Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ese Abahamya ba Yehova batanya abashakanye?

Ese Abahamya ba Yehova batanya abashakanye?

Ese Abahamya ba Yehova batanya abashakanye?

ABANTU benshi bavuga ko “iyo umwe mu bashakanye ahinduye idini, umuryango usenyuka.” Ayo ni yo magambo abantu bamwe bajya babwira umwe mu bashakanye wahisemo kuba Umuhamya wa Yehova. Ariko se ibyo bintu bavuga ni ko buri gihe biba ari ukuri?

Birumvikana ko iyo umuntu washatse atangiye gushishikazwa n’iby’idini, cyangwa agahindura imyizerere yari amaranye igihe kirekire, bishobora kubabaza mugenzi we. Bishobora gutuma ahangayika, akumva yaratengushywe, ndetse akanarakara.

Akenshi umugore ni we uhindura idini mbere y’umugabo we. Ese niba umugore wawe yigana Bibiliya n’Abahamya ba Yehova, bizagira izihe ngaruka ku muryango wanyu? Niba uri umugore, ukaba wigana Bibiliya n’Abahamya ba Yehova, ni iki wakora kugira ngo umugabo wawe adahangayika cyane?

Uko umugabo abibona

Mark aba muri Ositaraliya. Umugore we yatangiye kwigana Bibiliya n’Abahamya ba Yehova bamaranye imyaka 12. Mark yaravuze ati “nari umugabo wishimye, mfite n’akazi gashimishije. Twari tumeze neza. Ariko umugore wanjye yaje gufata umwanzuro wo kwigana Bibiliya n’Abahamya ba Yehova. Nahise numva ko umwanzuro w’umugore wanjye ugiye gutuma mpindura imibereho yanjye. Mu mizo ya mbere, sinashimishijwe n’ukuntu umugore wanjye yari asigaye ashishikazwa na Bibiliya. Ariko igihe yambwiraga ko yafashe umwanzuro wo kubatizwa akaba Umuhamya wa Yehova, byarampangayikishije cyane.”

Mark yatangiye guhangayika yibaza ukuntu agiye gutana n’umugore we kubera idini yari yadukanye. Yatekereje ukuntu yamubuza gukomeza kwiga Bibiliya no kugirana imishyikirano iyo ari yo yose n’Abahamya, ariko ntiyahita ashyira mu bikorwa uwo mugambi we. Uwo muryango byaje kuwugendekera bite?

Mark agira ati “igishimishije ni uko umuryango wacu warushijeho gukomera. Ubu hashize imyaka 15 umugore wanjye abaye Umuhamya wa Yehova wabatijwe, kandi umuryango wacu uracyakomeza kugera ku bintu byiza.” Ni iki cyatumye ishyingiranwa ryabo riba ryiza? Mark agira ati “iyo nshubije amaso inyuma, nsanga ahanini ari ukubera ko umugore wanjye yashyiraga mu bikorwa inama nziza dusanga muri Bibiliya. Buri gihe yageragezaga kunyubaha.”

Inama zatanzwe n’abagore bagize icyo bageraho

Niba uri umugore, ukaba wigana Bibiliya n’Abahamya ba Yehova, ni iki wakora cyangwa wavuga kugira ngo umugabo wawe adahangayika cyane? Reka dusuzume ibyo abagore bo mu bice bitandukanye by’isi bavuze.

Sakiko wo mu Buyapani yaravuze ati “maze imyaka 31 nshatse kandi mfite abana batatu. Ubu maze imyaka 22 ndi Umuhamya wa Yehova. Rimwe na rimwe kubana n’umugabo utizera birangora. Ariko nkora uko nshoboye kose kugira ngo nshyire mu bikorwa inama yo muri Bibiliya igira iti ‘jya wihutira kumva ariko utinde kuvuga, kandi utinde kurakara’ (Yakobo 1:19). Ngerageza gukorera umugabo wanjye ibintu byiza, kandi ngakora ibyo yifuza mu gihe bitanyuranyije n’amahame ya Bibiliya. Ibyo byatumye umuryango wacu ugira ibyishimo.”

Nadezhda wo mu Burusiya yaravuze ati “maze imyaka 28 nshatse kandi maze imyaka 16 ndi Umuhamya wabatijwe. Mbere y’uko niga Bibiliya, sinatekerezaga ko umugabo wanjye agomba kuba umutware w’umuryango. Nakundaga gufata imyanzuro ntamubajije. Nyamara nagiye mbona ko gushyira mu bikorwa amahame ya Bibiliya byatumye umuryango wacu ugira ibyishimo n’amahoro (1 Abakorinto 11:3). Buhoro buhoro kuganduka byagiye birushaho kunyorohera, kandi uko nagendaga mpinduka, umugabo wanjye yarabibonaga.”

Marli wo muri Brezili yaravuze ati “mfite abana babiri kandi maze imyaka 21 nshatse. Ubu maze imyaka cumi n’itandatu ndi Umuhamya wabatijwe. Namenye ko Yehova Imana ashaka ko umugabo n’umugore bashyingiranywe bakomeza kubana, ntibatandukane. Bityo, ngerageza kuba umugore mwiza, kandi ngakora uko nshoboye kugira ngo amagambo yanjye n’ibikorwa byanjye bishimishe Yehova n’umugabo wanjye.”

