozefu yaje gukundwa na Farawo wategekaga Egiputa. Ibyo byatewe n’uko Imana yamufashije agasobanura inzozi ebyiri za Farawo. Ubwa mbere Farawo yarose inka zirindwi zibyibushye, zikurikiwe n’izindi zirindwi zinanutse. Ubwa kabiri yarose amahundo arindwi meza, nyuma arota amahundo arindwi y’iminambe. Yozefu yavuze ko izo nzozi zombi zasobanuraga ko hari kuzabaho imyaka irindwi y’uburumbuke, igakurikirwa n’indi irindwi y’inzara. Farawo yategetse ko Yozefu ahabwa inshingano yo guhunika ibiribwa mu myaka y’uburumbuke, kugira ngo abaturage bitegure kuzahangana n’iyo nzara.

Igihe inzara yateraga, umuryango wa Yozefu wari utuye ku birometero byinshi uvuye muri Egiputa, warashonje. Yakobo ni ko kohereza bakuru ba Yozefu icumi, ngo bajye guhaha ibyokurya muri Egiputa. Nuko bagezeyo babonana na Yozefu, ariko ntibamumenya. Ariko Yozefu ntiyabibwiye. Ahubwo yarabagerageje kugira ngo amenye niba bari barahinduye imyifatire yabo, maze amenya ko bababajwe cyane n’ibibi bamukoreye. Nuko abona kubibwira. Mbega ukuntu bahoberanye bakishima cyane!—Itangiriro, kuva ku gice cya 40 kugeza ku cya 45.

Ni iki iyi nkuru yo muri Bibiliya ishobora kukwigisha ku bihereranye n’ishyari?—Ishyari rishobora guteza ibibazo bikomeye cyane, ndetse rikaba ryatuma umuntu ashaka kugirira nabi umuvandimwe we. Reka dusome mu Byakozwe 5:17, 18 no mu Byakozwe 7:54-59 turebe ibyo ishyari ryatumye abantu bakorera abigishwa ba Yesu.—Ese nyuma yo gusoma izi nkuru, usobanukiwe impamvu tugomba kwirinda kugira ishyari?—

Yozefu yaramye imyaka 110. Yabyaye abana, na bo bamubyarira abuzukuru n’abuzukuruza. Dushobora kwizera ko incuro nyinshi Yozefu yigishaga abana be gukundana no kwirinda ishyari.—Itangiriro 50:22, 23, 26.

^ par. 3 Niba urimo usomera abana, ako kanyerezo karakwibutsa ko ugomba kuba utuje, ukabareka bagatanga ibitekerezo.