Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Aha hantu hakorerwa iki?

Aha hantu hakorerwa iki?

Aha hantu hakorerwa iki?

ABANTU benshi banyuraga ku mazu menshi kandi manini y’Abahamya ba Yehova ari mu mugi wa Mogale (Krugersdorp), uri hafi y’umugi wa Johannesburg muri Afrika y’Epfo, bakundaga kubaza bati “aha hantu hakorerwa iki?” Ni yo mpamvu ku itariki ya 12 n’iya 13 Ukwakira mu mwaka wa 2007, Abahamya bakiriye abashyitsi baje gusura amazu y’ibiro by’ishami. Abateguye igikorwa cyo gusura ayo mazu bari bafite intego ebyiri. Intego ya mbere yari iyo guhagarika ibinyoma byakwirakwizwaga. Intego ya kabiri yari iyo kwereka abantu imirimo ikorerwa ku biro by’ishami mu rwego rwo gushyigikira umurimo Yesu Kristo yadutegetse gukora.—Matayo 28:19, 20.

Abakorera ku biro by’ishami bashyize ku irembo ibyapa binini byo guha abantu ikaze, kandi baha abaturanyi babo impapuro z’itumira zihariye. Nanone batumiye abo bafatanya mu mirimo itandukanye hamwe n’imiryango yabo. Ibyo byagize izihe ngaruka? Abashyitsi batari Abahamya barenga 500 basuye amazu y’ibiro by’ishami.

Ikintu cyateye amatsiko abo bashyitsi ni imashini yitwa MAN Roland Lithoman, icapa amagazeti arenga 90.000 mu isaha. Nanone, abashyitsi bashishikajwe n’ahantu bapakirira ibitabo bipima toni zirenga 14 buri munsi kandi bakabyohereza. Ikindi kintu cyabashishikaje ni ukubona ukuntu ibitabo bishyirwaho ibifubiko. Abahamya bakora mu nzego z’imirimo zitandukanye bateguye ibiganiro bishishikaje, harimo n’icyavugaga muri make ukuntu gucapa ibitabo hakoreshejwe imashini byagiye bitera imbere, kuva mu gihe cy’umugabo witwaga Gutenberg kugeza ubu, aho amacapiro akoresha imashini zigezweho. Ikindi kiganiro cyagaragaje ukuntu iryo shami ryita ku bidukikije. Urugero, iyo mashini ifite igice cyihariye gitunganya ibyuka bihumanya kandi binuka biba byavuye mu byuma byumutsa impapuro. Nanone kandi, ifite utuyunguruzo tunyuramo ivumbi riva ku mpapuro, ku buryo ryikusanya maze rikajugunywa.

Ikinyamakuru cyo muri uwo mugi cyasohotsemo ingingo yavugaga ko abakozi 700 bitangiye imirimo baba muri ayo mazu “ari abakozi bo mu rwego rw’idini beguriye Yehova ubuzima bwabo.” Icyo kinyamakuru cyanavuze ibirebana n’“isuku yo mu rwego rwo hejuru, ndetse n’ukuntu mu icapiro bakoresha neza igihe.” Hari umugabo wahoze arwanya Abahamya ba Yehova waje gusura ibyo biro, maze nyuma aza kwandika ibaruwa igira iti “ndabashimiye cyane! Ntibisanzwe ko umuntu abona ibintu byiza cyane nk’ibi.”

Abashyitsi benshi bagaragaje ko bashimishijwe no kuba basuye amazu y’ibiro by’ishami, kandi batangazwa no kubona ko ibyo biro by’ishami birimo ibitabo by’imfashanyigisho biri mu ndimi 151, kandi bikaba bicapa ibitabo byo mu bihugu 18 byo muri Afurika y’amajyepfo no muri Afurika yo hagati. Amazu y’ibiro by’amashami y’Abahamya ba Yehova ku isi hose, aba ashobora gusurwa mu masaha y’akazi. Kuki utashaka akanya ngo usure ibiro by’ishami bikwegereye?

[Ifoto yo ku ipaji ya 14]

Abashyitsi bageze ku mazu y’ibiro by’ishami

[Ifoto yo ku ipaji ya 14]

Urupapuro rwo gutumira

[Ifoto yo ku ipaji ya 15]

Amazu y’ibiro by’ishami yo muri Afurika y’Epfo, ari mu mugi wa Mogale, muri Afurika y’Epfo

[Ifoto yo ku ipaji ya 15]

Imashini icapa yitwa MAN Roland Lithoman

[Ifoto yo ku ipaji ya 15]

Aho bashyirira ibifubiko ku bitabo

[Ifoto yo ku ipaji ya 15]

Aho boherereza ibitabo