Larisa wo mu Burusiya yaravuze ati “igihe nabaga Umuhamya wa Yehova, ubu hakaba hashize imyaka igera kuri 19, namenye ko guhindura imibereho yanjye ari cyo kintu cy’ingenzi cyane nagombaga gukora. Umugabo wanjye ashobora kwibonera ukuntu Bibiliya yampinduye umugore mwiza, kandi igatuma nanjye ndushaho kumwishimira. Mbere ntitwumvikanaga ku buryo bwo kurera abana bacu, ariko ubu icyo kibazo twaragikemuye. Umugabo wanjye yanyemereye ko najya njyana n’abana bacu mu materaniro, kubera ko yabonye ko ibyo bahigira bibafitiye akamaro.”

Valquíria wo muri Brezili yaravuze ati “ubu maze imyaka 19 nshatse kandi mfite umwana umwe. Hashize imyaka 13 mbaye Umuhamya wa Yehova. Mu mizo ya mbere umugabo wanjye ntiyashakaga ko njya kubwiriza. Ariko nitoje kumusubizanya ubwitonzi mu gihe ambwiye ibimuhangayikishije, ndetse nkanamufasha kubona ko Bibiliya ituma ngira imyifatire myiza. Buhoro buhoro umugabo wanjye yumvise ko ari iby’ingenzi ko nifatanya mu murimo wo kubwiriza. Ubu ampa ibyo nkeneye byose kugira ngo nifatanye muri gahunda zose zifitanye isano n’ukwizera kwanjye. Iyo nigana Bibiliya n’abantu bo mu duce twitaruye umugi, anjyana mu modoka, kandi akihangana akantegerereza hanze kugeza ndangije.”

Bibiliya ituma dukora ibyiza

Niba uwo mwashakanye yigana Bibiliya n’Abahamya ba Yehova, humura ntibizasenya umuryango wawe. Nk’uko abagabo n’abagore benshi batuye mu bice byose by’isi babyiboneye, Bibiliya ituma abashakanye babana neza.

Hari umugabo utari Umuhamya wa Yehova wivugiye ati “mbere numvaga mbabajwe n’uko umugore wanjye yabaye Umuhamya wa Yehova, ariko ubu numva ibyo nungutse biruta kure umubabaro nari mfite.” Hari undi mugabo watatse umugore we agira ati “kuba umugore wanjye ari umuntu wizerwa, uzi kwiyemeza kandi akaba inyangamugayo byatumye nkunda cyane Abahamya ba Yehova. Ishyingiranwa ryacu ryarakomeye biturutse ku myizerere ye. Ubu twahisemo koroherana, kandi tubona ko tuzabana iteka.”

[Agasanduku/​Ifoto yo ku ipaji ya 13]

Abahamya ba Yehova babona bate ishyingiranwa?

Abahamya ba Yehova bemera ko Bibiliya ari Ijambo ry’Imana ryahumetswe. Bityo, baha agaciro ibyo Bibiliya ivuga ku birebana n’ishyingiranwa. Reka turebe ibisubizo Bibiliya itanga ku bibazo bikurikira:

Ese Abahamya ba Yehova batera bagenzi babo inkunga yo gutandukana n’abo bashakanye batari Abahamya? Oya. Intumwa Pawulo yaranditse ati “niba umuvandimwe afite umugore utizera, ariko uwo mugore akaba yemera kugumana na we, ntagatandukane na we; kandi umugore ufite umugabo utizera, ariko uwo mugabo akaba yemera kugumana na we, ntagatandukane n’umugabo we” (1 Abakorinto 7:12, 13). Abahamya ba Yehova bubahiriza iryo tegeko.

Ese umugore w’Umuhamya wa Yehova aterwa inkunga yo kwanga ibyifuzo by’umugabo we badahuje imyizerere? Oya. Intumwa Petero yaranditse ati “namwe bagore, mugandukire abagabo banyu kugira ngo niba hari n’abagabo batumvira ijambo, bareshywe n’imyifatire yanyu, ari nta jambo muvuze, kuko bazaba bibonera imyifatire yanyu izira amakemwa, kandi irangwa no kubaha cyane.”—1 Petero 3:1, 2.

Ese Abahamya ba Yehova bigisha ko umugabo afite ubutware busesuye? Oya. Intumwa Pawulo yaranditse ati “ndashaka ko mumenya ko umutware w’umugabo wese ari Kristo, kandi ko umutware w’umugore ari umugabo, naho umutware wa Kristo akaba Imana” (1 Abakorinto 11:3). Umugore w’Umukristo yubaha umugabo we kuko ari umutware w’umuryango. Ariko kandi, umugabo afite ubutware bufite aho bugarukira. Afite ibyo azabazwa n’Imana ndetse na Kristo. Ku bw’ibyo, iyo umugabo asabye umugore we gukora ibintu bituma yica amategeko y’Imana, umugore w’Umukristo ‘yumvira Imana yo mutegetsi aho kumvira abantu.’—Ibyakozwe 5:29.

Ese Abahamya ba Yehova bigisha ko gutana bibujijwe? Oya. Yesu Kristo yaravuze ati “ndababwira ko umuntu wese utana n’umugore we, atamuhoye gusambana, akarongora undi, aba asambanye” (Matayo 19:9). Ku bw’ibyo, Abahamya ba Yehova babona ibintu nk’uko Yesu abibona, kandi bakabyemera. Babona ko ubusambanyi bushobora gutuma abashakanye batana. Ariko kandi, bemera rwose ko abashakanye batagomba gutana kubera impamvu ibonetse yose. Batera bagenzi babo inkunga yo gukurikiza ibyo Yesu yavuze agira ati ‘umugabo azasiga se na nyina yomatane n’umugore we, maze bombi babe umubiri umwe. Ku bw’ibyo rero, icyo Imana yateranyirije hamwe ntihakagire umuntu ugitandukanya.’—Matayo 19:5, 6.